Tugendane n’Imana—Dufite Ibyiringiro byo Kuzabaho Iteka Ryose
“Tuzagendana mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW] Imana yacu, iteka ryose.”—MIKA 4:5.
1. Kuki Yehova ashobora kwitwa “Umwami w’iteka ryose” (NW)?
Yehova Imana ntiyagize intangiriro. Mu buryo bukwiriye, yitwa “Umukuru nyir’ibihe byose,” kubera ko yabayeho uhereye kera kose, mu bihe bitabarika (Daniyeli 7:9, 13). Nanone kandi Yehova azahoraho mu bihe kizaza cy’iteka. Ni we wenyine witwa “Umwami w’iteka ryose” (Ibyahishuwe 10:6; 15:3, NW). Kandi imyaka igihumbi mu maso ye imeze “nk’umunsi w’ejo washize cyangwa nk’igicuku cy’ijoro.”—Zaburi 90:4.
2. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu bumvira? (b) Ni iki twagombye kwerekezaho ibyiringiro n’imigambi yacu?
2 Kubera ko Nyir’ugutanga ubuzuma ari uw’iteka, yashoboraga guha abantu babiri ba mbere, ari bo Adamu na Eva, ibyiringiro byo kuzabaho ubuziraherezo muri Paradizo. Icyakora bitewe no kutumvira, Adamu yatakaje uburenganzira bwo kubaho iteka ryose, yanduza abamukomotseho icyaha n’urupfu (Abaroma 5:12). Ariko kandi,ukwigomeka kw’Adamu ntikwaburijemo umugambi wa mbere w’Imana. Yehova ashaka ko abantu bumvira babaho iteka ryose, kandi azasohoza umugambi we nta kabuza (Yesaya 55:11). bityo rero, mbega ukuntu bikwiriye ko ibyo twiringiye n’ibyo duteganya kuzakora byashingira ku gukorera Yehova dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose. N’ubwo twifuza gukomeza kuzirikana mu bwenge “umunsi wa Yehova,” ni iby’ingenzi kwibuka ko intego yacu ari iyo kugendana n’Imana iteka ryose.—2 Petero 3:12, NW.
Yehova Agira Icyo Akora mu Gihe Yagennye
3. Tuzi dute ko Yehova afite ‘igihe [cyagenwe]’ azsohorezamo imigambi ye?
3 Twebwe abagendana n’Imana, dushishikazwa cyane no gusohoza ibyoishaka. Tuzi ko Yehova ari we Nyir’ukubahiriza igihe Mukuru, kandi dufite icyizere cy’uko atigera na rimwe abura gusohoza imigambi ye mu gihe yagennye. Urugero, ‘igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereje Umwana wayo’ (Abagalatiya 4:4). Intumwa Yohana yabwiwe ko ibintu by’ubuhanuzi yabonye mu buryo bw’ibimenyetso, byari gusohozwa mu ‘gihe [cyagenwe] cyo guciriramo abapfuye iteka’ (Ibyahishuwe 11:18). Nyhuma y’imyaka isaga 1.900 ishize, intumwa Pawulo yarahumekewe maze ivuga ko Imana “yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose.”—Ibyakozwe 17:31.
4. Tuzi dute ko Yehova ashaka kuvanaho iyi gahunda mbi y’ibintu?
4 Yehova azavanaho iyi gahunda mbi y’ibintu, kubera ko izina rye ririmo ritukwa mu isi ya none. Ababi barasagambye. (Zaburi 92:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Binyuriye mu magambo no mu bikorwa byabo, batuka Imana, kandi iyo ibina abagaragu bayo batukwa kandi bagatotezwa, birayibabaza. (Zekariya 2:12, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Ntibitangaje rero kuba Yehova yarategetse ko vuba aha umuteguro wa Satani wose uko wakabaye uzarimburwa! Imana yagennye igihe nyacyo ibyo bizaberaho, kandi isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya rigaragaza neza ko ubu turi mu ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4). Vuba aha, izagira icyo ikora kugira ngo ihe imigisha abantu bose bayikunda.
5. Ni gute Loti na Habakuki babonaga imimerere yari ibakikije?
5 Abagaragu ba Yehova bo mu gihe cya kera bifuzaga kubona igihe ububi bwari kuba butakiriho. Umukiranutsi Loti ‘yagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha’ (2 Petero 2:7). Umuhanuzi Habakuki yagize agahinda n’imimerere yari imukikije maze atakamba agira ati “Uwiteka we, nzataka utanyumvira ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho, ntubinkize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye; kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano.”—Habakuki 1:2, 3.
6. Mu gusubiza isengesho rya Habakuki, ni iki Yehova yavuze, kandi se, ni iki ibyo bitwigisha?
6 Ku ruhande rumwe, Yehova yasubije Habakuki muri aya magambo ngi “ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, akndi ntibizabeshya: naho byatinda ubutegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera” (Habakuki 2:3). Bityo rero, Imana yagaragaje ko yari kuzagira icyo ikora, ‘igihe cyategetswe’ gisohoye. N’ubwo nishobora gusa n’aho bitinda, Yehova azasohoza umugambi we—ntakabuza!—2 Petero 3:9.
Dukorane Umwete Udacogora
7. N’ubwo Yesu atari azi neza igihe umunsi wa Yehova wari kuzazira, ni gute yasohoje imirimo ye?
7 Mbese, ni ngombwa kumenya igihe nyacyo Yehova yagennye, kugira ngo tugendane n’Imana dufite umwete? Oya, ibyo si ngombwa. Reka turebe ingero zimwe na zimwe. Yesu yashishikazwaga cyane no kumenya igihe ibyo Imana ishaka byari kuzakorerwa ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Ni koko, Kristo yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). N’ubwo Yesu yari azi ko iryo sengesho ryari kuzasubizwa, ntiyari azi nyacyo ryari kuzasubirizwaho. Mu buhanuzi bwe bukomeye buhereranye n’iri herezo ry’iyi gahunda y’ibintu, yagize ati “uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Kubera ko Yesu Kristo afite uruhare rw’ingenzi mu gusohoza imigambi y’Imana, azagira uruhare rutaziguye mu gustembaho abanzi ba Se wo mu ijuru. Ariko kandi, igihe Yesu yari ari ku isi, nta n’ubwo yari azi igihe Imana yari kuzasohoreza icyo gikorwa. Mbese, ibyo byaba byaratumye acogora mu murimo wa Yehova? Oya rwose! Ubwo abigishwa ba Yesu bamubonaga yeza urusengero abigiranye ishyaka, ‘bibutse uko byanditswe ngo “ishyaka ry’inzu yawe rirandya.”’ (Yohana 2:17; Zaburi 69:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Yesu yakomeje kwita mu buryo bwuzuye ku murimo yoherejwe gukora, kandi yawukoze afite umwete udacogora. Nanone kandi, yakoreye Imana afite ibyiringiro byo kuzaba iteka ryose.
8, 9. Igihe abigishwa babazaga ibihereranye no kugarura Ubwami, ni iki babwiwe, kandi se, ni gute babyitabiriye?
8 Ibyo ni nako byari biri ku bigishwa ba Kristo. Yesu yateranye na bo mbere gato y’uko azamuka ajya mu ijuru. Iyo nkuru igira iti “nuko bamaze guterana, baramubaza bati ‘mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?’” Kimwe na Shebuja, bifuzaga ko Ubwami buza. Ariko kandi, Yesu yabasubije agira ati “si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ni ubutware bwe wenyine; icyakora muzahabwa imbaraga, [u]mwuka [w]era n[u]bamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi.”—Ibyakozwe 1:6-8.
9 Nta kigaragaza ko icyo gisubizo cyaciye intege abigishwa. Ahubwo, bakomeje gukora umurimo wo kubwiriza babishishikariye. Mu byumweru runaka gusa, bari bamaze kuzuza Yerusalemu inyigisho zabo (Ibyakozwe 5:28). Kandi nyuma y’imyaka 30 umurimo wabo wo kubwiriza wari waragutse, ku buryo Pawulo yashoboraga kuuvuga ko ubutumwa bwiza bwari bwarabwirijwe “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:23). N’ubwo Ubwami ‘butagaruwe mu Bisirayeli’ nk’uko abigishwa bari babyiteze mu buryo bwo kwibeshya, akmdi bukaba butarimitswe mu ijuru bakirirho, abkomeje gukjorera Yehova babigiranye umwete, abfite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose.
Dusuzume Intego Zacu
10. Kutamenya igihe Imana izarimburiraho gahunda ya Satani bituma tugaragaza iki?
10 Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe na bo bifuza kubona iyi gahunda mbi y’ibintu irangira. Ariko kandi, gucungurwa tukinjira mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, si cyo kintu cy’ibanze kidushishikaza. Twifuza kubona izina rya Yehova ryezwa, n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga buvanyweho umugayo. Kubera iyo mpamvu, dushobora kwishimira ko, Imana itatubwiye ‘umunsi’ cyangwa ‘igihe’ gahunda ya Satani izarimburirwaho. Ibyo bituma tugaragaza ko twiyemeje kugendana n’Imana iteka ryose, tutagamije ibintu by’akanya gato bishingiye ku bwikunde, ahubwo bitewe n’uko tuyikunda.
11, 12. Ni mu buhe buryo ugushikama kwa Yobu kwashidikanyijweho, kandi se, ni gute icyo kibazo kitureba?
11 Gukomeza gushikama ku Mana, nanone bituma tugaragaza ko Diyabule yavuze ibinyoma, igihe yashinjaga umukiranutsi Yobu—ndetse n’abantu bameze nka we—akavuga ko bakorera Imana bagamije inyungu zabo bwite. Yehova amaze kuvuga ko umugaragu we Yobu ari umuntu utunganye, w’umukiranutsi kandi utinya Imana, Satani yemeje abigiranye ubugome ati “ariko se, ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose Wahiriye umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu. Ariko rambura ukuboko kwawe, ukore ku byo utunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe” (Yobu 1:8-11). Mu gukomeza gushikama mu gihe cy’ibigeragezo, Yobu yagaragaje ko ayo magambo y’ubugome yavuzse yari ikinyoma.
12 Mu gihe natwe dukomeza gushikama, dushobora guhinyuza ikirego icyo ari cyo cyose Satani yazamura avuga ko dukorera Imana bitewe gusa n’uko tuzi ko turi hafi guhabwa ingororano. Kuba tutazi igihe nyacyo uguhora kw’Imana kuzasohorezwa ku bantu babi, biduha umwanya wo kugaragaza ko dukunda Yehova by’ukuri, akndi ko dushaka kugendera mu nzira ze iteka ryose. Bigaragaza ko turi indahemuka ku Mana kandi ko twizera uburyo akoresha mu gukemura ibibazo. Ikindi kandi, kutamenya umunsi n’igihe, bidufasha gukomeza gukanguka no kuba maso mu buryo bw’umwuka kuko tuzi ko imperuka ishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose, nk’uko umujura aza nijoro (Matayo (24:42-44). Mu kugendana na Yehova buri munsi, tunezaza umutima we kandi tugasubiza umutuka, ari we Diyabule.—Imigani 27:11.
Kwiteganyiriza ku bw’Igihe cy’Iteka Ryose!
13. Ni iki Bibiliya Igaragaza ku bihereranye no guteganya iby’igihe kizaza?
13 Abagendana n’Imana bazi ko ari iby’ubwenge guteganya iby’igihe kizaza mu buryo bushyize mu gaciro. Kubera ko abantu benshi bazi ibibazo n’inzitizi biterwa n’imyaka y’iza bukuru, bagerageza gukoresha ubusore bwabo n’imbaraga zabo neza, kugira ngo babone amafaranga azabatunga mu gihe bazaba bageze mu za bukuru. Bite se ku byerekeye imibereho yacu yo mu gihe kizaza yo mu buryo bw’umwuka, y’ingenzi cyane kurushaho? Mu Migani 21:5, hagira hati “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire; ariko ubwira b bwinshi bwiriza.” Mu by’ukuri, kwitegarezanya dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ni iby’ingirakamaro. Kubera ko tutazi neza igihe iyi gahunda izarangirira, tugomba gutekereza mu buryo runaka ku bintu dushobora kuzakenera mu gihe kizaza. Ariko kandi, nimucyo tube abantu bashyira mu gaciro maze dushyire inyungu zihereanye n’iby’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Abantu badafite ukwizera, bashobora kuvuga ko umuntu aramutse ashishikajwe mbere na mbere no gukora ibyo Imana ishaka, yaba atareba kure. Ariko se, ni ko biri?
14, 15. (a) Ni uwuhe umugani Yesu yaciye ku byerekeranye no guteganya iby’igihe kizaza? (b) Kuki umukungu uvugwa mu mugani wa Yesu atarebaga kure?
14 Yesu yaciye umugani utanga urumuri kuri icyo kibazo. Yagize ati “hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane; nuko aribaza mu mutima we ati ‘ndagira nte, ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’ Aribwira ati ‘ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye, nubake urundi runini, abe arimo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye; ni bwo nzabwira nzabwira umutima wanjye nti: mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye, unywe, unezerwe.’ Ariko Imana iramubwira iti ‘wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe; nuko ibyo wabitse bizaba ibya nde?’ Ni ko umuntu wirundanirizaho ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.”—Luka 12:16-21.
15 Mbese, Yesu yashakaga kuvuga ko uwo mukungu atagombaga kuba yarashyizeho imihati yo gushaka ibintu byari kumutunga mu gihe cyari kuzaza? Oya, kubera ko Ibyanditswe bidutera inkunga yo gukorana umwete (2 Abatesalonike 3:10). Ikosa ry’uwo mukungu, ni uko atakoze ibyagombaga gukorwa kugira ngo abe “umutunzi mu by’Imana.” N’iyo aza kumara imyaka myinshi yishimira ubutunzi bwe, amaherezo yari kuzapfa nta bwo yarebaga kure, ntiyatekerezaga ibyerekeye igihe cy’iteka ryose.
16. Kuki dushobora kwishingikiriza kuri Yehova dufite icyizere kugira ngo tuzabeho mu gihe kizaza kirangwa n’umutekano?
16 Kugendana na Yehova dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose, ni iby’ingirakamaro kandi ni uburyo bwo kureba kure. Ni bwo buryo bwiza kuruta ubundi bwose bwo kwiteganyiriza iby’igihe kizaza. N’ubwo ari iby’ubwenge guteganya mu buryo bw’ingirakamaro ibihereranye no kwiga amashuri, gukora akazi n’inshingano zo gutunga umuryango, buri gihe twagombye kwibuka kwibuka ko Yehova atigera atererana abagaragu be b’indahemuka. Umwami Dawidi yaririmbye agira ati “nari umusore, none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi arestwe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya” (Zaburi 37:25). Yesu na we yatanze icyizere kidashidikanywaho cy’uko Imana izita ku bantu bose bashaka mberena mbere Ubwami kandi bakagendera mu nzira zikiranuka za Yehova.—Matayo 6:33.
17.Tuzi dute ko imperuka yegereje?
17 N’ubwo dukorera Imana dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose, dukomeza kuzirikana umunsi wa Yehova. Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, rigaragaza mu buryo bushishikaje ko uwo munsi wegereje. Iki kinyejana cyaranzwe n’intambara, indwara z’ibyorezo, imitingito y’isi no kubura kw’ibiribwa, hamwe no gutotezwa k’ubutumwa kw’Abakristo b’ukuri no kubwirizwa k’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose. Ibyo byose ni ibimenyetso biranga igihe cy’imperuka y’iyi gahunda mbi y’ibintu (Matayo 24:7-14; Luka 21:11). Isi yuzuye abantu “bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (1 Timoteyo 3:1-5). Muri ibi bihe birushya by’imperuka, kubaho biragoye kuri twebwe abagaragu ba Yehova. Mbega ukuntu twufuza cyane kubona igihe Ubwami bwa Yehova buzavaniraho ububi bwose! Hagati aho, nimucyo twiyemeze kugendana n’Imana dustire ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose.
Dukore Dufite Ibyiringiro byo Kuzabaho Ubuziraherezo
18, 19. Ni iki kigaragaza ko abantu bizerwa bo mu gihe cya kera bakoreraga Imana bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose?
18 Mu gihe tugendana na Yehova, tujye tuzirakana ukwizea kw’Abeli, Enoki, Nowa, Aburahamu na Sara. Pawulo amaze kubarondora, yanditse agira ati “abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezseranyijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane, bakabyishimira bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi” (Abaheburayo 11:13). Abo bantu bizerwa ‘bashakaga gakondo irushaho kub a nziza, ni yo yo mu ijuru’ (Abaheburayo 11:16). Biringiraga kuzaba ahantu heza kurushaho, mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya, bafite ukwizera. Dushobora kwiringira ko Imana izabaha ingororano y’ubuzima bw’iteka aho hantu harushaho kuba heza—ni ukuvuga ku isis izaba yahindutse Paradizo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami.—Abaheburayo 11:39, 40.
19 Umuhanuzi Mika yagaragaje ko ubwoko bwa Yehova bwiyemeje gusenga Imana mun gihe cy’iteka ryose. Yaranditse ati “ubwoko bwose buzagendera mu zina ry’ikigirwamana cyabwo; natwe tuzagendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana yacu, iteka ryose” (Mika 4:5). Mika yakoreye Yehova mu budahemuka kugeza ku gupfa kwe. Igihe uwo muhanuzi azazurirwa kuba mu isi nshya, nta gushidikanya ko azakomeza kugendana n’Imana mu gihe cy’iteka ryose. Mbega ukuntu yadusigiye urugero ruhebuje twebwe tugeze kure mu minsi y’imperuka!
20. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora?
20 Yehova yishimira urukundo tugaragaza ko dukunda izina rye (Abaheburayo 6:10). Azi ko gukomeza kumishikamaho muri iyi si itegekwa na Diyabule ari ibintu bitugora. Mu gihe ‘isi ishirana no kwifuza kwayo,’ “ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17; 5:19). Bityo rero, binyuriye ku bufasha bwa Yehova, nimucyo twiyemeze kwihanganira ibigeragezo duhura na byo uko bwije n’uko bukeye. Nimucyo twerekeze ibitekerezo byacu n’uburyo bwacu bwo kubaho, ku mugisha ihebuje yasezeranyijwe na Data wo mu ijuru wuje urukundo. Dushobora kubona iyo migisha, nidukomeza kugendana n’Imana dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose.—Yuda 20, 21.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu bumvira?
◻ Kuki Yehova ataragira icyo akora kugira ngo aveneho iyi si itubaha Imana?
◻ Kuki kutamenya neza igihe Imana izagirira icyo ikora bitagombye gutuma ducogora?
◻ Ni izihe nyungu zimwe na zimwe tubonera mu kugendana n’Imana dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Kugendana n’Imana bisaba ko tuyikorera tubigiranye umwete, nk’uko abigishwa ba mbere ba Kristo babigenje