Ibibazo by’abasomyi
Kuki Yesu yabwiye umugore wari uzwiho kuba yari umunyabyaha ko ibyaha bye abibabariwe?—Luka 7:37, 48.
Igihe Yesu yari ku meza afungura mu rugo rw’Umufarisayo witwaga Simoni, haje umugore maze “ajya inyuma ye ku birenge bye.” Atonyangiriza amarira ku birenge bye, nuko abihanaguza umusatsi we. Hanyuma yamusomye ibirenge kandi abisiga amavuta ahumura. Iyo nkuru yo mu Ivanjiri igaragaza ko ‘uwo mugore yari azwi muri uwo mugi ko yari umunyabyaha.’ Birumvikana ko umuntu wese udatunganye ari umunyabyaha, ariko incuro nyinshi Ibyanditswe bikoresha iryo jambo bigaragaza umunyabyaha ruharwa cyangwa umuntu uzwiho gukora ibyaha. Birashoboka ko uwo mugore yari indaya. Nguwo umuntu Yesu yabwiye ati “ibyaha byawe urabibabariwe” (Luka 7:36-38, 48). Ni iki Yesu yashakaga kuvuga? None se ko igitambo cy’incungu cyari kitaratangwa, ni gute yashoboraga kubabarirwa?
Nyuma y’aho uwo mugore arangirije koza Yesu ibirenge akanabisiga amavuta, ariko mbere y’uko amubabarira, Yesu yakoresheje urugero kugira ngo asobanurire Simoni wari wamwakiriye iwe mu rugo ikintu cy’ingenzi. Yesu yagereranyije icyaha n’umwenda ugoye kwishyura, abwira Simoni ati “hari abagabo babiri bari bafitiye umwenda umuntu wabagurije; umwe yari amurimo idenariyo magana atanu, naho undi amurimo mirongo itanu. Babuze icyo bamwishyura, bombi arabababarira rwose. None se, muri abo bombi ni nde uzarushaho kumukunda?” Simoni aramusubiza ati “ndibwira ko ari uwo yahariye menshi.” Yesu aramusubiza ati “ubivuze ukuri” (Luka 7:41-43). Twese turimo umwenda wo kumvira Imana; iyo tutayumviye maze tugakora icyaha, tuba tunaniwe kuyishyura. Muri ubwo buryo, tuba turimo tugwiza imyenda. Icyakora, Yehova ni kimwe n’uwagurije uba witeguye kubabarira umwenda. Ngiyo impamvu Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gusenga Imana bagira bati “utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda” (Mat 6:12). Muri Luka 11:4 hagaragaza ko iyo myenda ari ibyaha.
Ni ibihe bintu byasabwaga kugira ngo Imana ibabarire abantu ibyaha mu gihe cyahise? Ubutabera bwayo butunganye bugaragaza ko umunyabyaha agomba gupfa. Ku bw’ibyo, Adamu yatakaje ubuzima bwe kubera ko yakoze icyaha. Icyakora, uwakoraga icyaha mu gihe cy’Amategeko Imana yari yarahaye ishyanga rya Isirayeli, yashoboraga kubabarirwa ari uko atambiye Yehova igitambo cy’itungo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “hakurikijwe Amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atamenwe ntihabaho kubabarirwa” (Heb 9:22). Abayahudi bari bazi ko nta bundi buryo Imana yari yarateganyije bwo kubabarira ibyaha. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba abari aho baranze kwemera ibyo Yesu yabwiye uwo mugore. Abari kumwe na Yesu ku meza baribwiye bati “uyu muntu ubabarira abantu ibyaha ni muntu ki” (Luka 7:49)? Ku bw’ibyo se, twashingira kuki tuvuga ko uwo mugore wari umunyabyaha ruharwa yashoboraga kubabarirwa?
Ubuhanuzi bwa mbere bwavuzwe nyuma y’aho umugabo n’umugore ba mbere bigomekeye, buvuga iby’umugambi wa Yehova werekeye “urubyaro” rwagombaga gukomeretswa agatsinsino na Satani n’“urubyaro” rwe (Itang 3:15). Uko gukomeretswa agatsinsino byabayeho igihe Yesu yicwaga n’abanzi b’Imana (Gal 3:13, 16). Amaraso ya Kristo yamenwe yabaye incungu yabatuye abantu mu cyaha no mu rupfu. Kubera ko nta kintu gishobora kubuza Yehova gusohoza ibyo yagambiriye, amagambo yanditswe mu Itangiriro 3:15 akimara kuvugwa, mu maso y’Imana incungu yari yamaze gutangwa. Ubwo rero Yehova yashoboraga kubabarira abizeye amasezerano ye.
Kuva mu bihe bya mbere y’Ubukristo, hari abantu Yehova yabaragaho gukiranuka. Bamwe muri bo ni Henoki, Nowa, Aburahamu, Rahabu na Yobu. Ukwizera ni ko kwatumye bakomeza gutegereza isohozwa ry’amasezerano y’Imana. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “Aburahamu yizeye Yehova maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka.” Yakobo yanditse ibyerekeye Rahabu agira ati “mu buryo nk’ubwo se, Rahabu wari indaya, we ntiyabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo?”—Yak 2:21-25.
Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yakoze ibyaha bikomeye, ariko yizeraga Imana mu buryo bukomeye, kandi buri gihe yicuzaga abikuye ku mutima. Byongeye kandi, Ibyanditswe bigira biti ‘Imana yatanze [Yesu] ngo abe ituro ry’impongano binyuze ku kwizera amaraso ye. Ibyo byabereyeho kugira ngo igaragaze gukiranuka kwayo, kuko yababariraga abantu ibyaha byakozwe mu gihe cya kera, ubwo Imana yagaragazaga ukwihangana, kugira ngo igaragaze gukiranuka kwayo muri iki gihe cya none, bityo ibe ikiranutse n’igihe ibaraho gukiranuka umuntu wizera Yesu’ (Rom 3:25, 26). Bishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu cyagombaga gutambwa, Yehova yashoboraga kubabarira Dawidi ibyaha bye adatandukiriye ibyo ubutabera bwe busaba.
Uko bigaragara, imimerere Dawidi yarimo imeze nk’iyo umugore wasize Yesu amavuta yarimo. Yari yariyandaritse, ariko yari yaricujije. Yagaragaje ko yari akeneye kubabarirwa maze agaragariza mu bikorwa ko yishimiraga mu by’ukuri uwo Yehova yari yarateganyije kugira ngo iyo ncungu itangwe. Nubwo igitambo cyari kitaratangwa, agaciro cyari gifite kashoboraga kugirira akamaro umuntu wari kuba ameze nk’uwo mugore. Bityo rero, Yesu yaramubwiye ati “ibyaha byawe urabibabariwe.”
Iyi nkuru igaragaza neza ko Yesu atahaga akato abanyabyaha. Yabakoreraga ibyiza. Byongeye kandi, Yehova yiteguye kubabarira abanyabyaha bihana. Mbega ukuntu ibyo biduha icyizere gishimishije kandi bikadutera inkunga twebwe abantu badatunganye!
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Babazweho gukiranuka