ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 31 p. 76-p. 77 par. 2
  • Baca amahundo ku Isabato

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Baca amahundo ku Isabato
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Guca Amahundo ku Isabato
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ese Abakristo bagomba kuziririza Isabato?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ni ibihe bintu byemewe n’amategeko ku Isabato?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ese wagombye kuruhuka isabato ya buri cyumweru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 31 p. 76-p. 77 par. 2
Abigishwa ba Yesu bavungira amahundo mu ntoki bakayarya ku Isabato

IGICE CYA 31

Baca amahundo ku Isabato

MATAYO 12:1-8 MARIKO 2:23-28 LUKA 6:1-5

  • ABIGISHWA BACA AMAHUNDO KU ISABATO

  • YESU NI “UMWAMI W’ISABATO”

Yesu n’abigishwa be berekeje mu majyaruguru bagana i Galilaya. Hari mu rugaryi, kandi ingano zari zeze. Abigishwa baciye amahundo barayahekenya kubera ko bari bashonje. Ariko hari ku Isabato, kandi Abafarisayo bitegerezaga ibyo bakoraga.

Wibuke ko hari Abayahudi bari baherutse gushaka kwicira Yesu i Yerusalemu, bamushinja ko atubahirizaga Isabato. None Abafarisayo bari babonye icyo bamushinja bahereye ku bikorwa by’abigishwa be. Baravuze bati “dore abigishwa bawe barakora ibintu bitemewe n’amategeko ku isabato.”​—Matayo 12:2.

Abafarisayo bemezaga ko guca amahundo no kuyavungira mu ntoki kugira ngo uyarye byari kimwe no gusarura no guhura (Kuva 34:21). Ukuntu basobanuraga umurimo mu buryo butagoragozwa byatumye Isabato ihinduka umutwaro, kandi ubundi yari yaratanzwe ngo ijye iba umunsi w’ibyishimo no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana. Yesu yarwanyije ibitekerezo byabo bibi akoresheje ingero zerekana ko Yehova Imana atigeze asobanura ko itegeko rye ry’Isabato rikoreshwa muri ubwo buryo.

Urugero rumwe yatanze ni urwa Dawidi n’abari hamwe na we. Igihe basonzaga, bagiye mu ihema ry’ibonaniro barya imigati yejejwe. Imigati yabaga yavanywe imbere ya Yehova yasimbujwe imishya, ubusanzwe yaribwaga n’abatambyi. Ariko kandi, kubera imimerere Dawidi n’abo bari kumwe barimo, ntibahaniwe ko bayiriye.​—Abalewi 24:5-9; 1 Samweli 21:1-6.

Mu rugero rwa kabiri, Yesu yaravuze ati “ntimwasomye mu Mategeko ko ku masabato abatambyi bakorera mu rusengero bazirura isabato, nyamara bagakomeza kuba abere?” Yashakaga kuvuga ko ku Isabato, abatambyi babagaga amatungo yo gutambaho ibitambo kandi bagakora indi mirimo yo mu rusengero. Yesu yaravuze ati “ariko ndababwira ko uruta urusengero ari hano.”​—Matayo 12:5, 6; Kubara 28:9.

Yesu yongeye kwifashisha Ibyanditswe, maze aravuga ati “iyo muba mwarasobanukiwe icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo,’ ntimuba muciriyeho iteka abatariho urubanza.” Yashoje agira ati “kuko Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato.” Yesu yavugaga ubutegetsi bw’Ubwami bwe bw’amahoro bw’imyaka igihumbi.​—Matayo 12:7, 8; Hoseya 6:6.

Abantu bamaze igihe kirekire bari mu bubata bwa Satani, kandi urugomo n’intambara byogeye hose. Ibyo binyuranye cyane n’ibizabaho ku Isabato ikomeye, ari bwo butegetsi bwa Kristo, we uzatanga ikiruhuko twifuza cyane kandi dukeneye.

  • Abafarisayo bashinje iki abigishwa ba Yesu, kandi kuki?

  • Yesu yakosoye ate ibitekerezo by’Abafarisayo?

  • Ni mu buhe buryo Yesu ari “Umwami w’Isabato”?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze