ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w95 1/2 pp. 13-16
  • Impamvu Abahamya ba Yehova Bakomeza Kuba Maso

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu Abahamya ba Yehova Bakomeza Kuba Maso
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abigishwa ba Mbere Bihatiraga Kuba Maso
  • Abatarakomeje Kuba Maso
  • Ingaruka zo Gukomeza Kuba Maso Cyane
  • Uko Abo Bantu Bagaragaje ko Bari Maso
  • Mbese, Ukomeza Kuba Maso?
  • Bagosorwa n’ibigeragezo biturutse muri bo
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Bakomeje kunguka ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Ubwami bushyirwaho mu ijuru
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Twigane urugero rwa Yesu rwo kuba maso
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
w95 1/2 pp. 13-16

Impamvu Abahamya ba Yehova Bakomeza Kuba Maso

“Mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.”​—MATAYO 24:42.

1. Ni ba nde barebwa n’inama igira iti “mube maso”?

BURI mugaragu w’Imana wese—yaba akiri muto cyangwa asheshe akanguhe, yaba amaze igihe gito yiyeguriye Imana cyangwa amaze igihe kirekire mu murimo—arebwa n’iyi nama ya Bibiliya igira iti “mube maso” (Matayo 24:42)! Kuki ibyo ari iby’ingenzi cyane?

2, 3. (a) Ni ikihe kimenyetso Yesu yavuze mu buryo bwumvikana neza, kandi se, ni iki isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryerekanye? (b) Ni iyihe mimerere yerekezwaho muri Matayo 24:42, igerageza ubudahemuka bw’ukwizera kwacu, kandi se, ni mu buhe buryo?

2 Ahagana ku iherezo ry’umurimo we ku isi, Yesu yahanuye ikimenyetso cyari kuranga ukuhaba kwe mu buryo butaboneka ari Umwami (Matayo, igice cya 24 n’icya 25). Yasobanuye neza iby’icyo gihe yari kuba ahari ari Umwami—kandi ibyabaye bisohoza ubuhanuzi, byerekana ko yimitswe mu ijuru mu mwaka wa 1914. Yaje no kuvuga imimerere yari kugerageza ubudahemuka bw’ukwizera kwacu. Ku byerekeye iyo mimerere yari yerekeye ku gihe yari kuzaza ari mu rwego rw’Usohoza imanza kugira ngo arimbure iyi si mbi ya none mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Yesu yaravuze ati “ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba Abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.” Ibyo ni byo yazirikanaga ubwo yagiraga ati “mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wacu azazaho.”​—Matayo 24:36, 42.

3 Niba tuvuga ko turi Abakristo, buri munsi twagombye kugira imibereho iranga Abakristo b’ukuri bitewe n’uko tutazi umunsi n’isaha umubabaro ukomeye uzatangiriraho. Mbese, uburyo ukoresha imibereho yawe buzatuma wemerwa n’Umwami igihe umubabaro ukomeye uzaba uje? Cyangwa se, uramutse upfuye mbere y’icyo gihe, azabona ko uri umuntu wakoreye Yehova mu budahemuka kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwawe maze akwibuke?​—Matayo 24:13; Ibyahishuwe 2:10.

Abigishwa ba Mbere Bihatiraga Kuba Maso

4. Ni irihe somo twavana mu rugero rwa Yesu rwo kuba maso mu buryo bw’umwuka?

4 Yesu Kristo ubwe yatubereye urugero ruhebuje rwo kuba maso mu buryo bw’umwuka. Yasengaga Se kenshi kandi ashishikaye (Luka 6:12; 22:42-44). Iyo yabaga ahanganye n’ibigeragezo, yishingikirizaga ku buyobozi bwo mu Byanditswe atizigamye (Matayo 4:3-10; 26:52-54). Ntiyigeze areka ngo habe hagira ikimurangaza ku murimo yari yarashinzwe na Yehova (Luka 4:40-44; Yohana 6:15). Mbese, abumva ko ari abigishwa ba Yesu, na bo ntibagombye kuba maso batyo?

5. (a) Kuki intumwa za Yesu zari zifite ingorane zo gukomeza kutabogama mu buryo bw’umwuka? (b) Ni ubuhe bufasha Yesu yahaye intumwa ze nyuma y’izuka rye?

5 Rimwe na rimwe, intumwa za Yesu barateshukaga. Gukabya mu kugira amatsiko n’ibitekerezo bidahwitse, byagiye bituma bibeshya (Luka 19:11; Ibyakozwe 1:6). Mbere yuko bamenya kwishingikiza kuri Yehova mu buryo bwuzuye, ibigeragezo bitunguranye byatumaga babogama. Ni yo mpamvu abigishwa bahunze ubwo Yesu yafatwaga. Ndetse nyuma y’aho muri iryo joro, bitewe n’ubwoba, Petero yahakanye kenshi ko atazi Kristo. Abigishwa bari bataragafatana uburemere inama ya Yesu igira iti “mube maso, musenge [ubudahwema]” (Matayo 26:41, 55, 56, 69-75). Nyuma yo kuzuka, Yesu yakoresheje Ibyanditswe kugira ngo akomeze ukwizera kwabo (Luka 24:44-48). Kandi igihe byagaragaraga ko bamwe muri bo bashoboraga gushyira mu mwanya wa kabiri umurimo bari barashinzwe, Yesu yabashishikarije kurushaho kwita ku murimo w’ingenzi kurusha iyindi.​—Yohana 21:15-17.

6. Yesu yari yaramaze kuburira abigishwa be kwirinda iyihe mitego ibiri?

6 Mbere y’aho, Yesu yari yarihanangirije abigishwa be ababwira ko batagombaga kuba ab’isi (Yohana 15:19). Nanone, yari yarabagiriye inama yo kudatwaza igitugu bagenzi babo, ahubwo ko bagombaga gukorerana nk’abavandimwe (Matayo 20:25-27; 23:8-12). Mbese, baba barumviye iyo nama? Mbese, baba barakomeje gushyira imbere umurimo yari yarabashinze?

7, 8. (a) Ni gute ibikorwa by’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere byerekanye ko bari barazirikanye umuburo wa Yesu? (b) Kuki gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka byari iby’ingenzi?

7 Igihe cyose intumwa zari zikiriho, zakomeje kurinda itorero. Amateka ahamya ko Abakristo ba mbere batigeze bivanga mu bya gipolitiki by’Ubwami bw’Abaroma, kandi ko batari bafite itsinda ry’abakuru b’idini bari hejuru y’abandi bantu. Ku rundi ruhande, bari ababwiriza b’abanyamurava b’Ubwami bw’Imana. Mu mpera z’ikinyejana cya mbere, bari baramaze gutanga ubuhamya mu Bwami bw’Abaroma bwose, bahindura abantu abigishwa muri Aziya, mu Burayi, no muri Afurika y’Amajyaruguru.​—Abakolosayi 1:23.

8 Ariko kandi, ibyo bikorwa bagezeho mu murimo wo kubwiriza, si byo byari gutuma bakenera kuba maso mu buryo bw’Umwuka. Ukuza kwa Yesu kwari kwarahanuwe, kwagombaga kubaho nyuma y’igihe kirekire cyari kuza. Kandi uko itorero ryagendaga ryinjira mu kinyejana cya kabiri mu gihe cyacu, hagiye havuka imimerere yo mu buryo bw’umwuka yashyiraga mu kaga imibereho y’Abakristo. Mu buhe buryo?

Abatarakomeje Kuba Maso

9, 10. (a) Ni iki cyabayeho nyuma y’urupfu rw’intumwa cyerekanye ko benshi biyitaga Abakristo batakomeje kuba maso? (b) Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe ivugwa muri iyi paragarafu yashoboraga gufasha abiyita Abakristo gukomeza gukomera mu buryo bw’umwuka?

9 Hari bamwe bari binjiye mu itorero batangiye kugaragaza imyizerere yabo bayihuza na filozofiya ya Kigiriki, kugira ngo ubutumwa babwirizaga burusheho kwakirwa n’abantu b’isi. Buhoro buhoro, inyigisho za gipagani, urugero nk’inyigisho y’Ubutatu, no kudapfa k’ubugingo, zaje kuba zimwe mu zigize Ubukristo burangwaho ikizinga. Ibyo byatumye ibyiringiro by’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi birekwa. Kubera iki? Abatoye iyo nyigisho yo kudapfa k’ubugingo baje gufata umwanzuro w’uko imigisha yose izazanwa n’ubwami bwa Kristo izatangirwa mu ijuru igahabwa ubugingo buzaba bwavuye mu mubiri wa kimuntu. Ni yo mpamvu babonye ko kuba maso bategereje ukuhaba kwa Kristo ari Umwami uganje, bitari bikiri ngombwa.​—Gereranya n’Abagalatiya 5:7-9; Abakolosayi 2:8; 1 Abatesalonike 5:21.

10 Iyo mimerere yaje kurushaho kuzamba bitewe n’ibindi bintu byabayeho. Bamwe mu biyitaga abagenzuzi b’Abakristo, batangiye kubona ko amatorero yabo yaba uburyo bwo kwishakira ikuzo. Mu buryo bw’amayeri, ibitekerezo byabo bwite hamwe n’inyigisho zabo, babihaye agaciro gahwanye, cyangwa karuta ak’Ibyanditswe. Mu gihe uburyo bwari bubonetse, iryo torero ry’abahakanyi ryaje no kwitangira gukorera inyungu za Leta.​—Ibyakozwe 20:30; 2 Petero 2:1, 3.

Ingaruka zo Gukomeza Kuba Maso Cyane

11, 12. Kuki Ivugurura ry’Abaporotesitanti ritatumye habaho guhindukirira ugusenga k’ukuri?

11 Nyuma y’ibinyejana byinshi Kiliziya Gatolika y’i Roma yica igakiza, mu kinyejana cya 16, bamwe mu Bashakaga ko Ibintu Bihinduka, barayihagurukiye. Nyamara kandi, ntibyatumye habaho guhindukirira ugusenga k’ukuri. Kubera iki?

12 N’ubwo amatsinda menshi y’Abaporotesitanti yigobotoye mu bubata bwa Roma, bajyanye inyigisho nyinshi z’ingenzi n’imihango y’ubuhakanyi​—urugero nk’igitekerezo cyo kugira urwego rw’abakuru b’idini bari hejuru ya rubanda rusanzwe, kwizera Ubutatu, ukudapfa k’ubugingo, no kubabazwa iteka nyuma y’urupfu. Kandi, kimwe na Kiliziya Gatolika y’i Roma, bakomeje kuba ab’isi, bagirana imishyikirano ya bugufi n’abanyapolitiki. Bityo rero, bagerageje kwivanamo igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo gutegereza ukuza kwa Kristo ari Umwami.

13. (a) Ni iki cyerekana ko hari abantu bamwe bahaga agaciro Ijambo ry’Imana rwose? (b) Mu kinyejana cya 19, ni ikihe gikorwa cyabaye cyatangiye gushishikaza mu buryo bwihariye bamwe mu biyitaga Abakristo? (c) Kuki abenshi bagiye bakorwa n’ikimwaro?

13 Nyamara kandi, Yesu yari yarahanuye ko nyuma yo gupfa kw’intumwa ze, abaragwa b’ukuri b’Ubwami (abo yagereranyije n’ingano) bari kuzakurana n’Abakristo b’ibinyoma (cyangwa urumamfu) kugeza igihe cy’isarura (Matayo 13:29, 30). Muri iki gihe, nta bwo twashobora gukora urutonde rudashidikanywaho rw’abantu bose Umutware yagereranije n’ingano. Ariko kandi, tuzirikane ko mu binyejana bya 14, 15 na 16, hari abantu bemeye guhara ubuzima bwabo n’umudendezo wabo kugira ngo bahindure Bibiliya mu ndimi zavugwaga na rubanda rugufi. Abandi na bo, ntibemeye ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana byonyine, ahubwo banze no kwemera Ubutatu babona ko ari inyigisho idashingiye ku Byanditswe. Hari bamwe banze kwemera inyigisho yo kudapfa k’ubugingo no kubabarizwa mu muriro utazima, babona ko zidafite aho zihuriye n’Ijambo ry’Imana. Nanone kandi, mu kinyejana cya 19, bitewe no kwiga Bibiliya mu buryo bwimbitse kurushaho, amatsinda yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Budage, mu Bwongereza, no mu Burusiya, yatangiye kugaragaza nta gushidikanya ko kugaruka kwa Kristo kwari kwegereje. Icyakora, ibyinshi mu byo babaga biteze, basangaga baribeshye. Kubera iki? Ahanini, byaterwaga n’uko bishingikirizaga cyane ku bantu aho kwishingikiriza bihagije ku Byanditswe.

Uko Abo Bantu Bagaragaje ko Bari Maso

14. Vuga uburyo C. T. Russell hamwe n’abo bari bafatanyije bakoresheje mu kwiga Bibiliya.

14 Icyo gihe, mu wa 1870, Charles Taze Russell hamwe na bamwe mu bo bari bifatanyije, baje gushyiraho itsinda ry’icyigisho cya Bibiliya muri Allegheny, ho muri Pennsylvania. Nta bwo ari bo bari babaye aba mbere mu gutahura byinshi mu bihereranye n’ukuri kwa Bibiliya bakiriye, ariko kandi, mu gihe babaga biga, bari bafite akamenyero ko gusuzumana ubwitonzi imirongo yose y’Ibyanditswe yabaga ifitanye isano n’ikibazo cyabajijwe.a Intego yabo ntiyari iyo gushaka imirongo ishyigikira ibitekerezo bari basanganywe, ahubwo yari iyo kureba niba umwanzuro bagezeho uhuje n’ibintu byose Bibiliya ivuga ku bihereranye n’icyo kibazo.

15. (a) Uretse Umuvandimwe Russell, ni iki abandi bantu na bo bari barasobanukiwe? (b) Ni iki Abigishwa ba Bibiliya bakoraga cyabatandukanyaga n’abo bandi?

15 Mbere y’aho, hari abandi bantu bari barasobanukiwe ko Kristo yari kugaruka mu buryo butabonwa n’amaso ari ikiremwa cy’umwuka. Bamwe bari barabonye ko intego yo kugaruka kwa Kristo, itari iyo gutwika isi no gutsemba icyitwa ubuzima bw’abantu cyose, ahubwo ko yari iyo guha umugisha imiryango yose yo ku isi. Hari ndetse n’abandi bari barasobanukiwe ko umwaka wa 1914 wari kuba uranga iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga. Icyakora, ku Bigishwa ba Bibiliya bari bifatanyije n’Umuvandimwe Russell, ibyo byari birenze ibyo kuba ingingo zo kugibwaho impaka mu rwego rwa gitewolojiya gusa. Bubatse imibereho yabo kuri uko kuri, kandi bagutangariza isi yose mu rugero rutigeze rugerwaho mbere hose muri icyo gihe.

16. Kuki mu mwaka wa 1914 Umuvandimwe Russell yanditse avuga ko ‘bari mu gihe cyo kugeragezwa’?

16 Ariko kandi, bagombaga gukomeza kuba maso. Kubera iki? Urugero, n’ubwo bari bazi ko umwaka wa 1914 wari warashyizweho ikimenyetso mu buhanuzi bwa Bibiliya, nta bwo bari bazi neza ibyari kuba muri uwo mwaka. Ibyo byababereye ikigeragezo. Mu igazeti ya The Watch Tower wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1914 (mu Cyongereza), Umuvandimwe Russell yanditse agira ati “twibuke ko turi mu gihe cyo kugeragezwa. . . . Niba hari impamvu iyo ari yo yose yatuma hagira unamuka ku Mwami no ku Kuri Kwe, kandi akaba yareka kwitangira kumuvuganira, nta bwo mu by’ukuri ari urukundo rw’Imana ruvuye ku mutima ari rwo rwaba rwaramusunikiye gushishikarira ibyerekeye Umwami, ahubwo yaba yarabitewe n’ikindi kintu; wenda yaba yari yiringiye ko igihe cyari kuba ari kigufi; ko ukwitanga kwari ukw’igihe gito.”

17. Ni gute uwitwa A. H. Macmillan, hamwe n’abandi nka we, bakomeje kudahungabana mu buryo bw’umwuka?

17 Icyo gihe, hari bamwe baretse umurimo wa Yehova. Ariko A. H. Macmillan yari umwe mu batarawuretse. Nyuma y’imyaka runaka, yeruye nta buryarya agira ati, “rimwe na rimwe, ibyo twabaga twiteze ku itariki runaka, byabaga bitandukira ibivugwa n’Ibyanditswe.” Ni iki cyamufashije kudahungabana mu by’umwuka? Nk’uko yaje kubivuga, yabonye ko “n’ubwo ibyo babaga biteze atari ko byasohoraga, ntibyigeze bihindura umugambi w’Imana.” Yongeyeho ati “nasobanukiwe ko tugomba kwemera amakosa yacu kandi tugakomeza gusesengura Ijambo ry’Imana kugira ngo tubone urumuri rwinshi kurushaho.”b Babigiranye ukwicisha bugufi, abo Bigishwa ba Bibiliya ba mbere barekaga Ijambo ry’Imana rikagorora uburyo bwabo bwo kubona ibintu.​—2 Timoteyo 3:16, 17.

18. Ni gute kuba maso kw’Abakristo byagiye bituma batera imbere buhoro buhoro mu bihereranye no kutaba ab’isi?

18 Mu myaka yakurikiyeho, kuba baragombaga gukomeza kuba maso, ntibyigeze bigabanya umurego. Birumvikana ariko ko bari bazi ko Abakristo batagombaga kuba ab’isi (Yohana 17:14; Yakobo 4:4). Mu guhuza n’ibyo, ntibifatanyije na Kristendomu mu gushyigikira Umuryango w’Amahanga babona ko ari urwego rwa gipolitiki rw’Ubwami bw’Imana. Ariko kandi, mu mwaka wa 1939 ni bwo basobanukiwe neza ikibazo gihereranye n’ukutivanga kw’Abakristo.​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1939 (mu Cyongereza).

19. Ni ayahe majyambere yagiye agerwaho ku bihereranye n’ubugenzuzi bw’itorero bitewe n’uko umuteguro wakomeje kuba maso?

19 Ntibigeze bagira itsinda ry’abakuru b’idini, n’ubwo hari abasaza bamwe batowe bumvaga ko kubwiriza mu rwego rw’itorero ari byo byonyine basabwaga. Icyakora, mu gushaka guhuza n’Ibyanditswe ubishishikariye, umuteguro wagiye ugaruka kenshi ku nshingano y’abasaza wifashishije Ibyanditswe, ukabikora kenshi binyuriye mu Munara w’Umurinzi. Hagiye habaho ivugurura mu rwego rw’umuteguro kugira ngo uhuze n’uko Ibyanditswe bivuga.

20-22. Ni gute umuteguro wose uko wakabaye wagiye witegura buhoro buhoro gukora umurimo wari warahanuwe, ari wo wo gutangaza Ubwami ku isi hose?

20 Umuteguro wose uko wakabaye, witeguraga gukora mu buryo bunonosoye umurimo Ijambo ry’Imana ryari ryaravuze ko wari gukorwa muri iki gihe turimo (Yesaya 61:1, 2). Ni mu ruhe rugero ubutumwa bwiza bwagombaga gutangazwamo muri iki gihe? Yesu yagize ati “ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose” (Mariko 13:10). Mu buryo bwa kimuntu, incuro nyinshi icyo gikorwa cyasaga n’aho kidashoboka.

21 Nyamara kandi, itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge ryagiye rijya mbere ryiringiye Kristo, we Mutwe w’itorero (Matayo 24:45). Ryagiye ryereka ubwoko bwa Yehova umurimo ugomba gukorwa ribigiranye ubudahemuka no kutajenjeka. Kuva mu wa 1919, umurimo wo kubwiriza warushijeho gutsindagirizwa. Kuri benshi, kujya ku nzu n’inzu no kuganira n’abantu bataziranye, ntibyari byoroshye (Ibyakozwe 20:20). Ariko kandi, ingingo zo kwigwa, nk’izi zari zifite umutwe uvuga ngo “Hahirwa Abadatinya” (yasohotse mu wa 1919) na “Mugire Ubutwari” (yasohotse mu wa 1921), zafashije bamwe gutangira uwo murimo bishingikirije kuri Yehova.

22 Itumira ryabaye mu wa 1922 ryagiraga riti “mutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe,” ryatanze inkunga yari ikenewe yatumye uwo murimo witabwaho mu buryo bukwiriye. Kuva mu wa 1927, abasaza batemeraga iyo nshingano ishingiye ku Byanditswe, bamburwaga inshingano zabo. Ahagana icyo gihe, intumwa zihagarariye Sosayiti, zagizwe abayobozi b’umurimo b’akarere, bakaba bari bashinzwe guha ababwiriza amabwiriza ya bwite mu murimo wo kubwiriza. Nta bwo buri wese yashoboraga kuba umupayiniya, ariko kandi, benshi bitangiraga kumara umunsi wose mu murimo, batangira kare mu gitondo, bagahagarika akanya gato kugira ngo bafate akagati, hanyuma bagakomeza gukora umurimo kugeza nimugoroba. Icyo cyari igihe cy’ingenzi cyane ku bihereranye n’amajyambere ya Gitewokarasi, kandi rero twungukirwa cyane no kongera gusuzuma ukuntu Yehova yagiye ayobora ubwoko bwe. Na n’ubu aracyakomeza kubigenza atyo. Ku bw’imigisha ye, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwashyizweho, uzarangira neza.

Mbese, Ukomeza Kuba Maso?

23. Ku bihereranye n’urukundo rwa Gikristo no kwitandukanya n’isi, ni gute dushobora kugaragaza ko turi maso buri wese ku giti cye?

23 Mu kwitabira ubuyobozi bwa Yehova, umuteguro we ukomeza kuduha umuburo wo kwitondera ibikorwa n’imyifatire yatuma dusa n’ab’isi, bityo tukaba turi mu kaga ko kuba twarimbukana na yo (1 Yohana 2:17). Natwe ku ruhande rwacu, buri wese muri twe agomba kuba maso yitabira ubuyobozi bwa Yehova. Nanone kandi, Yehova atwigisha kubana no gukorana. Umuteguro we wadufashije gusobanukirwa neza icyo urukundo rwa Gikristo rusobanura by’ukuri (1 Petero 4:7, 8). Gukomeza kuba maso bidusaba kwihatira gushyira mu bikorwa iyo nama tubishishikariye, tutitaye ku kudatungana kwa kimuntu.

24, 25. Ni mu bihe bintu by’ingenzi tugomba kuba maso, kandi dufite ibihe byiringiro?

24 Umugaragu ukiranuka w’ubwenge ahora atwibutsa ubudatuza agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe” (Imigani 3:5). “Musenge ubudasiba” (1 Abatesalonike 5:17). Tugirwa inama yo kwimenyereza gufata imyanzuro ishingiye ku Ijambo ry’Imana, tukareka iryo Jambo rikaba ‘itabaza ry’ibirenge byacu, n’umucyo umurikira inzira yacu’ (Zaburi 119:105). Mu buryo bwuje urukundo, duterwa inkunga yo gukomeza gushyira imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu mibereho yacu, umurimo Yesu yavuze ko wari kuzakorwa muri iki gihe.​—Matayo 24:14.

25 Ni koko, umugaragu ukiranuka w’ubwenge ari maso nta gushidikanya. Natwe, buri wese ku giti cye, tugomba gukomeza kuba maso. Niba tubigenza dutyo, nimucyo tuzasangwe mu bazahagarara bemewe imbere y’Umwana w’umuntu ubwo azaza aje kurangiza urubanza.​—Matayo 24:30; Luka 21:34-36.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Igitabo Faith on the March, cyanditswe na A. H. Macmillan, Prentice-Hall, Inc., 1957, ku mapaji ya 19-22.

b Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1967, ku ipaji ya 566 (mu Gifaransa).

Isubiramo

◻ Nk’uko bigaragara muri Matayo 24:42, kuki tugomba kuba maso?

◻ Ni gute Yesu hamwe n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere bakomeje kuba maso mu buryo bw’umwuka?

◻ Ni ibihe bintu byagiye bigerwaho uhereye mu mwaka wa 1870, bitewe n’uko Abagaragu ba Yehova bakomeje kuba maso?

◻ Ni iki kizagaragaza ko turi maso buri wese ku giti cye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze