ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Ukuboza p. 5
  • Ibintu bishya byiyongereye mu materaniro yo mu mibyizi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibintu bishya byiyongereye mu materaniro yo mu mibyizi
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Kristo Yinjira i Yerusalemu Afite Ishema ryo Gutsinda
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Umwami yinjira muri Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • A7-G Ibintu by’ingenzi byaranze Yesu igihe yari ku isi—Umurimo wa nyuma Yesu yakoreye i Yerusalemu (Igice cya 1)
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Iyo uvuze ngo: “Amen” Yehova abiha agaciro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Ukuboza p. 5
Ivanjiri ya Matayo muri Bibiliya yo kuri interineti idufasha kwiyigisha

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ibintu bishya byiyongereye mu materaniro yo mu mibyizi

Guhera muri Mutarama 2018, hari amafoto, videwo n’ibindi bisobanuro bizongerwa mu materaniro yo mu mibyizi, bikuwe muri Bibiliya yo kuri interineti yo mu Cyongereza idufasha kwiyigisha (nwtsty), nubwo iyo Bibiliya yaba itaraboneka mu rurimi rwanyu. Ibyo bizatuma twunguka byinshi igihe tuzaba dutegura amateraniro kandi turusheho gukunda Data wo mu ijuru Yehova.

IBISOBANURO

Ibyo bisobanuro byerekana umuco, uturere n’imiterere y’amagambo yakoreshejwe mu mirongo ya Bibiliya.

Matayo 12:20

Urutambi runyenyeretsa: Itara rya kera ryabaga rimeze nk’urwabya ruto bashyiragamo amavuta y’imyelayo. Bashyiragamo urutambi rukajya runywa ayo mavuta. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “urutambi runyenyeretsa,” rishobora kwerekeza ku rutambi rucumba umwotsi kubera ko rugiye kuzima. Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 42:3, bugaragaza ko Yesu yari kugira impuhwe. Yari gutuma abameze nk’urutambi runyenyeretsa, bicisha bugufi kandi bajanjaguritse, bakomeza kugira ibyiringiro.

Matayo 26:13

Ukuri: Ijambo ry’Igikiriki a·menʹ, akaba ari ʼa·menʹ mu Giheburayo, risobanura ngo “bibe bityo” cyangwa ngo “ni ukuri.” Yesu yakoreshaga iryo jambo yemeza ko ibintu ari ukuri cyangwa ko amasezerano n’ubuhanuzi agiye kuvuga bizasohora. Ijambo “ukuri” cyangwa amen Yesu yakoresheje muri ubwo buryo, riboneka mu bitabo byera gusa. Iyo Yesu yasubiragamo iryo jambo a·menʹ a·menʹ rihindurwamo “ni ukuri ni ukuri” nk’uko bigaragara mu Ivanjiri ya Yohana, yabaga yumvikanisha ko ibyo avuze ari ukuri kudakuka.—Yh 1:51.

VIDEWO N’AMAFOTO

Amafoto, amashusho na videwo zishushanyije, bitanga ibisobanuro by’inyongera ku bintu bivugwa muri Bibiliya.

Betifage, umusozi w’Imyelayo na Yerusalemu

Aka kavidewo kerekana inzira yari hafi ya Yerusalemu iva mu burasirazuba, mu mudugudu wo muri iki gihe witwa et-Tur, ushobora kuba ari Betifage ivugwa muri Bibiliya, ikagera mu mpinga y’Umusozi w’Imyelayo. Betaniya iri mu burasirazuba bwa Betifage. Betifage na yo iri ku musozi w’Imyelayo ahagana mu burasirazuba. Igihe Yesu n’abigishwa be babaga bari i Yerusalemu, bakundaga kurara i Betaniya, ubu hakaba hari umugi wa el-ʽAzariyeh (El ʽEizariya). Iryo zina ry’Icyarabu risobanura ngo “aho Lazaro yari atuye.” Icyo gihe Yesu yacumbikaga iwabo wa Marita, Mariya na Lazaro (Mt 21:17; Mr 11:11; Lk 21:37; Yh 11:1). Igihe Yesu yavaga iwabo ajya i Yerusalemu, ashobora kuba yaranyuraga mu nzira igaragara muri iyi videwo. Ku itariki ya 9 Nisani mu wa 33, igihe Yesu yagendaga ku cyana k’indogobe aturutse ku Musozi w’Imyelayo, ashobora kuba yaravuye i Betifage agakomeza iyo nzira agana i Yerusalemu.

Umuhanda Yesu ashobora kuba yaraciyemo ava i Betaniya ajya i Yerusalemu
  1. Umuhanda uva i Betaniya ujya i Betifage

  2. Betifage

  3. Umusozi w’Imyelayo

  4. Ikibaya cya Kidironi

  5. Umusozi wubatseho urusengero

Umusumari uteye mu igufwa ry’agatsinsino

Igufwa ry’agatsinsino ririmo umusumari

Iyi foto iragaragaza igufwa ry’agatsinsino riteyemo umusumari wa cm 11,5. Igishushanyo cyawo cyabonetse mu gihe cy’Abaroma mu mwaka wa 1968, mu matongo yo mu majyaruguru ya Yerusalemu. Ibyo bitanga gihamya y’uko imisumari yakoreshwaga mu kumanika abantu ku biti. Uwo musumari ushobora kuba umeze nk’iyakoreshejwe n’abasirikare b’Abaroma igihe bamanikaga Yesu ku giti. Icyo gishushanyo cyari mu gasanduku gakozwe mu ibuye bashyiragamo amagufwa yumye y’umuntu wapfuye, igihe umubiri we wabaga umaze kubora. Ibyo bigaragaza ko umuntu wabaga yamanitswe ku giti yashoboraga guhambwa.—Mt 27:35.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze