ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 2/12 p. 14
  • Itondere ibyo ureba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Itondere ibyo ureba
  • Nimukanguke!—2012
  • Ibisa na byo
  • Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Komeza kugira ijisho rireba neza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Jya ugaragaza ko wita ku bandi—Ubareba
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ese ufite ijisho riboneje ku kintu kimwe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
Reba ibindi
Nimukanguke!—2012
g 2/12 p. 14

Itondere ibyo ureba

● Ijisho ry’umuntu ni ryiza cyane. Uretse kuba ari ryiza, rinafite ubushobozi buhambaye. Hari igitabo cyavuze ko “mirongo ine ku ijana by’imyakura yose ikorana n’ubwonko, ifashe ku gice” gihambaye cy’imbere mu jisho (Visual Impact, Visual Teaching).

Yesu Kristo yabivuze neza, igihe yavugaga ko ijisho ari “itara ry’umubiri.” Yasobanuye icyo yashakaga kuvuga, agira ati “niba ijisho ryawe riboneje ku kintu kimwe [kiboneye kandi cyiza], umubiri wawe wose uzagira umucyo. Ariko niba ijisho ryawe riboneje ku bintu bibi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima” (Matayo 6:22, 23). Ayo magambo Yesu yavuze atwereka ko ijisho rifite ubushobozi bwihariye. Ijisho ryacu, cyangwa ibyo tureba, bishobora kugira ingaruka ku bitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu n’ibyo dukora. Ibitekerezo byiza bimurikira umuntu mu nzira ye, naho ibitekerezo bibi bigatuma aba mu mwijima.

Reka dufate urugero rw’amagambo ya Yesu, aboneka muri Matayo 5:28, 29. Yaravuze ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore [mu buryo bw’ikigereranyo].” Ni iki yashakaga kuvuga? Ijisho ritaboneje ku kintu kimwe rishobora kubyutsa irari, uburyo bwaboneka umuntu akaba yakwishora mu bwiyandarike.—Yakobo 1:14, 15.

Nubwo kumenya kwifata bigoye kimwe no kunogora ijisho ryacu, ni ngombwa kubyitoza. Ese koko byaba bikwiriye gutakaza ubuzima bw’iteka, ukabugurana iraha ry’akanya gato winezeza mu bikorwa by’ubwiyandarike?

Nanone, ibyo tureba bishobora gutuma tugira umururumba. Ni yo mpamvu Bibiliya iduha umuburo w’uko ‘irari ry’amaso ridaturuka kuri Data ahubwo rituruka mu isi. Byongeye kandi, isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.’—1 Yohana 2:16, 17.

Ese aho Bibiliya ntiyaba ikabya? Oya rwose! Ahubwo kurenga ku mahame yayo bituma umuntu yikururira ibibazo kandi bikamubuza ibyishimo (Abagalatiya 6:7, 8). Kumvira Ijambo ry’Imana, hakubiyemo n’inama z’ingirakamaro z’uko twakoresha neza amaso yacu, biduhesha ibyishimo. Yesu yaravuze ati “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza” (Luka 11:28). Ikiruta byose, ni uko bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose. Ariko abafite amaso yuzuye ubusambanyi n’umururumba bazabura ibyishimo kandi barimbuke.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze