ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ni gute twagombye gufata abandi?
    Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Gicurasi
    • 12. (a) Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni gute twatuma umucyo wacu umurika?

      12 Uburyo buruta ubundi bwo kwita ku bantu, ni ukubafasha kwakira umucyo w’ukuri kuva ku Mana (Zab 43:3). Yesu yabwiye abigishwa be ko bari “umucyo w’isi,” kandi abatera inkunga yo kureka uwo mucyo wabo ukamurika, kugira ngo abantu babone ‘imirimo yabo myiza’ cyangwa ibikorwa byiza bakorera abandi. Ibyo byari gutuma ‘bamurikira abantu’ mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Matayo 5:14-16.) Muri iki gihe, tureka umucyo wacu ukamurika dukorera bagenzi bacu ibyiza kandi tukifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “ku isi hose,” ni ukuvuga “mu mahanga yose” (Mat 26:13; Mar 13:10). Mbega igikundiro dufite!

  • Ni gute twagombye gufata abandi?
    Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Gicurasi
    • 15. Ni gute ‘imirimo myiza’ dukora igira ingaruka ku bandi?

      15 Yesu amaze kuvuga ibihereranye n’umucyo w’itara, ni bwo yabwiye abigishwa be ati “namwe mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.” ‘Imirimo myiza’ dukora ituma bamwe ‘bahesha Imana ikuzo,’ bagahinduka abagaragu bayo. Ese ibyo ntibidutera gukomeza ‘kumera nk’imuri mu isi’?​—⁠Fili 2:15.

      16. Kuba “umucyo w’isi” bisaba iki?

      16 Kuba “umucyo w’isi” bisaba ko tugira uruhare mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ariko hari n’ikindi dusabwa. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mukomeze kugenda nk’abana b’umucyo, kuko imbuto z’umucyo zikubiyemo uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka no kugendera mu kuri” (Efe 5:8, 9). Tugomba kuba intangarugero mu kugaragaza imyitwarire ihuje n’amahame y’Imana. Ni koko, tugomba gukurikiza inama y’intumwa Petero igira iti “mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abanyamahanga, kugira ngo mu byo babasebya bavuga ko mukora ibibi, nibabona imirimo yanyu myiza bibatere gusingiza Imana ku munsi wayo wo kugenzura” (1 Pet 2:12). Ariko se twagombye gukora iki mu gihe imishyikirano dufitanye na bagenzi bacu duhuje ukwizera ijemo agatotsi?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze