ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 123 p. 282-p. 283 par. 1
  • Asenga igihe yari afite umubabaro mwinshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Asenga igihe yari afite umubabaro mwinshi
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Agirira Umubabaro Mwinshi mu Busitani
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Umunsi wa Nyuma w’Ubuzima bwa Kimuntu bwa Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ategura Intumwa Ze ku Bihereranye no Kugenda Kwe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • “Igihe kirasohoye!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 123 p. 282-p. 283 par. 1
Yesu asengera mu busitani bwa Getsemane mu gihe Petero, Yakobo na Yohana bari basinziriye

IGICE CYA 123

Asenga igihe yari afite umubabaro mwinshi

MATAYO 26:30, 36-46 MARIKO 14:26, 32-42 LUKA 22:39-46 YOHANA 18:1

  • YESU ARI MU BUSITANI BWA GETSEMANI

  • IBYUYA BYE BIHINDUKA NK’IBITONYANGA BY’AMARASO

Yesu yari amaze gusenga ari kumwe n’intumwa ze zizerwa. Nuko “bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana, barasohoka bajya ku musozi w’Imyelayo” (Mariko 14:26). Berekeje mu burasirazuba, bajya mu busitani Yesu yakundaga kujyamo bwitwaga Getsemani.

Bageze aho hantu heza mu biti by’imyelayo, Yesu yasize intumwa ze umunani inyuma. Birashoboka ko zasigaye hafi y’amarembo y’ubwo busitani kuko yari ababwiye ati “mube mwicaye hano mu gihe ngiye hirya hariya gusenga.” Yesu yajyanye n’intumwa eshatu, ari zo Petero, Yakobo na Yohana, maze yigira imbere mu busitani. Yagize agahinda kenshi cyane, maze abwira izo ntumwa eshatu ati “ubu mfite agahinda kenshi kenda kunyica. Nimugume hano mubane maso nanjye.”​—Matayo 26:36-​38.

Yesu yigiye imbere gato, “yikubita hasi yubamye atangira gusenga.” Ni iki yabwiraga Imana muri icyo gihe gikomeye? Yarasenze ati “Data, ibintu byose biragushobokera; undenze iki gikombe. Ariko, ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Mariko 14:35, 36). Yashakaga kuvuga iki? Ese yashaka kwihunza inshingano ye yo kuba Umucunguzi? Oya!

Igihe Yesu yabaga mu ijuru, yari yaritegereje abandi bantu Abaroma bishe, abona ukuntu babababazaga cyane. Ariko noneho icyo gihe Yesu yari umuntu, afite ibyiyumvo, ashobora kumva ububabare. Icyakora ntiyari ahangayikishijwe n’ibyari bigiye kumubaho. Ahubwo icyari kimuhangayikishije kurushaho kandi cyatumaga agira agahinda kenshi, ni uko yari azi ko niyicwa nk’umugizi wa nabi w’ikivume byashoboraga gushyira umugayo ku izina rya Se. Mu masaha make gusa, yari kumanikwa ku giti nk’aho yatutse Imana.

Yesu amaze umwanya munini asenga, yagarutse aho intumwa ze zari ziri, asanga zasinziriye. Yabwiye Petero ati “ntimushobora kuba maso hamwe nanjye nibura isaha imwe? Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutajya mu moshya.” Yesu yabonye ko intumwa na zo zitari zorohewe kandi ko bwari bwije, maze yongeraho ati “umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”​—Matayo 26:40, 41.

Hanyuma Yesu yongeye kugenda ubwa kabiri, asaba ko Imana yamurenza ‘icyo gikombe.’ Agarutse yongeye gusanga izo ntumwa eshatu zisinziriye, kandi zaragombaga kuba zirimo zisenga kugira ngo zitajya mu moshya. Nuko Yesu abavugishije, “ntibabona icyo bamusubiza” (Mariko 14:40). Yesu yongeye kugenda ku ncuro ya gatatu, arapfukama arasenga.

Yesu yari ahangayikishijwe cyane n’uko urupfu yari agiye kwicwa nk’umugizi wa nabi rwari gushyira umugayo ku izina rya Se. Icyakora Yehova yumvaga amasengesho y’Umwana we, kandi hari igihe Imana yohereje umumarayika ngo amukomeze. Ariko ibyo ntibyatumye Yesu areka gusenga yinginga Se, ahubwo yarushijeho “gusenga ashishikaye.” Yari afite agahinda kenshi cyane. Yesu yari afite inshingano iremereye yagombaga gusohoza! Ubuzima bwe bw’iteka ndetse n’ubuzima bw’iteka bw’abantu bizera bwari mu kaga. Koko rero, ‘ibyuya bye byahindutse nk’ibitonyanga by’amaraso bigwa hasi.’​—Luka 22:44.

Igihe Yesu yari agarutse ku ncuro ya gatatu avuye gusenga, yongeye gusanga basinziriye. Yarababwiye ati “mu gihe nk’iki murisinziriye kandi muriruhukira! Dore igihe kiregereje ngo Umwana w’umuntu agambanirwe, ashyirwe mu maboko y’abanyabyaha. Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.”​—Matayo 26:45, 46.

IBYUYA BYE BYARI BIMEZE NK’IBITONYANGA BY’AMARASO

Umuganga Luka ntasobanura uko ibyuya bya Yesu ‘byahindutse nk’ibitonyanga by’amaraso’ (Luka 22:44). Luka ashobora kuba yarakoreshaga imvugo y’ikigereranyo, ashaka kuvuga ko ibyuya bya Yesu byasaga n’amaraso ava mu gikomere. Ikindi gitekerezo gishoboka cyatanzwe na Dr. William D. Edwards mu kinyamakuru cyo muri Amerika kivuga iby’ubuvuzi, agira ati “nubwo bibaho gake cyane gashoboka, hari igihe umuntu ashobora kugira agahinda kenshi akabira ibyuya by’amaraso (mu mvugo ya kiganga byitwa hematidrosis). Ibyo biterwa n’uko udutsi two mu mvubura z’ibyuya tuba twaturitse, uruhu na rwo rukoroha.”

  • Yesu yajyanye he intumwa ze bavuye mu cyumba cyo hejuru?

  • Intumwa eshatu zakoraga iki mu gihe Yesu yabaga asenga?

  • Kuba ibyuya bya Yesu byarahindutse nk’ibitonyanga by’amaraso, bigaragaza iki ku byiyumvo yari afite?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze