ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 11 p. 30-p. 31 par. 14
  • Yohana Umubatiza ategura inzira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yohana Umubatiza ategura inzira
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Yohana Ategura Inzira
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yohana abwira abantu ko Mesiya ari hafi kuza
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yesu aba Mesiya
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yesu abatizwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 11 p. 30-p. 31 par. 14
Yohana Umubatiza abwiriza abantu ngo bihane

IGICE CYA 11

Yohana Umubatiza ategura inzira

MATAYO 3:1-12 MARIKO 1:1-8 LUKA 3:1-18 YOHANA 1:6-8, 15-28

  • YOHANA YAJE ABWIRIZA KANDI ABATIZA

  • BENSHI BARABATIJWE ARIKO SI BOSE

Hari hashize imyaka 17 uhereye igihe Yesu wari ufite imyaka 12 yabazaga ibibazo abigisha mu rusengero, bikaba byari bigeze mu rugaryi rwo mu mwaka wa 29. Icyo gihe abantu benshi bavugaga ibya mwene wabo wa Yesu witwaga Yohana, wabwirizaga mu karere kose k’iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani.

Yohana yari umugabo utangaje cyane, haba ku isura no mu byo yavugaga. Yambaraga umwenda uboshywe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu. Yaryaga inzige, zikaba ari ubwoko bw’isanane, n’ubuki bwo mu gasozi. Ni ubuhe butumwa yatangazaga? Yaratangazaga ati “nimwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje.”​—Matayo 3:2.

Ubutumwa bwa Yohana bwashishikazaga ababaga baje kumutega amatwi. Benshi babonaga ko bagomba kwihana, bagahindura imyifatire yabo, bakareka imibereho mibi bari basanganywe. Abazaga kumutega amatwi babaga ari “ab’i Yerusalemu n’i Yudaya hose n’abo mu turere dukikije Yorodani bose” (Matayo 3:5). Abantu benshi bazaga aho Yohana ari, barihannye. Yababatizaga abibije mu mazi y’uruzi rwa Yorodani. Ariko se kuki yababatizaga?

Abayahudi bihannye basanga Yohana ngo ababatize

Byari ikimenyetso cyangwa icyemezo cy’uko bihannye babivanye ku mutima ibyaha bakoze bica isezerano ry’Amategeko y’Imana (Ibyakozwe 19:4). Icyakora si ko bose babaga bujuje ibisabwa. Igihe Abafarisayo n’Abasadukayo bari abayobozi b’idini bazaga aho Yohana ari, yabise ‘urubyaro rw’impiri.’ Yarababwiye ati “nimwere imbuto zikwiranye no kwihana. Ntimwibwire muti ‘dufite Aburahamu, ni we data.’ Ndababwira ko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye. Ubu ishoka igeze ku muzi w’igiti; ni yo mpamvu igiti cyose kitera imbuto nziza kigomba gutemwa kikajugunywa mu muriro.”​—Matayo 3:7-​10.

Yohana yatangazaga ubutumwa bukomeye, abantu benshi bakamutega amatwi kandi akabatiza abantu benshi. Ibyo byatumye abatambyi n’Abalewi bajya kumubaza bati “uri nde?”

Yohana yaraberuriye ati “si jye Kristo.”

Nuko baramubaza bati “none se uri Eliya?”

Na we arabasubiza ati “si ndi we.”

Barongera baramubaza bati “uri wa Muhanuzi se?” Bashakaga kuvuga wa Muhanuzi ukomeye Mose yari yaravuze ko azaza.​—Gutegeka kwa Kabiri 18:15, 18.

Yohana arabasubiza ati “oya!”

Nuko bakomeza kumubaza batitiriza bati “none se uri nde, kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye? Wowe uvuga ko uri nde?” Yohana arababwira ati “ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘mugorore inzira za Yehova’ nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”​—Yohana 1:19-​23.

Nuko baramubaza bati “none se kuki ubatiza niba utari Kristo, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi?” Yabahaye igisubizo gifite ireme ati “mbatiriza mu mazi. Muri mwe harimo uwo mutazi, ari we uza nyuma yanjye.”​—Yohana 1:25-​27.

Koko rero, Yohana yiyemereye ko yateguraga inzira afasha abantu kugira imimerere y’umutima ikwiriye yari gutuma bemera Mesiya wahanuwe, wari kuzaba Umwami. Yohana yavuze ibya Mesiya ati “uzaza nyuma yanjye we arakomeye kundusha, sinkwiriye no kumukuramo inkweto” (Matayo 3:11). Yohana yaranavuze ati “uza nyuma yanjye yarambanjirije kuko yabayeho mbere yanjye.”​—Yohana 1:15.

Bityo rero, ubutumwa bwa Yohana bwagiraga buti “nimwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje,” bwari bukwiriye rwose (Matayo 3:2). Bwagaragarizaga abantu bose ko umurimo w’Umwami washyizweho na Yehova, ari we Yesu Kristo, wari ugiye gutangira.

  • Yohana yari muntu ki, kandi se yakoze iki?

  • Kuki Yohana yabatizaga abantu?

  • Ni ubuhe butumwa Yohana yatangazaga, kandi se kuki bwari bukwiriye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze