ISOMO RYA 31
Ubwami bw’Imana ni iki?
Ubutumwa bw’ingenzi Bibiliya yibandaho ni ubuvuga iby’Ubwami bw’Imana. Yehova azakoresha ubwo Bwami kugira ngo asohoze umugambi yari afitiye isi kuva kera. Ubwami bw’Imana ni iki? Ni iki kitwemeza ko butegeka? Ni iki bumaze kugeraho, kandi se ni iki buzakora mu gihe kizaza? Ibyo bibazo tuzabisubiza muri iri somo no mu yandi abiri akurikiraho.
1. Ubwami bw’Imana ni iki kandi se Umwami wabwo ni nde?
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwashyizweho na Yehova Imana. Umwami wabwo ni Yesu Kristo kandi ategekera mu ijuru (Matayo 4:17; Yohana 18:36). Bibiliya ivuga ko Yesu ‘azaba umwami agategeka iteka ryose’ (Luka 1:32, 33). Umwami w’Ubwami bw’Imana ari we Yesu, azategeka abatuye isi bose.
2. Ni ba nde bazafatanya na Yesu gutegeka?
Yesu ntazategeka wenyine. Bibiliya ivuga ko hari abantu ‘bo mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose bazategeka isi’ (Ibyahishuwe 5:9, 10). Abo bantu ni bangahe? Kuva igihe Yesu yari ku isi hari Abakristo babarirwa muri za miriyoni babaye abigishwa be. Ariko abantu 144.000 bonyine ni bo bajya mu ijuru gufatanya na Yesu gutegeka. (Soma mu Byahishuwe 14:1-4). Abandi Bakristo bose bari ku isi bazaba abayoboke b’ubwo Bwami.—Zaburi 37:29.
3. Kuki Ubwami bw’Imana ari bwiza cyane kuruta ubutegetsi bw’abantu?
Nubwo hari abategetsi b’abantu bagerageza gukora ibyiza, nta bushobozi bafite bwo gukora ibyo bifuza byose. Hari n’igihe basimburwa n’abandi bategetsi bikunda, kandi badashaka gufasha abaturage. Ariko Umwami w’Ubwami bw’Imana ari we Yesu, ntazigera asimburwa. Imana yashyizeho ‘ubwami butazigera burimburwa’ (Daniyeli 2:44). Yesu azategeka isi yose kandi ntazajya akoresha ikimenyane. Arangwa n’urukundo, ubugwaneza n’ubutabera kandi azigisha abantu kwita ku bandi, na bo bagaragaze urukundo, ubugwaneza n’ubutabera nka we.—Soma muri Yesaya 11:9.
IBINDI WAMENYA
Reba impamvu Ubwami bw’Imana ari bwiza cyane kuruta ubutegetsi bw’abantu.
4. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bukomeye buzategeka isi yose
Yesu Kristo afite ubushobozi bwo gutegeka neza kurusha abategetsi bose. Musome muri Matayo 28:18, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ububasha bwa Yesu butandukaniye he n’ubw’abategetsi b’abantu?
Ubutegetsi bw’abantu burahindagurika kandi usanga buri mutegetsi ayobora gusa agace runaka k’isi. Bimeze bite ku Bwami bw’Imana? Musome muri Daniyeli 7:14, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Kuki twishimira ko Ubwami bw’Imana ‘butazarimburwa’?
Kuki twishimira ko Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose?
5. Ubutegetsi bw’abantu bukwiriye gusimburwa
Kuki Ubwami bw’Imana bukwiriye gusimbura ubutegetsi bw’abantu? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ni ibihe bibazo ubutegetsi bw’abantu bwateje?
Musome mu Mubwiriza 8:9, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ese utekereza ko Ubwami bw’Imana bukwiriye gusimbura ubutegetsi bw’abantu? Kubera iki?
6. Ubwami bw’Imana bufite abayobozi bashobora kwishyira mu mwanya wacu
Umwami wacu ari we Yesu, ashobora “kwiyumvisha intege nke zacu” kubera ko yigeze kuba umuntu (Abaheburayo 4:15). Yehova yatoranyije abagabo n’abagore 144.000 b’indahemuka kugira ngo bazafatanye na Yesu gutegeka. Abo bantu yabakuye “mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose.”—Ibyahishuwe 5:9.
Ese kuba Yesu n’abazafatanya na we gutegeka bazi ibibazo abantu bahura na byo, birahumuriza? Kubera iki?
Yehova yatoranyije abagabo n’abagore b’ingeri zose kugira ngo bazafatanye na Yesu gutegeka
7. Ubwami bw’Imana bufite amategeko meza kuruta ay’ubutegetsi bw’abantu
Ubutegetsi bw’abantu bushyiraho amategeko butekereza ko yagirira abaturage akamaro kandi akabarinda. Ubwami bw’Imana na bwo bufite amategeko abayoboke babwo bagomba gukurikiza. Musome mu 1 Abakorinto 6:9-11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Utekereza ko isi yaba imeze ite abantu bose baramutse bakurikiza amategeko y’Imana agenga imyifatire?a
Ese utekereza ko Yehova afite uburenganzira bwo gusaba abayoboke b’Ubwami bwe kubahiriza ayo mategeko? Kubera iki?
Ni iki kigaragaza ko abantu badakurikiza ayo mategeko bashobora guhinduka?—Reba umurongo wa 11.
Ubutegetsi bushyiraho amategeko arinda abaturage kandi akabagirira akamaro. Ubwami bw’Imana bufite amategeko meza kurusha ay’abantu, arinda abayoboke babwo kandi akabagirira akamaro
HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Ubwami bw’Imana ni iki?”
Wabasubiza iki?
INCAMAKE
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi butegekera mu ijuru, kandi buzategeka isi yose.
Ibibazo by’isubiramo
Ni ba nde bazategeka mu Bwami bw’Imana?
Kuki Ubwami bw’Imana ari bwiza cyane kuruta ubutegetsi bw’abantu?
Ni iki Yehova yiteze ku bayoboke b’Ubwami bwe?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya icyo Yesu yigishije ku birebana n’aho Ubwami bw’Imana buba.
“Ese Ubwami bw’Imana buba mu mutima wawe?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Kuki Abahamya ba Yehova bumvira Ubwami bw’Imana kuruta ubutegetsi bw’abantu?
Sobanukirwa icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abantu 144.000 Yehova yatoranyije ngo bazafatanye na Yesu gutegeka.
Ni iki cyemeje umugore wari ufunzwe ko Imana yonyine ari yo izazana ubutabera ku isi?
“Namenye uko akarengane kazavaho” (Nimukanguke!, Ugushyingo 2011)
a Amwe muri ayo mategeko agenga imyifatire tuzayiga mu gice cya 3.