ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • cf igi. 5 pp. 46-55
  • ‘Ubwenge bw’Imana ni nk’ubutunzi’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Ubwenge bw’Imana ni nk’ubutunzi’
  • ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Uyu muntu yakuye he ubu bwenge?”
  • Amagambo y’ubwenge Yesu yavuze
  • Ibintu birangwa n’ubwenge Yesu yakoze
  • Yesu yagaragaje ‘ubwenge bw’Imana’
    Egera Yehova
  • Ese ugaragaza “ubwenge buva mu ijuru” mu mibereho yawe?
    Egera Yehova
  • “Hahirwa umuntu ubonye ubwenge”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • ‘Ubwenge bw’Imana ni bwinshi cyane’
    Egera Yehova
Reba ibindi
‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
cf igi. 5 pp. 46-55

IGICE CYA GATANU

‘Ubwenge bw’Imana ni nk’ubutunzi’

1-3. Ikibwiriza Yesu yatanze mu mwaka wa 31 cyatanzwe mu yihe mimerere, kandi se kuki abari bamuteze amatwi batangaye?

HARI mu mwaka wa 31. Yesu Kristo yari hafi y’i Kaperinawumu, umujyi wakorerwagamo ibikorwa byinshi, wari ku nkombe zo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Inyanja ya Galilaya. Yesu yari yamaze ijoro ryose ari ku musozi wo hafi aho asenga ari wenyine. Bumaze gucya, yahamagaye abigishwa be, atoranyamo 12 abita intumwa. Hagati aho, abantu benshi, bamwe muri bo bakaba bari baturutse kure, bari bakurikiye Yesu aho hantu maze bateranira ahantu haringaniye kuri uwo musozi. Bari bishimiye kumva ibyo yari agiye kubabwira kandi bari biteze ko abakiza indwara. Yesu na we yakoze ibyo bari bamwitezeho.—Luka 6:12-19.

2 Yakijije abari barwaye bose. Hanyuma, igihe nta n’umwe wari ukibabazwa n’indwara ikomeye, yicaye hasi atangira kubigisha.a Amagambo yavuze icyo gihe, agomba kuba yaratunguye abari bamuteze amatwi. Ntibari barigeze bumva umuntu wigisha nka we. Kugira ngo ibyo yigishaga bigire uburemere, ntiyigeze yifashisha imigenzo cyangwa ngo asubiremo ibyavuzwe n’abigisha b’Abayahudi bari bazwi cyane. Ahubwo yasubiyemo kenshi amagambo yo mu Byanditswe by’Igiheburayo. Ubutumwa bwe ntibwacaga ku ruhande kandi yakoresheje amagambo yoroheje, yumvikana neza. Arangije kwigisha, abantu benshi bari aho baratangaye cyane. Kandi koko nta kuntu batari gutangara. Bari bamaze kumva amagambo y’umunyabwenge uruta abandi bose babayeho.—Matayo 7:28, 29.

Yesu atanga Ikibwiriza cyo ku Musozi, abwira abantu benshi.

‘Abantu batangajwe n’uko yigishaga’

3 Icyo kibwiriza hamwe n’ibindi bintu byinshi Yesu yavuze n’ibyo yakoze, byanditswe mu Ijambo ry’Imana. Byaba byiza dusuzumye icyo izo nkuru zahumetswe zivuga kuri Yesu, kubera ko binyuze kuri we ‘dushobora gusobanukirwa ‘ubwenge bw’Imana bumeze nk’ubutunzi’ (Abakolosayi 2:3). None se ubwo bwenge, ni ukuvuga ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ubumenyi no gusobanukirwa, yabukuye he? Ni gute yagaragaje ubwenge, kandi se twamwigana dute?

“Uyu muntu yakuye he ubu bwenge?”

4. Ni ikihe kibazo abari bateze amatwi Yesu bibajije, kandi se kuki?

4 Igihe Yesu yakoraga ingendo abwiriza, yasuye umujyi wa Nazareti yari yarakuriyemo, maze ajya kwigishiriza mu isinagogi yaho. Abenshi mu bari bamuteze amatwi baratangaye maze barabazanya bati: “Uyu muntu yakuye he ubu bwenge?” Bari bazi abagize umuryango we, ni ukuvuga ababyeyi be n’abo bavukanaga, kandi bari bazi ko yakomokaga mu muryango woroheje (Matayo 13:54-56; Mariko 6:1-3). Nanone nta gushidikanya ko bari bazi ko uwo mubaji wigishaga neza, atari yarize amashuri yigishwagamo n’abarimu b’Abayahudi (Yohana 7:15). Ubwo rero dushobora gusobanukirwa impamvu bibajije icyo kibazo.

5. Yesu yagaragaje ko ubwenge bwe bwaturukaga he?

5 Ubwenge Yesu yagaragaje ntibwaterwaga gusa n’uko yari afite ibitekerezo bitunganye. Nyuma yaho, ubwo yigishirizaga mu rusengero, yagaragaje ko ubwenge yari afite bwaturukaga ku wundi munyabwenge kumurusha. Yaravuze ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye” (Yohana 7:16). Ubwo rero, ubwenge Yesu yari afite bwaturukaga ku wamutumye, ni ukuvuga Papa we Yehova (Yohana 12:49). None se ni gute Yesu yabonye ubwenge buturuka kuri Yehova?

6, 7. Ni gute Yesu yavanye ubwenge kuri Papa we?

6 Umwuka wera wa Yehova ni wo wakoreraga mu mutima wa Yesu no mu bwenge bwe. Yesaya yanditse ibirebana na Mesiya wari warasezeranyijwe agira ati: “Umwuka wa Yehova uzaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’ubuhanga, umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga, umwuka wo kumenya no gutinya Yehova” (Yesaya 11:2). Umwuka wa Yehova wari kuri Yesu ukayobora ibitekerezo bye n’imyanzuro yafataga. Ubwo rero ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga, byagaragazaga ubwenge butunganye bwa Yehova.

7 Yesu yabonye ubwenge buturuka kuri Papa we mu bundi buryo bwihariye. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 2, Yesu yamaze imyaka myinshi cyane abana na Papa we mu ijuru mbere y’uko aza ku isi. Ibyo byatumye amenya neza uko Papa we atekereza n’uko yiyumva. Ntidushobora kwiyumvisha neza ubwenge Yesu yagize igihe yabanaga na Papa we, bakorana ari “umukozi w’umuhanga.” Yaremye ibindi bintu byose, ari ibifite ubuzima n’ibitabufite. Bibiliya igaragaza ko Yesu yitwaga bwenge mbere y’uko aza hano ku isi (Imigani 8:22-31; Abakolosayi 1:15, 16). Iyo Yesu yigishaga yakoreshaga ubwenge yari yarakuye kuri Papa we, igihe yari kumwe na we mu ijuru (Yohana 8:26, 28, 38).b Ubwo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko amagambo ya Yesu agaragaza ko yari afite ubumenyi n’ubuhanga bwinshi, cyangwa ngo dutangazwe n’ubwenge yagaragazaga mu byo yakoraga byose.

8. Twebwe abigishwa ba Yesu, twakora iki kugira ngo tubone ubwenge?

8 Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, natwe twagombye gushakira ubwenge kuri Yehova (Imigani 2:6). Icyakora Yehova ntiyaduha ubwenge mu buryo bw’igitangaza. Ariko kandi, asubiza amasengesho tumutura tumusaba ubwenge dukeneye, kugira ngo duhangane n’ingorane duhura na zo mu buzima (Yakobo 1:5). Tugomba guhatana kugira ngo tubone ubwo bwenge. Tugomba gukomeza kubushakisha nk’abashaka “ubutunzi buhishwe” (Imigani 2:1-6). Koko rero, tugomba gukomeza gucukumbura mu Ijambo ry’Imana, aho ubwenge bwayo buboneka kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga. Nidutekereza ku byo Yesu yavuze n’ibyo yakoze, bizadufasha kugira ubwenge. Ubu noneho tugiye gusuzuma ibintu byinshi Yesu yagaragajemo ko afite ubwenge kandi turebe uko twamwigana.

Amagambo y’ubwenge Yesu yavuze

Umuvandimwe urimo gusoma Bibiliya, hari n’ibindi bitabo ku meza ye.

Ubwenge bw’Imana bwagaragajwe muri Bibiliya

9. Ni iki cyatumye inyigisho za Yesu zirangwa n’ubwenge bwinshi?

9 Abantu benshi bateraniraga aho Yesu yabaga ari kugira ngo bamutege amatwi (Mariko 6:31-34; Luka 5:1-3). Ibyo ntibitangaje kubera ko iyo yabaga yigisha, yavugaga amagambo arimo ubwenge bwinshi. Inyigisho ze zagaragazaga ko afite ubumenyi bwinshi bwo mu Ijambo ry’Imana kandi yageraga abantu ku mutima. Nanone inyigisho ze zigirira akamaro abantu bose kandi zihora zihuje n’igihe. Nimureke dusuzume ingero zigaragaza ukuntu amagambo ya Yesu yarimo ubwenge. Bibiliya yari yaravuze ko Yesu yari kuzaba “Umujyanama Uhebuje.”—Yesaya 9:6.

10. Yesu adutera inkunga yo kwihatira kugira iyihe mico kandi se kuki?

10 Ikibwiriza cyo ku Musozi twavuze mu ntangiriro y’iki gice, kigaragaramo inyigisho za Yesu zanditswe mu buryo burambuye. Amagambo yavuze ni yo yonyine avugwa muri iyo nkuru. Yesu yatugiriye inama y’ukuntu twakwitwara n’amagambo akwiriye twavuga. Nanone yatwigishije icyadufasha kuvuga no gukora ibikwiriye. Kubera ko Yesu yari azi neza ko ibyo tuvuga n’ibyo dukora biterwa n’ibyo dutekereza n’ibyiyumvo byacu, yaduteye inkunga yo kwitoza kugira imico myiza, ituma umuntu atekereza neza kandi akagira umutima mwiza, urugero nko kwitonda, kwifuza cyane gukiranuka, kugira imbabazi, guharanira amahoro no gukunda bagenzi bacu (Matayo 5:5-9, 43-48). Nitwihatira kugira iyo mico, bizatuma tuvuga amagambo meza, tugire imyifatire ishimisha Yehova kandi tubane neza na bagenzi bacu.—Matayo 5:16.

11. Iyo Yesu atanga inama ku birebana n’icyaha, ni gute agera ku mpamvu nyayo ituma umuntu agikora?

11 Yesu atugira inama yo kwirinda gukora ibyaha kandi tukirinda imyifatire n’ibyifuzo bishobora gutuma dukora ibibi. Adusaba kwirinda ibikorwa by’urugomo kandi akatugira inama yo kudakomeza kurakarira abandi (Matayo 5:21, 22; 1 Yohana 3:15). Ntatubuza gusa kwirinda ubusambanyi, ahubwo anaduha umuburo w’uko tugomba kwirinda irari ritangirira mu mutima rigatuma umuntu aca inyuma uwo bashakanye. Nanone atugira inama yo kutemerera amaso yacu kwitegereza ibintu bidakwiriye byatuma tugira irari ry’ibitsina (Matayo 5:27-30). Ubwo rero, Yesu yigishije abantu ko batagomba kureba gusa ibintu bibi bakoze, ahubwo ko bagomba no gutekereza cyane ku mpamvu zatumye babikora. Yagaragaje imyifatire n’ibyifuzo bituma umuntu akora icyaha.—Zaburi 7:14.

12. Abigishwa ba Yesu babona bate inama ze, kandi se kuki?

12 Amagambo ya Yesu arimo ubwenge bwinshi cyane. Ntibitangaje rero kuba ‘abantu baratangajwe n’uko yigishaga’ (Matayo 7:28). Kubera ko turi abigishwa be, tubona ko gukurikiza inama ze zirangwa n’ubwenge bitugirira akamaro. Tujye twitoza kugira imico myiza yadutegetse, urugero nko kugira imbabazi, amahoro n’urukundo. Nitubigenza dutyo, imyifatire yacu izashimisha Imana. Nanone twihatira kwikuramo ibyiyumvo n’ibyifuzo bibi Yesu yavuze ko tugomba kwirinda, urugero nk’uburakari no kwiyandarika. Ibyo bizaturinda imyifatire ishobora gutuma dukora icyaha.—Yakobo 1:14, 15.

Ibintu birangwa n’ubwenge Yesu yakoze

13, 14. Ni iki kigaragaza ko Yesu yafashe imyanzuro myiza ku birebana n’uko yari kuzabaho?

13 Yesu yagaragaje ubwenge mu byo yavugaga, ariko yanabugaragaje mu byo yakoraga. Mu mibereho ye yose, haba mu myanzuro yafataga, uko yitekerezagaho ndetse n’uko yabanaga n’abandi, yagaragazaga icyo mu by’ukuri kugira ubwenge bisobanura. Nimureke turebe ingero zigaragaza ko Yesu yayoborwaga n’‘ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.’—Imigani 3:21.

14 Umuntu uzi ubwenge aba azi gufata imyanzuro myiza. Yesu yagaragaje ko yafataga imyanzuro myiza mu birebana n’uko yari kuzabaho. Ngaho tekereza ubuzima yashoboraga kugira! Yashoboraga kubaka inzu nziza, agakora imishinga yunguka cyangwa akaba umutegetsi ukomeye. Yesu yari azi ko kwibanda ku bintu nk’ibyo ‘ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga’ (Umubwiriza 4:4; 5:10). Kugira imibereho nk’iyo ntibyaba bigaragaza ubwenge. Yesu yahisemo kugira ubuzima bworoheje. Ntiyashishikazwaga no gushaka amafaranga cyangwa ubutunzi bwinshi (Matayo 8:20). Mu buryo buhuje n’ibyo yigishaga, yakomeje kugira ijisho riboneje ku kintu kimwe, ni ukuvuga gukora ibyo Imana ishaka (Matayo 6:22). Yesu yagaragaje ubwenge, akoresha igihe cye n’imbaraga ze ashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere. Ibyo ni byo bifite akamaro cyane kandi bituma umuntu agira ibyishimo kuruta kwiruka inyuma y’ubutunzi (Matayo 6:19-21). Ubwo rero, yadusigiye urugero dukwiriye kwigana.

15. Abigishwa ba Yesu bagaragaza bate ko bakomeza gushyira mu mwanya wa mbere iby’Ubwami, kandi se kuki bigaragaza ubwenge?

15 Muri iki gihe, abigishwa ba Yesu bibonera ko gukomeza gushyira mu mwanya wa mbere iby’Ubwami, bigaragaza ubwenge. Ni yo mpamvu birinda gufata amadeni atari ngombwa no kwiruka inyuma y’ibintu by’isi bibatwara igihe kinini n’imbaraga nyinshi (1 Timoteyo 6:9, 10). Hari benshi bagiye bafata ingamba zo koroshya ubuzima kugira ngo bashobore kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, wenda bakaba abapayiniya b’igihe cyose. Gushyira ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere ni byo bigaragaza ubwenge, kuko bituma umuntu agira ibyishimo kandi akumva anyuzwe.—Matayo 6:33.

16, 17. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko yiyoroshyaga kandi ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira? (b) Twagaragaza dute ko twiyoroshya kandi ko tuzi aho ubushobozi bwacu bugarukira?

16 Bibiliya igaragaza ko umuntu w’umunyabwenge aba yiyoroshya, mbese akamenya aho ubushobozi bwe bugarukira (Imigani 11:2). Yesu yariyoroshyaga kandi yari azi ko hari ibyo atashoboraga gukora. Yari azi ko adashobora guhindura abantu bose bumvaga ubutumwa bwe (Matayo 10:32-39). Nanone yari azi ko we ubwe adashobora kugera ku bantu bose. Ni yo mpamvu yagize ubwenge maze umurimo wo guhindura abantu abigishwa awushinga abigishwa be (Matayo 28:18-20). Yanemeye yiyoroheje ko bari ‘kuzakora ibikorwa bikomeye kuruta’ ibye, kubera ko bo bari kuzagera ku bantu benshi bo mu duce twinshi kandi bari kubikora mu gihe kirekire (Yohana 14:12). Ikindi kandi Yesu yari azi ko akenera ko abandi bamufasha. Yemeye ko abamarayika bamufasha igihe bazaga kumwitaho ari mu butayu. Yanemeye ko umumarayika amukomeza igihe yari mu busitani bw’i Getsemani. Muri icyo gihe cyari gikomeye cyane, Umwana w’Imana yasabye Papa we ngo amufashe.—Matayo 4:11; Luka 22:43; Abaheburayo 5:7.

17 Natwe tugomba kwiyoroshya kandi tukemera ko hari ibyo tudashoboye gukora. Nta gushidikanya ko twifuza gukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa dukoresheje imbaraga zacu zose n’ubugingo bwacu bwose (Luka 13:24; Abakolosayi 3:23). Ariko kandi, tugomba kwibuka ko Yehova atatugereranya n’abandi kandi natwe ntitwagombye kwigereranya na bo (Abagalatiya 6:4). Ubwenge buzadufasha kwishyiriraho intego zishoboka zihuje n’ubushobozi bwacu n’imimerere turimo. Nanone, ubwenge buzayobora abasaza b’itorero n’abandi bantu bafite inshingano, bemere ko ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira kandi ko rimwe na rimwe bakenera ubufasha no guterwa inkunga. Kwicisha bugufi bizatuma bemera gufashwa, bemere ko Yehova akoresha bagenzi babo bahuje ukwizera kugira ngo ‘babiteho kandi babahumurize.’—Abakolosayi 4:11.

18, 19. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu yashyiraga mu gaciro kandi akarangwa n’icyizere mu byo yakoreraga abigishwa be? (b) Kuki dufite impamvu zumvikana zo kurangwa n’icyizere no gushyira mu gaciro mu byo dukorera abandi, kandi se twabigeraho dute?

18 Muri Yakobo 3:17 hagira hati: “Ubwenge buva mu ijuru . . . burangwa no gushyira mu gaciro.” Yesu yashyiraga mu gaciro kandi akarangwa n’icyizere mu byo yakoreraga abigishwa be. Yari azi amakosa yabo, ariko yibandaga ku mico myiza bari bafite (Yohana 1:47). Yari azi ko bari kumutererana mu ijoro yari gufatwamo, ariko ntiyigeze ashidikanya ku budahemuka bwabo (Matayo 26:31-35; Luka 22:28-30). Petero yihakanye Yesu inshuro eshatu zose avuga ko atamuzi. Nyamara Yesu yasabiye Petero yinginga kandi agaragaza ko yari yizeye ko azakomeza kuba indahemuka (Luka 22:31-34). Mu isengesho Yesu yabwiye Papa we mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi, ntiyigeze yibanda ku makosa abigishwa be bari barakoze. Ahubwo yashimye imyifatire bagize kugeza kuri iryo joro. Yaravuze ati: “Bumviye ijambo ryawe” (Yohana 17:6). Nubwo batari batunganye, yabahaye inshingano yo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20). Nta gushidikanya ko icyizere yabagaragarije cyabakomeje maze bagakora neza umurimo yabashinze.

19 Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, natwe twifuza kwigana ukuntu yitaga ku bandi. None se niba Umwana w’Imana utunganye yarihanganiraga abigishwa be badatunganye, twe abantu badatunganye ntitwagombye kurushaho kwihanganirana (Abafilipi 4:5)? Aho kwibanda ku makosa y’Abakristo bagenzi bacu, byaba byiza tugiye twibanda ku byiza bakora. Tuba tugaragaje ubwenge iyo twibutse ko Yehova ari we watumye bamumenya (Yohana 6:44). Ubwo rero, nta gushidikanya ko areba imico myiza bafite kandi natwe ni uko twagombye kubigenza. Kurangwa n’icyizere bizadufasha ‘kwirengagiza amakosa’ y’abandi, kandi bitume dushaka icyo twabashimira (Imigani 19:11). Iyo tugaragarije abavandimwe na bashiki bacu ko tubafitiye icyizere, bituma bakora ibyo bashoboye mu murimo bakorera Yehova kandi bakawishimira.—1 Abatesalonike 5:11.

20. Ubwenge butagereranywa buboneka mu Mavanjiri twagombye kubukoresha iki, kandi se kuki?

20 Inkuru z’Amavanjiri zivuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we, zikubiyemo ubwenge bw’agaciro kenshi. Twakoresha dute ibyo bintu by’agaciro dusanga mu Mavanjiri? Yesu yasoje Ikibwiriza cye cyo ku Musozi agira abari bamuteze amatwi inama yo kumva amagambo ye arangwa n’ubwenge, kandi bagakora uko bashoboye bakayakurikiza (Matayo 7:24-27). Nitwemera ko amagambo ya Yesu arangwa n’ubwenge hamwe n’ibikorwa bye biyobora ibitekerezo, ibyiyumvo n’ibikorwa byacu, tuzagira ubuzima bwiza kandi tugume mu nzira ijyana abantu ku buzima bw’iteka (Matayo 7:13, 14). Koko rero, nta nzira nziza kandi irangwa n’ubwenge iruta iyo!

a Disikuru Yesu yatanze kuri uwo munsi yaje kwitwa Ikibwiriza cyo ku Musozi. Iyo disikuru yanditswe muri Matayo 5:3–7:27, igizwe n’imirongo 107 kandi ishobora gutangwa mu minota nka 20 gusa.

b Uko bigaragara igihe ‘ijuru ryakingukaga’ Yesu amaze kubatizwa, yongeye kwibuka ubuzima yari afite igihe yabanaga na Papa we mu ijuru.​—Matayo 3:13-17.

Wakurikira Yesu ute?

  • Niba wumva wababaje Umukristo mugenzi wawe, ni iyihe myifatire irangwa n’ubwenge wagaragaza?​—Matayo 5:23, 24.

  • Mu gihe bagututse cyangwa bakakwiyenzaho, amagambo ya Yesu yagufasha ate kugaragaza ubwenge?​—Matayo 5:38-42.

  • Gutekereza ku magambo ya Yesu, byagufasha bite gukomeza gushyira mu gaciro ku birebana n’uko ubona amafaranga n’ubutunzi?​—Matayo 6:24-34.

  • Mu gihe ugena ibigomba gushyirwa mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe, urugero rwa Yesu rwagufasha rute gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge?​—Luka 4:43; Yohana 4:34.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze