ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/4 p. 31
  • Ese Gehinomu ni umuriro w’iteka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Gehinomu ni umuriro w’iteka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Inyanja y’umuriro ni iki? Ese ni kimwe n’ikuzimu cyangwa Gehinomu?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ni iki Yesu yigishije ku birebana n’umuriro w’iteka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Umuliro” [w’iteka] Ubaho Koko?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/4 p. 31

Ibibazo by’abasomyi . . .

Ese Gehinomu ni umuriro w’iteka?

▪ Amavanjiri agaragaza ko Yesu yahaye abigishwa be umuburo wo kwirinda kuzacirwa urubanza rwa Gehinomu. Nta gushidikanya rero ko Yesu yifuzaga ko uwo muburo ufatanwa uburemere. Ariko se yaba yarerekezaga ku muriro utazima, aho abantu bababarizwa iteka?—Matayo 5:22.

Reka tubanze turebe icyo iryo jambo risobanura. Ijambo ry’ikigiriki Geʹen·na risobanura kimwe n’iry’igiheburayo geh Hin·nomʹ, rikaba risobanurwa ngo “igikombe cya Hinomu,” cyangwa mu magambo arambuye geh veneh-Hin·nomʹ, ni ukuvuga ‘igikombe cya mwene Hinomu’ (Yosuwa 15:8; 2 Abami 23:10). Aho hantu muri iki gihe hitwa Wadi er-Rababi, ni igikombe kiri hasi cyane kandi gifunganye kiri hagati y’amajyepfo n’uburengerazuba bw’amajyepfo ya Yerusalemu.

Mu gihe cy’abami b’u Buyuda, uhereye mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, aho hantu hakorerwaga imihango ya gipagani, hakubiyemo umuhango wo gutamba abana babatwikiye mu muriro (2 Ibyo ku Ngoma 28:1-3; 33:1-6). Umuhanuzi Yeremiya yahanuye ko Imana yari kuzahana Abayahudi kubera ibyaha byabo, ikabahana mu maboko y’Abanyababuloni bakabicira muri icyo gikombe.a—Yeremiya 7:30-33; 19:6, 7.

Dukurikije ibyavuzwe n’intiti y’Umuyahudi witwa David Kimhi (hagati y’umwaka wa 1160 na 1235), icyo gikombe cyaje guhindurwa ikimpoteri cyajugunywagamo imyanda yo mu mugi wa Yerusalemu. Aho hantu hari umuriro wahoraga waka, akaba ari ho batwikiraga imyanda. Ikintu cyose cyajugunywaga muri icyo kimpoteri cyarashyaga kigakongoka kigahinduka ivu.

Abahinduzi benshi ba Bibiliya bararengereye, maze ijambo Geʹen·na barihinduramo “inyenga” (Matayo 5:22, Bibiliya Ntagatifu). Byatewe n’iki? Byatewe n’uko bumvaga ko inyigisho ya gipagani ivuga ko iyo abantu babi bamaze gupfa bababarizwa mu muriro, ifitanye isano n’umuriro nyamuriro wari muri icyo gikombe cyo hanze y’umugi wa Yerusalemu. Icyakora, Yesu ntiyigeze ashyira isano hagati ya Gehinomu n’igitekerezo cyo kubabazwa.

Yesu yari azi ko igitekerezo cyo gutwika abantu ari bazima ubwacyo giteye ishozi mu maso ya Se wo mu ijuru Yehova. Igihe Imana yagiraga icyo ivuga ku byakorerwaga i Gehinomu byari bizwi n’abantu bo mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, yagize iti “bubatse utununga tw’i Tofeti mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo, icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi kitigeze kiza mu mutima wanjye” (Yeremiya 7:31). Byongeye kandi, igitekerezo cyo kubabaza abapfuye gihabanye n’umuco w’Imana w’urukundo, hamwe n’inyigisho yumvikana neza ivuga ko abapfuye “nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5, 10.

Yesu yakoresheje ijambo “Gehinomu,” kugira ngo arigereranye n’irimbuka ry’iteka rizagera ku bantu Imana izahana. Ku bw’ibyo, “Gehinomu” isobanura kimwe n’‘inyanja y’umuriro’ ivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Izo mvugo zombi zigereranya kurimbuka burundu ku buryo umuntu adashobora kuzuka.—Luka 12:4, 5; Ibyahishuwe 20:14, 15.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Hari igitabo cyagize icyo kivuga kuri ubwo buhanuzi kigira kiti “igihe Yerusalemu yari kuba irimbuwe, hari gupfa abaturage baho benshi ku buryo intumbi zabo zitari guhambwa, ahubwo zari kujugunywa muri icyo gikombe zikahaborera cyangwa zikahatwikirwa.”—New Catholic Encyclopedia.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze