Kurokoka Umubabaro Ukomeye
“Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.”—IBYAHISHUWE 7:14.
1. Ni ba nde bazakira abazazuka mu gihe cy’umuzuko wo ku isi?
IGIHE abantu babarirwa muri za miriyoni zitavuzwe umubare bazazurwa mu gihe cy’‘umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa,’ ntibazahindurirwa bazima ku isi iriho ubusa (Ibyakozwe 24:15). Bazakangukira mu mimerere izaba yaravuguruwe igahindurwa myiza, kandi bazasanga barateguriwe amacumbi, imyambaro, n’ibyo kurya byinshi. Ni nde uzakora iyo myiteguro yose? Uko bigaragara, hari abantu bazaba batuye mu isi nshya mbere y’uko umuzuko wo ku isi utangira. Abo ni ba nde? Bibiliya igaragaza ko ari abazaba bararokotse umubabaro ukomeye dutegereje. Nta gushidikanya ko mu nyigisho zose za Bibiliya, iyo ari yo ishishikaje cyane kurusha izindi zose—ko hari abizerwa bazarokoka bakambuka umubabaro ukomeye ari bazima, kandi ko batazigera bapfa na rimwe. Ibyanditswe Byera bihamya neza ko ibyo byiringiro ari ukuri.
Uko Iminsi ya Nowa Yari Iri
2, 3. (a) Ni ibihe bintu bifitanye isano byo mu gihe cya Nowa no mu gihe cyacu? (b) Ni iki kigaragazwa no kuba Nowa n’umuryango we bararokotse Umwuzure?
2 Muri Matayo 24:37-39, Yesu Kristo yagereranije iminsi ya Nowa n’iminsi ya nyuma, ari na yo turimo ubu. Yagize ati “uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba: kuko, nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.”
3 Umwuzure w’isi yose watwaye abantu bose batitaye ku butumwa bw’umuburo w’Imana. Icyakora, ntiwatwaye Nowa n’umuryango we. Nk’uko Yesu yabivuze, ‘binjiye mu nkuge.’ Kubera ukubaha Imana kwabo, Yehova yabahaye uburyo bwo kurokoka. Muri 2 Petero 2:5, 9 herekeza ku kurokoka kwa Nowa n’umuryango we havuga ko ‘Imana yarokoranye Nowa, umubwiriza wo gukiranuka, n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure. Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza.’ Yesu yagereranije iminsi ya Nowa n’iminsi y’imperuka, ashaka kwerekana ko abantu muri rusange batari kumva ubutumwa bw’umuburo w’Imana. Ariko kandi, mu kuvuga atyo, yanemeje ko Nowa n’umuryango we bumviye Yehova Imana, binjira mu nkuge, maze barokoka Umwuzure ukomeye. Ukurokoka kwa Nowa n’umuryango we, kwerekeza ku kurokoka kw’abagaragu b’Imana bizerwa, mu gihe cy’imperuka y’iyi si.
Urugero rwo mu Kinyejana cya Mbere
4. Mu isohozwa ry’amagambo ya Yesu, habayeho ibihe bintu byerekezaga ku irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C.?
4 Nanone kandi, Yesu yagize icyo avuga ku bintu byagombaga kubaho mu gihe cy’imperuka y’iyi si. Muri Matayo 24:21, 22 dusoma ngo “muri iyo minsi hazaba umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. Iyo minsi iyaba itagabanijweho, ntihajyaga kuzarokoka n’umwe: ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho.” Ayo magambo yasohojwe mu buryo bw’ibanze mu kinyejana cya mbere I.C. Mu wa 66 I.C., umurwa wa Yerusalemu wasakijwe n’ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Cestius Gallus. Ingabo z’Abaroma zari hafi yo gusenya inkuta z’urusengero, kandi Abayahudi benshi bari biteguye kwishyira mu maboko yazo. Icyakora, mu buryo butari bwitezwe kandi atabitewe n’impamvu igaragara, Cestius Gallus yaje kuvanayo ingabo ze. Ubwo Abakristo babonaga Abaroma bikubuye, bashyize mu bikorwa amagambo ya Yesu, yari yaravuzwe imyaka myinshi mbere yaho agira ati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo” (Luka 21:20, 21). Abayahudi bari barahindutse Abakristo, ni ukuvuga intore, bahise bava mu murwa wa Yerusalemu wari ugiye kurimbuka, bityo barokoka iryo rimbuka riteye ubwoba ryaje kuwugeraho bidatinze. Mu wa 70 I.C., ingabo z’Abaroma zaragarutse ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo witwaga Titus. Zakambitse mu nkengero za Yerusalemu ziyigose, zisakiza umurwa maze zirawurimbura.
5. Ni mu buhe buryo umubabaro wageze kuri Yerusalemu wagabanijwe mu mwaka wa 70 I.C.?
5 Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josephus, avuga ko hapfuye Abayahudi bagera kuri 1.100.000, hakarokoka abagera ku 97.000 bajyanyweho iminyago. Abo Bayahudi batari Abakristo barokotse, nta gushidikanya ko atari bo ‘za ntore’ zivugwa mu buhanuzi bwa Yesu. Mu gihe Yesu yavugaga ibyerekeye ishyanga rya Kiyahudi ryigometse, yagize ati “dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka. Ndababwira yuko mutazambona, uhereye none, ukageza ubwo muzavuga muti ‘hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka’ ” (Matayo 23:38, 39). Nta nyandiko n’imwe iriho yaba igaragaza ko ku munota wa nyuma, Abayahudi bagotewe muri Yerusalemu baba baremeye ko Yesu ari Mesiya, bagahinduka Abakristo, maze bakemerwa na Yehova. Icyakora, umubabaro wageze kuri Yerusalemu mu wa 70 I.C., waragabanijwe. Igitero cya nyuma cy’ingabo z’Abaroma, nticyamaze igihe kirekire. Ibyo byatumye Abayahudi bamwe barokoka, n’ubwo bajyanywe mu buretwa mu duce dutandukanye tw’Ubwami bw’Abaroma.
Imbaga y’Abantu Benshi Barokotse
6, 7. (a) Ni uwuhe murwa ukomeye wo mu buryo bw’idini ugomba kuzarimburwa, kandi iryo rimbuka rikazaba rigize uwuhe mubabaro utarigeze kubaho? (b) Ni iki Yohana yahanuye ku byerekeye umubabaro ukomeye uzaba kuri iyi si?
6 N’ubwo koko irimbuka rya Yerusalemu ryo mu wa 70 I.C. ryazanye “umubabaro mwinshi” kuri uwo murwa wa kidini, ugusohozwa kw’ingenzi kw’amagambo ya Yesu, kuracyategerejwe. Umurwa wo mu buryo bw’idini ukomeye kurushaho, ari wo Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ugomba kugerwaho n’umubabaro uzawuhitana, uzahita ukurikirwa n’umubabaro utagereranywa uzagera ku gice cya gahunda y’ibintu ya Satani kizaba gisigaye (Matayo 24:29, 30; Ibyahishuwe 18:21). Nyuma y’imyaka hafi 26 irimbuka rya Yerusalemu ribaye, intumwa Yohana yanditse mu Byahishuwe 7:9-14 ibihereranye n’uwo mubabaro ukomeye uzagera ku isi hose. Yagaragaje ko hari imbaga y’abantu benshi bari kuzawurokoka.
7 Abo bantu bazarokoka bitwa “[imbaga y’]abantu benshi,” bamenyekanishwa n’ibyemezo bimwe na bimwe bitajenjetse bafata. Dukurikije Ibyahishuwe 7:14, umwe muri ba bakuru 24 yabwiye Yohana ari mu ijuru ati “aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.” Ni koko, abagize imbaga y’abantu benshi, bashimagiza Yehova kuko ari we soko y’agakiza kabo. Bizera amaraso ya Yesu yamenwe, kandi bakagira igihagararo cyiza imbere y’Umuremyi wabo hamwe n’Umwami yimitse, ari we Yesu Kristo.
8. Ni iyihe mishyikirano myiza irangwa hagati y’abagize “[imbaga y’]abantu benshi” n’abavandimwe ba Kristo basigaye basizwe?
