ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubatizwa bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    • Kubatirishwa umwuka wera. Yohana Umubatiza na Yesu, bombi bavuze ibyo kubatirisha umwuka wera (Matayo 3:11; Luka 3:16; Ibyakozwe 1:1-5). Uwo mubatizo utandukanye no kubatizwa mu izina ry’umwuka wera (Matayo 28:19). Bitandukaniye he?

      Hari umubare ntarengwa w’abigishwa ba Yesu babatirishwa umwuka wera. Abo Bakristo basukwaho umwuka wera kubera ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru kuba abami n’abatambyi kandi bazategeka isif bafatanyije na Kristo (1 Petero 1:3, 4; Ibyahishuwe 5:9, 10). Bazategeka abantu babarirwa muri za miliyoni bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo.—Matayo 5:5; Luka 23:43.

  • Kubatizwa bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    • Kubatirishwa umuriro. Yohana Umubatiza yabwiye abari bamuteze amatwi ati: “Uwo azababatirisha umwuka wera n’umuriro. Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosoza; azasukura imbuga ahuriraho ayeze kandi ashyire ingano mu kigega, naho umurama awutwikishe umuriro udashobora kuzimywa” (Matayo 3:11, 12). Zirikana ko hari itandukaniro riri hagati yo kubatirishwa umuriro no kubatirishwa umwuka wera. Ni iki Yohana yashakaga kuvuga?

      Ingano zigereranya abantu bemeye gutega amatwi Yesu kandi bakamwumvira. Abo bantu baba bashobora kubatirishwa umwuka wera. Umurama ugereranya abantu bari kwanga kumvira Yesu. Bazabatirishwa umuriro, bigereranya kurimbuka iteka ryose.—Matayo 3:7-12; Luka 3:16, 17.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze