-
Asohoza ubuhanuzi bwa YesayaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
“Dore umugaragu wanjye natoranyije, uwo nkunda cyane kandi ubugingo bwanjye bukamwemera! Nzamushyiraho umwuka wanjye, kandi azatuma amahanga asobanukirwa icyo ubutabera ari cyo. Ntazatongana cyangwa ngo asakuze, kandi nta n’uzumva ijwi rye mu mihanda. Urubingo rusadutse ntazarujanjagura, n’urutambi runyenyeretsa ntazaruzimya, kugeza igihe azatuma ubutabera butsinda. Koko rero, amahanga aziringira izina rye.”—Matayo 12:18-21; Yesaya 42:1-4.
-
-
Asohoza ubuhanuzi bwa YesayaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Nanone kandi, Yesu yagejeje ubutumwa bwe buhumuriza ku bantu bagereranywa n’urubingo rusadutse, ruvunitse cyangwa rwaguye. Bari bameze nk’urumuri rucumba, agashashi karwo ka nyuma kakaba kari hafi kuzima. Yesu ntiyavunnye urubingo rusadutse cyangwa ngo azimye urumuri rucumba. Ahubwo, mu buryo burangwa n’impuhwe n’urukundo, yaramiraga abicisha bugufi abigiranye ubuhanga. Mu by’ukuri, Yesu ni we amahanga ashobora kwiringira.
-