8 Muri iki gihe, abantu bagera kuri miriyoni eshanu bagize imbaga y’abantu benshi, babaho bagendera mu buyobozi bw’Umwami wo mu ijuru Yesu Kristo ukorana umurava. Bagandukira Kristo, kandi bagirana imishyikirano ya bugufi n’abavandimwe be basizwe bakiri ku isi. Ku bihereranye n’ibyo iyo mbaga y’abantu benshi igirira abo basizwe, Yesu yagize ati “ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye” (Matayo 25:40). Kubera ko baha abavandimwe ba Kristo basizwe ubufasha nta bwikunde, abo bagize imbaga y’abantu benshi babonwa ko ari Yesu ubwe bakoreye ibyiza. Ibyo bituma bagirana na Yesu Kristo hamwe na Yehova Imana imishyikirano itajegajega. Bahawe igikundiro cyo kwifatanya n’abasigaye basizwe baba Abahamya b’Imana, kandi bitirirwa izina ryayo.—Yesaya 43:10, 11; Yoweli 3:4, 5 (2:31, 32 muri Biblia Yera).
Gukomeza Kuba Maso
9, 10. (a) Ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kugira igihagararo kirangwa no gukiranuka imbere y’Umwana w’umuntu? (b) Ni iki tugomba gukora kugira ngo ‘dukomeze kuba maso’?
9 Abagize imbaga y’abantu benshi, bagomba gukomeza kugira igihagararo cyabo kirangwa no gukiranuka imbere y’Umwana w’umuntu nta kudohoka; ibyo bikaba bisaba ko bakomeza kuba maso kugeza ku iherezo. Ibyo Yesu yabivuze neza ubwo yagiraga ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”—Luka 21:34-36.
10 Kugira ngo tuzashobore guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu tudatsinzwe, tugomba kwemerwa na we, ibyo tukaba tudashobora kubigeraho mu gihe twaba twirekuye, maze tukayobywa n’imitekerereze y’iyi si. Imitekerereze y’isi irareshya kandi ishobora koshyoshya umuntu kwirundumurira mu binezeza by’umubiri, cyangwa akaba yaremererwa n’ibibazo by’ubuzima, ku buryo aba atagishobora gushyira imbere inyungu z’Ubwami (Matayo 6:33). Iyo myifatire ituma umuntu acika intege mu buryo bw’umwuka, kandi ishobora gutuma yirengagiza inshingano ze ku Mana no ku bandi bantu. Ashobora gukonja, cyangwa akaba yashyira mu kaga umwanya afite mu itorero akora icyaha gikomeye, ndetse wenda akaba yarangwa n’imyifatire yo kuticuza. Buri muntu wese ku giti cye mu bagize imbaga y’abantu benshi, agomba kwirinda. Agomba kwitandukanya n’iyi si irangwa no kutubaha Imana hamwe n’ibikorwa byayo.—Yohana 17:16.
11. Kugira ngo tuzarokoke Harimagedoni, tuzabifashwamo no gushyira mu bikorwa ayahe mahame ashingiye ku Byanditswe?
11 Kugira ngo tubigereho, Yehova yaduhaye ibyo dukeneye binyuriye ku Ijambo rye, ku mwuka we wera, no ku muteguro we ugaragara. Tugomba kungukirwa na byo mu buryo bwuzuye. Byongeye kandi, tugomba guhora dusenga kandi twumvira Imana kugira ngo twemerwe na yo. Ikindi kandi, tugomba kwanga ikibi urunuka. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “sinicarana n’abatagira umumaro, kandi sinzagenderera indyarya. Nanga iteraniro ry’inkozi z’ibibi, kandi sinzicarana n’abanyabyaha. Ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha, cyangwa ubugingo bwanjye nk’abavusha amaraso” (Zaburi 26:4, 5, 9). Mu itorero rya Gikristo, abakiri bato hamwe n’abakuze, bagomba kugabanya imishyikirano bagirana n’abantu batiyeguriye Yehova. Kugira ngo twemerwe n’Imana, duhatanira kutabaho umugayo no kutanduzwa n’isi (Zaburi 26:1-5; Yakobo 1:27; 4:4). Bityo, kuri Harimagedoni tuzaba twiringiye ko Yehova atazaturimburana n’abatubaha Imana.
Bamwe ‘Ntibazapfa Iteka Ryose’
12, 13. (a) Mbere yo kuzura Lazaro, ni ayahe magambo yavuzwe na Yesu, Marita akaba atarayasobanukiwe mu buryo bwuzuye? (b) Amagambo yavuzwe na Yesu ku bihereranye n’abantu bamwe ‘batazapfa iteka ryose,’ ni iki atashakaga kuvuga?
12 Kugira icyizere cyo kuzarokoka iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu hamwe n’ibyiringiro byo kuba dushobora kutazigera dupfa, birashimishije cyane. Ibyo ni ibyiringiro twahawe na Yesu. Mbere gato y’uko azura incuti ye Lazaro wari wapfuye, Yesu yabwiye Marita mushiki wa Lazaro ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho: kandi umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” Marita yizeraga ko hazabaho umuzuko, ariko ntiyasobanukiwe ibyo Yesu yari arimo avuga byose.—Yohana 11:25, 26.
13 Nta bwo Yesu yashakaga kuvuga ko intumwa ze zizerwa zari gukomeza kubaho kandi ntizizigere zipfa. Ibinyuranye n’ibyo, nyuma yaho yaje kugaragaza ko abigishwa be bari kuzapfa (Yohana 21:16-23). Koko rero, kuba barasizwe n’umwuka wera kuri Pentekoti y’umwaka wa 33 I.C., byashakaga kuvuga ko bagombaga gupfa kugira ngo bahabwe umurage wabo wo kuba abami n’abatambyi mu ijuru (Ibyahishuwe 20:4, 6). Bityo, nyuma y’igihe runaka, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bose barapfuye. Icyakora, Yesu yavuze ibyo yakoze afite umugambi runaka. Amagambo ye ahereranye no kubaho nta kuzapfa, azasohora.
14, 15. (a) Ni gute amagambo yavuzwe na Yesu ku bihereranye n’abantu bamwe ‘batazapfa iteka ryose’ azasohora? (b) Ni iyihe mimerere iri muri iyi si, ariko se, ni ibihe byiringiro bifitwe n’abakiranutsi?
14 Mbere na mbere, Abakristo basizwe bizerwa ntibazigera na rimwe bapfa (Ibyahishuwe 20:6). Nanone kandi, amagambo ya Yesu yerekeza ku gihe cyihariye, ubwo Imana izahihibikanira ibibazo by’abantu maze igatsemba ububi ku isi, nk’uko mbese yabigenje mu gihe cya Nowa. Abantu bizerwa bazasangwa barimo bakora ibyo Imana ishaka muri icyo gihe, ntibagomba kuzahitanwa n’ibikorwa by’urubanza rw’Imana. Ibiri amambu, kimwe na Nowa n’umuryango we, bazahabwa uburyo bwo kurokoka irimbuka ry’isi. Ibyo byiringiro birakomeye, kuko bishingiye ku nyigisho za Bibiliya kandi hakaba haratanzwe ingero zo kubihamya. (Gereranya n’Abaheburayo 6:19; 2 Petero 2:4-9.) Ugusohozwa k’ubuhanuzi bwa Bibiliya, kugaragaza ko vuba aha iyi si ya none igizwe n’umuryango w’abantu badakiranuka, igiye kurimbuka. Imimerere iriho ubu ntishobora kuvugururwa, kuko iyi si yabaye mbi ku buryo itagororwa. Ibyo Imana yavuze ku byerekeye isi yo mu gihe cya Nowa, birareba n’iyi si turimo. Ububi bwuzuye imitima y’abantu benshi cyane, kandi ibitekerezo byabo ni bibi gusa igihe cyose.—Itangiriro 6:5.
15 Yehova yemeye ko abantu bategeka isi mu gihe cy’ibinyejana byinshi, atabyivanzemo, ariko igihe cyabo kirenda kurangira. Vuba aha, Yehova azatsemba ku isi abantu babi bose, nk’uko Bibiliya ibivuga (Zaburi 145:20; Imigani 2:21, 22). Icyakora, ntazarimburana abakiranutsi n’ababi. Nta bwo Imana yigeze na rimwe ikora ibintu nk’ibyo! (Gereranya n’Itangiriro 18:22, 23, 26.) Kuki se ubundi yarimbura abihatira kuyikorera ari abantu bizerwa, bayitinya? Bihuje n’ubwenge ko abasenga Yehova bizerwa bazaba bariho igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, bazemerwa na we maze ntibarimburwe, nk’uko Nowa n’umuryango we barokotse ubwo isi mbi yo mu gihe cye yatsembwagaho n’icyago cya simusiga (Itangiriro 7:23). Bazarindwa n’Imana kandi bazarokoka iherezo ry’iyi si.
16. Ni ibihe bintu bihebuje bizaba mu isi nshya, bikazaba bivuga iki ku bazarokoka?
16 Hanyuma se, hazakurikiraho iki? Mu isi nshya, imigisha yo gukiza izisukiranya ku bantu uko inyungu z’igitambo cy’incungu cya Yesu zizagenda zikoreshwa mu buryo bwuzuye. Bibiliya ivuga mu buryo bw’ikigereranyo ibihereranye n’“uruzi rw’amazi y’ubugingo, rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri; cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe, uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga” (Ibyahishuwe 22:1, 2). Kuba uko “gukiza” gukubiyemo no gutsinda urupfu rwakomotse kuri Adamu ubwarwo, biratangaje cyane! “Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose” (Yesaya 25:8). Bityo, abazarokoka umubabaro ukomeye bakinjira mu isi nshya, ntibazigera na rimwe bahangana n’urupfu!
Ibyiringiro Bidashidikanywa
17. Ibyiringiro by’uko hari abantu bamwe bazarokoka Harimagedoni maze ‘ntibazapfe iteka ryose,’ ni mu buhe buryo bidashidikanywa?
17 Mbese, ibyo byiringiro bitangaje dushobora kubigira mu buryo bwuzuye? Rwose! Yesu yagaragarije Marita ko hari kuzabaho igihe abantu bari kubaho nta kongera gupfa (Yohana 11:26). Byongeye kandi, mu gice cya 7 cy’Ibyahishuwe, ibyo Yohana yagejejweho na Yesu, hahishuwe ko imbaga y’abantu benshi bari kuva mu mubabaro ukomeye, bakawurokoka. Mbese, dushobora kwizera Yesu Kristo, hamwe n’inkuru ivugwa mu mateka yerekeye Umwuzure w’igihe cya Nowa? Nta gushidikanya rwose! Byongeye kandi, Bibiliya ikubiyemo izindi nkuru zivuga iby’ibihe Imana yagiye irinda abagaragu bayo, ikabarokora ibihe byo gucirwaho iteka no kugwa kw’amahanga. None se, muri iki gihe cy’imperuka ni ho tutakwiringira ko yabigenza ityo? Mbese, hari icyananira Umuremyi?—Gereranya na Matayo 19:26.
18. Ni gute dushobora kwiringira kuzabona ubuzima mu isi nshya ikiranuka ya Yehova?
18 Mu gihe dukorera Yehova turi abantu bizerwa muri iki gihe, tugira icyizere cyo kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya ye. Ku bantu babarirwa muri za miriyoni zitavuzwe umubare, bazabona ubuzima muri iyo si nshya binyuriye ku muzuko. Ariko kandi muri iki gihe, ubwoko bwa Yehova bugizwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni—ni koko, imbaga y’abantu benshi umuntu atabasha kubara cyangwa kuvuga uko bangana—bazahabwa igikundiro cyihariye cyo kurokoka umubabaro ukomeye. Kandi nta bwo bagomba kuzigera na rimwe bapfa.
Sobanura
◻ Ni gute kurokoka Harimagedoni byashushanijwe n’igihe cya Nowa?
◻ Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzakomeze guhagarara tudatsinzwe igihe Yesu azaba aje kurangiza imanza za Yehova?
◻ Kuki dushobora kuvuga ko abazarokoka Harimagedoni batagomba ‘kuzapfa iteka ryose’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Abakristo barokotse umubabaro wageze kuri Yerusalemu