ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 117 p. 270-p. 271 par. 3
  • Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ifunguro rya Nimugoroba ry’Urwibutso
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Mu cyumba cyo hejuru
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yesu agambanirwa agafatwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu asangira bwa nyuma n’intumwa ze
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 117 p. 270-p. 271 par. 3
Yesu atangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroga ari kumwe n’intumwa ze z’indahemuka cumi n’imwe

IGICE CYA 117

Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba

MATAYO 26:21-29 MARIKO 14:18-25 LUKA 22:19-23 YOHANA 13:18-30

  • AGARAGAZA KO YUDA ARI UMUGAMBANYI

  • YESU ATANGIZA IFUNGURO RY’URWIBUTSO

Mbere yaho kuri uwo mugoroba Yesu yari yigishije intumwa ze isomo ryo kwicisha bugufi azoza ibirenge. Uko bigaragara, bamaze gusangira ibya Pasika, yasubiyemo amagambo y’ubuhanuzi yavuzwe na Dawidi, agira ati “umuntu twari tubanye amahoro, uwo niringiraga, wajyaga arya ku byokurya byanjye, ni we wambanguriye agatsinsino.” Hanyuma yarababwiye ati “umwe muri mwe ari bungambanire.”​—Zaburi 41:9; Yohana 13:18, 21.

Intumwa zararebanye, buri wese akabaza ati “Mwami, ni jye?” Na Yuda Isikariyota na we yarabajije. Petero yabwiye Yohana wari wicaye iruhande rwa Yesu ku meza ngo amubaze uwo ari we. Nuko Yohana yigira inyuma yegera Yesu aramubaza ati “Mwami, ni nde?”​—Matayo 26:22; Yohana 13:25.

Yesu yaramushubije ati “ni uwo ndi buhe agace k’umugati maze gukoza.” Hanyuma akoza agace k’umugati mu isahani agahereza Yuda, aramubwira ati “Umwana w’umuntu agiye kugenda nk’uko byanditswe kuri we. Ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azabona ishyano. Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse” (Yohana 13:26; Matayo 26:24). Hanyuma Satani yinjira muri Yuda. N’ubundi Yuda yari yaramaze kwangirika, ariko icyo gihe bwo yiyeguriye gukora ibyo Satani ashaka, bityo aba abaye “umwana wo kurimbuka.”​—Yohana 6:64, 70; 12:4; 17:12.

Yesu yabwiye Yuda ati “icyo ukora, gikore vuba.” Izindi ntumwa zatekereje ko ubwo Yuda ari we wari ufite agasanduku k’amafaranga, yari abwiwe ngo “ ‘gura ibintu tuzakenera mu munsi mukuru,’ cyangwa ko yagombaga kugira icyo aha abakene” (Yohana 13:27-​30). Icyakora yari agiye kugambanira Yesu.

Kuri uwo mugoroba w’ifunguro rya Pasika, Yesu yatangije ubundi bwoko bw’ifunguro. Yafashe umugati arashimira, arawumanyagura, ahereza intumwa ze ngo zirye. Yaravuze ati “uyu ugereranya umubiri wanjye ugomba gutangwa ku bwanyu. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Bahererekanyije uwo mugati wamanyaguwe, intumwa zose ziwuryaho.

Hanyuma Yesu yafashe igikombe cya divayi, arashimira, arakibahereza. Buri wese yanywereye kuri icyo gikombe. Yesu yasobanuye iby’icyo gikombe agira ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu.”​—Luka 22:20.

Muri ubwo buryo, Yesu yari atangije urwibutso rw’urupfu rwe, abigishwa bakaba baragombaga kuzajya barwizihiza buri mwaka ku itariki ya 14 Nisani. Rwari kujya rubibutsa icyo Yesu na Se bakoze kugira ngo abantu bizera barokoke iteka ry’icyaha n’urupfu. Rutsindagiriza ko abantu bizera bazabohorwa by’ukuri kurusha uko Pasika yabyibutsaga Abayahudi.

Yesu yavuze ko amaraso ye “agomba kumenwa ku bwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.” Muri abo benshi bari kubabarirwa ibyaha, harimo intumwa zizerwa n’abandi bameze nka zo. Ni bo bari kubana na we mu Bwami bwa Se.​—Matayo 26:28, 29.

  • Ni ubuhe buhanuzi bwa Bibiliya Yesu yasubiyemo buvuga ibya mugenzi we, kandi se yabusobanuye ate?

  • Yesu yabwiye Yuda ngo akore iki, kandi se izindi ntumwa zatekereje ko amubwiye iki?

  • Ni uwuhe muhango mushya Yesu yatangije, kandi se utwibutsa iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze