ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/10 pp. 5-10
  • “Ikintu Cyose Kigenerwa Igihe Cyacyo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ikintu Cyose Kigenerwa Igihe Cyacyo”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Igihe cyo Kurira, n’Igihe cyo Guseka”
  • N’Ubwo Turira, Turishimye by’Ukuri!
  • “Igihe cyo Guhoberana; n’Igihe cyo Kwirinda Guhoberana”
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana idukunda
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Gushaka no kurera abana muri iyi minsi y’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Kwishyiriraho Urufatiro Rwiza rw’Ugushyingirwa Kwawe
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/10 pp. 5-10

“Ikintu Cyose Kigenerwa Igihe Cyacyo”

“Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.”​—UMUBWIRIZA 3:1.

1. Ni izihe ngorane abantu badatunganye bagira, kandi se, mu bihe bimwe na bimwe ni izihe ngaruka ibyo byagiye bigira?

INCURO nyinshi, usanga abantu bavuga bati “nagombye kuba narabikoze kare kose.” Cyangwa se wenda mu gihe baba bamaze gusobanukirwa ibintu byaramaze kubaho, bakavuga bati “narihuse.” Iyo myifatire igaragaza ingorane abantu badatunganye bagira, mu birebana no kugena igihe gikwiriye ibintu runaka bigomba gukorerwamo. Iyo mipaka, yagiye ituma imishyikirano isenyuka. Yagiye ituma abantu bamanjirwa kandi bagashoberwa. Kandi ikibabaje kurusha ibindi byose, ni uko yatumye abantu bamwe na bamwe bacogora ku bihereranye no kwizera kwabo, ntibakomeze kwizera Yehova n’umuteguro we.

2, 3. (a) Kuki kwemera uko Yehova agena ibihe byashyizweho ari iby’ubwenge? (b) Ni ibihe bitekerezo bishyize mu gaciro twagombye kugira ku birebana n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya?

2 Kubera ko Yehova afite ubwenge n’ubushishozi abantu badafite, ashobora kumenya mbere y’igihe ingaruka za buri gikorwa cyose, aramutse abishatse. Ashobora ‘guhera mu itangiriro akavuga iherezo’ (Yesaya 46:10). Ni yo mpamvu ashobora guhitamo nta kwibeshya igihe gikwiriye kurusha ikindi cyose cyo gukora ikintu cyose ashaka. Ku bw’ibyo rero, aho kwiringira uburyo bwacu bukocamye bwo guhitamo igihe tugomba gukorera ibintu, byaba ari iby’ubwenge turamutse twemeye uko Yehova agena ibihe byashyizweho!

3 Urugero, Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bategereza mu budahemuka ko igihe cyagenwe na Yehova cyo gusohora k’ubuhanuzi runaka bwa Bibiliya kigera. Bakomeza guhugira mu murimo we, ari na ko bakomeza kuzirikana neza ihame riboneka mu Maganya 3:26, rigira riti “ni byiza ko umuntu yiringira ategereje agakiza k’Uwiteka atuje.” (Gereranya na Habakuki 3:16.) Byongeye kandi, bemera badashidikanya ko isohozwa ry’urubanza rwa Yehova ryatangajwe; ‘naho ryatinda, kuza ko rizaza, ntirizahera.’​—Habakuki 2:3.

4. Ni gute ibivugwa muri Amosi 3:7 no muri Matayo 24:45 byadufasha gutegereza Yehova twihanganye?

4 Ku rundi ruhande, turamutse tudashoboye gusobanukirwa mu buryo bwuzuye imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, cyangwa ibisobanuro byatanzwe mu nyandiko za Watch Tower, mbese twaba dufite impamvu yo kurambirwa? Ni iby’ubwenge gutegereza igihe cyagenwe na Yehova cyo gufutura ibintu. “Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo” (Amosi 3:7). Mbega isezerano rihebuje! Ariko kandi, tugomba kumenya ko Yehova ahishura ibihishwe bye mu gihe abona ko ari cyo gikwiriye. Ku bw’iyo mpamvu, Imana yahaye ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ubutware bwo guha ubwoko bwayo “igerero [ryabwo ryo mu buryo bw’umwuka] igihe cyaryo.” (Matayo 24:45, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ku bw’ibyo rero, nta mpamvu yatuma duhangayikishwa birenze urugero n’uko ibintu runaka bitasobanuwe mu buryo bwuzuye, cyangwa ngo duhagarike umutima. Ahubwo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko nidutegereza Yehova twihanganye, azaduha ibyo dukeneye ‘igihe cyabyo’ binyuriye ku mugaragu ukiranuka.

5. Gusuzuma ibivugwa mu Mubwiriza 3:1-8 byatumarira iki?

5 Umwami w’umunyabwenge Salomo yerekeje ku bintu 28 binyuranye, buri kintu muri ibyo kikaba ‘cyaragenewe igihe’ cyacyo (Umubwiriza 3:1-8). Gusobanukirwa icyo ibyo Salomo yavuze bisobanura hamwe n’icyo byashakaga kumvikanisha, bizadufasha kumenya igihe gikwiriye n’igihe kidakwiriye ibintu runaka bigomba gukorerwamo, nk’uko Imana ibibona (Abaheburayo 5:14). Hanyuma, ibyo na byo bizatuma dushobora kugira ibyo duhindura ku mibereho yacu kugira ngo tubihuze.

“Igihe cyo Kurira, n’Igihe cyo Guseka”

6, 7. (a) Ni iki gituma abantu bahangayikishijwe n’imimerere iriho muri iki gihe ‘barira’? (b) Ni gute isi igerageza gupfobya imimerere ikomeye iriho muri iki gihe?

6 N’ubwo hariho “igihe cyo kurira, n’igihe cyo guseka,” ni nde utakwifuza icyo gihe kivuzwe hanyuma aho kuba icyavuzwe mbere (Umubwiriza 3:4)? Ikibabaje ni uko turi mu isi ituma mbere na mbere habaho impamvu zituma turira. Amakuru atera kwiheba usanga ari yo yiganje mu itangazamakuru. Twumva umusatsi utworosotseho bitewe n’ubwoba, iyo twumvise inkuru zivuga iby’abana barashe abanyeshuri bagenzi babo ku ishuri, ababyeyi bonona abana babo, abantu bakoresha iterabwoba bica inzirakarengane cyangwa bakazica ibice bimwe na bimwe by’umubiri, hamwe n’inkuru z’ibyiswe impanuka kamere zitikiza ubuzima bw’abantu kandi zikangiza ibintu. Abana bazahajwe n’inzara bafite amaso yahenengeye, hamwe n’impunzi z’abavanywe mu byabo baba barimo biruka bahunga, tukababona kuri televiziyo bahatana bashaka ko tubitaho. Imvugo mbere twahoze tutamenyereye, urugero nk’itsembabwoko, sida, gukoresha za mikorobe mu ntambara, hamwe n’imihindagurikire y’ikirere bita El Niño, ubu bituma tugira imihangayiko yo mu bwenge no mu mitima​—buri yose mu buryo bwihariye.

7 Nta washidikanya ko isi yo muri iki gihe yuzuye ibintu bibabaje kandi bishengura umutima. Nyamara kandi, inganda zikora ibihereranye n’imyidagaduro zisa n’aho zishaka gupfobya uburemere bw’iyo mimerere, buri gihe usanga zitanga ibintu bidafite shinge na rugero, bigayitse, akenshi bikaba birangwa n’ubwiyandarike hamwe n’urugomo, bigamije kutuyobya kugira ngo twirengagize akababaro karimo kagera ku bandi. Ariko kandi, umwuka wo kutagira icyo umuntu yitaho wo gusamarira amashyengo y’ubupfu n’ibitwenge by’ubupfayongo, bigendana na bene iyo myidagaduro, ntibigomba kwitiranywa n’ibyishimo nyakuri. Ibyishimo bikomoka ku mbuto z’umwuka w’Imana, ni ikintu isi ya Satani idashobora gutanga rwose.​—Abagalatiya 5:22, 23; Abefeso 5:3, 4.

8. Mbese, Abakristo muri iki gihe bagombye gushyira mu mwanya wa mbere ibyo kurira cyangwa ibyo guseka? Sobanura.

8 Mu gihe tubona imimerere ibabaje y’isi, dushobora gusobanukirwa ko igihe turimo atari igihe cyo gushyira ibitwenge mu mwanya wa mbere. Si igihe cyo kubaho tugamije kwirangaza no kwidagadura gusa, cyangwa ngo tureke ibyo ‘gukina’ bishyirwe imbere cyane kubirutisha ibyo gukurikirana ibintu by’umwuka. (Gereranya n’Umubwiriza 7:2-4.) Intumwa Pawulo yavuze ko “abakoresha iby’isi” bagomba ‘kumera nk’abatarenza urugero.’ Kubera iki? Ni ukubera ko “ishusho y’iyi si ishira” (1 Abakorinto 7:31). Abakristo b’ukuri, buri munsi babaho bazirikana mu buryo bwuzuye ko ibihe turimo bikomeye cyane.​—Abafilipi 4:8.

N’Ubwo Turira, Turishimye by’Ukuri!

9. Ni iyihe mimerere ibabaje yari iriho mu minsi yabanjirije Umwuzure, kandi se, ibyo bisobanura iki kuri twe muri iki gihe?

9 Abantu bari bariho mu gihe cy’Umwuzure w’isi yose ntibafatanaga ubuzima uburemere. Bakomeje kwiberaho mu mibereho ya buri munsi, maze bananirwa kurizwa n’“ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi,” barebera gusa nta cyo bitayeho mu gihe ‘isi [yagendaga] yuzura urugomo’ (Itangiriro 6:5, 11). Yesu yerekeje kuri iyo mimerere ibabaje, maze ahanura agaragaza ukuntu mu bantu bo muri iki gihe na ho hari kuzaba harangwa imimerere nk’iyo. Yatanze umuburo agira ati “nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.”​—Matayo 24:38, 39.

10. Ni gute Abisirayeli bari bariho mu gihe cya Hagayi bagaragaje ko batari bazi igihe Yehova yari yaragennye?

10 Imyaka igera ku 1.850 nyuma y’Umwuzure, mu gihe cya Hagayi, Abisirayeli benshi na bo bagaragaje ko batitaga cyane ku bintu by’umwuka. Kubera ko bari bahugiye mu kwishakira inyungu za bwite, bananiwe kumenya ko igihe bari barimo cyari igihe cyo gushyira mu mwanya wa mbere inyungu za Yehova. Dusoma ngo “ubu bwoko buravuga buti ‘igihe cyo kongera kubaka inzu y’Uwiteka ntikiragera.’ Maze ijambo ry’Uwiteka riza rizanywe n’umuhanuzi Hagayi riti ‘mbese birakwiriye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?’ Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘nimwibuke ibyo mukora.’ ”​—Hagayi 1:1-5.

11. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza, kandi ibyo bikaba bikwiriye?

11 Kubera ko twebwe Abahamya ba Yehova muri iki gihe dufite inshingano tugomba gusohoza n’igikundiro imbere ya Yehova, nk’uko byari bimeze ku Bisirayeli bo mu gihe cya Hagayi, byaba byiza natwe dushyize umutima ku byo dukora, tubigiranye ubwitonzi. Mbese, tujya ‘turizwa’ n’imimerere iri ku isi n’igitutsi ishyira ku izina ry’Imana? Mbese, iyo abantu bahakanye ko Imana ibaho cyangwa bakirengagiza mu buryo bugaragara amahame yayo akiranuka, twumva bitubabaje? Mbese, tubigenza nk’uko abantu bashyizweho ikimenyetso Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa babigenje, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.500? Dusoma ibiberekeyeho muri aya magambo ngo “Uwiteka [abwira umugabo wari ufite ihembe ririmo wino] ati ‘genda unyure mu murwa hagati, muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.’ ”​—Ezekiyeli 9:4.

12. Ni iki ibivugwa muri Ezekiyeli 9:5, 6 bisobanura ku bantu bariho muri iki gihe?

12 Icyo iyo nkuru isobanura kuri twebwe muri iki gihe kigaragara iyo dusomye amabwiriza abagabo batandatu bari bafite intwaro zo kurimbura bahawe, amabwiriza agira ati “nimugende munyure mu murwa mumukurikiye, maze mukubite: amaso yanyu ye kubabarira, kandi mwe kugira ibambe, mutsembeho umusaza n’umusore n’inkumi n’abana bato n’abagore; ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura: ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera” (Ezekiyeli 9:5, 6). Kugira ngo tuzarokoke uwo mubabaro ukomeye ugenda wegereza mu buryo bwihuse cyane, bishingiye ku kuba twemera ko iki gihe turimo, mu buryo bw’ibanze ari cyo gihe cyo kurira.

13, 14. (a) Ni bantu bwoko ki Yesu yavuze bishimye? (b) Sobanura impamvu utekereza ko ibyo bisobanuro bihuje neza n’uko Abahamya ba Yehova bameze.

13 Birumvikana ko kuba abagaragu ba Yehova ‘barizwa’ n’imimerere iteye agahinda y’ibintu bibera ku isi, bitababuza kugira ibyishimo byanze bikunze. Habe na gato! Mu by’ukuri, ni bo bagize itsinda ry’abantu bishimye cyane kurusha abandi bose ku isi. Yesu yaduhaye icyo twafatiraho dusuzuma icyo kugira ibyishimo ari cyo, ubwo yagiraga ati “abafite ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, . . . abashavura, . . . aboroheje, . . . abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, . . . abanyambabazi, . . . abafite imitima itanduye, . . . abanyamahoro, . . . abatotejwe bazira gukiranuka” (Matayo 5:3-10, NW). Hari ibihamya byinshi bigaragaza ko ibyo bisobanuro bihuje neza n’uko Abahamya ba Yehova bameze muri rusange, kurusha kure cyane uko byahuza n’indi miteguro ya kidini iyo ari yo yose.

14 Cyane cyane kuva aho ugusenga k’ukuri kugaruriwe mu mwaka wa 1919, ubwoko bwa Yehova burangwa n’ibyishimo bufite impamvu zituma ‘buseka.’ Mu buryo bw’umwuka, bwifatanyije ku bintu bisusurutsa byabaye ku bagarutse bavuye i Babuloni mu kinyejana cya gatandatu M.I.C.: “ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’i Siyoni, twari tumeze nk’abarota. Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge, n’indimi zacu zari zuzuye indirimbo: . . . Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye” (Zaburi 126:1-3). Ariko kandi, no muri icyo gihe cy’ibitwenge byo mu buryo bw’umwuka, Abahamya ba Yehova bazirikana babigiranye ubwenge ko ibi bihe turimo bikomeye. Igihe isi nshya izaba imaze kuba impamo, n’abatuye isi baramaze ‘gusingira ubugingo nyakuri,’ icyo gihe ni bwo igihe kizaba kigeze, guseka bigasimbura kurira iteka ryose.​—1 Timoteyo 6:19; Ibyahishuwe 21:3, 4.

“Igihe cyo Guhoberana; n’Igihe cyo Kwirinda Guhoberana”

15. Kuki Abakristo batoranya mu guhitamo incuti bifatanya na zo?

15 Abakristo bagira ubushoshozi mu guhitamo abo bagira incuti. Bazirikana umuburo wa Pawulo ugira uti “ntimuyobe; kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33). Kandi Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize ati “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we; ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.”​—Imigani 13:20.

16, 17. Ni gute Abahamya ba Yehova babona ibihereranye n’incuti bifatanya na zo, kurambagizanya n’ishyingirwa, kandi kuki?

16 Incuti abagaragu ba Yehova bahitamo kwifatanya na zo, ni abantu bakunda Yehova no gukiranuka kwe nk’uko na bo bamukunda. N’ubwo bemera gusabana n’incuti zabo kandi bakaba babyishimira, birinda babigiranye ubwenge uburyo butagira rutangira bwo kubona ibyo kurambagizanya bwogeye mu bihugu bimwe na bimwe muri iki gihe. Aho kugira ngo babyirundumuriremo nk’aho ari umukino utagize icyo utwaye, babona ko kurambagizanya ari intambwe ikomeye igana ku ishyingiranwa umuntu agomba gutera mu gihe gusa aba yiteguye mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu buryo bw’umwuka​—kandi yemererwa n’Ibyanditswe​—kugira uwo ashyingiranwa na we.​—1 Abakorinto 7:36.

17 Hari bamwe bashobora kumva ko kubona ibihereranye no kurambagizanya hamwe n’ishyingirwa muri ubwo buryo ari umuderi ushaje. Ariko kandi, Abahamya ba Yehova ntibemera ko amoshya y’urungano agira uruhare mu buryo bwabo bwo guhitamo incuti cyangwa ku myanzuro yabo ku birebana no kurambagizanya n’ishyingirwa. Bazi ko “ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo” (Matayo 11:19). Buri gihe Yehova aba azi icyatubera cyiza cyane kurusha ibindi, bityo bafatana uburemere inama atanga yo gushyingiranwa n’umuntu uri “mu Mwami wacu” gusa (1 Abakorinto 7:39; 2 Abakorinto 6:14). Birinda guhubukira ibyo gushyingiranwa batekereza mu buryo bwo kwibeshya ko bashobora kwemererwa guhitamo gutana n’uwo bashakanye cyangwa kwahukana, ishyingiranwa ryabo riramutse ritagenze neza. Bafata igihe, bagashaka uwo bazabana ukwiriye, bazirikana ko iyo bamaze kugirana amasezerano y’ishyingirwa, itegeko rya Yehova rihita rikurikizwa, itegeko rigira riti “bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”​—Matayo 19:6; Mariko 10:9.

18. Ni iki gishobora kuba urufatiro rwiza kugira ngo ishyingiranwa rizabe ryiza?

18 Ishyingirwa ni umuhigo umuntu aba ahize ubuzima bwe bwose usaba guteganya mu buryo bwitondewe. Mu buryo buhuje n’ubwenge, umugabo azibaza ati ‘mbese koko, uyu ni we muntu unkwiriye?’ Ariko icy’ingenzi nanone, yagombye kwibaza ati ‘mbese koko, ni jye muntu umukwiriye? Mbese, ndi Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ushobora kwita ku byo akeneye byo mu buryo bw’umwuka?’ Umusore n’inkumi bateganya kuzabana, bombi bafite inshingano imbere ya Yehova yo kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka, bashoboye kugira ubumwe bukomeye mu ishyingiranwa rikwiriye kwemerwa n’Imana. Abagabo n’abagore b’Abakristo bashakanye babarirwa mu bihumbi, bashobora guhamya ko umurimo w’igihe cyose ari intangiriro ihebuje ituma abantu bazagira ishyingiranwa ryiza, kubera ko wibanda ku gutanga kurusha guhabwa.

19. Kuki Abakristo bamwe na bamwe bakomeza kuba abaseribateri?

19 Abakristo bamwe na bamwe ‘birinda guhoberana’ bahitamo gukomeza kwibera abaseribateri ku bw’inyungu z’ubutumwa bwiza (Umubwiriza 3:5). Hari n’abandi basubika iby’inshyingiranwa kugeza ubwo bazaba bumva bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, ku buryo bashobora kwireherezaho uwo bazabana ukwiriye. Ariko kandi, nimucyo tunibuke Abakristo b’abaseribateri bifuza cyane imishyikirano ya bugufi abashakanye bagirana n’inyungu zibonerwa mu ishyingiranwa, nyamara ugasanga batarashoboye kubona umuntu babana. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova yishimira kuba baranze guteshuka ku mahame y’Imana mu gihe baba bahihibikanira iby’ishyingirwa. Nanone kandi, byaba byiza dufatanye uburemere ubudahemuka bwabo kandi tukabatera inkunga bakwiriye kubona.

20. Kuki rimwe na rimwe biba ngombwa ko n’abashakanye ‘birinda guhoberana’?

20 None se, n’umugabo n’umugore bashakanye na bo bagombye kujya rimwe na rimwe ‘birinda guhoberana’? Uko bigaragara, bisa n’aho ari uko biri mu buryo runaka, kubera ko Pawulo yanditse agira ati “bene Data, ibi ni byo mvuga, yuko igihe kigabanutse: uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite” (1 Abakorinto 7:29). Ku birebana n’ibyo, ibyishimo n’imigisha bibonerwa mu ishyingirwa, bigomba rimwe na rimwe gufata umwanya wa kabiri bigakurikira inshingano za gitewokarasi. Kubona ibyo bintu mu buryo bushyize mu gaciro ntibizatuma ishyingiranwa rijegajega, ahubwo bizatuma rikomera, bitewe n’uko bigira uruhare mu kwibutsa umugabo n’umugore bashakanye ko Yehova ari we ugomba buri gihe gutuma imishyikirano yabo idahungabana.​—Umubwiriza 4:12.

21. Kuki tutagomba gucira umugabo n’umugore bashakanye urubanza ku kibazo gihereranye n’abana?

21 Byongeye kandi, abashakanye bamwe na bamwe baretse kubyara abana kugira ngo barusheho kugira umudendezo wo gusohoza umurimo bakorera Imana. Ibyo byabasabye kugira ibyo bigomwa, kandi Yehova azabagororera akurikije ibyo bigomwe. Hanyuma, n’ubwo Bibiliya itera abantu inkunga yo kuba abaseribateri ku bw’ubutumwa bwiza, nta cyo ivuga mu buryo butaziguye ku bihereranye no kutagira abana ku bw’iyo mpamvu. (Matayo 19:10-12; 1 Abakorinto 7:38; gereranya na Matayo 24:19 na Luka 23:28-30.) Ku bw’ibyo, buri mugabo n’umugore we bashakanye bagomba kwifatira umwanzuro bashingiye ku mimerere yabo bwite hamwe n’ibyiyumvo by’umutimanama wabo bwite. Uko umwanzuro umugabo n’umugore bashakanye bafata waba uri kose, ntibagomba kubinengerwa.

22. Ni iby’ingenzi ko tugena iki?

22 Ni koko, “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.” Ndetse hari n’“igihe cy’intambara, n’igihe cy’amahoro” (Umubwiriza 3:1, 8). Igice gikurikira kizasobanura impamvu ari iby’ingenzi ko twagena igihe turimo icyo ari cyo muri ibyo bihe byombi.

Mbese Ushobora Gusobanura?

◻ Kuki ari iby’ingenzi ko twamenya ko “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo”?

◻ Kuki ahanini iki gihe ari “igihe cyo kurira”?

◻ Kuki Abakristo bishimye by’ukuri, n’ubwo ‘barira’?

◻ Ni gute Abakristo bamwe na bamwe bagaragaza ko babona ko igihe turimo ari “igihe cyo kwirinda guhoberana”?

[Amafoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]

N’ubwo Abakristo ‘barizwa’ n’imimerere iri ku isi. . .

. . . mu by’ukuri, ni bo bantu bishimye cyane kurusha abandi bose ku isi

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Umurimo w’igihe cyose ni urufatiro ruhebuje kugira ngo ishyingiranwa ribe ryiza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze