ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 1 p. 15
  • Ntimukomeze guhangayika

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntimukomeze guhangayika
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ibisa na byo
  • Matayo 6:34—“Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Baho uteganya iby’ejo hazaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Nakora iki ngo nirinde imihangayiko?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ikoreze Yehova imihangayiko yawe yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 1 p. 15

INAMA ZA KERA ARIKO ZIGIFITE AKAMARO

Ntimukomeze guhangayika

IHAME RYA BIBILIYA. “Ntimukomeze guhangayikira ubugingo bwanyu.”—Matayo 6:25.

Umugore witegereza fagitire ahangayitse

Ibyo bisobanura iki? Yesu yavuze ayo magambo mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Hari igitabo kivuga ko inshinga y’ikigiriki yahinduwemo “guhangayika,” ishobora kwerekeza ku “byiyumvo umuntu agira iyo ahuye n’ikibazo cy’ubukene, inzara n’ibindi.” Akenshi umuntu ahangayikishwa n’ibintu bizaba mu gihe kizaza. Birasanzwe kandi birakwiriye ko umuntu ahangayikishwa no kubona ibizatunga umuryango we (Abafilipi 2:20). Ariko igihe Yesu yavugaga ati “ntimugahangayike na rimwe,” yagiraga abantu inama yo kudahangayika bikabije no kwirinda kugira ubwoba bw’ejo hazaza bubuza umuntu amahwemo, bugatuma atagira ibyishimo.—Matayo 6:31, 34.

Ese iyo nama iracyafite akamaro? Yego rwose. Kubera iki? Hari ibitabo bivuga ko iyo umuntu ahangayika cyane, ubwonko bwe bukora vuba cyane, akaba “yarwara indwara zitandukanye, urugero nk’ibibyimba, indwara z’umutima na asima.”

Yesu yatanze impamvu yumvikana yagombye gutuma tudahangayika. Yavuze ko guhangayika nta cyo bimaze. Yarabajije ati “ni nde muri mwe ushobora kongera n’umukono umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara, abiheshejwe no guhangayika” (Matayo 6:27)? Guhangayika ntibishobora kongera n’isogonda na rimwe ku buzima bwacu, cyangwa ngo bitume tumererwa neza. Nanone incuro nyinshi, duhangayikishwa n’ibintu bitazabaho. Hari intiti yagize iti “guhangayikishwa n’igihe kizaza ni ukwivunira ubusa, kandi akenshi ibintu bigenda neza kuruta uko twari tubyiteze.”

Umugore ukora mu busitani

Twakwirinda imihangayiko dute? Icya mbere ni ukwiringira Imana. Ese niba Imana igaburira inyoni kandi ikambika indabyo ubwiza, abashyira ibyo ishaka mu mwanya wa mbere ntizabaha ibyo bakeneye (Matayo 6:25, 26, 28-30)? Icya kabiri ni uguhangayikira iby’uwo munsi. Yesu yaravuze ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo.” Ese wowe ntiwemera ko “buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije”?—Matayo 6:34.

Kumvira inama ya Yesu biturinda ibibazo byinshi. Nanone bituma dutuza, tukagira “amahoro y’Imana.”—Abafilipi 4:6, 7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze