IGICE CYA CYENDA
‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’
Umuhinzi yakora iki yejeje imyaka ikamubana myinshi ku buryo adashobora kuyisarura wenyine?
1-3. (a) Umuhinzi yakora iki imyaka imubanye myinshi akaba adashobora kuyisarura wenyine? (b) Ni ikihe kibazo Yesu yahuye na cyo mu mwaka wa 33, kandi se yagikemuye ate?
TEKEREZA ku muhinzi wahinze imirima ye, akayiteramo imbuto. Yitaye kuri izo mbuto kandi yashimishwaga no kubona ukuntu zakuraga. None ubu umurimo yakoranye umwete umuhesheje inyungu kubera ko ageze mu gihe cyo gusarura. Ariko afite ikibazo cy’uko imyaka yeze ari myinshi cyane ku buryo adashobora kuyisarura wenyine. Kugira ngo akemure icyo kibazo, afashe umwanzuro mwiza wo gushaka abakozi akabohereza mu mirima ye. N’ubundi kandi, igihe asigaranye cyo gusarura ni gito.
2 Mu mwaka wa 33, Yesu amaze kuzuka yahuye n’ikibazo nk’icyo. Mu gihe yakoreraga umurimo we hano ku isi, yari yarateye imbuto z’ukuri. Izo mbuto zari zigeze igihe cyo gusarurwa kandi zari nyinshi. Abantu benshi bemeye ubutumwa bwe bagombaga guhurizwa hamwe bakaba abigishwa be (Yohana 4:35-38). Yesu yakoze iki? Igihe yari ku musozi wo muri Galilaya, mbere gato y’uko ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be inshingano yo gushaka abandi bakozi benshi. Yarababwiye ati: ‘Nimugende muhindure abantu bo mu bihugu byose abigishwa, mubabatiza, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.’—Matayo 28:19, 20.
3 Kumvira iryo tegeko Yesu yatanze muri iyo mirongo ni byo byonyine bishobora gutuma umuntu akurikira Yesu by’ukuri. Noneho rero, reka turebe ibisubizo by’ibibazo bitatu bikurikira: Kuki Yesu yatanze inshingano yo gushaka abandi bakozi? Yatoje ate abigishwa be gushaka abo bakozi? Ni uruhe ruhare dufite muri iyo nshingano?
Impamvu hari hakenewe abandi bakozi
4, 5. Kuki Yesu atari kurangiza umurimo yatangije? Ni ba nde bagombaga gukomeza uwo murimo amaze gusubira mu ijuru?
4 Igihe Yesu yatangiraga umurimo we mu mwaka wa 29, yari azi ko atangije umurimo atari kuzarangiza wenyine. Mu gihe gito yari asigaranye ku isi, yashoboraga kugera mu duce duke gusa kandi akageza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu bake. Mu murimo we wo kubwiriza yibanze ku Bayahudi n’abanyamahanga bavuye mu yandi madini bakaza mu idini ry’Abayahudi, ni ukuvuga ‘Abisirayeli bari bameze nk’intama zazimiye’ (Matayo 15:24). Ariko kandi, abo bantu bari bameze nk’“intama zazimiye” bari hirya no hino mu gihugu cya Isirayeli cyari gifite ubuso bwa kirometero kare zibarirwa mu bihumbi. Uretse n’ibyo kandi, amaherezo ubutumwa bwiza bwagombaga kuzagera mu isi yose.—Matayo 13:38; 24:14.
5 Yesu yari azi ko hari akazi kenshi kagombaga gukomeza gukorwa nyuma y’urupfu rwe. Yabwiye intumwa ze 11 zizerwa ati: “Ni ukuri, ndababwira ko unyizera na we azakora ibikorwa nkora, ndetse azakora ibikorwa bikomeye kuruta ibi, kuko njye ngiye kwa Papa wo mu ijuru” (Yohana 14:12). Kubera ko uwo Mwana w’Imana yari agiye gusubira mu ijuru, abigishwa be, atari intumwa ze gusa ahubwo n’abari kuzahinduka abigishwa be nyuma yaho, bose bagombaga gukomeza uwo murimo wo kubwiriza no kwigisha (Yohana 17:20). Yesu yicishije bugufi yemera ko bari kuzakora umurimo ‘ukomeye kuruta’ uwe. Mu buhe buryo? Reka turebe ibintu bitatu bibigaragaza.
6, 7. (a) Ni mu buhe buryo umurimo abigishwa ba Yesu bari gukora wari kuba uruta uwo yakoze? (b) Twagaragaza dute ko Yesu atibeshye igihe yagiriraga icyizere abigishwa be?
6 Icya mbere, abigishwa ba Yesu bari kuzagera mu duce twinshi. Muri iki gihe, umurimo wo kubwiriza bakora wageze ku mpera z’isi. Warenze igihugu Yesu yabwirijemo ugera no mu bindi bice by’isi. Icya kabiri, bari kuzagera ku bantu benshi kurushaho. Itsinda rito ry’abigishwa Yesu yasize, ryariyongereye cyane maze nyuma yaho baba abigishwa babarirwa mu bihumbi (Ibyakozwe 2:41; 4:4). None ubu babarirwa muri za miriyoni kandi buri mwaka habatizwa abantu babarirwa mu bihumbi byinshi. Icya gatatu, ni uko bari kuzabwiriza igihe kirekire kurushaho. Yesu yamaze imyaka itatu n’igice gusa abwiriza. Icyakora abigishwa be bo bakomeje gukora uwo murimo, ubu hakaba hashize imyaka hafi 2.000.
7 Igihe Yesu yavugaga ko abigishwa be bari kuzakora “ibikorwa bikomeye kuruta” ibyo yakoze, yagaragaje ko yari abafitiye icyizere. Yabasabye gukora umurimo yabonaga ko ari uw’agaciro kenshi, wo kubwiriza no kwigisha “ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana” (Luka 4:43). Yiringiraga adashidikanya ko bari kuzakora uwo murimo mu budahemuka. Ibyo bisobanura iki kuri twe muri iki gihe? Iyo dukoranye umwete umurimo wo kubwiriza kandi tukawukora tubivanye ku mutima, tuba tugaragaza ko kuba Yesu yaragiriye icyizere abigishwa be, atibeshye. Ibyo ni ibintu bishimishije rwose!—Luka 13:24.
Batojwe kubwiriza
Urukundo rutuma tubwiriza abantu bose aho bashobora kuboneka hose
8, 9. Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu murimo? Twamwigana dute?
8 Yesu yakoze ibishoboka byose kugira ngo atoze abigishwa be gukora umurimo wo kubwiriza. Mbere na mbere, yabahaye urugero rwiza (Luka 6:40). Mu gice cyabanjirije iki, twize uko yabonaga umurimo we. Tekereza gato ku bigishwa bagendanaga na we agiye kubwiriza. Babonye ko yabwirizaga ahantu hose abantu bashoboraga kuboneka, urugero nko ku nkombe z’inyanja, ku misozi, mu mijyi, mu masoko no mu ngo (Matayo 5:1, 2; Luka 5:1-3; 8:1; 19:5, 6). Babonye ko yakoraga umurimo ashyizeho umwete, akazinduka kare kandi agakomeza kubwiriza kugeza nijoro. Ntiyabwirizaga ari uko abonye umwanya gusa (Luka 21:37, 38; Yohana 5:17). Nanone babonye ko ibyo yakoraga byose yabiterwaga n’urukundo rwinshi yakundaga abantu. Birashoboka ko iyo bamurebaga babonaga ko agira impuhwe (Mariko 6:34). None se utekereza ko urugero rwa Yesu rwatumye abigishwa be bakora iki? Wowe se rwari gutuma ukora iki?
9 Kubera ko turi abigishwa ba Kristo, dukora umurimo wacu dukurikije urugero yadusigiye. Ubwo rero, dukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo tubwirize abantu kandi ‘tubasobanurire neza’ ibyo tubigisha (Ibyakozwe 10:42). Natwe dusura abantu mu ngo zabo nk’uko Yesu yabigenzaga (Ibyakozwe 5:42). Iyo bibaye ngombwa, duhindura gahunda yacu kugira ngo tubasure mu gihe tuba dushobora kubasanga mu rugo. Nanone tubwiriza abantu tubasanze ahantu hahurira abantu benshi, ni ukuvuga mu mihanda, mu busitani baruhukiramo, mu maduka no ku kazi. Icyakora iyo tubwiriza ahantu nk’aho, tugaragaza ubwenge. Tuzi ko umurimo wacu ari uw’ingenzi cyane. Ni yo mpamvu dukomeza ‘guhatana tukawukorana umwete’ (1 Timoteyo 4:10). Kuba dukunda abantu cyane tubikuye ku mutima, ni byo bituma dukomeza gushakisha uburyo bwo kubabwiriza tubasanze aho bashobora kuboneka hose, n’igihe bashobora kubonekera cyose.—1 Abatesalonike 2:8.
“Ba bigishwa 70 bagarutse bishimye”
10-12. Ni ayahe masomo y’ingenzi Yesu yigishije abigishwa be mbere yo kubohereza kubwiriza?
10 Ubundi buryo Yesu yatojemo abigishwa be, ni uko yabahaye amabwiriza asobanutse neza. Mbere y’uko yohereza intumwa ze 12 kubwiriza, na nyuma yaho igihe yoherezaga abandi bigishwa be 70, yabanje guhurira hamwe na bo, abaha amabwiriza asobanutse neza bagombaga gukurikiza (Matayo 10:1-15; Luka 10:1-12). Ayo mabwiriza yabahaye yagize akamaro, kubera ko muri Luka 10:17 hatubwira ko abo ‘70 bagarutse bishimye.’ Reka dusuzume amasomo abiri y’ingenzi Yesu yigishije ariko tuzirikane ko ibyo yigishije tugomba kubyumva dukurikije uko Abayahudi ba kera babagaho.
11 Yesu yigishije abigishwa be ko bagombaga kwiringira Yehova. Yarababwiye ati: “Ntimwitwaze zahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa byo gushyira mu dufuka mushyiramo amafaranga. Nanone ntimuzitwaze udufuka turimo ibyo muzarya muri ku rugendo, cyangwa imyenda ibiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye guhabwa ibyokurya” (Matayo 10:9, 10). Ubusanzwe, abagenzi babaga bafite agakapu kameze nk’umukandara kabaga karimo amafaranga, bakitwaza agafuka karimo ibyokurya n’inkweto zo gusimburanya.a Igihe Yesu yigishaga abigishwa be ko batagombaga guhangayikira ibyo bintu, ni nkaho mu by’ukuri yari ababwiye ati: “Mwe mwiringire Yehova mu buryo bwuzuye, kuko azabaha ibyo muzakenera byose.” Yehova yari gutuma abari kujya bemera ubutumwa bwiza babacumbikira kandi rwose Abisirayeli bakundaga kwakira abashyitsi.—Luka 22:35.
12 Nanone Yesu yigishije abigishwa be ko bagombaga kwirinda ibirangaza. Yarababwiye ati: “Ntimugatinde mu nzira muramukanya” (Luka 10:4). Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko abigishwa be bagombaga kutita ku bandi, kandi bakirinda kubavugisha? Oya rwose. Mu gihe Yesu yari ku isi, iyo abantu bahuraga, umwe ntiyasuhuzaga undi ngo birangirire aho bakomeze urugendo. Ahubwo gusuhuzanya byaratindaga cyane. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wavuze ati: “Iyo abantu basuhuzanyaga, ntibunamaga akanya gato gusa cyangwa ngo bahane ibiganza nk’uko muri iki gihe tubigenza. Ahubwo barahoberanaga, ndetse bakunama bagakoza umutwe hasi, kandi ibyo byose byatwaraga igihe kinini.” Igihe Yesu yasabaga abigishwa be kudata igihe basuhuzanya, ni nkaho yababwiraga ati: “Mukoreshe neza igihe cyanyu kubera ko ubutumwa mugiye gutangaza bwihutirwa.”b
13. Twagaragaza dute ko duha agaciro amabwiriza Yesu yahaye abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere?
13 Tubona ko ayo mabwiriza Yesu yahaye abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere ari ay’ingenzi cyane. Mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza, twiringira Yehova mu buryo bwuzuye (Imigani 3:5, 6). Tuzi ko igihe cyose ‘dukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami,’ tutazigera tubura ibintu by’ibanze dukenera mu buzima (Matayo 6:33). Ababwiriza bo hirya no hino ku isi biboneye ko Yehova yakomeje kubaha ibyo babaga bakeneye (Zaburi 37:25). Nanone tuzi ko tugomba kwirinda ibirangaza. Tutabaye maso, iyi si ishobora kutuyobya mu buryo bworoshye (Luka 21:34-36). Icyakora, iki si igihe cyo kurangara. Ubuzima bw’abantu buri mu kaga kandi ubutumwa tubwiriza burihutirwa (Abaroma 10:13-15). Gukomeza kuzirikana ko ibintu byihutirwa, bizatuma tutemera ko ibirangaza by’iyi si bidutwara igihe n’imbaraga twashoboraga gukoresha mu murimo. Ibuka ko igihe gisigaye ari kigufi kandi ibisarurwa bikaba ari byinshi.—Matayo 9:37, 38.
Inshingano itureba
14. Ni iki kigaragaza ko inshingano ivugwa muri Matayo 28:18-20 ireba abigishwa bose ba Kristo? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
14 Igihe Yesu yabwiraga abigishwa be ati: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa,’ yari abahaye inshingano ikomeye. Ntiyatekerezaga gusa abigishwa bari bari ku musozi wo muri Galilaya kuri uwo munsi.c Iyo nshingano ikubiyemo kubwiriza ‘abantu bo mu bihugu byose,’ kandi izakomeza “kugeza ku mperuka.” Birumvikana ko ireba abigishwa bose ba Kristo, hakubiyemo natwe muri iki gihe. Reka dusuzume twitonze amagambo ya Yesu yanditswe muri Matayo 28:18-20.
15. Kuki tugomba kumvira itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu abigishwa?
15 Mbere y’uko Yesu atanga iyo nshingano, yaravuze ati: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (umurongo wa 18). Ese koko Yesu yari afite ubutware bungana butyo? Yari abufite rwose. Ni umumarayika mukuru, utegeka abamarayika babarirwa muri za miriyari (1 Abatesalonike 4:16; Ibyahishuwe 12:7). Kubera ko “ari umutware w’itorero,” ayobora abigishwa be bo ku isi (Abefeso 5:23). Guhera mu mwaka wa 1914, yatangiye gutegekera mu ijuru ari Umwami Mesiya (Ibyahishuwe 11:15). Ubutware bwe bugera no mu mva, kubera ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye (Yohana 5:26-28). Yesu yavuze ko afite ubutware bwinshi, kugira ngo agaragaze ko amagambo yari agiye gukurikizaho atari icyifuzo gusa, ahubwo ko yari itegeko. Nitumwumvira tuzaba tugaragaje ubwenge, kubera ko ubutware bwe atari ubwo yihaye, ahubwo yabuhawe n’Imana.—1 Abakorinto 15:27.
16. Igihe Yesu yatubwiraga ati: “Nimugende,” ni iki yadusabaga gukora? Ni ubuhe buryo dukoresha kugira ngo dusohoze neza iyo nshingano?
16 Igihe Yesu yahaga abigishwa be iryo tegeko, yatangiye avuga ati: “Nimugende” (umurongo wa 19). Yashakaga kutubwira ko dufite inshingano yo kugenda tukageza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami. Hari uburyo bwinshi twakoresha kugira ngo dukore neza uwo murimo. Kubwiriza ku nzu n’inzu ni bwo buryo butuma tugera ku bantu benshi (Ibyakozwe 20:20). Nanone kandi, dushakisha uko twabwiriza mu buryo bufatiweho. Mu gihe turi mu bikorwa byacu bya buri munsi, dushakisha uko twatangiza ibiganiro, tukavuga ubutumwa bwiza. Uburyo dukoresha tubwiriza bushobora guhinduka, bitewe n’ibyo abantu tubwiriza bakeneye n’imimerere barimo. Ariko ikintu twese duhurizaho, ni uko ‘tugenda’ tukajya gushaka abakwiriye.—Matayo 10:11.
17. ‘Duhindura abantu abigishwa’ dute?
17 Hanyuma Yesu yasobanuye ko iyo nshingano igamije ‘guhindura abantu bo mu bihugu byose abigishwa’ (umurongo wa 19). ‘Duhindura abantu abigishwa’ dute? Ubusanzwe, umwigishwa ni umuntu uba uri kwiga. Ariko kandi guhindura abantu abigishwa si ukubaha ubumenyi gusa. Iyo twigisha Bibiliya abantu babyifuza, intego yacu iba ari iyo kubafasha guhinduka abigishwa ba Kristo. Igihe cyose bishoboka, tubafasha gusobanukirwa ko Yesu ari we Mwigisha wabo, bakitoza kumwigana kuko ari we watanze urugero rwiza. Ibyo bituma babaho nk’uko yabagaho kandi bagakora umurimo yakoraga.—Yohana 13:15.
18. Kuki kubatizwa ari cyo kintu cy’ingenzi mu mibereho y’umwigishwa?
18 Ikintu cy’ingenzi kigize inshingano Yesu yadusigiye, kigaragazwa n’amagambo agira ati: “Mubabatiza mu izina rya Papa wo mu ijuru n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera” (umurongo wa 19). Kubatizwa ni ikintu cy’ingenzi cyane mu mibereho y’umwigishwa, kubera ko kigaragaza ko yiyeguriye Imana n’umutima we wose. Bityo rero, kubatizwa ni ngombwa kugira ngo umuntu azabone agakiza (1 Petero 3:21). Kandi koko, iyo umwigishwa wabatijwe akomeje gukora uko ashoboye kose mu murimo akorera Yehova, ashobora kwiringira ko azabona imigisha myinshi cyane tuzahabwa mu isi nshya yegereje. Ese wigeze ufasha umuntu agahinduka umwigishwa wa Kristo wabatijwe? Icyo ni kimwe mu bintu bidushimisha cyane mu murimo dukora.—3 Yohana 4.
19. Ni iki twigisha abashya? Kuki dushobora gukomeza kubigisha na nyuma yo kubatizwa?
19 Yesu yasobanuye igice gikurikiraho cy’iyo nshingano agira ati: ‘Mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose’ (umurongo wa 20). Twigisha abashya kumvira amategeko ya Yesu, hakubiyemo n’itegeko ryo gukunda Imana, gukunda bagenzi bacu no guhindura abantu abigishwa (Matayo 22:37-39). Buhoro buhoro, tubigisha uko basobanurira abandi ibyo Bibiliya yigisha n’imyizerere yabo. Iyo bamaze kuzuza ibisabwa kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza, tubwirizanya na bo, tukabigisha uko bakora uwo murimo. Ibyo tubikora mu magambo no mu bikorwa. Kwigisha abashya ntibirangira iyo bamaze kubatizwa. Iyo bamaze kubatizwa birashoboka ko haba hari abagikeneye guhabwa izindi nyigisho, zibafasha guhangana n’ibibazo bashobora guhura na byo mu gihe bakurikira Kristo.—Luka 9:23, 24.
“Ndi kumwe namwe iminsi yose”
20, 21. (a) Kuki tudakwiriye kugira ubwoba mu gihe dukora umurimo Yesu yaduhaye? (b) Kuki tudakwiriye gucika intege, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza?
20 Amagambo ya nyuma Yesu yavuze igihe yatangaga iyo nshingano, araduhumuriza rwose. Yaravuze ati: “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Matayo 28:20). Yesu yari azi neza ko iyo yari inshingano ikomeye. Nanone yari azi ko gukora umurimo yadushinze byashoboraga gutuma abantu baturwanya (Luka 21:12). Ariko kandi, ntitugomba gutinya. Umuyobozi wacu ntiyiteze ko twashobora gukora uwo murimo atadufashije. Kumenya ko Yesu ufite “ubutware bwose mu ijuru no mu isi” aba ari kumwe natwe kandi ko adushyigikira mu gihe dukora uwo murimo, biradushimisha.
21 Yesu yijeje abigishwa be ko yari kuzaba ari kumwe na bo muri uwo murimo, “kugeza ku mperuka.” Ubwo rero, tugomba gukomeza gukora umurimo Yesu yadusigiye kugeza igihe imperuka izazira. Iki si igihe cyo gucika intege. Isarura rikomeye ryo mu buryo bw’umwuka rirakomeje. Abemera ubutumwa bwiza bakomeje kwiyongera cyane. Kubera ko turi abigishwa ba Kristo, nimureke twiyemeze gusohoza iyo nshingano ikomeye twahawe. Nanone nimureke twiyemeze gukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu kugira ngo twumvire itegeko rya Yesu rigira riti: ‘Nimugende muhindure abantu abigishwa.’
a Ako gakapu kabaga kameze nk’umukandara, bagatwaragamo ibiceri. Agafuka batwaragamo ibyokurya kabaga ari kanini, gakozwe mu ruhu, bakagatwara ku rutugu kandi kabaga karimo ibiribwa n’ibindi bintu bya ngombwa.
b Umuhanuzi Elisa yigeze gutanga amabwiriza nk’ayo. Igihe yatumaga umugaragu we Gehazi mu rugo rw’umugore wari wapfushije umwana, yaramubwiye ati: “Nugira umuntu muhura ntumusuhuze” (2 Abami 4:29). Ubwo butumwa bwarihutirwaga cyane ku buryo nta gihe cyo gupfa ubusa cyari gihari.
c Kubera ko abigishwa hafi ya bose bari bari muri Galilaya, birashoboka ko igihe kivugwa muri Matayo 28:16-20 ari na cyo gihe Yesu wazutse yabonekeye abigishwa “barenga 500” (1 Abakorinto 15:6). Bityo rero, birashoboka ko igihe yatangaga iyo nshingano hari abigishwa babarirwa mu magana.