“Mwitegure”
1 Mu buhanuzi buhambaye bwa Yesu buhereranye n’iherezo ry’iyi si, yaduhaye umuburo wo kwirinda gutwarwa n’amaganya y’iyi si (Mat 24:36-39; Luka 21:34, 35). Kubera ko umubabaro ukomeye ushobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose, ni ngombwa rwose ko twita ku muburo wa Yesu ugira uti “nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Mat 24:44). Ni iki kizabidufashamo?
2 Turwanye imihangayiko n’ibirangaza: Umwe mu mitego yo mu buryo bw’umwuka tugomba kwirinda ni uguhora tuganya twibaza ikizadutunga (Luka 21:34). Mu bihugu bimwe na bimwe, ubukene, ubushomeri hamwe n’ubuzima buhenze bituma abantu babona ibyo bakeneye mu buzima bibagoye. Mu bindi bihugu ho, usanga abantu benshi bigwizaho ubutunzi. Turamutse dutangiye gutekereza ku byo kwirundanyiriza ubutunzi gusa, twaba turi mu kaga ko kudakomeza kwita ku bintu by’Ubwami (Mat 6:19-24, 31-33). Amateraniro ya Gikristo adufasha gukomeza kwerekeza ibitekerezo byacu ku bintu by’Ubwami. Mbese waba warishyiriyeho intego yo kujya mu materaniro yose?—Heb 10:24, 25.
3 Muri iki gihe, isi irimo ibirangaza byinshi bishobora kudutwara igihe cyacu cy’agaciro. Gukoresha orudinateri bishobora kubera umuntu umutego aramutse agiye amara igihe kinini cyane akoresha internet, asoma ubutumwa akohereza ubundi, cyangwa akina imikino yo kuri orudinateri. Dushobora kumara amasaha menshi tureba televiziyo cyangwa za filimi, twirangaza, dusoma ibitabo by’isi cyangwa dukina, ugasanga dusigaranye igihe gito n’imbaraga nke byo gukoresha mu bintu byo mu buryo bw’umwuka. N’ubwo imyidagaduro no kwirangaza bishobora kugarurira abantu ubuyanja mu gihe runaka, icyigisho cya bwite n’icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya ni byo bihesha inyungu zirambye (1 Tim 4:7, 8). Mbese ujya ucungura igihe cyo gutekereza ku Ijambo ry’Imana buri munsi?—Ef 5:15-17.
4 Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba umuteguro wa Yehova warashyizeho porogaramu y’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka zidufasha ‘kugira ngo tuzabone uko turokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu’ (Luka 21:36)! Nimucyo tujye twungukirwa mu buryo bwuzuye n’izo gahunda zo mu buryo bw’umwuka kandi ‘twitegure’ kugira ngo ukwizera kwacu gushobore ‘kuzaduhesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.’—1 Pet 1:7.