“Ubutumwa bgiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa”
“Ubutumwa bgiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.”—MARIKO 13:10.
1. Ni iki gitandukanya umuteguro w’Abahamya ba Yehova n’andi madini yose ya Kristendomu kandi ni kuki?
Mu BANTU bose bavuga ko ari Abakristo Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bitondera ukubwiriza ubutumwa bwiza. Bari mu muteguro ugizwe n’abantu bumva ko bagomba kubwira buri gihe bagenzi babo ibyerekeranye n’imigambi y’Imana. Mbese ni kuki bimeze bityo? Ni ukubera ko buri Muhamya ubona ko ari Umukristo; agomba kugera ikirenge mu cya Kristo. (1 Petero 2:21) Ibyo se bigomba iki?
2. Abantu benshi babona bate Yesu Kristo?
2 Mu bwenge bw’abantu benshi Yesu Kristo yari umuntu gusa wakoze imirimo myiza, yakijije abarwayi, agaburira abashonje, yerekana urukundo kandi agirira neza abantu bari babikeneye. Ariko kandi Yesu yakoze byinshi kurushaho. Mbere ne mbere yari umubwiriza w’umwete w’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Hashize amezi make abatijwe mu mazi, yatangiye kwigisha mu ruhame avuga ati: “Mwihane, kuk’ ubgami bgo mw’ ijuru buri hafi.” (Matayo 4:17) Mariko aravuga ati: “Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajy’ i Galilaya, avug’ ubutumwa bgiza bg’Imana, ati: Igihe kirasohoye, ubgami bg’Imana buri hafi; nuko mwihane, mwemer’ ubutumwa bgiza.”—Mariko 1:14,15.
3, 4. (a) N’ubwo Yesu yakizaga indwara zose, mu murimo we ryatsindagirizaga iki? (b) Ni kuki Yesu yatumwe? (c) Umurimo we wo kubwiriza yawugereranije n’iki, kandi abigishwa be bagombaga gukora iki?
3 Yesu yasabye Petero, Anderea, Yakobo na Yohana kumukurikira. Nuko: “Yesu agenderer’ ab’ i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababgir’ ubutumwa bgiza bg’ubgami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bg’abantu.” Yesu abonye ko abantu bo muri Galilaya badashaka kumureka ngo agende yarababwiye ati: “Nkwiriye kwigish’ ubutumwa bgiza bg’Imana no mu yindi midugudu, kukw’ ari ibyo natumiwe.”—Matayo 4:18-23; Luka 4:43, 44.
4 Hanyuma Yesu yagarutse i Galilaya maze “ajya mu midugudu n’ibirorero yigisha, avug’ ubutumwa bgiza bg’ubgami bg’Imana.” (Luka 8:1) Yagereranije umurimo we wo kwigisha n’umusaruro agira ati “Ibisarurwa ni byinshi, arikw’ abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Matayo 9:35-38) N’igihe yajyaga kuruhuka abantu baramukurikiye arabakira, avugana na bo iby’ubgami bg’Imana, n’abashakaga gukizwa arabakiza.”—Luka 9:11.
5. Ni ayahe mabwiriza Yesu yahaye intumwa ze n’abandi bigishwa be igihe abatuma mu murimo wo kubwiriza?
5 Ni koko Yesu yakijije abarwayi kandi rimwe na rimwe yagaburiye abashonje. Ariko kandi yitaye cyane ku kubwira abantu iby’Ubwami bw’Imana, kandi yashakaga ko abigishwa be bagenza batyo. Amaze guhugura abigishwa be yabohereje kubwiriza ari babiri babiri kandi abaha aya mabwiriza ngo: “Nimugende mwigisha muti: Ubgami bgo mw’ ijuru buri hafi.” (Matayo 10:7) Luka aravuga ngo: “Abatuma kubgiriz’ abant’ iby’ubgami bg’Imana no gukiz’ abarwayi.” (Luka 9:2) Ikindi kandi Yesu yahaye abigishwa 70 itegeko ngo “Mukiz’ abarwayi bawurimo, mubabgire muti: Ubgami bg’Imana burabegereye.”—Luka 10:9.
6. Mbere yo kujya mu ijuru, ni ayahe mabwiriza yesu yahaye abigishwa be yerekeranye n’umurimo wabo wo kubwiriza?
6 Mbere yo kuzamuka mu ijuru Yesu yahaye abigishwa be ubutumwa bwo gukomeza no kwagura umurimo wo kubwiriza. Yabahaye iri tegeko ngo: “Nuko mugende muhindur’ abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa, . . . mubigisha kwitonder’ ibyo nababgiye byose.” (Matayo 28:19, 20) Yarongeye arababwira ati: “Muzahabg’ imbaraga, Umwuka Wera n’ ubamanukira; kandi muzab’ abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samaria no kugeza ku mpera y’isi.” (Ibyakozwe 1:8) Ubwo rero Yesu n’intumwa ze bashyize mu mwanya wa mbere ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana
Ubwami burigishwa mu gihe cyacu
7. Yesu yavuze iki cyerekeranye no kubwiriza ubutumwa bugomba gukorwa “mu minsi ya nyuma ya gahunda y’ibintu?”
7 Mu buhanuzi bwe bwerekeranye n’ibyari kuzaba mu “Imperuka y’isi” Yesu yaravuze ngo: “Kand’ ubu butumwa bgiza bg’ubgami buzigishwa mw’ isi yose, ngo bub’ ubuhamya bgo guhamiriz’ amahanga yose: ni bg’ imperuk’ izaherakw’ ize.” (Matayo 24:3, 14) Hari n’uko Mariko 13:10 abivuga ngo: “Ubutumwa bgiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.”—Reba Ibyahishuwe 14:6, 7.
8. (a) Mu gihe cy’intumwa ubutumwa bwiza bwari bukubiyemo iki? (b) Ubungubu ubutumwa bwiza buvuga iki?
8 Mu “minsi y’imperuka” ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwarakwiriye kurusha mu gihe cya Yesu. Yesu yari yaravuze ko Ubwami bwari hafi bishaka kuvuga ko Yesu yari mu bantu rwagati ari umukiza n’Umwami. (2 Timoteo 3:1; Matayo 4:17; Luka 17:21) Ubutumwa bwiza Abakristo bo mu kinyajana cya mbere babwirizaga bwateraga inkunga abicisha bugufi kwizera Ubwami buzaza. (Ibyakozwe 2:22-24, 32; 3:19-21; 17:2, 3; 26:23; 28:23, 31) Kuri ubu ku “mperuka y’isi” kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ni ukuvuga ubutumwa bushimishije bwerekeranye n’Ubwami bwimitswe mu ijuru.—Ibyahishuwe 11:15-18; 12:10.
Ninde ugomba kubwiriza ubutumwa bwiza?
9. (a) Muri iki gihe bamwe bagerageje bate kwerekana ko kubwiriza iby’ubutumwa bwiza bidategetswe Abakristo bose? (b) Mu bihe bya kera ni nde Yehova yakoresheje mu kubwiriza iby’Ijambo rye, kandi ibyo bitwereka iki muri iki gihe cyacu?
9 Mbese ninde muri iyi minsi wagombye kugira uruhare mu kubwiriza? Kristendomu (amadini yose yiyita aya Gikristo) ntabona ko buri muntu bimureba kandi ni koko ko igihe Yesu yavugaga ko ubutumwa bwiza buzigishwa ntabwo yerekanye uzasohoza uwo murimo. Nyamara kandi se ninde Yehova yari gukoresha muri uwo murimo, niba atari abantu bizera Ijambo rye kandi bagatangira kurikurikiza mu mibereho yabo? Igihe mu minsi ya Noa Yehova yiyemeza kuburira abantu ko isi yari igiye kurimbuka, yakoresheje umuntu “wagendanaga n’Imana.” (Itangiriro 6:9, 13, 14; 2 Petero 2:5) Kugira ngo ahe Isiraeli ubutumwa bw’ubuhanuzi, yohereje ‘abagaragu be n’abahanuzi.’ (Yeremia 7:25; Amosi 3:7, 8) Isiraeli yari yariyeguriye Yehova ikaba ishyanga ry’abahamya. (Kuva 19:5, 6; Yesaya 43:10-12) Ni koko Yehova agira abamwiyegurira abahamya be.
10. Dukurikije uko muri Matayo 28:19, 20 handitse dushobora kubona dute ko itegeko ryo guhindura abigishwa rireba Abakristo bose?
10 Bamwe bavuga ko muri Matayo 28: 19, 20 itegeko ryo guhindura abigishwa ryahawe intumwa gusa kandi ko ubwo bitareba Abakristo mu buryo rusange. Ibyo ari byo byose reba ibyo Yesu avuga ngo: “Nuko mugende muhindur’ abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa, . . . mubigisha kwitonder’ ibyo nababgiye byose.” Abakristo bagombaga kwigisha abigishwa bashya kwitondera ibyo Yesu yategetse byose, kandi kimwe muri ibyo Yesu yari yategetse ni ‘uguhindura abantu abigishwa.’ Nta gushidikanya rero, abigishwa bashya bose bagombaga kwigishwa kwitondera n’iryo tegeko.
11. (a) Ni irihe tegeko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari barahawe? (b) Kugira ngo umuntu akizwe agomba gukora iki? Kandi ibyo bivuga iki?
11 Itorero ry’Abakristo ryo mu kinyajana cya mbere ryiswe ‘abantu Imana yaronse kugira ngo bamamaz’ ishimwe ry’Iyabahamagaye ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’ (1 Petero 2:9) Abari barigize batanganye umwete ubuhamya bwerekeye Ubwami bw’Imana. (Ibyakozwe 8:4, 12) Paulo yabwiye “abera” ari bo Bakristo basizwe bari i Roma ngo “akanw’ akab’ari ko yatuza, agakizwa” kandi ko “kuk’ umuntu wes’ uzambaz’ izina ry’Umwami azakizwa.” (Abaroma 1:7; 10:9, 10, 13) Uko kwatuza akanwa umuntu agakizwa gukorwa mu gihe cy’ibatizwa kugizwe no kubwiriza mu ruhame iby’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova.
12, 13. (a) “Gukomeza kwatur’ibyiringiro byacu” bivugwa muri Abaheburayo 10:23 bikorwa bite? (b) Kuri Zaburi 96 herekana hate ko ari ngombwa kwatur’ibyiringiro byacu hanze y’itorero kandi ni gute mu Ibyahishuwe 7:9, 10 hemeza iryo tegeko?
12 Intumwa Paulo yandikiye Abaheburayo bari barabaye Abakristo ngo: “Dukomeze kwatur’ ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuk’ uwasezeranij’ ar’ uwo kwizerwa.” (Abaheburayo 10:23) Ayo magambo ntabwo areba gusa amateraniro yo mu itorero. (Zaburi 40: 9, 10) Birumvikana ko itegeko ryo mu buhanuzi riri muri Zaburi 96:2, 3, 10 ari iri tumira kubwiriza gusa hanze y’itorero mu mahanga. Turasoma ngo: “Mwerekan’ agakiza ke, uko bukeye. Mwogez’ icyubahiro cye mu mahanga, Imirim’ itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. Muvugire mu mahanga muti, Uwiteka [Yehova, MN] ari ku ngoma.” Ubwo rero muri Matayo 28:19, 20 no mu Byakozwe 1:8, Yesu yategetse Abakristo kubwiriza mu mahanga.
13 Paulo nyuma y’aho gato mu ibaruwa yandikiye Abaheburayo yabwiye Abakristo basizwe ibyerekeye ukubwiriza mu ruhame agira ati: “Nuko tujye dutambir’ Imana itek’ igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaz’ izina ryaro.” (Abaheburayo 13:15) Mu gitabo cy’Ibyahishuwe naho tubonamo “umukumbi mwinshi” w’ abantu bo mu mahanga yose bavuga ngo: “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ ak’Umwana w’Intama.” (Ibyahishuwe 7:9, 10) Ubwo rero mu bihe bya nyuma by’iyi gahunda y’ibintu, ukubwiriza ubutumwa bwiza, bikorwa n’Abahamya ba Yehova, bagizwe n’abasigaye mu Bakristo b’umwuka ba Yesu hamwe na bagenzi babo, bagereranywa n’intama bagize ‘umukumbi mwinshi.’ Ariko se Abahamya bakora uwo murimo bate?
“Imbere ya rubanda no mu ngo”
14. Yesu yabwirije hehe, kandi ni irihe hame yaduhereyemo urugero?
14 Yesu yigishaga abantu imbonankubone. Urugero dusoma ko yigishaga mu masinagogi. Ibyo se ni ukubera iki? Ni ukubera ko abantu bakundaga guterana ku munsi w’isabato kugira ngo bumve isomwa n’ibiganiro byerekeranye n’Ibyanditswe. (Matayo 4:23; Luka 4:15-21) Y’esu nanone yigishirije abantu mu mayira ku nkombe y’inyanja ku micyamu y’umusozi, ku iriba, hanze y’umudugudu no mu mazu. Yesu yigishirije ahantu hose yasangaga abantu.—Matayo 5:1, 2; Mariko 1:29-34; 2:1-4, 13; 3:19; 4:1, 2; Luka 5:1-3; 9:57-60; Yohana 4:4-26.
15. (a) Ni ayahe mabwiriza Yesu yahaye abigishwa be igihe abohereza kubwiriza? (b) Abantu bamwe bavuga ko basesengura Bibiliya basobanura bate Matayo 10:11?
15 Mu gihe Yesu yoherezaga abigishwa be kubwiriza, yabayoboye ku bantu nta handi baciye akaba ari byo bigaragara mu mabwiriza yabahaye muri Matayo 10:1-15, 40-42. Ku murongo wa 11 aravuga ngo: “Arik’ umudugudu wose cyangw’ ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemw’ uwo muri cyo ukwiriye: abari w’ubacumbikira mugez’aho muzacumbukurirayo.” Bibiliya yitwa Bible de Jerusalem ivuga uwo murongo gutya ngo: “Mushakemo umuntu w’umunyacyubahiro” nk’aho abigishwa bagombaga gushaka umuntu ukomeye cyangwa umuntu uzi neza ako karere kugira ngo bamenye umuntu uvugwa neza wari ukwiriye kwakira ubutumwa. (Reba Bibiliya yitwa osty n’iyitwa Traduction Oeucumenique de la Bible.) Ibyo ni ibisobanuro abasesengura Bibiliya bamwe ku murongo wa 11
16. Dusuzumye amabwiriza ya Yesu ari muri Matayo 10:11 ntakindi twitwaje, intumwa zagombaga gushaka zite abantu bakwiriye ubutumwa?
16 Ariko rero ntitwibagirwe ko abize tewolojiya ba Kristendomu batabwiriza ku nzu n’inzu kandi abiha gusobanura Bibiliya bakunda gusobanura Ibyanditswe bakurikije ibyo bikorera ubwabo. Nyamara iyo dusuzumye amabwiriza ya Yesu nta kindi twitwaza, twibonera ko yategetse abigishwa be gushaka abantu umwe umwe ari ku nzu n’inzu ari mu ruhame hanyuma bakamugezaho ubutumwa bw’Ubwami. (Matayo 10:7) Ukuntu abantu bakiraga ubutumwa niko kwerekanaga ko bakwiriye cyangwa badakwiriye.—Matayo 10:12-15.
17. Ni iki cyemeza ko abigishwa ba Yesu batasuraga gusa abantu bari boherejweho cyangwa ababaga babatumiye?
17 Amagambo ya Yesu avugwa muri Matayo 10:14 adufasha kwiyumvisha icyo kibazo ngo: “Kandi ni banga kubacumbikira, cyangwa kumv’ ibyo muvuga, nimuva mur’iyo nzu cyangwa mur’uwo mudugudu, mukunkumur’ umukungugu wo mu birenge byanyu.” Yesu ahangaha yerekana ko abigishwa be bari kujya kureba abantu iwabo, batatumiwe kandi ko bari kubabwira iby’ubutumwa bwiza. Ni ukuri ko bari kwemera gucumbikirwa n’umwe mu miryango yari kwakira ubutumwa. (Matayo 10:11) Ariko icy’ingenzi kwari ukubwiriza. Muri Luka 9:6, turasoma ngo: “Nuko barahaguruka, bajya mu birorero byose, babgir’ abant’ ubutumwa bgiza, kandi bose barabakiza.” (Reba Luka 10:8, 9.) Abantu bari bakwiriye ubutumwa kandi bakiraga abigishwa iwabo kubera ko bari abahanuzi bakabaha “ku gacuma k’amaz’ akonje” bakanabacumbikira ntibaburaga igihembo cyabo. Bumvaga ubutumwa bwerekeye Ubwami.—Matayo 10:40-42.
18, 19. (a) Dukurikije Ibyakozwe 5:42 Abakristo ba mbere babwirizaga bate? (b) Mu Ibyakozwe 20:20, 21 tubona dute ko Paulo yavugaga umurimo yakoraga mu bapagani kandi atari ugusura gusa Abakristo iwabo?
18 Dore icyo dusoma ku ntumwa nyuma y’ishingwa ry’itorero rya Gikristo: ‘Nuko buri munsi mu rusengero no mu ngo, ntibatuza kwigisha no kwamamaza Yesu Kristo.’ (Ibyakozwe 5:42) Amagambo y’ikigereki ahindurwamo ‘mu ngo’ ni kat’oi’kon. Hano kata’ ni mu buryo bwo gukwirakwiza. Ubwo rero dushobora kuvuga ko ukubwiriza kw’abigishwa kwakwirakwizwaga inzu ku yindi. Ntibasuraga abantu bya gicuti gusa igihe batumiwe. Muri Luka 8:1 dusangamo ikoreshwa ry’ijambo ka.ta’ muri ubwo buryo mu magambo “mu midugudu n’ibirorero.”
19 Mu Ibyakozwe 20:20, intumwa Paulo naho ikoresha iyo nteruro, ariko noneho mu bwinshi, kat’oi’kous mu Ibyakozwe 20:20. Aravuga ngo: “Kandi muzi yukw’ ari nta jambo ribafitiy’ akamaro nikenze kubabgira cyangwa kubigishiriz’ imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.” Interuro ihindurwamo “mu ngo zanyu rumwe rumwe” muri za Bibiliya zimwe yandikwa ko ari no “mu mazu yanyu”. Ubwo rero bavuga ko abasobanuzi bamwe ba Bibiliya bo muri Kristendomu bavuga ko Paulo yaba yarashakaga kuvuga ko yasuraga bya kiyobozi Abakristo mu ngo zabo. Ibyo ari byo byose, umurongo ukurikira werekana ko Paulo avuga umurimo yakoraga mu batari abemera. Aravuga ngo: “Nahamirij’ Abayuda n’Abagiriki kwihan’ imbere y’Imana, no kwizer’ Umwami Yesu Kristo.”—Ibyakozwe 20:21.
20. (a) Kuri iki gihe cyacu ni ubuhe burebure bw’umurimo wo kwigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ukorwa n’Abahamya ba Yehova? (b) Ni ibihe bibazo abantu bibaza byerekeranye n’ukuntu kubwiriza bikomeza gukorwa?
20 Birakwiye rero gukoresha ubwo buryo kugira ngo twegere abantu tubavugishe muri iki gihe “ubutumwa bgiza” bugomba “kwigishwa mw’ isi yose, ngo bub’ ubuhamya bgo guhamiriz’ amahanga yose.” (Matayo 24:14) Hashize imyaka 65 Abahamya ba Yehova bigishanya umwete ubutumwa bwiza bavuga ko Ubwami bw’Imana bwimitswe, babikora mu ruhame no ku nzu imwe imwe, kandi bikaba bikorwa mu bihugu 210. Mbega ubuhamya butangaje! Ikindi kandi uwo murimo ukorwa mu gihe abantu benshi bo mu gihe cyacu bumva ubutumwa “bakinangira,” bamwe bikanabarakaza. (Matayo 13:15) Mbese ni kuki Abahamya ba Yehova bakomeza kwihata kubwiriza mu turere turimo abantu banga kubumva cyangwa bakabarwanya? Icyo kibazo turakivuga mu nyandiko ikurikira.
Wasubiza ute?
◻ Dukurikije Ibyanditswe ni iki cyarangaga umurimo wa Yesu?
◻ Ni ayahe mabwiriza yerekeranye no kubwiriza intumwa zahawe?
◻ Ni uwuhe murimo ugomba gukorwa muri iki gihe cyacu kandi ni ukubera iki?
◻ Dushyize mu buryo ninde Yehova akoresha mu kubwiriza iby’ubutumwa bwiza muri iki gihe cyacu?
◻ Ni hehe kandi ni gute kubwiriza kugomba gukorwa?