Mbese, amasengesho yawe aba ‘ateguwe nk’umubavu’?
“Isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu imbere yawe.”—ZABURI 141:2, NW.
1, 2. Igikorwa cyo kosa imibavu cyashushanyaga iki?
YEHOVA IMANA yategetse umuhanuzi we Mose gutegura imibavu yera yari gukoreshwa mu buturo Abisirayeli basengeragamo. Iryo tegeko ry’Imana ryasabaga kuvanga ibihumura by’ubwoko bune (Kuva 30:34-38). Iyo byabaga bimaze kuvangwa, byahumuraga neza rwose.
2 Isezerano ry’Amategeko ryakoranywe n’ishyanga ry’Isirayeli, ryateganyaga ko iyo mibavu yoswa buri munsi (Kuva 30:7, 8). Mbese, hari ibisobanuro byihariye byari bikubiye muri uko gukoresha imibavu? Yego rwose, kuko umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “[Yehova Mana] gusenga kwanjye gushyirwe [“gutegurwe,” NW] imbere yawe nk’umubavu, no kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya nimugoroba” (Zaburi 141:2). Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, intumwa Yohana yerekeje ku bari bakikije intebe y’ubwami yo mu ijuru y’Imana, avuga ko bari bafite inzabya z’izahabu zuzuye imibavu. Iyo nkuru yahumetswe igira iti “imibavu, ni yo masengesho y’abera” (Ibyahishuwe 5:8). Ku bw’ibyo rero, kosa imibavu ihumura neza byagereranyaga amasengesho yemewe yavugwaga n’abagaragu ba Yehova amanywa n’ijoro.—1 Abatesalonike 3:10; Abaheburayo 5:7.
3. Ni iki cyagombye kudufasha ‘gutegura amasengesho yacu nk’imibavu imbere y’Imana’ (NW)?
3 Kugira ngo amasengesho yacu yemerwe n’Imana, tugomba kuyisenga binyuriye mu izina rya Yesu Kristo (Yohana 16:23, 24). Ariko se, ni gute dushobora kunonosora amasengesho yacu? Gusuzuma ingero zimwe na zimwe z’abantu bavugwa mu Byanditswe, byagombye kudufasha gutegura amasengesho yacu nk’imibavu imbere ya Yehova.—Imigani 15:8.
Senga Ufite Ukwizera
4. Ni gute ukwizera gufitanye isano no gusenga mu buryo bwemewe?
4 Kugira ngo amasengesho yacu agere ku Mana ameze nk’imibavu ihumura neza, tugomba gusenga dufite ukwizera (Abaheburayo 11:6). Igihe abasaza b’Abakristo babonye umuntu urwaye mu buryo bw’umwuka wakira ubufasha bwabo bushingiye ku Byanditswe, “isengesho [ryabo] ryo kwizera rizakiza umurwayi” (Yakobo 5:15). Amasengesho tuvuga dufite ukwizera anezeza Data wo mu ijuru, kimwe n’igihe twigana umwete Ijambo ry’Imana. Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje imitekerereze ikwiriye, igihe yaririmbaga agira ati “nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda; kandi nzibwira amategeko wandikishije. Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge; kuko nizera amategeko yawe” (Zaburi 119:48, 66). Nimucyo ‘tumanike amaboko’ mu gihe dusenga twicishije bugufi, kandi tugaragaze ukwizera, dukurikiza amategeko y’Imana.
5. Ni iki twagombye gukora, niba tubuze ubwenge?
5 Tuvuge wenda ko twaba tubuze ubwenge dukeneye kugira ngo duhangane n’ikigeragezo. Wenda ntituzi neza ko hari ubuhanuzi runaka bwihariye bwo muri Bibiliya ubu burimo busohozwa. Aho kureka ngo ibyo biduhungabanye mu buryo bw’umwuka, nimucyo dusenge dusaba ubwenge (Abagalatiya 5:7, 8; Yakobo 1:5-8). Birumvikana ko tudashobora kwitega ko Imana idusubiza mu buryo bw’igitangaza. Tugomba kugaragaza ko amasengesho yacu aba avuye ku mutima, dukora ibyo iba yiteze ko abagize ubwoko bwayo bose bakora. Tugomba kwiga Ibyanditswe byubaka ukwizera, twifashishije ibitabo by’imfashanyigisho duhabwa binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47; Yosuwa 1:7, 8). Nanone kandi, tugomba gukomeza kongera ubumenyi, twifatanya buri gihe mu materaniro y’ubwoko bw’Imana.—Abaheburayo 10:24, 25.
6.(a) Ni iki buri wese muri twe yagombye kumenya ku byerekeye igihe cyacu, n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya? (b) Uretse gusenga dusaba ko izina rya Yehova ryakwezwa, ni iki twagombye gukora?
6 Muri iki gihe, hari Abakristo bamwe na bamwe bafite ibintu runaka cyangwa akazi bashyize imbere, bigaragaza ko batakizirikana ko ubu tugeze kure mu ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4). Mu buryo bukwiriye, bagenzi babo bahuje ukwizera bashobora gusenga basaba ko bene abo bakongera guhembera cyangwa kubyutsa ukwizera kwabo, bakizera ibihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko Kristo yatangiye kuhaba mu mwaka wa 1914, igihe Yehova yamugiraga Umwami mu ijuru, kandi ko arimo ategeka hagati y’abanzi be (Zaburi 110:1, 2; Matayo 24:3, NW ). Buri wese muri twe yagombye kumenya ko ibintu byahanuwe, urugero nko kurimburwa kw’idini ry’ikinyoma—ari yo “Babuloni ikomeye”—igitero cya kidayimoni Gogi w’i Magogi azagaba ku bwoko bwa Yehova, n’ukuntu buzarokorwa n’Imana Ishoborabyose mu ntambara ya Harimagedoni, byose bishobora gusohora nk’ako kanya mu buryo butangaje, kandi bishobora kubaho mu gihe gito ugereranyije (Ibyahishuwe 16:14, 16; 18:1-5; Ezekiyeli 38:18-23). Nimucyo rero dusenge dusaba ko Imana yadufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka. Nimucyo twese dusengane umwete dusaba ko izina rya Yehova ryakwezwa, ko Ubwami bwe bwaza, kandi ko ibyo ashaka byakorwa ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Koko rero, nimucyo dukomeze kwizera no kugaragaza ko amasengesho yacu aba avuye ku mutima (Matayo 6:9, 10). Mu by’ukuri, turifuza ko abakunda Yehova bose bashaka mbere na mbere Ubwami no gukiranuka kwe, kandi bakifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu rugero rwagutse uko bishoboka kose, mbere y’uko imperuka iza.—Matayo 6:33; 24:14.
Singiza Kandi Ushimire Yehova
7. Ni iki kigushishikaza mu isengesho Dawidi yavuze, ryanditswe mu 1 Ngoma 29:10-13?
7 Uburyo bw’ingenzi bwo ‘gutegura amasengesho yacu nk’imibavu’ (NW ), ni ukuvuga amagambo avuye ku mutima yo gusingiza no gushimira Imana. Umwami Dawidi yavuze isengesho nk’iryo, igihe we n’ubwoko bw’Isirayeli batangaga impano zo gufasha mu kubaka urusengero rwa Yehova. Dawidi yasenze agira ati “Uwiteka Mana ya sogokuruza wacu Isirayeli, uhimbazwe iteka ryose. Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe; kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe; ubwami ni ubwawe, Uwiteka, ushyizwe hejuru, ngo ube usumba byose. Ubutunzi n’icyubahiro ni wowe biturukaho; kandi ni wowe utegeka byose; mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga; kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe. Nuko rero, Mana yacu, turagushima, dusingiza izina ryawe ry’icyubahiro.”—1 Ngoma 29:10-13.
8.(a) Ni ayahe magambo yo gusingiza yanditswe muri Zaburi ya 148 kugeza 150, akugera ku mutima mu buryo bwihariye? (b) Ni iki tuzakora, niba dufite ibyiyumvo nk’ibyagaragajwe muri Zaburi 27:4?
8 Mbega amagambo meza yo gusingiza no gushimira! Mu masengesho yacu, dushobora kutaba intyoza mu kuvuga amagambo nk’ayo, ariko kandi dushobora kuvuga amagambo avuye ku mutima nk’ayo. Igitabo cya Zaburi cyuzuyemo amasengesho yo gushimira no gusingiza. Amagambo yo gusingiza yatoranyijwe neza, aboneka muri Zaburi ya 148 kugeza 150. Hari za zaburi nyinshi zivugwamo amagambo yo gushimira Imana. Dawidi yararirimbye ati “icyo nsaba Uwiteka ni kimwe, ni cyo nzajya nshaka, ni ukuba mu nzu y’Uwiteka, iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’Uwiteka, nkitegereza urusengero rwe” (Zaburi 27:4). Nimucyo dukore ibihuje n’ayo masengesho, twifatanya mu mirimo yose ikorerwa mu materaniro y’ubwoko bwa Yehova tubigiranye umwete (Zaburi 26:12). Kubigenza dutyo no gutekereza ku Ijambo ry’Imana buri munsi, bizaduha impamvu nyinshi zituma twegera Yehova tumubwira amagambo avuye ku mutima yo kumusingiza no kumushimira.
Shaka Ubufasha bwa Yehova Ubigiranye Ukwicisha Bugufi
9. Ni gute Umwami Asa yasenze, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?
9 Niba dukorera Yehova tubigiranye umutima wacu wose turi Abahamya be, dushobora kwiringira tudashidikanya ko yumva amasengesho tumutura tumusaba ubufasha (Yesaya 43:10-12). Dufate urugero rw’Umwami Asa w’u Buyuda. Imyaka 10 yabanjirije imyaka 41 yamaze ari ku ngoma (977-937 M.I.C.), yaranzwe n’amahoro. Hanyuma, u Buyuda bwaje guterwa n’ingabo zari zigizwe n’abantu bagera kuri miriyoni, bari bayobowe na Zera w’Umunyetiyopiya. Asa n’abantu be bagiye guhura n’icyo gitero, n’ubwo cyari kigizwe n’abantu benshi kubarusha. Ariko kandi, Asa yasenze abigiranye umwete, mbere y’uko ajya ku rugamba. Yari azi ko Yehova yashoboraga kubakiza. Uwo mwami yinginze asaba ubufasha agira ati “[ni] wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka [“Yehova,” NW ] ni wowe Mana yacu; ntiwemere ko waneshwa n’umuntu.” Igihe Yehova yakizaga Abayuda ku bw’izina rye rikomeye, habayeho gutsinda mu buryo bwuzuye. (2 Ngoma 13:23-14:14 [14:1-15 muri Biblia Yera].) Imana yatugobotora mu bigeragezo cyangwa yaduha imbaraga zo kubyihanganira, ntitwashidikanya ko itwumva mu gihe tuyitakambiye tuyisaba ubufasha.
10. Mu gihe tutazi ukuntu twahangana n’ingorane runaka, ni gute isengesho ryavuzwe n’Umwami Yehoshafati rishobora kutubera ingirakamaro?
10 Mu gihe twaba tutazi ukuntu twahangana n’imimerere runaka igoye, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azumva gutakamba kwacu mu gihe tumusaba ubufasha. Ibyo byagaragajwe mu gihe cya Yehoshafati, Umwami w’u Buyuda, wamaze imyaka 25 ku ngoma uhereye mu mwaka wa 936 M.I.C. Igihe u Buyuda bwari busumbirijwe n’ingabo zishyize hamwe z’Abamowabu, iz’Abamoni n’iz’abo ku musozi muremure wa Seyiri, Yehoshafati yatakambye agira ati “Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Kuko nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye; kandi tubuze uko twagira; ariko ni wowe duhanze amaso.” Yehova yasubije iryo sengesho ryarangwaga no kwicisha bugufi, arwanirira u Buyuda ateza umuvurungano mu ruhande rw’abanzi, ku buryo bahindukiranye bakicana. Ibyo byatumye amahanga yari abakikije agira ubwoba, maze amahoro asagamba i Buyuda (2 Ngoma 20:1-30). Mu gihe twaba tubuze ubwenge dukeneye kugira ngo dukemure ingorane runaka, kimwe na Yehoshafati, dushobora gusenga tugira tuti “tubuze uko twagira; ariko [Yehova] ni wowe duhanze amaso.” Umwuka wera ushobora gutuma twibuka ingingo z’Ibyanditswe twaba dukeneye kugira ngo dukemure icyo kibazo, cyangwa se Imana ikaba yadufasha mu buryo burengeje ubwo umuntu ashobora gutekereza.—Abaroma 8:26, 27.
11. Ni iki dushobora kumenya ku byerekeye isengesho, tubikesheje imyifatire ya Nehemiya ifitanye isano n’inkike za Yerusalemu?
11 Bishobora kuba ngombwa ko dukomeza kwihangana mu gihe dusaba Imana ubufasha. Nehemiya yagaragaje agahinda, ararira, yiyiriza ubusa, kandi amara iminsi myinshi asenga asaba ko inkike za Yerusalemu zari zarasenyutse zakongera gusanwa, kandi ko abaturage b’i Buyuda bava mu mimerere ibabaje bari barimo (Nehemiya 1:1-11). Uko bigaragara, amasengesho ye yarazamutse agera ku Mana ameze nk’imibavu ihumura neza. Umunsi umwe, Umwami Aritazeruzi yabajije Nehemiya wari wihebye, ati “hari icyo unsaba?” Nehemiya agira ati “nuko nsaba Imana nyir’ijuru.” Iryo sengesho rigufi kandi rya bucece ryarasubijwe, kubera ko Nehemiya yemerewe gukora icyo umutima we wifuzaga, ajya i Yerusalemu kugira ngo yongere kubaka inkike zayo zari zarasenyutse.—Nehemiya 2:1-8.
Reka Yesu Akwigishe Uko Wasenga
12. Ni gute wavuga mu magambo yawe kandi mu buryo buhinnye, ingingo z’ingenzi zikubiye mu isengesho ntangarugero rya Yesu?
12 Mu masengesho yose yavuzwe mu Byanditswe, isengesho ntangarugero ryavuzwe na Yesu Kristo nk’umubavu uhumura neza, ni ryo rifite icyo ritwigisha mu buryo bwihariye. Ivanjiri ya Luka igira iti “umwe mu bigishwa [ba Yesu] aramubwira ati ‘Databuja, twigishe gusenga, nk’uko Yohana yigishije abigishwa be.’ Arababwira ati ‘nimusenga, mujye muvuga muti “Data wa twese, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by’uwo munsi: utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose: kandi ntuduhāne mu bitwoshya” ’ ” (Luka 11:1-4; Matayo 6:9-13). Reka dusuzume iryo sengesho, ritatanzwe kugira ngo tuzajye turisubiramo, ahubwo ryatanzwe kugira ngo ritubere urugero tuzajya dukurikiza.
13. Ni gute wasobanura aya magambo ngo “Data wa twese, izina ryawe ryubahwe”?
13 “Data wa twese, izina ryawe ryubahwe.” Kubwira Yehova ngo Data, ni igikundiro cyihariye cyahawe abagaragu be bamwiyeguriye. Kimwe n’abana baba biteguye kugeza kuri se urangwa n’imbabazi ikibazo icyo ari cyo cyose kibahangayikishije ari nta cyo bishisha, twagombye kujya dufata igihe runaka buri gihe, tugasenga Imana mu buryo bukwiriye kandi burangwa no kubaha (Zaburi 103:13, 14). Amasengesho yacu yagombye kugaragaza ko duhangayikishwa no kwezwa kw’izina rya Yehova, kubera ko twifuza cyane kubona rivanyweho umugayo wose ryagiye rishyirwaho. Ni koko, twifuza ko izina rya Yehova ryamenywa kandi rikabonwa ko ari iryera.—Zaburi 5:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera; 63:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera; 148:12, 13; Ezekiyeli 38:23.
14. Gusenga ngo “ubwami bwawe buze,” bisobanura iki?
14 “Ubwami bwawe buze.” Ubwami ni ubutegetsi bwa Yehova, butegeka binyuriye ku butegetsi bwo mu ijuru bwa Kimesiya buri mu maboko y’Umwana we hamwe n’ “abera” bafatanyije na Yesu (Daniyeli 7:13, 14, 18, 27; Ibyahishuwe 20:6). Vuba aha, ‘buzaza’ kurwanya abantu bose bo ku isi barwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, bubavaneho (Daniyeli 2:44). Hanyuma, ibyo Yehova ashaka bizakorwa ku isi, nk’uko bikorwa mu ijuru (Matayo 6:10). Mbega ukuntu ibyo bizazanira ibyishimo ibiremwa byose bikorera Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi mu budahemuka!
15. Gusaba Yehova ngo ajye aduha “ibyokurya byacu by’uwo munsi,” bigaragaza iki?
15 “Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by’uwo munsi.” Gusaba Yehova ngo aduhe ibyo kurya “by’uwo munsi,” bigaragaza ko tudasaba ngo aduhe ibintu byinshi cyane byo guhunika, ahubwo ko dusaba ibyo dukeneye bya buri munsi gusa. N’ubwo twiringira ko Imana izaduha ibyo dukeneye, tunakora akazi kandi tugakoresha uburyo bwose bukwiriye dufite, kugira ngo tubone ibyo kurya n’ibindi bintu dushobora gukenera (2 Abatesalonike 3:7-10). Birumvikana ko twagombye gushimira Nyir’Ukuduha Ibidutunga wo mu ijuru, kubera ko ibyo bintu tubona tubikesha urukundo rwe, ubwenge bwe n’imbaraga ze.—Ibyakozwe 14:15-17.
16. Ni gute dushobora kubabarirwa n’Imana?
16 “Utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose.” Kubera ko tudatunganye kandi tukaba turi abanyabyaha, ntidushobora gukurikiza amahame atunganye ya Yehova mu buryo bwuzuye. Ku bw’ibyo rero, tugomba gusenga dusaba ko yatubabarira binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Ariko kandi, niba dushaka ko ‘Uwumva ibyo asabwa’ akoresha inyungu z’icyo gitambo ku bw’ibyaha byacu, tugomba kwihana kandi tukaba twiteguye kwemera igihano icyo ari cyo cyose aduhaye. (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Abaroma 5:8; 6:23; Abaheburayo 12:4-11.) Ikindi kandi, dushobora kwitega ko twababarirwa n’Imana, mu gihe gusa natwe tuba “twa[ra]hariye abarimo imyenda yacu,” ni ukuvuga abaducumuraho.—Matayo 6:12, 14, 15.
17. Amagambo ngo “ntuduhāne mu bitwoshya” asobanura iki?
17 “Ntuduhāne mu bitwoshya.” Rimwe na rimwe, Bibiliya ivuga ko Yehova akora ibintu, n’ubwo aba gusa yabiretse bikabaho (Rusi 1:20, 21). Nta bwo Imana itwoshya ngo dukore icyaha (Yakobo 1:13). Ibitwoshya gukora ibibi bituruka kuri Diyabule, ku mubiri wacu wokamwe n’icyaha no kuri iyi si. Satani ni Umushukanyi ugerageza kutwoshyoshya ngo ducumure ku Mana (Matayo 4:3; 1 Abatesalonike 3:5). Iyo dusenga dusaba ngo “ntuduhāne mu bitwoshya,” tuba dusaba Imana ko itareka ngo tuneshwe, mu gihe duhuye n’ibitwoshya ngo tureke kuyumvira. Ishobora kutuyobora kugira ngo tutagwa, no kugira ngo tutaneshwa na Satani “umubi.”—Matayo 6:13; 1 Abakorinto 10:13.
Kora Ibihuje n’Ibyo Usaba mu Masengesho Yawe
18. Ni gute dushobora gukora ibihuje n’amasengesho yacu mu gihe dusaba kugira ishyingirwa n’imibereho yo mu muryango birangwa n’ibyishimo?
18 Isengesho ntangarugero rya Yesu ryagaragazaga ibintu by’ingenzi tugomba gusaba, ariko kandi, dushobora gusenga dusaba ikintu icyo ari cyo cyose. Urugero, dushobora gusenga tuvuga ibihereranye n’icyifuzo cyacu cyo kuzagira ishyingirwa rirangwa n’ibyishimo. Kugira ngo twirinde kugira imibonano y’ibitsina mbere y’ishyingirwa, tugomba gusenga dusaba ko twagira umuco wo kwirinda. Ariko icyo gihe, tugomba gukora ibihuje n’ibyo dusaba mu masengesho yacu, twirinda gusoma ibitabo cyangwa kujya mu myidagaduro birangwa n’ubwiyandarike. Nanone kandi, tugomba kwiyemeza ‘[gushaka] mu Mwami wacu’ (1 Abakorinto 7:39; Gutegeka 7:3, 4). Mu gihe tuzaba tumaze gushyingirwa, tuzakenera gukora ibihuje n’amasengesho twajyaga dutura Imana tuyisaba kugira ibyishimo, dukurikiza inama duhabwa n’Imana. Kandi niba dufite abana, gusenga dusaba ko bazaba abagaragu ba Yehova bizerwa, ntibihagije. Tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo ducengeze ukuri kw’Imana mu bwenge bwabo binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, kandi tukajyana na bo mu materaniro ya Gikristo buri gihe.—Gutegeka 6:5-9; 31:12; Imigani 22:6.
19. Ni iki twagombye gukora mu gihe dusenga dusaba ubufasha mu bihereranye n’umurimo wacu?
19 Mbese, dusenga dusaba imigisha mu murimo wo kubwiriza? Nimucyo rero dukore ibihuje n’ibyo dusaba muri ayo masengesho, twifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Niba dusenga dusaba kubona uburyo bwo gufasha abandi kugira ngo bajye mu nzira igana mu buzima bw’iteka, tugomba gukomeza kwibuka neza abashimishijwe kandi tukaba twiteguye kongera ku ngengabihe yacu, gahunda yo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Bite se niba twifuza gukora umurimo wo kubwiriza w’igihe cyose turi abapayiniya? Icyo gihe tugomba gutera intambwe zihuje n’ibyo dusaba mu masengesho yacu, turushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi tukifatanya n’abapayiniya mu murimo. Gutera izo ntambwe bizagaragaza ko dukora ibihuje n’ibyo dusaba mu masengesho yacu.
20. Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
20 Niba dukorera Yehova turi abizerwa, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azasubiza amasengesho yacu mu gihe ahuje n’ibyo ashaka (1 Yohana 5:14, 15). Nta gushidikanya, hari ibintu by’ingirakamaro twamenye, igihe twasuzumaga amasengesho amwe n’amwe yanditswe muri Bibiliya. Igice cyacu gikurikira kizasuzuma ubundi buyobozi bushingiye ku Byanditswe buhabwa abantu bifuza ‘gutegura amasengesho yabo nk’imibavu imbere ya Yehova’ (NW).
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki twagombye gusenga dufite ukwizera?
◻ Ni uruhe ruhare amagambo yo gusingiza n’ayo gushimira yagombye kugira mu masengesho yacu?
◻ Kuki dushobora gusaba Yehova ubufasha binyuriye mu isengesho dufite icyizere?
◻ Ni izihe ngingo z’ingenzi zimwe na zimwe zikubiye mu isengesho ntangarugero?
◻ Ni gute dushobora gukora ibihuje n’ibyo dusaba mu masengesho yacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Kimwe n’Umwami Yehoshafati, rimwe na rimwe bishobora kuba ngombwa ko dusenga tugira tuti “tubuze uko twagira; ariko [Yehova] ni wowe duhanze amaso”
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Mbese, usenga mu buryo buhuje n’isengesho ntangarugero rya Yesu?