-
Ni gute twagombye gufata abandi?Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Gicurasi
-
-
12. (a) Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni gute twatuma umucyo wacu umurika?
12 Uburyo buruta ubundi bwo kwita ku bantu, ni ukubafasha kwakira umucyo w’ukuri kuva ku Mana (Zab 43:3). Yesu yabwiye abigishwa be ko bari “umucyo w’isi,” kandi abatera inkunga yo kureka uwo mucyo wabo ukamurika, kugira ngo abantu babone ‘imirimo yabo myiza’ cyangwa ibikorwa byiza bakorera abandi. Ibyo byari gutuma ‘bamurikira abantu’ mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Matayo 5:14-16.) Muri iki gihe, tureka umucyo wacu ukamurika dukorera bagenzi bacu ibyiza kandi tukifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “ku isi hose,” ni ukuvuga “mu mahanga yose” (Mat 26:13; Mar 13:10). Mbega igikundiro dufite!
-
-
Ni gute twagombye gufata abandi?Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Gicurasi
-
-
14. (a) Amatara yo mu kinyejana cya mbere yari ameze ate? (b) Ni gute dushobora kwirinda gutwikiriza umucyo wo mu buryo bw’umwuka “igitebo”?
14 Yesu yavuze ibihereranye no gucana itara maze rigashyirwa ku gitereko cyaryo kugira ngo rimurikire abari mu nzu bose, aho kurishyira munsi y’igitebo. Mu kinyejana cya mbere, itara ryari rimenyerewe ryari ikibumbano kirimo urutambi ruzamura amavuta (yakundaga kuba ari aya elayo), kugira ngo atume urumuri rukomeza kumurika. Incuro nyinshi, iryo tara ryaterekwaga ku gitereko gikoze mu giti cyangwa mu cyuma, maze “rikamurikira abari mu nzu bose.” Nta muntu washoboraga gucana itara ngo aritwikirize “igitebo.” Yesu ntiyashakaga ko abigishwa be bahisha umucyo wo mu buryo bw’umwuka munsi y’igitebo cy’ikigereranyo. Ni yo mpamvu dukwiriye kureka umucyo wacu ukamurika, ntitwemere ko kurwanywa cyangwa gutotezwa bituma duhisha ukuri ko mu Byanditswe, cyangwa se ngo tureke kukugeza ku bandi.
-