ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/2 pp. 17-20
  • Ubwami bw’Imana—Mbese, Umenya Ibyabwo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwami bw’Imana—Mbese, Umenya Ibyabwo?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Kumenya’ Iby’Ubwami
  • Inshingano Zigendana no Kugira Ubumenyi
  • Kwisuzuma Ubwacu ku Bihereranye n’Ubwami
  • ‘Abakiranirwa Ntibazaragwa Ubwami bw’Imana’
  • Icyo Yesu yigishije ku birebana n’Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Ubwami bw’Imana Burategeka
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ese Ubwami bw’Imana buba mu mutima?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/2 pp. 17-20

Ubwami bw’Imana—Mbese, Umenya Ibyabwo?

“Ūsa n’izibibwe mu butaka bwiza, uwo we ni we wumva ijambo, akarimenya.”​—MATAYO 13:23.

1. Ni iyihe myizerere imwe n’imwe ihuriweho n’abantu benshi ku bihereranye n’ “ubwami bwo mu ijuru”?

MBESE, waba ‘waramenye’ icyo Ubwami bw’Imana ari cyo? Mu binyejana byinshi, abantu bagiye bagira ibitekerezo binyuranye cyane ku bihereranye n’“ubwami bwo mu ijuru.” Muri rusange, bamwe mu bayoboke b’amadini muri iki gihe, bizera ko Ubwami ari ikintu Imana ishyira mu mutima w’umuntu mu gihe ahindukirira iryo dini. Abandi bumva ko ari ahantu abantu beza bajya iyo bamaze gupfa, kugira ngo bahabonere imigisha ubuzira herezo. Na ho abandi bo, bavuga ko iby’Ubwami ku isi, Imana yabyeguriye abantu kugira ngo babushyireho binyuriye ku bikorwa byabo byo gucengeza inyigisho z’Ubukristo n’imihango yabwo mu birebana n’imibanire y’abantu hamwe n’ubutegetsi.

2. Ni gute Bibiliya isobanura Ubwami bw’Imana, kandi se ni iki buzasohoza?

2 Nyamara kandi, Bibiliya igaragaza neza ko Ubwami bw’Imana atari umuryango runaka wa hano ku isi. Nta n’ubwo kandi ari imimerere y’umutima cyangwa se guhindura abantu bakaba Abakristo. Ni koko, gusobanukirwa neza icyo ubwo Bwami ari cyo, bituma habaho ihinduka rinini mu mibereho y’ababwemera. Ariko kandi, Ubwami ubwabwo ni ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru bwashyizweho, buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa, bukazavanaho ingaruka z’icyaha n’urupfu, kandi bukazagarura imimerere irangwamo gukiranuka ku isi. Ubu, ubwo Bwami bwamaze kwima mu ijuru, kandi vuba aha, ‘buzamenagura ubwami bwose [bw’abantu] bubutsembeho; kandi buzahoraho iteka ryose.’​—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:15; 12:10.

3. Igihe Yesu yatangiraga umurimo we, ni iyihe nzira yugururiwe abantu?

3 Intiti mu by’amateka yitwa H. G. Wells yanditse agira ati “iyo nyigisho ihereranye n’Ubwami bw’Ijuru, inyigisho y’ingenzi yigishwaga na Yesu, nyamara ubu ikaba ifite uruhare ruto cyane mu mahame ya Gikristo, nta gushidikanya ko ari imwe mu nyigisho zirusha izindi guharanira ko ibintu bihinduka, zavurunze kandi zigahindura ibitekerezo by’abantu kurusha izindi zose.” Kuva mu ntangiriro, umutwe rusange w’umurimo wa Yesu, wagiraga uti “mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Matayo 4:17). We ubwe yari ari ku isi ari Umwami wimitswe, kandi igiteye ibyishimo kurenza ibindi byose, noneho abantu bari bugururiwe inzira ibahesha kutazabona imigisha y’ubwo Bwami gusa, ahubwo no kuzafatanya na Yesu gutegeka hamwe no kuba abatambyi muri ubwo Bwami!​—Luka 22:28-30; Ibyahishuwe 1:6; 5:10.

4. Mu kinyejana cya mbere, ni gute imbaga y’abantu yitabiriye “ubutumwa bwiza bw’ubwami,” kandi se ibyo byerekeje ku ruhe rubanza?

4 Igihe imbaga y’abantu yumvaga “ubutumwa bwiza bw’ubwami” bushishikaje, bake gusa muri bo ni bo babwizeye. Imwe mu mpamvu zabiteye ni uko abayobozi ba kidini bari ‘barugariye ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo.’ Bari ‘baratwaye urufunguzo rw’ubwenge’ barutwarishije inyigisho zabo z’ibinyoma. Kubera ko abenshi mu bantu banze kwemera ko Yesu yari Mesiya, kandi akaba n’Umwami w’Ubwami bw’Imana wasizwe, Yesu yarababwiye ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa, buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo.’​—Matayo 4:23; 21:43; 23:13; Luka 11:52.

5. Ni gute abenshi mu bumvise imigani ya Yesu bagaragaje ko bateze amatwi ariko ntibasobanukirwe?

5 Igihe kimwe, ubwo Yesu yigishaga imbaga y’abantu benshi, nk’uko yari asanzwe abigenza, yakoresheje uruhererekane rw’imigani kugira ngo agerageze iyo mbaga, kandi ngo ayijonjoremo abari bashimishijwe n’Ubwami mu buryo bw’urwiyerurutso. Umugani wa mbere wari uw’umubibyi wateye imbuto mu bwoko bune bw’ubutaka. Ubwoko butatu bwa mbere bw’ubwo butaka, ntibwashoboraga guterwamo imbuto ngo zikure; ariko ubwa nyuma bwo bwari ‘ubutaka bwiza’ bwezemo imbuto nziza. Uwo mugani mugufi washojwe n’inama igira iti “ufite amatwi niyumve” (Matayo 13:1-9). Abenshi mu bari aho bamuteze amatwi, ariko ‘ntibumva.’ Ntibari bashishikajwe, cyangwa bashimishijwe by’ukuri no kumenya ukuntu imbuto zabibwe mu mimerere inyuranye zagereranywaga n’Ubwami bw’ijuru. Baritahiye bisubirira mu mibereho yabo ya buri munsi, wenda bibwira ko imigani ya Yesu yari nk’udukuru twiza gusa dukubiyemo inyigisho zihereranye n’amahame mbwirizamuco. Mbega ubumenyi bw’agaciro, kandi se mbega igikundiro hamwe n’uburyo [bwo kwironkera imigisha] bavukijwe n’imitima yabo yari yarinangiye!

6. Kuki gusobanukirwa “ubwiru bw’ubwami” byahawe abigiswa ba Yesu bonyine?

6 Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe.” Mu gusubira mu magambo ya Yesaya mu buryo buhinnye, yongeyeho ati “ ‘kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, amatwi yabo akaba ari ibihurihuri, amaso yabo bakayahumiriza ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, no kumenyesha umutima, no guhindukira, ngo mbakize.’ Ariko amaso yanyu arahirwa, kuko abona: n’amatwi yanyu, kuko yumva.”—Matayo 13:10-16; Mariko 4:11-13. (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.)

‘Kumenya’ Iby’Ubwami

7. Kuki ‘kumenya’ iby’Ubwami ari iby’ingenzi?

7 Yesu yageze ku muzi w’ikibazo. Icyo kibazo cyari gihereranye no ‘kumenya’ iby’Ubwami. Yabwiye abigishwa be biherereye ati “nuko nimwumve umugani w’umubibyi. Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Yakomeje asobanura ko bwa bwoko bune bw’umurima bushushanya imimerere inyuranye y’umutima, uwo “ijambo ry’ubwami” ryari kubibwamo.​—Matayo 13:18-23; Luka 8:9-15.

8. “Imbuto” zabibwe mu bwoko butatu bwa mbere bw’ubutaka, ni iki cyatumye zitera?

8 “Imbuto” zaterwaga muri ubwo butaka bunyuranye, zo zari nziza, ariko kwera kwazo byo byari guterwa n’imiterere y’ubutaka. Mu gihe ubutaka bw’umutima bwari kuba bumeze nk’inzira inyurwamo n’abantu benshi, yarakomejwe n’imihihibikano myinshi idahereranye n’iby’umwuka, byari kuba byoroshye kuri nyirawo kuvuga ko nta gihe afite cyo kwita ku by’Ubwami mu gihe yari kuba abwiwe inkuru nziza ihereranye na bwo. Imbuto zigayitse zashoboraga mu buryo bworoshye gusahurwa zitarashora imizi. Bite noneho mu gihe imbuto zari kuba zibibwe mu mutima umeze nk’ubutaka bwo ku kara? Izo mbuto zo zari kumera; ariko gushora imizi yazo mu kuzimu kugira ngo zibone ibizitunga kandi zishobore guhagarara zitaguye, byari kuzigora. Kugira ibyiringiro byo kuzaba umugaragu w’Imana wumvira, cyane cyane mu bushyuhe bw’ibitotezo, byari kuba ikigeragezo gikomeye, kandi umuntu nk’uwo yashoboraga kugwa. Nanone kandi, mu gihe ubutaka bwo mu mutima bwari kuba bwuzuye ibintu bigereranywa n’amahwa, ari byo mihangayiko cyangwa kurarikira ubutunzi, imbuto z’Ubwami z’iminambe, zari kunigwa. Muri iyo mimerere itatu y’imibereho, nta mbuto z’Ubwami zashoboraga kuhera.

9. Kuki imbuto zabibwe mu butaka bwiza zashoboye kwera imbuto nziza?

9 Ariko se, bite noneho ku bihereranye n’imbuto z’Ubwami zatewe mu butaka bwiza? Yesu yasubije agira ati “kandi ūsa n’izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo, akarimenya, akera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu” (Matayo 13:23). (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) ‘Kumenya’ ibyerekeye Ubwami, byari gutuma abantu bera imbuto nziza bahuje n’imimerere bari kuba barimo.

Inshingano Zigendana no Kugira Ubumenyi

10. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko ‘kumenya’ ibyerekeye Ubwami bihesha imigisha kandi bikagendana n’inshingano? (b) Mbese, ubutumwa bwa Yesu bwo kujya guhindura abigishwa, bwarebaga abigishwa bo mu kinyejana cya mbere gusa?

10 Nyuma yo kuvuga indi migani itandatu, asobanura ibice binyuranye by’Ubwami, Yesu yabajije abigishwa be ati “ayo magambo yose aho murayumvise?” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Bamaze gusubiza icyo kibazo bagira bati “yee,” yaravuze ati “ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby’ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir’urugo utanga ibintu bishya n’ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.” Inyigisho hamwe n’imyitozo Yesu yatanze, byari gutuma abigishwa be baba Abakristo bakuze bari kuzajya batanga ibyo kurya by’umwuka bikungahaye bidashira, babikuye mu “bubiko” bwabo. Ibyinshi muri ibyo, byari byerekeranye n’Ubwami. Yesu yagaragaje neza ko ‘kumenya’ iby’Ubwami bitari guhesha imigisha gusa, ko ahubwo byari no kugendana n’inshingano. Yatanze itegeko rigira riti “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”​—Matayo 13:51, 52; 28:19, 20.

11. Igihe umwaka wa 1914 wageraga, ni ibihe bintu bifitanye isano n’Ubwami byabayeho?

11 Nk’uko Yesu yari yarabisezeranije, yakomeje kubana n’abigishwa be b’ukuri uko ibinyejana byagiye bihita kugeza n’ubu. Muri iyi minsi ya nyuma, yagiye abaha ubumenyi buhoro buhoro, kandi yanabarekeye inshingano yo gukoresha umucyo w’ukuri wakomeje kugenda wiyongera (Luka 19:11-15, 26). Mu wa 1914, ibintu bihereranye n’Ubwami, byatangiye guhishuka vuba vuba kandi mu buryo butangaje. Muri uwo mwaka, ntihabayeho ‘ukubyarwa’ k’Ubwami bwari butegerejwe igihe kirekire cyane gusa, ahubwo nanone, ni na bwo “iherezo rya gahunda y’ibintu,” (MN) ryatangiye (Ibyahishuwe 11:15; 12:12, 5, 10; Daniyeli 7:3, 14, 27). Mu gusobanukirwa icyo ibyo bintu byari bibaye byashakaga kuvuga, Abakristo b’ukuri bayoboye umurimo ukomeye kurusha iyindi yose mu mateka, ari wo wo kubwiriza Ubwami hamwe na gahunda yo kwigisha. Ibyo, Yesu yari yarabihanuye agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”​—Matayo 24:14.

12. (a) Ingaruka z’ukwaguka k’umurimo wo muri iki gihe wo gutanga ubuhamya ku byerekeye Ubwami, zabaye izihe? (b) Ni akahe kaga kugarije Abakristo muri iyi si irangwamo gushidikanya?

12 Uwo murimo wagutse wo gutanga ubuhamya wageze mu bihugu bisaga 230. Ubu, abigishwa b’ukuri basaga miriyoni eshanu, bifatanya muri uwo murimo, kandi hari n’abandi bakiyongera kuri uwo mubare. Ariko kandi, kimwe no mu gihe cya Yesu, iyo tugereranyije uwo mubare w’abigishwa n’abaturage bagera kuri miriyari 5,6 batuye isi, tubona ko abenshi mu bantu ari ‘abataramenya’ iby’Ubwami. Nk’uko byari byarahanuwe, benshi barawusebya maze bakavuga bati “isezerano ryo kuza kwe riri he?” (2 Petero 3:3, 4). Aho akaga kari kuri twe Abakristo, ni uko imyifatire yabo irangwamo kudamarara, gushidikanya no gukunda ubutunzi, ishobora kutugiraho ingaruka buhoro buhoro ku bihereranye n’uko tubona ibyerekeye inshingano zacu z’iby’Ubwami. Kubera ko dukikijwe n’abantu b’iyi si, dushobora mu buryo bworoshye gutangira kwigana imwe mu myifatire yabo n’ibikorwa byabo. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ‘tumenya’ iby’Ubwami bw’Imana kandi ntitubunamukeho!

Kwisuzuma Ubwacu ku Bihereranye n’Ubwami

13. Ku bihereranye n’ubutumwa bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ni gute dushobora kwisuzuma kugira ngo turebe niba tugikomeza ‘kumva’ kandi tugasobanukirwa?

13 Ku bihereranye n’igihe cyo gusarura turimo, Yesu yaravuze ati “Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n’inkozi z’ibibi, babikure mu bwami bwe . . . Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi, niyumve” (Matayo 13:41, 43). Mbese, ukomeza ‘kumva’ itegeko ryo kubwiriza Ubwami no guhindura abigishwa, ukaryitabira mu buryo burangwamo kumvira? Wibuke ko “izibibwe mu butaka bwiza” zigereranya ‘uwumva ijambo, akarimenya’ maze akera imbuto nziza.​—Matayo 13:23.

14. Mu gihe hatanzwe inyigisho, ni gute twagaragaza ko ‘tumenya’ iby’inama itanzwe?

14 Mu gihe turi mu cyigisho cya bwite no mu materaniro ya Gikristo, tugomba ‘guhugurira umutima wacu kujijuka’ (Imigani 2:1-4). Mu gihe hatanzwe inama ku bihereranye n’imyifatire, imyambarire, umuzika, n’imyidagaduro, tugomba kureka zigacengera mu mitima yacu, kandi zikadusunikira kugira icyo dukora ku bihereranye n’ihinduka ryaba rikenewe ryose. Ntitugashake kubifata ukundi, ngo twihagarareho, cyangwa se ngo tureke kwitabira izo nama. Niba Ubwami ari ikintu nyakuri mu mibereho yacu, tuzabaho duhuje n’amahame abugenga, kandi tuzabwiriza abandi bantu ibyabwo tubigiranye umwete. Yesu yaravuze ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.”​—Matayo 7:21-23.

15. Kuki ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ ari iby’ingenzi?

15 Usanga abantu babangukirwa no guhangayikira ibyo kurya, imyambaro, n’aho kuba, ariko Yesu we yaravuze ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33, 34). Mu gihe urimo urobanura ibintu ugomba gukora mbere y’ibindi, ujye ushyira imbere Ubwami mu mibereho yawe. Ujye ukomeza kubaho mu buryo buciriritse, unyurwe n’ibintu bya ngombwa gusa mu buzima. Byaba ari ubupfu kuzuza ubuzima ibikorwa n’ibintu bitari ngombwa, wenda tukihagararaho tuvuga ko kubigenza dutyo byemewe, bitewe n’uko ibyo bintu ubwabyo atari bibi. N’ubwo ibyo bishobora kuba ari ukuri, mbese, gutunga no gukoresha ibyo bintu bidakenewe, bifitanye sano ki na gahunda yacu y’icyigisho cya bwite, guterana amateraniro ya Gikristo, no kujya mu murimo wo kubwiriza? Yesu yavuze ko Ubwami bugereranywa n’umucuruzi wabonye ‘imaragarita [“isaro,” MN ] imwe y’igiciro cyinshi, [maze] akagenda, akagura ibyo yari atunze byose, ngo abone kuyigura’ (Matayo 13:45, 46). Nguko uko twagombye kubona ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Twagombye kwigana Pawulo, ntitwigane Dema, we waretse umurimo bitewe n’uko ‘yakunze iby’iki gihe cya none.’​—2 Timoteyo 4:10, 18; Matayo 19:23, 24; Abafilipi 3:7, 8, 13, 14; 1 Timoteyo 6:9, 10, 17-19.

‘Abakiranirwa Ntibazaragwa Ubwami bw’Imana’

16. Ni gute ‘kumenya’ ibyerekeye Ubwami bw’Imana bizadufasha kwirinda imyifatire mibi?

16 Igihe itorero ry’i Korinto ryihanganiraga ubwiyandarike, Pawulo yavuze yeruye ati “ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9, 10). Niba ‘tumenya’ iby’Ubwami bw’Imana, ntituzibeshya twibwira ko Yehova azihanganira ubwiyandarike runaka, mu gihe azaba abona ko dushishikariye umurimo wa Gikristo. Nta n’ubwo ibintu biteye isoni bikwiriye kuvugwa muri twe (Abefeso 5:3-5). Mbese, waba ubona ko ibitekerezo n’ibikorwa by’ubupfu by’iyi si byaba bitangiye gucengera mu mibereho yawe? Hita ubiranduramo utazuyaje! Ubwami bufite agaciro kanini cyane ku buryo ibyiza ari uko wakwemera kureka gukurikirana ibyo bintu aho kugira ngo ubutakaze.​—Mariko 9:47.

17. Ni mu buhe buryo gufatana uburemere Ubwami bw’Imana bituma tugira umuco wo kwicisha bugufi kandi tukirinda icyabera abandi ikigusha?

17 Abigishwa ba Yesu baramubajije bati “umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?” Mu kubasubiza, Yesu yazanye umwana muto amuhagarika hagati yabo maze aravuga ati “ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru” (Matayo 18:1-6). Abibone, abatanyurwa, abatagira icyo bitaho, n’abasuzugura amategeko, ntibazaba mu Bwami bw’Imana, kandi nta n’ubwo bazaba abaturage b’Ubwami. Mbese, urukundo ukunda abavandimwe bawe, ukwicisha bugufi no gutinya Imana kwawe, byaba bigusunikira kwirinda kubera abandi ikigusha binyuriye ku myifatire yawe? Cyangwa se waba utsimbarara ku “burenganzira” bwawe utitaye ku ngaruka iyo myifatire ishobora kugira ku bandi?​—Abaroma 14:13, 17.

18. Igihe Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo ishaka bibaho ‘mu isi, nk’uko biba mu ijuru,’ bizagira izihe ngaruka ku bantu bumvira?

18 Vuba hano, Data wo mu ijuru, Yehova, azasubiza mu buryo budasubirwaho, iri sengesho rivuganwa umwete rigira riti “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.” Vuba hano, Umwami uganje, Yesu Kristo, azaza mu buryo bw’uko azicara ku ntebe ye ya cyami, kugira ngo ace urubanza, arobanura “intama” mu “ihene.” Icyo gihe cyagenwe nikigera, “umwami azabwira abari iburyo bwe, ati ‘nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi.’ ” Ihene ‘zizajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho’ (Matayo 6:10; 25:31-34, 46). ‘Umubabaro mwinshi’ uzavanaho gahunda ishaje hamwe n’abantu bose banga ‘kumenya’ iby’Ubwami. Ariko kandi, miriyoni z’abazarokoka ‘umubabaro mwinshi,’ hamwe na za miriyari z’abazazuka, bazaragwa imigisha y’ubwo Bwami itazashira, mu isi izaba yongeye guhindurwa Paradizo (Ibyahishuwe 7:14). Ubwami ni ubutegetsi bushya buzaba buri ku isi, bukazategekera mu ijuru. Buzasohoza umugambi wa Yehova werekeye iyi si hamwe n’abantu, ku bwo kwezwa kw’izina rye ryera cyane. Mbese ye, uwo si umurage dukwiriye gukorera, kwigomwa byinshi ku bwawo, no kuba twawutegereza? ‘Kumenya’ iby’Ubwami, ni icyo byagombye kuba bishaka kuvuga kuri twe!

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ubwami bw’Imana ni iki?

◻ Kuki abenshi mu bantu bateze amatwi Yesu ‘batamenye’ iby’Ubwami?

◻ Ni gute ‘kumenya’ ibyerekeye Ubwami bihesha imigisha kandi bikagendana n’inshingano?

◻ Ku bihereranye n’umurimo wo kubwiriza, ni iki kigaragaza ko ‘twamenye’ ibyerekeye Ubwami?

◻ Ni gute tugaragaza binyuriye ku myifatire yacu ko ‘tumenya’ ibihereranye n’inama zitangwa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze