ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wt igi. 14 pp. 128-135
  • Ni Gute Yehova Ayobora Umuteguro We?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Gute Yehova Ayobora Umuteguro We?
  • Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko Wamenya Igice Kigaragara cy’Uwo Muteguro
  • Imikorere ya Gitewokarasi
  • Yehova Ayobora Ate Umuteguro We?
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Umuteguro w’Imana Ugaragara
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Komeza Kuba mu Mutekano Uri Umwe mu Bagize Umuteguro w’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Tubere indahemuka Kristo n’umugaragu we ukiranuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
wt igi. 14 pp. 128-135

Igice cya cumi na kane

Ni Gute Yehova Ayobora Umuteguro We?

1. Ni iki Bibiliya ihishura ku bihereranye n’umuteguro wa Yehova, kandi se, kuki ari iby’ingenzi kuri twe?

MBESE, Imana yaba ifite umuteguro? Ibyanditswe byahumetswe bitubwira ko iwufite. Binyuriye mu Ijambo ryayo, iduha umusogongero ku miterere y’igice kimwe gitangaje cyo mu ijuru cy’uwo muteguro (Ezekiyeli 1:1, 4-14; Daniyeli 7:9, 10, 13, 14). Nubwo tudashobora kubona icyo gice kidashobora kubonwa n’amaso, kigira ingaruka zikomeye ku basenga Imana by’ukuri muri iki gihe (2 Abami 6:15-17). Umuteguro wa Yehova ufite n’ikindi gice kigaragara kiri ku isi. Bibiliya idufasha gusobanukirwa icyo ari cyo n’ukuntu Yehova akiyobora.

Uko Wamenya Igice Kigaragara cy’Uwo Muteguro

2. Ni irihe torero rishya Imana yashyizeho?

2 Mu gihe cy’imyaka 1.545, ishyanga rya Isirayeli ni ryo ryari itorero ry’Imana (Ibyakozwe 7:38). Ariko kandi, Isirayeli yananiwe gukomeza amategeko y’Imana kandi yanga kwemera Umwana wayo bwite. Ingaruka zabaye iz’uko Yehova yanze iryo torero maze ararireka. Yesu yabwiye Abayahudi ati “dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka” (Matayo 23:38). Hanyuma Imana yashyizeho itorero rishya, igirana na ryo isezerano rishya. Iryo torero ryari kuzagirwa n’abantu 144.000 batoranyijwe n’Imana kugira ngo bazifatanye n’Umwana wayo mu ijuru.—Ibyahishuwe 14:1-4.

3. Ni ikihe kintu cyabayeho mu mwaka wa 33 I.C. cyatanze igihamya cy’uko icyo gihe Imana yarimo ikoresha itorero rishya?

3 Aba mbere mu bagize iryo torero rishya basizwe n’umwuka wera wa Yehova kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Ku bihereranye n’icyo kintu gitangaje cyabaye, dusoma ngo “umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima; nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko umwuka wabahaye kuzivuga” (Ibyakozwe 2:1-4). Bityo rero, umwuka w’Imana watanze igihamya kigaragara cy’uko iryo ari ryo ryari itsinda ry’abantu Imana yari kuzakoresha mu gusohoza umugambi wayo binyuriye ku buyobozi bwa Yesu Kristo utegekera mu ijuru.

4. Muri iki gihe, ni bande bagize umuteguro wa Yehova ugaragara?

4 Muri iki gihe, abasigaye bake gusa bo mu 144.000 ni bo bakiri ku isi. Ariko kandi, mu gusohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, abagize “[imbaga y’abantu benshi” b’“izindi ntama” babarirwa muri za miriyoni, bifatanyije n’abasigaye bo mu basizwe. Yesu, we Mwungeri Mwiza, yahuje abo bagize izindi ntama n’abasigaye kugira ngo babe umukumbi umwe rukumbi uyoborwa na we, kubera ko ari we Mwungeri wabo umwe (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:11, 16). Abo bose bagize itorero rimwe ryunze ubumwe, ari ryo muteguro wa Yehova ugaragara.

Imikorere ya Gitewokarasi

5. Ni nde uyobora umuteguro w’Imana, kandi se, awuyobora ate?

5 Imvugo y’Ibyanditswe igira iti “[itorero] ry’Imana ihoraho,” igaragaza neza uriyobora uwo ari we. Uwo muteguro, ni uwa gitewokarasi, cyangwa mu yandi magambo uyoborwa n’Imana. Yehova aha ubwoko bwe ubuyobozi binyuriye kuri Yesu, uwo yashyiriyeho kuba Umutware utaboneka w’itorero, no ku Ijambo Rye bwite ryahumetswe, ari ryo Bibiliya.—1 Timoteyo 3:14, 15; Abefeso 1:22, 23; 2 Timoteyo 3:16, 17.

6. (a) Mu kinyejana cya mbere, ni gute byagaragaye ko itorero ryayoborerwaga mu ijuru? (b) Ni iki kigaragaza ko Yesu akiri Umutware w’itorero?

6 Ubwo buyobozi bwagaragaye cyane kuri Pentekote (Ibyakozwe 2:14-18, 32, 33). Bwagaragaye igihe umumarayika wa Yehova yayoboraga iby’ikwirakwizwa ry’ubutumwa bwiza muri Afurika, igihe ijwi rya Yesu ryayoboraga ibihereranye no guhinduka kwa Sawuli w’i Taruso n’igihe Petero yatangiraga umurimo wo kubwiriza mu Banyamahanga (Ibyakozwe 8:26, 27; 9:3-7; 10:9-16, 19-22). Ariko kandi, nyuma y’igihe runaka, nta majwi avuye mu ijuru yongeye kumvikana, nta bamarayika bongeye kugaragara, kandi nta n’impano z’umwuka zo gukora ibitangaza zongeye gutangwa. Icyakora, Yesu yari yarasezeranyije ati “dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:20; 1 Abakorinto 13:8). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bemera ubuyobozi bwa Yesu. Iyo batabugira, gutangaza ubutumwa bw’Ubwami mu gihe cyo kurwanywa gukaze ntibyari gushoboka.

7. (a) Ni bande bagize “umugaragu ukiranuka w’ubwenge,” kandi kuki? (b) Ni iyihe nshingano yahawe “umugaragu”?

7 Mbere gato y’uko Yesu apfa, yabwiye abigishwa be ibihereranye n’“umugaragu ukiranuka w’ubwenge” abereye Shebuja, uwo yari kugirira icyizere akamuha inshingano yihariye. Uwo “mugaragu” yari kuba ariho igihe Umwami yasubiraga mu ijuru, kandi yari kuba agikomeza gukorana umwete igihe cyo kugaruka kwa Kristo mu buryo butagaragara afite ububasha bwa Cyami. Kuba ibyo byakwerekezwa ku muntu umwe ku giti cye ntibyoroshye, ariko birakwiriye rwose ko byerekezwa ku itorero rya Kristo ryasizwe. Kubera ko Yesu yariguze amaraso ye, yaryerekejeho aryita “umugaragu” we. Yahaye abarigize inshingano yo guhindura abantu abigishwa no kugenda babagaburira buhoro buhoro, babagerera “igerero [ryo mu buryo bw’umwuka], igihe cyaryo.”—Matayo 24:45-47; 28:19; Yesaya 43:10; Luka 12:42; 1 Petero 4:10.

8. (a) Itsinda ry’umugaragu rifite izihe nshingano muri iki gihe? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko twitabira ubuyobozi duhabwa binyuriye ku muyoboro w’Imana?

8 Itsinda ry’umugaragu ryarimo rikora umurimo ryahawe ribigiranye ubudahemuka mu gihe cyo kugaruka kwa Shebuja mu buryo butagaragara mu mwaka wa 1914. Ni yo mpamvu ryagiriwe icyizere rigahabwa inshingano zagutse kurushaho mu mwaka wa 1919 nk’uko ibihamya bibigaragaza. Kuva ubwo, imyaka yakurikiyeho yabaye iyo gutanga ubuhamya ku byerekeye Ubwami mu rwego rw’isi yose, kandi imbaga y’abantu benshi igizwe n’abayoboke ba Yehova irimo irakorakoranywa kugira ngo izarokoke mu gihe cy’umubabaro mwinshi (Matayo 24:14, 21, 22; Ibyahishuwe 7:9, 10). Abo na bo bakeneye ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, kandi babihabwa n’itsinda ry’umugaragu. Ku bw’ibyo rero, kugira ngo dushimishe Yehova, tugomba kwemera ubuyobozi atanga binyuriye kuri uwo muyoboro kandi tugakora ibihuje na bwo.

9, 10. (a) Mu kinyejana cya mbere, ni iyihe gahunda yariho yo gukemura ibibazo bihereranye n’imyizerere hamwe no gutanga ubuyobozi mu birebana no kubwiriza ubutumwa bwiza? (b) Ni iyihe gahunda yo guhuza ibikorwa by’ubwoko bwa Yehova iriho muri iki gihe?

9 Rimwe na rimwe, hari ibibazo bivuka ku bihereranye n’inyigisho hamwe n’uburyo ibintu bikorwa. Icyo gihe bigenda bite? Mu Byakozwe igice cya 15, hatubwira uko ikibazo kirebana n’Abanyamahanga bahindukiriye Ubukristo cyakemuwe. Icyo kibazo cyashyikirijwe intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu, bari bagize inteko nyobozi. Abo ntibari abantu badashobora kwibeshya, ariko kandi, Imana yarabakoresheje. Basuzumye imirongo y’Ibyanditswe igira icyo ivuga kuri icyo kibazo hamwe n’ibihamya by’igikorwa umwuka wera w’Imana wakoze mu gutangiza umurimo wo kubwiriza Abanyamahanga. Hanyuma, bafashe umwanzuro. Imana yahaye umugisha iyo gahunda (Ibyakozwe 15:1-29; 16:4, 5). Iyo nteko nyobozi ni yo yoherezaga abantu kugira ngo bajye guteza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.

10 Muri iki gihe, Inteko Nyobozi y’umuteguro ugaragara wa Yehova igizwe n’abavandimwe basizwe n’umwuka baturutse mu bihugu binyuranye kandi ikorera ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi yose by’Abahamya ba Yehova. Binyuriye ku buyobozi bwa Yesu Kristo, Inteko Nyobozi iteza imbere ugusenga kutanduye muri buri gihugu, igahuza ibikorwa byo kubwiriza by’Abahamya ba Yehova byo mu matorero yabo agera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo. Abagize Inteko Nyobozi babona ibintu kimwe n’intumwa Pawulo, yo yandikiye Abakristo bagenzi bayo igira iti “icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu; ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ariko mushikamyemo mukomeye.”—2 Abakorinto 1:24.

11. (a) Ni gute abasaza n’abakozi b’imirimo bashyirwaho? (b) Kuki twagombye gufatanya mu buryo bwa bugufi n’abashyizweho?

11 Ku isi hose, Abahamya ba Yehova baba biteze ko Inteko Nyobozi itoranya abavandimwe bujuje ibisabwa, bagahabwa uburenganzira bwo gushyiraho abasaza n’abakozi b’imirimo kugira ngo bite ku matorero. Ibyo abashyirwaho basabwa kuzuza bivugwa muri Bibiliya kandi hanazirikanwa ko ari abantu badatunganye kandi bakora amakosa. Abasaza bemeza abakwiriye guhabwa inshingano kimwe n’ababashyiraho, bafite inshingano ikomeye imbere y’Imana (1 Timoteyo 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9). Ku bw’ibyo, basenga basaba ubufasha bw’umwuka wera w’Imana kandi bagashakira ubuyobozi mu Ijambo ryayo ryahumetswe (Ibyakozwe 6:2-4, 6; 14:23). Nimucyo tugaragaze ko dushimira ku bw’izo ‘mpano bantu’ (NW) zidufasha twese kugera ku “[bumwe] bwo kwizera.”—Abefeso 4:8, 11-16.

12. Ni gute Yehova akoresha abagore muri gahunda ya gitewokarasi?

12 Ibyanditswe bivuga ko ubugenzuzi mu itorero bugomba guhabwa abagabo. Ibyo ntibipfobya abagore, kuko bamwe muri bo ari abaragwa b’Ubwami bwo mu ijuru, kandi bakora byinshi mu murimo wo kubwiriza. (Zaburi 68:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Nanone kandi, abagore bagira uruhare mu gutuma itorero rivugwa neza binyuriye mu gukomeza kwita ku nshingano bafite mu miryango yabo (Tito 2:3-5). Icyakora, ibyo kwigisha mu itorero byitabwaho n’abagabo bashyiriweho gusohoza iyo nshingano.—1 Timoteyo 2:12, 13.

13. (a) Bibiliya itera abasaza inkunga yo kubona bate ibihereranye n’umwanya bafite? (b) Ni ikihe gikundiro twese dushobora kwifatanyamo?

13 Muri iyi si, umuntu ufite umwanya wo mu rwego rwo hejuru abonwa ko akomeye, ariko mu muteguro w’Imana, itegeko rikurikizwa ni iri rikurikira: “uworoheje muri mwe hanyuma y’abandi bose, [ni] we mukuru” (Luka 9:46-48; 22:24-26). Ibyanditswe bigira abasaza inama yo kwitonda ntibatwaze igitugu abagize umugabane w’Imana, ahubwo bagomba kubera umukumbi icyitegererezo (1 Petero 5:2, 3). Abafite igikundiro cyo guhagararira Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi, bakavuga mu izina rye bicishije bugufi kandi bakabwira abantu aho bari hose ibihereranye n’Ubwami bwe, si abantu bake gusa batoranyijwe, ahubwo ni Abahamya ba Yehova bose, abagabo n’abagore.

14. Wifashishije imirongo y’Ibyanditswe yerekanywe, gira icyo uvuga ku bibazo biri ku mpera z’iyi paragarafu.

14 Byaba byiza twibajije tuti ‘mbese, naba nyurwa n’uburyo Yehova arimo ayoboramo umuteguro we ugaragara? Mbese, imyifatire yanjye, imvugo yanjye n’ibyo nkora, byaba bibigaragaza?’ Gutekereza ku bintu bikurikira bishobora gufasha buri wese muri twe kwisuzuma.

Niba ngandukira by’ukuri Kristo we Mutware w’itorero, ni iki nagombye kuba ndimo nkora nk’uko bigaragazwa mu mirongo y’Ibyanditswe ikurikira (Matayo 24:14; 28:19, 20; Yohana 13:34, 35)?

Iyo nakiranye ishimwe ibintu byo mu buryo bw’umwuka nateganyirijwe n’itsinda ry’umugaragu hamwe n’Inteko Nyobozi ye, ni nde mba ndimo ngaragariza icyubahiro (Luka 10:16)?

Ni gute buri wese mu bagize itorero, cyane cyane abasaza, yagombye gushyikirana n’abandi (Abaroma 12:10)?

15. (a) Binyuriye ku kuntu tubona umuteguro wa Yehova ugaragara, ni iki tugaragaza? (b) Ni ubuhe buryo dufite bwo gutanga igihamya cy’uko Diyabule ari umubeshyi n’ubwo gushimisha umutima wa Yehova?

15 Muri iki gihe, Yehova arimo aratuyobora binyuriye ku muteguro we ugaragara uyoborwa na Kristo. Imyifatire tugira ku birebana n’iyo gahunda igaragaza uko twumva ibihereranye na cya kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga (Abaheburayo 13:17). Satani ahamya ko ikintu cy’ingenzi kidushishikaza kurusha ibindi ari ubwikunde. Ariko kandi, niba dukora umurimo wacu uko bishoboka kose, kandi tukirinda ibintu byatuma abandi baturangarira mu buryo budakwiriye, tuba dutanga igihamya cy’uko Diyabule ari umubeshyi. Niba dukunda kandi tukubaha abatuyobora, ariko tukirinda ‘kububahira kubakuraho indamu,’ tuba dushimisha Yehova (Yuda 16; Abaheburayo 13:7). Binyuriye mu kuba indahemuka ku muteguro wa Yehova, tugaragaza ko Yehova ari Imana yacu kandi ko twunze ubumwe mu kumuyoboka.—1 Abakorinto 15:58.

Ibibazo by’Isubiramo

• Umuteguro wa Yehova ugaragara ugizwe n’iki muri iki gihe? Intego yawo ni iyihe?

• Ni nde washyiriweho kuba Umutware w’itorero, kandi se, yifashisha izihe gahunda zigaragara mu kuduha ubuyobozi bwuje urukundo?

• Ni iyihe myifatire myiza twagombye kwihingamo ku birebana n’abagize umuteguro wa Yehova?

[Amafoto yo ku ipaji ya 133]

Yehova atuyobora binyuriye ku muteguro we ugaragara uyoborwa na Kristo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze