ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/11 p. 22
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ubuzima butunganye si inzozi!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • “Imana Yadukunze Ityo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Umugambi wa Yehova uzasohora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/11 p. 22

Ibibazo by’abasomyi

Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “mukwiriye kuba abantu batunganye nk’uko So wo mu ijuru atunganye.” Muri iki gihe, abantu bashobora bate kuba “abantu batunganye”?​—Mat 5:48.

Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, dukeneye gusobanukirwa uko ijambo “gutungana” rikoreshwa muri Bibiliya. Ikintu cyose Ibyanditswe bivuga ko ‘gitunganye’ si ko kiba gitunganye mu buryo bwuzuye. Ariko birumvikana ko Yehova we atunganye mu buryo bwuzuye. Abantu bashobora gutungana mu rugero runaka gusa, kandi n’ibintu na byo ni uko. Amagambo y’igiheburayo n’ikigiriki yakoreshejwe muri Bibiliya ahindurwamo “gutungana,” akenshi asobanura ikintu “cyuzuye,” “gishyitse,” cyangwa “kitagira inenge” hakurikijwe amahame yatanzwe n’umuntu ufite ububasha.

Adamu na Eva baremwe batunganye mu by’umuco, mu buryo bw’umwuka kandi bafite umubiri utunganye. Bari batunganye dukurikije amahame Umuremyi wabo yari yarabashyiriyeho. Kubera ko batumviye, ntibujuje ibisabwa n’ayo mahame, kandi ibyo byatumye bo n’ababakomotseho badakomeza kuba abantu batunganye. Ku bw’ibyo rero, Adamu ni we watumye abantu bagerwaho n’icyaha, kudatungana n’urupfu.—Rom 5:12.

Icyakora nk’uko Yesu yabigaragaje neza mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, n’abantu badatunganye bashobora gutungana mu rugero runaka. Muri icyo kibwiriza, yashyizeho amahame ashobora gufasha abantu gukunda bagenzi babo mu buryo bwuzuye. Urwo ni rwo rukundo Imana yagaragarije abantu. Yesu yagize ati “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru, kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa” (Mat 5:44, 45). Mu gihe abigishwa ba Yesu bari kugaragaza urukundo mu buryo nk’ubwo, bari kuba bigana urugero rutunganye rw’Imana.

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bihatira kugaragariza abandi urukundo nk’urwo rushingiye ku mahame yo mu rwego rwo hejuru. Bifuza gufasha abantu bakuriye mu mimerere itandukanye, bakomoka mu moko n’amadini bitandukanye kugira ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya. Ubu Abahamya bigana Bibiliya n’abantu bashimishijwe basaga 7.000.000, mu bihugu 236.

Yesu yarabajije ati “niba mukunda ababakunda gusa, muzagororerwa iki? Abakoresha b’ikoro na bo si uko babigenza? Kandi se niba musuhuza abavandimwe banyu gusa, ni ikihe kintu kidasanzwe muba mukoze? Abanyamahanga bo si uko babigenza?” (Mat 5:46, 47). Abakristo b’ukuri ntibarobanura abantu ngo ni uko bize amashuri aya n’aya, cyangwa ngo ni uko ari abo mu bwoko ubu n’ubu, kandi ntibakunda ababakunda gusa. Ahubwo, bafasha abakene n’abarwayi, n’abakiri bato n’abakuze. Muri ubwo buryo, Abakristo bashobora kwigana urukundo rwa Yehova, maze ibyo bigatuma baba abantu batunganye mu rugero runaka.

Ese hari igihe tuzabona ubutungane Adamu yatakaje? Yego rwose! Binyuze ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu, abantu bumvira bazagera ku butungane mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, ubwo ‘Umwana w’Imana azamaraho imirimo ya Satani.’—1 Yoh 3:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze