ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ese ugaragaza “ubwenge buva mu ijuru” mu mibereho yawe?
    Egera Yehova
    • 11 Wagombye gukora iki mu gihe waba wumva ko wababaje mugenzi wawe muhuje ukwizera? Yesu yagize ati: “Niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo upfa na mugenzi wawe, ujye usiga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure na mugenzi wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe” (Matayo 5:23, 24). Ushobora gukurikiza iyo nama ufata iya mbere ugasanga umuvandimwe wawe. Wagenda ufite iyihe ntego? ‘Kwikiranura’ na we.b Kugira ngo ubigereho, hari ubwo byaba ari ngombwa ko wemera ko yababaye koko, aho kubyirengagiza. Uko bigaragara, numwegera ufite intego yo kugarura amahoro hagati yanyu kandi ugakomeza kugira iyo myifatire, kutumvikana bishobora gushira, hagasabwa imbabazi mu buryo bukwiriye, kandi hakabaho kubabarira. Iyo ufashe iya mbere ugashaka amahoro, uba ugaragaje ko uyoborwa n’ubwenge buva ku Mana.

  • Ese ugaragaza “ubwenge buva mu ijuru” mu mibereho yawe?
    Egera Yehova
    • b Imvugo y’Ikigiriki yahinduwemo “wikiranure,” isobanura “kureka urwango wari ufitiye umuntu, mugahinduka incuti, mukunga ubumwe, mukongera kugirana ubucuti nka mbere cyangwa mukongera mugakorana.” Bityo rero, intego yawe aba ari iyo gutuma hagira igihinduka, niba bishoboka ukarandura ibyiyumvo bibi mu mutima w’uwo wababaje.—Abaroma 12:18.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze