ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesu yagaragaje ‘ubwenge bw’Imana’
    Egera Yehova
    • 6-8. (a) Ni izihe mpamvu Yesu yatanze zatuma twirinda guhangayika? (b) Ni iki kigaragaza ko inama Yesu yatanze yagaragazaga ubwenge buva mu ijuru?

      6 Urugero, reka dusuzume inama irangwa n’ubwenge Yesu yatanze ku birebana n’ukuntu umuntu yahangana n’ikibazo cyo guhangayikira ibimutunga, nk’uko byavuzwe muri Matayo igice cya 6. Yesu yatugiriye inama agira ati: “Ntimukomeze guhangayika mwibaza icyo muzarya, icyo muzanywa, cyangwa icyo muzambara” (Umurongo wa 25). Ibyokurya n’imyambaro ni ibintu by’ibanze umuntu akenera, kandi birasanzwe ko umuntu ahangayikishwa no kubibona. Ariko kandi, Yesu yaravuze ati: “Ntimukomeze guhangayika.”b Kubera iki?

      7 Iyumvire nawe ibisobanuro byatanzwe na Yesu. Ese ko Yehova ari we waduhaye ubuzima n’umubiri, yabura kuduha ibyokurya byo gutunga ubwo buzima n’imyenda yo kwambara? (Umurongo wa 25). Niba Imana iha inyoni ibyo zirya, ikarimbisha indabyo, izarushaho kwita ku bantu bayisenga (Umurongo wa 26, 28-30). Mu by’ukuri rero, nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma tugira imihangayiko itari ngombwa. Guhangayika ntibishobora kongera igihe ubuzima bwacu bumarac (Umurongo wa 27). Ni gute twakwirinda imihangayiko? Yesu yatugiriye inama ikurikira: mukomeze gushyira ibyo gusenga Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yanyu. Ababigenza batyo bashobora kwiringira ko ibyo bakenera buri munsi ‘bazabihabwa’ na Se wo mu ijuru (Umurongo wa 33). Hanyuma, Yesu yatanze igitekerezo gishyize mu gaciro cyane gihereranye no kudahangayikishwa n’iby’ejo. Kuki wafatanya imihangayiko y’ejo n’iy’uyu munsi (Umurongo wa 34)? Ikindi kandi, kuki wahangayikishwa mu buryo burenze urugero n’ibintu bishobora no kutazigera bibaho? Gushyira mu bikorwa inama nk’iyo irangwa n’ubwenge bishobora kuturinda imibabaro myinshi irangwa muri iyi si yuzuye imihangayiko.

  • Yesu yagaragaje ‘ubwenge bw’Imana’
    Egera Yehova
    • b Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “gukomeza guhangayika,” ishobora gusobanura “kurangara.” Muri Matayo 6:25, yerekeza ku bwoba butera impungenge bugatuma umuntu arangara akanabura ibyishimo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze