ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w22 Nyakanga pp. 8-13
  • Shyigikira Yesu Umuyobozi wacu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Shyigikira Yesu Umuyobozi wacu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • YESU NI WE UYOBORA UMURIMO WO KUBWIRIZA
  • YESU YASHYIZEHO UMUGARAGU WIZERWA
  • YESU AYOBORA ABIGISHWA BE
  • “Mwibuke ababayobora”
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ni nde?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • “Bakomeza gukurikira Umwana w’Intama”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • ‘Umugaragu’ ukiranuka w’ubwenge
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
w22 Nyakanga pp. 8-13

IGICE CYO KWIGWA CYA 29

Shyigikira Yesu Umuyobozi wacu

“Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.”​—MAT 28:18.

INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu

INSHAMAKEa

1. Ni iki Yehova yifuza muri iki gihe?

MURI iki gihe, Yehova yifuza ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa ku isi hose (Mar 13:10; 1 Tim 2:3, 4). Yaduhaye uwo murimo, kandi yatoranyije Umwana we akunda cyane kugira ngo awuyobore. Kuba Yesu ari we uyoboye uwo murimo, bitwizeza ko tuzawukora nk’uko Yehova ashaka, kandi tukawurangiza mbere y’uko imperuka iza.—Mat 24:14.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Muri iki gice, tugiye kureba ukuntu Yesu akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo atwigishe Bibiliya kandi turusheho gukora umurimo wo kubwiriza kurusha ikindi gihe cyose (Mat 24:45). Nanone turi burebe icyo buri wese yakora kugira ngo ashyigikire Yesu n’umugaragu wizerwa.

YESU NI WE UYOBORA UMURIMO WO KUBWIRIZA

3. Ni iyihe nshingano Yesu yahawe?

3 Yesu ni we uyobora umurimo wo kubwiriza. None se tubyemezwa n’iki? Mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yahuye na bamwe mu bigishwa be b’indahemuka ku musozi wa Galilaya. Yarababwiye ati: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” Nyuma yaho yarababwiye ati: ‘Nimugende muhindure abigishwa abantu bo mu mahanga yose’ (Mat 28:18, 19). Ubwo rero, Yesu yahawe inshingano yo kuyobora umurimo wo kubwiriza.

4. Ni iki kitwemeza ko Yesu akomeje kuyobora umurimo wo kubwiriza no muri iki gihe?

4 Yesu yavuze ko umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, wari gukorwa “mu mahanga yose.” Nanone yavuze ko yari kuba ari kumwe n’abigishwa be “iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:20). Ayo magambo Yesu yavuze, agaragaza ko yari gukomeza kuyobora umurimo wo kubwiriza kugeza no muri iki gihe.

5. Dusohoza dute ubuhanuzi buvugwa muri Zaburi ya 110:3?

5 Yesu ntiyigeze ahangayika, yibaza niba mu minsi y’imperuka hari kuboneka abantu bahagije bo gukora umurimo wo kubwiriza. Kubera iki? Kubera ko yari azi ko ubuhanuzi buvugwa muri Zaburi bwari gusohora. Ubwo buhanuzi bugira buti: “Abantu bawe bazitanga babikunze ku munsi w’ingabo zawe” (Zab 110:3). Niba ukora umurimo wo kubwiriza, ushyigikira Yesu n’umugaragu wizerwa kandi utuma ubwo buhanuzi busohora. Icyakora, nubwo dukora uwo murimo, hari ingorane duhura na zo.

6. Ni ikihe kibazo ababwiriza b’Ubwami bahura na cyo muri iki gihe?

6 Ikibazo cya mbere ababwiriza b’Ubwami bahura na cyo, ni uko batotezwa. Abahakanyi, abayobozi b’amadini n’abategetsi, bagiye batuvugaho ibinyoma, bigatuma abantu benshi batishimira umurimo dukora. Ibyo bishobora gutuma bene wacu, abo tuziranye n’abo dukorana baduhatira kureka gukorera Yehova no gukora umurimo wo kubwiriza. Mu bihugu bimwe na bimwe, hari ubwo abaturwanya badushyiraho iterabwoba, bakatugabaho ibitero cyangwa bagafunga abavandimwe na bashiki bacu. Ariko ibyo ntibidutangaza, kuko Yesu yari yaravuze ati: “Muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Mat 24:9). Ubwo rero kuba dutotezwa bigeze aho, bigaragaza ko Yehova atwemera (Mat 5:11, 12). Satani ni we utuma turwanywa, ariko Yesu amurusha imbaraga. Ubutumwa bwiza bwageze mu mahanga yose, kuko Yesu adushyigikiye. Reka turebe ibimenyetso bibigaragaza.

7. Ni iki kikwemeza ko ubuhanuzi buvugwa mu Byahishuwe 14:6, 7 busohora muri iki gihe?

7 Ikindi kibazo ababwiriza b’Ubwami bahura na cyo, ni uko babwiriza abantu bavuga indimi zitandukanye. Icyakora mu iyerekwa intumwa Yohana yabonye, Yesu yavuze ko muri iki gihe ubutumwa bwiza bwari kugera kuri abo bantu bose. (Soma mu Byahishuwe 14:6, 7.) Muri iki gihe tugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu benshi. Mu buhe buryo? Ubu abantu bo hirya no hino ku isi, bashobora kubona ibitabo na videwo bishingiye kuri Bibiliya biri ku rubuga rwacu rwa jw.org, mu ndimi zirenga 1 000. Inteko Nyobozi yemeye ko igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose dukoresha twigisha abantu Bibiliya, gihindurwa mu ndimi zirenga 700. Nanone hakozwe videwo zishingiye kuri Bibiliya zifasha abafite ubumuga bwo kutumva, n’ibitabo biri mu nyandiko isomwa n’abatabona. Ibyo byose bituma twibonera ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora muri iki gihe. Ubu abantu bo “mu mahanga y’indimi zose” biga kuvuga “ururimi rutunganye,” rugereranya inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya (Zek 8:23; Zef 3:9). Ibyo byose ntitwari kubigeraho, iyo tuza kuba tutayobowe na Yesu Kristo.

8. Ni iki twagezeho mu murimo wo kubwiriza?

8 Ubu abantu barenga 8 000 000 bo mu bihugu 240, bifatanya n’umuryango wa Yehova, kandi buri mwaka habatizwa ababarirwa mu bihumbi. Ik’ingenzi kurushaho, ni uko abo bantu bose bitoje imico iranga Abakristo cyangwa “kamere nshya” (Kolo 3:8-10). Abenshi baretse kwiyandarika, kugira urugomo, urwikekwe no gukunda igihugu birenze urugero. Ibyo bisohoza ubuhanuzi buri muri Yesaya 2:4, buvuga ko ‘batazongera kwiga kurwana.’ Iyo twitoje imico iranga Abakristo, bituma abantu benshi bagana umuryango wa Yehova, kandi bigaragaza ko twumvira Umuyobozi wacu Kristo Yesu (Yoh 13:35; 1 Pet 2:12). None se, ni iki gituma ibyo byose tubigeraho? Ni ukubera ko Yesu adufasha.

YESU YASHYIZEHO UMUGARAGU WIZERWA

9. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 24:45-47, ni iki cyari cyarahanuwe cyari kuba mu minsi y’imperuka?

9 Soma muri Matayo 24:45-47. Yesu yari yaravuze ko mu minsi y’imperuka, yari gushyiraho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo adufashe gusobanukirwa Ijambo ry’Imana. Ibyo bigaragaza ko uwo mugaragu wizerwa yari gukorana umwete muri iki gihe; kandi koko ni ko abigenza. Yesu yagiye akoresha Abakristo bake basutsweho umwuka, kugira ngo bahe abagaragu ba Yehova n’abandi bakunda ukuri, “ibyokurya” byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye.” Abo Bakristo ntibategeka ukwizera kw’abandi (2 Kor 1:24). Ahubwo bazirikana ko Yesu Kristo ari we ‘muyobozi n’umugaba’ w’ubwoko bw’Imana.—Yes 55:4.

Amafoto: Amafoto y’ibitabo twakoresheje mu myaka ishize twigisha abantu Bibiliya. 1. 1946: Que Dieu soit reconnu pour vrai. Mushiki wacu aha icyo gitabo umugabo n’umugore we. 2. 1968: Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka.” Umugabo asomera icyo gitabo iwe mu rugo. 3. 1982: Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. Umuvandimwe yigisha umuntu Bibiliya akoresheje icyo gitabo. 4. 1995: Ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka. Umuvandimwe wigisha umuntu bakorana Bibiliya akoresheje icyo gitabo. 5. 2005 na 2015: Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?/ Icyo Bibiliya itwigisha? Mushiki wacu yigisha Bibiliya umugore. 6. 2021: Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Mushiki wacu yigisha Bibiliya umugore bakoresheje ikoranabuhanga.

10. Mu bitabo byagaragajwe ku ifoto, ni ikihe cyagufashije kumenya Yehova no kumukorera?

10 Kuva mu mwaka wa 1919, umugaragu wizerwa yagiye asohora ibitabo bitandukanye, bifasha abantu bashimishijwe kumenya inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana. Urugero, mu mwaka wa 1921, hasohotse igitabo cyafashije abantu kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Uko igihe cyagiye gihita, hagiye hasohoka n’ibindi bitabo. Hasohotse igitabo cyavugaga ko Imana ari nyakuri, Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo, Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, Ni iki Bibiliya itwigisha? n’igitabo gishya kitwa “Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.” None se muri ibyo bitabo, ni ikihe cyagufashije kumenya Yehova no kumukunda? Ibyo bitabo byose byadufashije guhindura abantu abigishwa, kandi buri gitabo cyasohokaga mu gihe cyabaga gikenewe.

11. Kuki twese dukwiriye kumenya byinshi kuri Yehova no ku Ijambo rye?

11 Abantu bagitangira kwiga Bibiliya, si bo bonyine bakeneye kumenya byinshi kuri Yehova no ku Ijambo rye. Twese turabikeneye. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ibyokurya bikomeye ni iby’abakuze mu buryo bw’umwuka.” Nanone yavuze ko iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga, bituma tumenya “gutandukanya icyiza n’ikibi” (Heb 5:14). Muri iki gihe kumvira Yehova biragoye cyane, kubera ko abantu benshi bataye umuco. Icyakora Yesu atwitaho kandi akatwigisha, kugira ngo tugire ukwizera gukomeye. Izo nyigisho aduha, ziba zishingiye kuri Bibiliya. Yesu akoresha umugaragu wizerwa, kugira ngo adutegurire izo nyigisho kandi azitugezeho.

12. Ni mu buhe buryo twiganye Yesu tukubahisha izina ry’Imana?

12 Twigana Yesu tukubahisha izina ry’Imana (Yoh 17:6, 26). Urugero, mu mwaka 1931 ni bwo twafashe izina rishingiye kuri Bibiliya ry’Abahamya ba Yehova. Ibyo byagaragaje ko twubaha cyane izina ry’Imana, kandi ko twifuza kuryitirirwa (Yes 43:10-12). Kuva mu kwezi k’Ukwakira 1931, izina ry’Imana ryatangiye kugaragara ku gifubiko k’igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Nanone Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, yashubije izina ry’Imana aho ryabonekaga hose mu nyandiko z’umwimerere. Dutandukanye cyane n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, bakuye izina “Yehova” muri Bibiliya zabo nyinshi.

YESU AYOBORA ABIGISHWA BE

13. Ni iki kikwemeza ko Yesu akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ muri iki gihe? (Yohana 6:68)

13 Yesu yakoresheje ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ maze ashyira hano ku isi umuryango wari gufasha abantu gusenga Yehova mu buryo yemera. None se, kuba muri uwo muryango bituma wumva umeze ute? Ushobora kumva wasubiza nk’intumwa Petero wabwiye Yesu ati: “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka” (Yoh 6:68). None se iyo uza kuba utari mu muryango wa Yehova, wari kuba ubayeho ute? Kristo akoresha uwo muryango akaduha ibyo dukeneye byose, kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka. Nanone adutoza gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ikindi kandi, adufasha kwambara “kamere nshya” kugira ngo dushimishe Yehova.—Efe 4:24.

14. Kuba mu muryango wa Yehova byakugiriye akahe kamaro mu gihe k’icyorezo cya COVID-19?

14 Yesu akomeza kutuyobora n’iyo tugeze mu bihe bitoroshye. Twiboneye ukuntu ibyo byatugiriye akamaro, igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga. Mu gihe abantu benshi bo muri iyi si batari bazi icyo bakora, Yesu we yaduhaye amabwiriza yumvikana neza kandi adufasha kwirinda icyo cyorezo. Urugero, twahawe amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa igihe cyose tuvuye mu rugo, no guhana intera mu gihe turi kumwe n’abandi. Nanone abasaza b’itorero bibukijwe ko bagomba guhamagara kenshi abagize itorero, kugira ngo bamenye uko bamerewe kandi babafashe gukomeza kuba inshuti za Yehova (Yes 32:1, 2). Twabonye na raporo z’Inteko Nyobozi, zadufashaga kumenya andi mabwiriza kandi zikadutera inkunga.

15. Ni ayahe mabwiriza twahawe kugira ngo dukomeze guteranira hamwe no gukora umurimo wo kubwiriza mu gihe k’icyorezo, kandi se byatugiriye akahe kamaro?

15 Mu gihe k’icyorezo, twahawe n’amabwiriza y’uko twateranira hamwe, n’uko twakora umurimo wo kubwiriza. Mu gihe gito cyane, twatangiye kugira amateraniro n’amakoraniro, dukoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga. Nanone twatangiye kubwiriza, dukoresheje cyanecyane amabaruwa na terefone. Twiboneye ukuntu Yehova yaduhaye umugisha rwose. Ibiro by’amashami byinshi, byavuze ko umubare w’ababwiriza wiyongereye cyane. Hari ababwiriza benshi bageze ku bintu bishimishije mu murimo wo kubwiriza, mu gihe k’icyorezo.—Reba agasanduku kavuga ngo: “Yehova aduha umugisha mu murimo wo kubwiriza.”

Yehova aduha umugisha mu murimo wo kubwiriza

  • Hari umugabo n’umugore bakomoka muri Amerika yo Hagati, bamaze imyaka 15 batuye mu Burayi. Igihe icyorezo cyatangiraga, biyemeje kubwiriza bene wabo n’abandi bantu bari baziranye bo muri Amerika yo Hagati. Kugira ngo bagere kuri buri wese, banditse amabaruwa arenga 200, maze bayohereza bakoresheje terefone. Basubiye kubasura, maze abashimishijwe baboherereza ibitabo na linki za videwo. Yehova yabahaye umugisha rwose. Mu mezi umunani gusa, bigishaga Bibiliya abantu 14.

  • Hari umuvandimwe wahamagaye umunyeshuri biganye kera, kugira ngo amuhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?,” twatanze muri gahunda yihariye yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Uwo mugabo yemeye igazeti kandi yemera ko bazayiganiraho mu cyumweru cyari gukurikiraho. Igihe baganiraga, uwo mugabo yaramubwiye ati: “Mbere y’uko umpamagara, nari nasenze Imana nyisaba ko yamfasha nkamenya icyo yifuza ko nkora.” Yemeye kwiga Bibiliya, atangira kujya mu materaniro no gushyira mu bikorwa ibyo yigaga. Nyuma yaho, yaje kubwira wa muvandimwe ati: “Mbere numvaga hari ikintu mbura mu buzima. Ariko naje gusanga icyo naburaga, ari ukumenya Yehova. Ndagushimira cyane kuba waramfashije kuba inshuti ya Yehova.”

16. Ni iki twizeye tudashidikanya?

16 Hari abumvaga ko umuryango wacu wakabije kugira amakenga, muri iki gihe k’icyorezo. Icyakora buri gihe twiboneraga ko amabwiriza umuryango wacu waduhaga, yabaga akwiriye (Mat 11:19). Ubwo rero, iyo dutekereje ukuntu Yesu ayobora neza abagaragu ba Yehova, bitwizeza ko mu gihe kiri imbere, Yehova n’Umwana we akunda bazakomeza kubana natwe, uko byagenda kose.—Soma mu Baheburayo 13:5, 6.

17. Kuba Yesu ari we utuyobora bituma wumva umeze ute?

17 Twishimira cyane kuba tuyobowe na Yesu. Turi mu muryango wunze ubumwe, ugizwe n’abantu bafite imico itandukanye, bakomoka mu bihugu bitandukanye kandi bavuga indimi zitandukanye. Duhabwa amabwiriza aturuka mu Ijambo ry’Imana kandi tugahabwa n’imyitozo idufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza. Nanone buri wese amenya icyo yakora ngo agaragaze imico iranga Abakristo, kandi twese dutozwa gukundana. Kuba Yesu ari we utuyobora, biradushimisha cyane.

NI IKI KIKWEMEZA KO YESU ARI WE . . .

  • uyobora umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose?

  • uyobora ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo aduhe inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana?

  • uyobora abigishwa be mu bihe bitoroshye?

INDIRIMBO YA 16 Yehova yasutse umwuka ku Mwana we

a Muri iki gihe hari Abakristo benshi bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Muri bo harimo abagabo, abagore n’abana. Ese nawe ni uko? Niba ari uko bimeze, uyoborwa na Yesu Kristo Umwami wacu. Muri iki gice, turi burebe ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ari we uyoboye umurimo wo kubwiriza. Kubitekerezaho bizatuma dukomeza gukorera Yehova tuyobowe na Kristo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze