ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/12 pp. 19-24
  • Itegure umunsi wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Itegure umunsi wa Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Irinde imyifatire yo kwidamararira
  • Irinde gusinzira mu buryo bw’umwuka
  • Zibukira imibereho yangiza mu buryo bw’umwuka
  • Itegure rwose
  • Mbese, Witeguye Umunsi wa Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Hazanezerwa Abakomeza Kuba Maso!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Tube Maso mu ‘Gihe cy’Imperuka’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • “Mube maso,” igihe cyo gucira abantu urubanza kirasohoye!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/12 pp. 19-24

Itegure umunsi wa Yehova

“Mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”​—MATAYO 24:44.

1. Kuki tugomba gutekereza cyane ku munsi wa Yehova?

‘UMUNSI mukuru uteye ubwoba’ wa Yehova uzaba ari umunsi w’intambara n’uburakari bwinshi, umunsi w’agahinda n’umubabaro, umwijima no kurimbura. Uwo munsi uzaza rwose kurimbura iyi si mbi, nk’uko Umwuzure warengeye isi mbi yo mu gihe cya Nowa. Uwo munsi uzaza nta kabuza. Ariko ‘umuntu wese wambaza izina ry’Uwiteka azakizwa’ (Yoweli 3:3-5; Amosi 5:18-20). Imana izarimbura abanzi bayo ikize ubwoko bwayo. Kubera ko umuhanuzi Zefaniya yari azi ko ibintu byihutirwa, yaravuze ati “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta” (Zefaniya 1:14). None se, uwo munsi w’urubanza rw’Imana uzaza ryari?

2, 3. Kuki ari iby’ingenzi ko twitegura umunsi wa Yehova?

2 Yesu yaravuze ati “uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Kubera ko tutazi igihe nyacyo uzazira, ni iby’ingenzi ko twumvira amagambo agize isomo ryacu ry’umwaka wa 2004, agira ati “mube maso . . . mwitegure.”—Matayo 24:42, 44.

3 Yesu yagaragaje ukuntu mu kanya gato gusa abantu bazaba biteguye bazakoranyirizwa ahantu hari umutekano abandi bagasigara. Yaravuze ati “icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare” (Matayo 24:40, 41). None se, twebwe tuzaba turi mu yihe mimerere muri icyo gihe gikomeye? Tuzaba se twiteguye, cyangwa uwo munsi uzadutungura? Ahanini bizaterwa n’ingamba dufata muri iki gihe. Kugira ngo twitegure umunsi wa Yehova, hari imyifatire yogeye muri iki gihe dusabwa kwirinda, hakaba imimerere yo mu buryo bw’umwuka tugomba kwirinda kubamo, ndetse n’imibereho dukwiriye kuzibukira.

Irinde imyifatire yo kwidamararira

4. Ni iyihe myifatire abantu bo mu gihe cya Nowa bari bafite?

4 Gerageza kwiyumvisha uko mu gihe cya Nowa byari bimeze. Bibiliya igira iti “kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye” (Abaheburayo 11:7). Iyo nkuge ntiyari imeze nk’izisanzwe kandi yagaragariraga buri muntu wese. Nowa ariko yari n’ “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Ari umurimo wa Nowa wo kubaka inkuge, ari n’umurimo yakoraga wo kubwiriza, nta na kimwe muri ibyo cyateye abantu bo mu gihe cye guhindura imyifatire yabo. Kubera iki? Kubera ko ‘baryaga, banywa, barongora, bashyingira.’ Abo Nowa yabwirizaga bari bahugiye muri gahunda zabo za bwite no mu binezeza ku buryo ‘batabimenye kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose.’—Matayo 24:38, 39.

5. Ni iyihe mimerere abantu b’i Sodomu barimo mu gihe cya Loti?

5 No mu gihe cya Loti ni ko byari bimeze. Ibyanditswe bigira biti “bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose” (Luka 17:28, 29). Abamarayika bamaze kuburira Loti iby’irimbuka ryari ryegereje, na we yabimenyesheje abakwe be. Ariko bo “babigize nk’ibikino.”—Itangiriro 19:14.

6. Ni iyihe myifatire tugomba kwirinda?

6 Yesu yavuze ko uko byari bimeze mu minsi ya Nowa n’iya Loti ari ko ‘no kuza k’Umwana w’umuntu kwari kuzaba’ (Matayo 24:39; Luka 17:30). Koko rero, muri iki gihe usanga abantu benshi bidamarariye, nta cyo bitayeho. Tugomba kwirinda kwanduzwa n’iyo myifatire. Nta kibi kiri mu kwishimira amafunguro aryoshye no kunywa mu rugero. No gushyingirwa na byo ni uko: ni gahunda yashyizweho n’Imana. Ariko se, niba ibyo bintu ari byo twimiriza imbere mu mibereho yacu maze ibintu byo mu buryo bw’umwuka tukabihigika, icyo gihe koko twaba twiteguye umunsi uteye ubwoba wa Yehova?

7. Ni ikihe kibazo cy’ingenzi twagombye kwibaza mbere yo kugira ikintu icyo ari cyo cyose dukora, kandi kuki?

7 Intumwa Pawulo yaravuze ati ‘igihe kiragabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite’ (1 Abakorinto 7:29-31). Dusigaranye igihe gito cyane cyo kurangiza umurimo Imana yaduhaye wo kubwiriza iby’Ubwami (Matayo 24:14). Pawulo yagiriye inama yemwe n’abashakanye ko na bo batagomba kumara igihe cyose birebanira akana ko mu jisho ku buryo bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa kabiri. Aha ngaha, Pawulo yateraga abantu inkunga yo kugira imitekerereze yo kwirinda kudamarara. Yesu yaravuze ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Matayo 6:33). Umwanzuro uwo ari wo wose dufata cyangwa na mbere yo kugira ikintu icyo ari cyo cyose dukora, twagombye kwibaza iki kibazo cy’ingenzi: ‘mbese ibyo bizatuma nkomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?’

8. Ni iki tugomba gukora niba imihihibikano yo mu mibereho ya buri munsi yaradutwaye?

8 Byagenda bite se mu gihe tubonye ko twamaze guheranwa n’imihihibikano yo mu mibereho ya buri munsi ku buryo tutacyita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka? Mbese imibereho yacu yaba nta ho itandukaniye cyane n’iy’abaturanyi bacu badafite ubumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe batari n’ababwiriza b’Ubwami? Niba ari ko bimeze, tugomba kubishyira mu isengesho. Yehova ashobora gutuma tugira imitekerereze ikwiriye (Abaroma 15:5; Abafilipi 3:15). Ashobora kudufasha gukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, tugakora ibyiza kandi tugasohoza inshingano yaduhaye.—Abaroma 12:2; 2 Abakorinto 13:7.

Irinde gusinzira mu buryo bw’umwuka

9. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 16:14-16, kuki tugomba kwirinda gusinzira mu buryo bw’umwuka?

9 Ubuhanuzi buvuga iby’ ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ ya Harimagedoni butanga n’umuburo w’uko hari abazasangwa batari maso. Umwami Yesu Kristo yaravuze ati “dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe” (Ibyahishuwe 16:14-16). Imyenda ivugwa aha ngaha igereranya ibintu bigaragaza ko turi Abakristo b’Abahamya ba Yehova. Muri ibyo hakubiyemo umurimo dukora wo kubwiriza iby’Ubwami hamwe n’imyitwarire yacu ya Gikristo. Turamutse duhwekereye tukareka gukora uwo murimo, twakwamburwa ibintu biranga ko turi Abakristo. Byaba biteye isoni kandi byadushyira mu kaga. Tugomba rero kwirinda gusinzira mu buryo bw’umwuka. Twabyirinda dute?

10. Kuki gusoma Bibiliya buri munsi bidufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?

10 Incuro nyinshi, Bibiliya itsindagiriza akamaro ko gukomeza kuba maso no kuba twiteguye. Urugero, inkuru zo mu Ivanjiri ziratwibutsa ziti “mube maso” (Matayo 24:42; 25:13; Mariko 13:35, 37); “mwitegure” (Matayo 24:44); “mujye mwirinda, mube maso musenge” (Mariko 13:33); “muhore mwiteguye” (Luka 12:40). Intumwa Pawulo amaze kuvuga ko umunsi wa Yehova uzagera kuri iyi si mu buryo butunguranye, yagiriye inama bagenzi be bahuje ukwizera agira ati “twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha” (1 Abatesalonike 5:6). Mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya, Yesu Kristo wahawe ikuzo yatsindagirije ko azaza atunguranye, agira ati “ndaza vuba” (Ibyahishuwe 3:11; 22:7, 12, 20). Abenshi mu bahanuzi b’Abaheburayo na bo bavuze kandi batanga umuburo ku bihereranye n’umunsi w’urubanza ukomeye wa Yehova (Yesaya 2:12, 17; Yeremiya 30:7; Yoweli 2:11; Zefaniya 3:8). Gusoma Ijambo ry’Imana Bibiliya buri munsi no gutekereza ku byo dusoma bizadufasha cyane gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka.

11. Kuki icyigisho cya bwite cya Bibiliya ari ingenzi kugira ngo dukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka?

11 Ni koko, kwigana umwete Ibyanditswe twifashishije ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya duhabwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ bituma dukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka (Matayo 24:45-47). Ariko rero, kugira ngo twungukirwe n’icyigisho cya bwite, tugomba kwiyigisha tugamije kujya mbere kandi tugahozaho (Abaheburayo 5:14–6:3). Tugomba guhora twigaburira ibyokurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka. Kubona umwanya wo kwiyigisha muri iki gihe bishobora kuba ikibazo gikomeye (Abefeso 5:15, 16). Uko biri kose ariko, no gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gihe gusa umuntu abonye akanya, na byo burya ntibiba bihagije. Niba dushaka gukomeza ‘kuba bazima mu byo kwizera’ kandi tugakomeza kuba maso, tugomba kwiyigisha buri gihe.—Tito 1:13.

12. Ni mu buhe buryo amateraniro ya Gikristo n’amakoraniro bituma tudasinzira mu buryo bw’umwuka?

12 Amateraniro ya Gikristo n’amakoraniro na byo bituma tudasinzira mu buryo bw’umwuka. Mu buhe buryo? Binyuriye ku nyigisho duhabwa. None se muri ayo makoraniro ntiduhora twibutswa ko umunsi wa Yehova wegereje? Amateraniro ya Gikristo ya buri cyumweru na yo atuma ‘duterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’ Iyo duterana ishyaka nk’uko, bidufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka. Ntibitangaje rero ko dutegekwa guteranira hamwe buri gihe uko ‘tubona urya munsi wegera.’—Abaheburayo 10:24, 25.

13. Ni mu buhe buryo umurimo wa Gikristo wo kubwiriza udufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?

13 Kwifatanya mu murimo wa Gikristo wo kubwiriza n’umutima wacu wose na byo bidufasha kuba maso. None se, ni mu buhe buryo bundi twakomeza kuzirikana ibimenyetso by’ibihe n’icyo bisobanura atari ukubibwira abandi? Kandi iyo tubonye abo twigana na bo Bibiliya bagira amajyambere maze bagatangira gushyira mu bikorwa ibyo biga, bituma natwe ubwacu turushaho kwiyumvisha ko ibintu byihutirwa. Intumwa Petero yaravuze ati ‘nimuhore mwiteguye, mube maso’ (1 Petero 1:13, Bibiliya Ntagatifu). Kugira byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami bituma tudasinzira mu buryo bw’umwuka.—1 Abakorinto 15:58.

Zibukira imibereho yangiza mu buryo bw’umwuka

14. Ni iyihe mibereho ivugwa muri Luka 21:34-36 Yesu yadusabye kwirinda?

14 Hari undi muburo Yesu yatanze mu buhanuzi bwe bw’ingenzi cyane buvuga iby’ikimenyetso cyo kuhaba kwe. Yaravuze ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:34-36). Yesu yagaragaje neza ko ibyari kuranga imibereho y’abantu muri rusange ari ugukabya kurya, gusinda no kubaho mu buryo butuma bagira amaganya.

15. Kuki tugomba kwirinda kurya no kunywa birenze urugero?

15 Gukabya kurya no gusinda ni ibintu binyuranyije n’amahame ya Bibiliya kandi tugomba kubizibukira. Bibiliya igira iti “ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama” (Imigani 23:20). Icyakora, si ngombwa ko kurya no kunywa bigera iyo yose kugira ngo bibe byadushyira mu kaga mu buryo bw’umwuka. Umuntu ashobora no gusinzira mu buryo bw’umwuka cyangwa agacika intege mbere y’uko agera aho hose. Hari umugani wo muri Bibiliya uvuga uti “umutima w’umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone” (Imigani 13:4). Umuntu nk’uwo ashobora kwifuza gukora ibyo Imana ishaka ariko ntabikore bitewe no kutagira icyo yitaho.

16. Twakwirinda dute guhangayikishwa cyane n’ibibazo byo kwita ku muryango?

16 Ni ayahe maganya Yesu yavuze ko tugomba kwirinda? Muri yo hakubiyemo imihangayiko y’umuntu ku giti cye, kubona ibyo gutunga umuryango, n’ibindi bisa n’ibyo. Mbega ukuntu byaba atari iby’ubwenge turamutse turetse ibyo bintu bigatuma duhangayika cyane! Yesu yarabajije ati “ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?” Hanyuma yagiriye inama abari bamuteze amatwi agira ati “ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.” Nidushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu kandi tukiringira tudashidikanya ko Yehova azaduha ibyo dukeneye, bizatuma tutagira amaganya kandi dukomeze kuba maso.—Matayo 6:25-34.

17. Ni mu buhe buryo kwiruka inyuma y’ubutunzi bishobora kudutera amaganya?

17 Kwiruka inyuma y’ubutunzi na byo bishobora kudukururira amaganya. Urugero, hari bamwe bikururira ibibazo babaho mu buryo burenze ubushobozi bwabo. Hari n’abandi bagiye bareshywa n’ibyo gushaka gukira vuba vuba no gushora amafaranga mu mishinga idafashije. Abandi bo bagwa mu mutego wo kwiga amashuri menshi bumva ko ari byo bizatuma babona ubutunzi. Ni byo koko, kugira amashuri runaka bishobora gutuma umuntu abona akazi. Ikigaragara ariko ni uko muri uko kumara igihe kirekire bashaka kugera ku rwego ruhanitse mu mashuri hari bamwe bagiye bangirika mu buryo bw’umwuka. Mbega ukuntu iyo ari imimerere iteye akaga, cyane cyane ko umunsi wa Yehova urushaho kwegera! Bibiliya iduha umuburo igira iti “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.”—1 Timoteyo 6:9.

18. Ni ubuhe bushobozi tugomba kugira buzatuma twirinda kugira imibereho yo kwiruka ku butunzi?

18 Ikintu cy’ingenzi kizaturinda imibereho nk’iyo yo kwiruka ku butunzi ni ukugira ubushobozi bwo kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza mu gihe dufata imyanzuro. Ubwo bushobozi tubugira iyo twigaburira ‘ibyokurya bikomeye by’abakuru bafite ubwenge’ n’igihe twimenyereza gukoresha ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu (Abaheburayo 5:13, 14). Kumenya ‘gusuzuma ibintu, tukamenya ikirushije ibindi gutungana’ mu gihe duhitamo ibyo tugomba gukora mbere y’ibindi na byo bizaturinda kugira amahitamo mabi.—Abafilipi 1:10, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

19. Ni iki twagombye gukora mu gihe tubonye ko tutakigira igihe gihagije cyo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka?

19 Kwiruka inyuma y’ubutunzi bishobora kuduhuma amaso, tugasigara tudafite igihe gihagije cyo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka cyangwa tutagira na gito. Twakwigenzura dute kugira ngo twirinde kugira imibereho nk’iyo? Tugomba kureba uburyo n’urugero twakoroshyamo ubuzima kandi tukabishyira mu isengesho. Umwami Salomo wo muri Isirayeli ya kera yaravuze ati “ibitotsi by’umukozi bimugwa neza, n’iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhaga k’umukire kumubuza gusinzira” (Umubwiriza 5:11). Mbese aho ntitwaba dufite ibintu byinshi bitari ngombwa bidusaba igihe kinini n’imbaraga nyinshi mu kubyitaho? Niba dutunze ibintu byinshi, ni na ko tuba dufite byinshi byo kwitaho, gushyirisha mu bwishingizi no kubishakira abazamu. Mbese aho turamutse tworoheje ubuzima tukivanaho ibintu bimwe na bimwe dutunze ntibyatugirira akamaro?

Itegure rwose

20, 21. (a) Ni iki intumwa Petero yemeje ku birebana n’umunsi wa Yehova? (b) Ni ibihe bintu tugomba gukomeza gukora bigaragaza ko twiteguye umunsi wa Yehova?

20 Isi yo mu gihe cya Nowa yageze aho irarangira; n’iyi yo muri iki gihe na yo ni ko bizayigendekera. Intumwa Petero yabyemeje agira ati “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra.” Ari ijuru rigereranya ubutegetsi bubi, ari n’isi igereranya abantu bitandukanyije n’Imana, nta na kimwe muri ibyo kizarokoka umujinya w’inkazi w’Imana. Petero yagaragaje ukuntu dushobora kwitegura uwo munsi maze ariyamirira ati ‘nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana!’—2 Petero 3:10-12.

21 Ibyo bikorwa bigaragaza ukubaha Imana bikubiyemo kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Nimucyo tubikorane ukubaha Imana kuvuye ku mutima, mu gihe dutegereje umunsi ukomeye wa Yehova twihanganye. Nimucyo kandi ‘tugire umwete wo kuzasangwa mu mahoro, tutagira ikizinga, tutariho umugayo.’—2 Petero 3:14.

Mbese uribuka?

• Kuki tugomba kwitegura umunsi wa Yehova?

• Twakora iki mu gihe tubonye ko imihihibikano y’ubuzima ari yo ifata umwanya wa mbere mu mibereho yacu?

• Ni iki kizadufasha ntidusinzire mu buryo bw’umwuka?

• Ni iyihe mibereho yangiza tugomba kuzibukira, kandi se twayirinda dute?

[Amafoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]

Abantu bo mu gihe cya Nowa ntibamenye iby’irimbuka ryari ryegereje. Nawe se ni uko?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mbese ushobora koroshya ubuzima kugira ngo ugire igihe gihagije cyo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze