Ni nde ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwawe?
‘Ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’—ZAB 83:18.
1, 2. Kuki kumenya izina rya Yehova byonyine bidahagije kugira ngo tuzabone agakiza?
BIRASHOBOKA ko abantu bamwe na bamwe babonye izina rya Yehova ku ncuro ya mbere igihe bariberekaga muri Zaburi ya 83:18. Bashobora kuba baratangajwe no gusoma amagambo agira ati “kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.” Nta gushidikanya ko kuva icyo gihe bagiye bakoresha uwo murongo w’Ibyanditswe kugira ngo bafashe abandi kumenya Yehova Imana yacu irangwa n’urukundo.—Rom 10:12, 13.
2 Nubwo ari ngombwa ko abantu bamenya izina rya Yehova, kurimenya byonyine ntibihagije. Dore uko umwanditsi wa zaburi yagaragaje ikindi kintu cy’ingenzi tugomba kumenya kugira ngo tuzabone agakiza, agira ati ‘ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’ Koko rero, Yehova ni we ufite agaciro kuruta abandi mu ijuru no mu isi. Kubera ko ari we waremye ibintu byose, afite uburenganzira bwo gusaba ibiremwa bye byose kumugandukira mu buryo bwuzuye (Ibyah 4:11). Ni yo mpamvu dukwiriye kwibaza tuti “ni nde ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwanjye?” Ni iby’ingenzi ko dusuzuma twitonze uko twasubiza icyo kibazo.
Ikibazo cyavutse mu busitani bwa Edeni
3, 4. Satani yashoboye ate gushuka Eva, kandi se byagize izihe ngaruka?
3 Ibyabaye kera mu busitani bwa Edeni bigaragaza neza ko kwibaza icyo kibazo ari iby’ingenzi. Icyo gihe umumarayika wigometse waje kwitwa Satani yoheje umugore wa mbere ari we Eva, kugira ngo ashyire imbere ibyifuzo bye aho kumvira itegeko Yehova yari yaramuhaye ryo kutarya ku mbuto z’igiti kimwe cyo muri ubwo busitani (Intang 2:17; 2 Kor 11:3). Yemeye ayo mareshyo maze asuzugura ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Eva ntiyabonaga ko Yehova ari we wari ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwe. Ariko se Satani yashoboye ate koshya Eva?
4 Satani yakoresheje amayeri menshi igihe yavuganaga na Eva. (Soma mu Ntangiriro 3:1-5.) Icya mbere, ntiyakoresheje izina rya Yehova. Yaravuze gusa ati “Imana.” Umwanditsi w’igitabo cy’Intangiriro we yakoresheje izina rya Yehova mu murongo wa mbere w’icyo gice. Icya kabiri, aho kugira ngo Satani akoreshe ijambo ‘gutegeka’ yakoresheje ijambo ‘kuvuga’ (Intang 2:16). Muri ubwo buryo bufifitse, Satani yagerageje gupfobya itegeko Imana yari yabahaye. Icya gatatu, nubwo yabwiraga Eva wenyine, yavuze mu bwinshi. Mu kubigenza atyo, yashakaga kuririra ku bwibone bwa Eva kugira ngo atume yumva ko afite agaciro cyane, mbese nk’aho ari we wari umuvugizi w’umuryango wabo. Byagize izihe ngaruka? Uko bigaragara, Eva yihaye uburenganzira bwo kuvugira umuryango wabo ubwo yabwiraga inzoka ati “imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya.”
5. (a) Satani yatumye Eva atekereza ku ki? (b) Ni iki Eva yagaragaje igihe yaryaga ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe?
5 Ikindi kandi, Satani yagoretse ukuri. Yumvikanishije ko igihe Imana yabwiraga Adamu na Eva ko ‘batagombaga kurya ku giti cyose cyo muri ubwo busitani,’ yari ikoze ibidakwiriye. Hanyuma Satani yatumye Eva yitekerezaho kandi atekereza ku cyo yashoboraga gukora kugira ngo arusheho kumererwa neza, mbese akamera “nk’Imana.” Amaherezo yatumye atekereza kuri icyo giti no ku mbuto zacyo, aho gutekereza ku mishyikirano yari afitanye n’uwari waramuhaye byose. (Soma mu Ntangiriro 3:6.) Ikibabaje ni uko igihe Eva yaryaga ku mbuto z’icyo giti, yari agaragaje ko Yehova atari we wari ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwe.
Ikibazo cyavutse mu gihe cya Yobu
6. Satani yashidikanyije ate ku budahemuka bwa Yobu, kandi se ibyo byahaye Yobu uburyo bwo gukora iki?
6 Hashize ibinyejana byinshi, Yobu wari indahemuka yabonye uburyo bwo kugaragaza uwari ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwe. Igihe Yehova yabwiraga Satani iby’ubudahemuka bwa Yobu, Satani yamushubije arakaye ati “ese ugira ngo Yobu atinyira Imana ubusa?” (Soma muri Yobu 1:7-10.) Satani ntiyigeze ahakana ko Yobu yumviraga Imana, ahubwo yashidikanyije ku mpamvu zatumaga abikora. Yavuze ko Yobu atakoreraga Yehova abitewe n’urukundo, ahubwo ko yabiterwaga n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Yobu wenyine ni we washoboraga kugaragaza ko icyo kirego cyari ikinyoma, kandi yahawe uburyo bwo kubigaragaza.
7, 8. Ni ibihe bigeragezo Yobu yahanganye na byo, kandi se kwihangana kwe kwagaragaje iki?
7 Yehova yemereye Satani guteza Yobu ibyago byikurikiranyije (Yobu 1:12-19). Yobu yitwaye ate igihe ibyo byago byamugeragaho? Bibiliya ivuga ko “nta cyaha Yobu yakoze cyangwa ngo agire ikintu kidakwiriye aherereza ku Mana” (Yobu 1:22). Ariko Satani ntiyarekeye aho. Yakomeje kwitotomba ati “umubiri uhorerwa undi, kandi ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe” (Yobu 2:4).a Satani yumvikanishaga ko iyo Yobu aza kugerwaho n’ikintu kibabaza umubiri we, yari kubona ko Yehova atari we ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwe.
8 Indwara iteye ishozi yahindanyije Yobu, hanyuma umugore we amuhatira kuvuma Imana maze akipfira. Nyuma yaho, abahumuriza be batatu b’ibinyoma bamushinje ko hari ibibi yakoze (Yobu 2:11-13; 8:2-6; 22:2, 3). Ariko muri ayo makuba yose Yobu yakomeje kuba indahemuka. (Soma muri Yobu 2:9, 10.) Binyuze ku kwihangana kwe, yagaragaje ko Yehova ari we wari ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwe. Ikindi kandi, Yobu yagaragaje ko umuntu udatunganye ashobora gusubiza ibirego by’ibinyoma bya Satani, nubwo byaba mu rugero runaka.—Gereranya n’Imigani 27:11.
Igisubizo gihebuje Yesu yatanze
9. (a) Satani yagerageje ate koshya Yesu afatiye ku byo yari akeneye? (b) Yesu yakoze iki?
9 Hashize igihe gito Yesu abatijwe, Satani yagerageje kumwoshya ngo akore ibikorwa bihuje n’irari rye, aho gukomeza kubona ko Yehova ari we ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwe. Satani yagerageresheje Yesu ibintu bitatu. Mbere na mbere, kubera ko Yesu yari ashonje, yaramwoheje ngo ahindure amabuye imigati (Mat 4:2, 3). Yesu yari amaze iminsi 40 yiyiriza ubusa, kandi yari ashonje cyane. Ku bw’ibyo, Satani yamuhatiye gukoresha nabi imbaraga ze zo gukora ibitangaza, kugira ngo abone icyo arya. Yesu yakoze iki? Mu buryo bunyuranye n’uko Eva yabigenje, Yesu we yerekeje ibitekerezo ku Ijambo rya Yehova, ahita yamaganira kure amoshya ya Satani.—Soma muri Matayo 4:4.
10. Kuki Satani yasabye Yesu kwijugunya hasi aturutse hejuru y’urukuta rwari rukikije urusengero?
10 Nanone kandi, Satani yagerageje koshya Yesu ngo akore ibintu bigaragaza ubwikunde. Yamusabye kwijugunya hasi avuye hejuru y’urukuta rwari rukikije urusengero (Mat 4:5, 6). Satani yari afite iyihe ntego? Yavuze ko iyo Yesu agwa hasi ntakomereke, byari kugaragaza ko yari “umwana w’Imana.” Uko bigaragara, Satani yashakaga ko Yesu yita cyane ku cyubahiro cye, kugeza n’ubwo acyirata. Satani yari azi ko umuntu ashobora gukora ikintu giteje akaga bitewe n’ubwibone hamwe no kwanga guhara ishema. Satani yakoresheje nabi umurongo w’Ibyanditswe ariko Yesu yagaragaje ko yari asobanukiwe neza Ijambo rya Yehova. (Soma muri Matayo 4:7.) Kuba Yesu yaranze gukora ibyo Satani yamusabaga, byongeye kugaragaza ko yabonaga ko Yehova ari we wari ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwe.
11. Kuki Yesu yanze ko Satani amuha ubwami bwose bwo ku isi?
11 Noneho Satani amaze gushoberwa, yagerageje Yesu amuha ubwami bwose bwo ku isi (Mat 4:8, 9). Yesu yahise abyanga. Yari azi ko iyo abyemera yari kuba arwanyije ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ni ukuvuga uburenganzira afite bwo kuba Umutegetsi Usumbabyose. (Soma muri Matayo 4:10.) Muri ibyo bishuko byose, Yesu yasubizaga Satani asubiramo imirongo y’Ibyanditswe irimo izina rya Yehova.
12. Ni iki cyatumye Yesu ahangayika cyane? Yabyitwayemo ate, kandi se ibyo bitwigisha iki?
12 Ubwo Yesu yari yegereje iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi, yahanganye n’ibintu bitoroshye. Igihe yakoraga umurimo we, yari yaragiye agaragaza ko yari yiteguye gutanga ubuzima bwe ho igitambo (Mat 20:17-19, 28; Luka 12:50; Yoh 16:28). Icyakora, Yesu yari azi nanone ko yari gushinjwa ibinyoma, Abayahudi bakamucira urubanza bashingiye ku mategeko yabo kandi bakamwica bamushinja gutuka Imana. Ibyo byatumye ahangayika cyane. Yarasenze ati “Data, niba bishoboka, iki gikombe kindenge.” Ariko yongeyeho ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Mat 26:39). Mu by’ukuri, kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza apfuye byagaragaje rwose uwari ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwe.
Igisubizo dutanga
13. Ni ayahe masomo dukuye kuri Eva, Yobu na Yesu Kristo?
13 Ni iki twize kugeza aha? Ibyabaye kuri Eva bitwigisha ko abantu baganzwa n’ibyifuzo bishingiye ku bwikunde cyangwa bakumva ko bafite agaciro cyane, baba bagaragaza ko Yehova atari we ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwabo. Ibinyuranye n’ibyo, kuba Yobu yarakomeje kuba indahemuka bitwigisha ko n’abantu badatunganye bashobora kugaragaza ko Yehova ari we bashyira mu mwanya wa mbere, igihe bakomeje kuba indahemuka bakihanganira ingorane bahura na zo, niyo baba badasobanukiwe neza impamvu zibageraho (Yak 5:11). Hanyuma, urugero rwa Yesu rutwigisha ko tugomba kuba twiteguye gukozwa isoni, kandi ko tutagomba kwita cyane ku cyubahiro cyacu (Heb 12:2). Ariko se, ni mu buhe buryo twashyira mu bikorwa ayo masomo?
14, 15. Ni mu buhe buryo uko Yesu yitwaye mu bigeragezo binyuranye n’uko Eva yabyitwayemo, kandi se twakwigana dute Yesu? (Gira icyo uvuga ku ifoto iri ku ipaji ya 18.)
14 Ntukemere ko ibishuko bituma wibagirwa Yehova. Eva yemeye guhanga amaso igishuko cyari imbere ye. Yabonye ko icyo giti cyari “gifite ibyokurya byiza kandi ko kinogeye amaso; koko rero, kureba icyo giti byari binogeye ijisho” (Intang 3:6). Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’uko Yesu yitwaye muri bya bigeragezo bitatu! Ntiyigeze yemera ngo ibyo bigeragezo bimubuze gutekereza ku ngaruka z’ibikorwa bye. Yishingikirije ku Ijambo ry’Imana kandi akoresha izina rya Yehova.
15 Mu gihe duhuye n’amoshya yo gukora ibintu bidashimisha Yehova, ni iki twerekezaho ibitekerezo byacu? Iyo twibanze cyane kuri ayo moshya, bituma turushaho kugira ibyifuzo bibi (Yak 1:14, 15). Tugomba guhita twikuramo ibyo byifuzo bibi, niyo byadusaba gukora ikintu gikomeye cyagereranywa no guca urugingo rw’umubiri wacu (Mat 5:29, 30). Kimwe na Yesu, tugomba gutekereza ku ngaruka z’ibikorwa byacu, tugatekereza ukuntu bizangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. Tugomba kwibuka icyo Ijambo rye Bibiliya rivuga. Icyo gihe ni bwo gusa twaba tugaragaje ko Yehova ari we ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwacu.
16-18. (a) Ni iki gishobora gutuma twumva ducitse intege? (b) Ni iki kizadufasha kwihanganira ingorane duhura na zo?
16 Ntukigere wemera ko ibyago uhura na byo bituma urakarira Yehova (Imig 19:3). Uko turushaho kugenda twegereza iherezo ry’iyi si mbi, ni na ko abagaragu ba Yehova benshi bagenda bahura n’amakuba hamwe n’impanuka. Muri iki gihe, ntitwitega ko Yehova aturinda mu buryo bw’igitangaza. Nubwo bimeze bityo ariko, kimwe na Yobu, dushobora gucika intege bitewe no gupfusha umwe mu bagize umuryango wacu cyangwa bitewe n’ibindi bibazo bitandukanye duhura na byo.
17 Yobu ntiyiyumvishaga impamvu Yehova yemeraga ko ibibi bimugeraho, kandi natwe hari igihe tuba tutiyumvisha impamvu tugerwaho n’ibibi. Wenda twumvise inkuru z’abavandimwe bari indahemuka bahitanywe n’umutingito, urugero nk’abo muri Hayiti, cyangwa abahitanywe n’izindi mpanuka kamere. Dushobora no kuba tuzi umuntu wari indahemuka wishwe n’abagizi ba nabi cyangwa wahitanywe n’impanuka. Hari n’ubwo natwe ubwacu dushobora kwibasirwa n’ibintu bitubabaza cyangwa tukumva ko twarenganyijwe. Akababaro gashobora gutuma dutekereza tuti “Yehova, kuki ibintu nk’ibi biba? Kuki wemeye ko bimbaho? Nakoze iki?” (Hab 1:2, 3). Ariko se ni iki cyadufasha mu bihe nk’ibyo?
18 Tugomba kwirinda gutekereza ko ibintu nk’ibyo biba bigaragaza ko Yehova atatwemera. Yesu yabigaragaje igihe yavugaga inkuru ebyiri z’abantu bo mu gihe cye bagwiririwe n’ibyago. (Soma muri Luka 13:1-5.) Ingorane nyinshi ziterwa n’“ibihe n’ibigwirira abantu” (Umubw 9:11). Ariko aho ingorane duhura na zo zaba zituruka hose, dushobora kuzihanganira turamutse twerekeje ibitekerezo ku ‘Mana nyir’ihumure ryose.’ Izaduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze kuba indahemuka.—2 Kor 1:3-6.
19, 20. Ni iki cyafashije Yesu kwihanganira ibintu bikojeje isoni yakorewe, kandi se ni iki cyadufasha kumwigana?
19 Ujye wirinda ubwibone kandi ntugatinye gukorwa n’isoni. Kubera ko Yesu yicishaga bugufi, ‘yiyambuye byose amera nk’umugaragu’ (Fili 2:5-8). Kuba yarishingikirizaga kuri Yehova byatumye yihanganira ibintu byinshi bikojeje isoni yakorewe (1 Pet 2:23, 24). Mu kubigenza atyo, Yesu yashyize ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere, kandi byatumye Imana imukuza imushyira mu mwanya wo hejuru cyane (Fili 2:9). Yesu yateye abigishwa be inkunga yo kumwigana.—Mat 23:11, 12; Luka 9:26.
20 Rimwe na rimwe, dushobora guhura n’ibigeragezo bikojeje isoni. Icyakora, twagombye kugira icyizere nk’icyo intumwa Pawulo yari afite. Yaravuze ati “ni na cyo gituma ibi byose bingeraho, ariko ntibintera isoni kuko nzi uwo nizeye, kandi niringiye ntashidikanya ko ashobora kurinda icyo namuragije kugeza kuri urya munsi.”—2 Tim 1:12.
21. Nubwo turi mu isi y’abantu bikunda, ni iki wowe wiyemeje?
21 Bibiliya yahanuye ko muri iki gihe abantu bari kuba “bikunda” (2 Tim 3:2). Ntibitangaje rero kuba dukikijwe n’abantu bumva ko ibyifuzo byabo ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere. Nimucyo twe kuzigera tumera nk’abo bantu barangwa n’ubwikunde. Ahubwo, twahura n’ibishuko cyangwa abantu bashaka kudukoza isoni, cyangwa se tukagerwaho n’amakuba, nimucyo twese twiyemeze kugaragaza ko Yehova ari we koko ufite agaciro kuruta abandi mu buzima bwacu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari intiti mu bya Bibiliya zumva ko amagambo ngo “umubiri uhorerwa undi” ashobora kumvikanisha ko Yobu abitewe n’ubwikunde, yari kwemera gupfusha abana be n’amatungo ye, ariko we agakomeza kubaho. Abandi bo bumva ko ayo magambo atsindagiriza ko umuntu yakwemera gutakaza igice runaka cy’umubiri mu gihe byatuma arokora ubuzima bwe. Urugero, umuntu ashobora gukinga ukuboko kugira ngo batamukubita mu mutwe, bityo akemera gutakaza igice cy’umubiri kugira ngo arokore ubuzima bwe. Icyo ayo magambo yaba yarasobanuraga cyose, uko bigaragara yumvikanishaga ko Yobu yari kwemera guhara byose kugira ngo arokore ubuzima bwe.
Ni irihe somo tuvana . . .
• ku buryo Satani yashutse Eva?
• ku kuntu Yobu yifashe igihe yahuraga n’amakuba?
• ku kintu Yesu yibanzeho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Eva ntiyakomeje kwerekeza ibitekerezo ku mishyikirano yari afitanye na Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Yesu yamaganiye kure amoshya ya Satani, ashyira imbere ibyo Yehova ashaka
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Abavandimwe babwiriza mu mahema nyuma y’umutingito wo muri Hayiti
Mu gihe cy’amakuba dushobora kwerekeza ibitekerezo ku ‘Mana nyir’ihumure ryose’