ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/5 pp. 12-16
  • Yehova Arababarira Rwose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Arababarira Rwose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyaha Bimwe na Bimwe Bitababarirwa
  • Ibyaha Byabo Byari Ibitababarirwa
  • Ibyaha Byabo Byarababariwe
  • Impamvu Zatuma Twiringira Imbabazi z’Imana
  • Ubufasha Butangwa n’Abasaza
  • Imana Itanga Imbaraga
  • Ese wacumuye ku mwuka wera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Icyaha kitababarirwa ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Imana ‘yiteguye kubabarira’
    Egera Yehova
  • Yehova, Imana ‘Yiteguye Kubabarira’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/5 pp. 12-16

Yehova Arababarira Rwose

“Umunyabyaha narek’ ingeso ze, ukiranirw’ arek’ ibyo yibgira, agarukir’ Uwiteka [Yehova, MN] . . . kukw [a]zamubabarira rwose pe.”​—⁠YESAYA 55:⁠7.

1. Ni iyihe migisha ihabwa abagirirwa imbabazi na Yehova muri iki gihe?

YEHOVA ababarira abanyabyaha bihana, kandi muri iki gihe atuma bashobora kugira amahoro yo mu mutima bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bimera bityo bitewe n’uko buzuza ibisabwa muri aya magambo agira ati “Nimushak’ Uwiteka [Yehova, MN] bigishoboka kw abonwa; nimumwambaz’ akiri bugufi; umunyabyaha narek’ ingeso ze, ukiranirw’ arek’ ibyo yibgira; agarukir’ Uwiteka [Yehova, MN], na w’ aramugirir’ ibambe; agarukir’ Imana yacu, kukw izamubabarira rwose pe.”​—⁠Yesaya 55:​6, 7.

2. (a) Nk’uko byanditswe muri Yesaya 55:​6, 7, ‘gushaka Uwiteka [Yehova, MN]’ no ‘kumugarukira’ bisobanura iki? (b) Kuki Abayahudi bajyanyweho iminyago i Babuloni bagombaga kugarukira Yehova, kandi ni gute byagendekeye bamwe muri bo?

2 Kugira ngo umunyabyaha ‘ushaka Uwiteka [Yehova, MN]’ kandi akamwambaza abe yakwemerwa, agomba kureka ingeso ze mbi hamwe n’igitekerezo cyose cyo kuba yagirira abandi nabi. Kuba uwo munyabyaha agomba ‘kugarukira Uwiteka [Yehova, MN],’ birumvikanisha ko yamutaye ariko yarigeze kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Ibyo ni ko byari no ku baturage b’i Buyuda, bo amaherezo baje kujyanwaho iminyago i Babuloni bitewe n’ubuhemu bwabo ku Mana. Abayahudi bari barajyanyweho iminyago bagombaga kugarukira Yehova bihana ibikorwa byabo bibi byatumye bahinduka imbohe i Babuloni, kandi igihugu cyabo kikamara imyaka 70 ari umwirare nk’uko byari byarahanuwe. Mu wa 537 wa mbere y’igihe cyacu, icyo gihugu cyongeye guturwa n’Abayahudi basigaye batinyaga Imana bari baravanywe mu bunyage i Babuloni biturutse ku iteka ry’ubutegetsi bw’aho (Ezira 1:​1-8; Danieli 9:​1-4). Uko kongera guturwa kwagize ingaruka zikomeye cyane ku buryo igihugu cya Yuda cyaje kugereranywa na Paradizo ya Edeni​—⁠Ezekieli 36:​33-36.

3. Ni gute abasigaye b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bagezweho n’ibimeze nk’ibyabaye ku Bayahudi batinyaga Imana bagarutse i Buyuda?

3 Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka na bo bagezweho n’ibintu nk’ibyo byabaye ku Bayahudi batinyaga Imana bagarutse i Buyuda nyuma y’igihe cyo kujyanwaho iminyago i Babuloni (Abagalatia 6:16). Abasigaye bo mu Bisirayeli yo mu buryo bw’umwuka bagize ihinduka runaka mu ngeso zabo no mu mitekerereze yabo nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Umwaka wa 1919 waranzweho kuba iherezo ry’ububata barimo bwa Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma, maze bongera kwemerwa n’Imana mu buryo bwuzuye. Kubera ko bihannye ibyaha byabo, birimo no gutinya abantu no gukonja mu murimo wa Yehova, yababatuye mu bubata bwa Babuloni Ikomeye maze abasubiza mu mimerere ikwiriye yo mu buryo bw’umwuka bahozemo, kandi yongera kubakoresha mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Kuva ubwo, paradizo yo mu buryo bw’umwuka yarasagambye mu bwoko bw’Imana, kandi ibyo bikaba bihesha ikuzo izina ryayo ryera (Yesaya 55:​8-13). Bityo rero, ari muri urwo rugero rw’ibyabaye kera, ari no muri urwo rw’ibyabaye muri iki gihe rugereranywa n’ibyo bya kera, tubonamo ikiduhamiriza neza ko imbabazi z’Imana zigendana n’imigisha, kandi ko Yehova ababarira abihannye.

4. Bamwe mu bagaragu ba Yehova batinya iki?

4 Ku bw’ibyo rero, abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bashobora kwiringira ko ashobora kubababarira. Ariko kandi, hari bamwe muri bo bacibwa intege n’amakosa bakoze kera, ndetse bakagera n’aho basa n’abihebye bitewe no kwiyumvamo umutima ubacira urubanza. Bumva ko badakwiriye kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, bamwe batinya ko baba barakoze icyaha kitababarirwa, bityo bakaba bashobora kutazababarirwa na Yehova. Ariko se, ibyo ni ko biri?

Ibyaha Bimwe na Bimwe Bitababarirwa

5. Kuki twavuga ko ibyaha bimwe na bimwe bitababarirwa?

5 Hari ibyaha bimwe na bimwe bitababarirwa. Yesu Kristo yaravuze ati “Abantu bazababarirw’ icyaha cyose n’igitutsi; ariko gutuk’ [u]mwuka n’ icyaha kitazababarirwa” (Matayo 12:​31). Bityo rero, gutuka umwuka wera cyangwa imbaraga z’Imana, ntibizababarirwa. Icyaha nk’icyo ni cyo intumwa Paulo yashakaga kuvuga ubwo yagiraga iti “Abamaze kuvirwa n’umucyo, . . . maze bakagwa bakawuvamo; ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bīhane, kuko baba bongeye kwibambir’ Umwana w’Imana, bakamukorez’ isoni ku mugaragaro.”​—⁠Abaheburayo 6:​4-6.

6. Kugira ngo icyaha kibe ikibabarirwa cyangwa ikitababarirwa biba bishingiye ku ki?

6 Imana yonyine ni yo izi niba umuntu runaka yarakoze icyaha kitababarirwa. Ariko kandi, Paulo yagize icyo abisobanuraho ubwo yandikaga ati “Niba dukor’ ibyaha nkana, tumaze kumeny’ ukuri, ntihaba hagisigay’ igitambo cy’ibyaha, keretse gutegerezany’ ubgoba gucirwahw iteka” (Abaheburayo 10:​26, 27). Gukora ikintu nkana, ni ukugikora ku bushake. Umuntu wese wakomeza gukora icyaha nkana ibi byo kwinangira kandi yaramaze kumenya ukuri, nta bwo yababarirwa. Rero, kuba icyaha cyababarirwa cyangwa se ntikibabarirwe ntibishingiye kuri cyo ubwacyo, ahubwo bishingiye ku mimerere y’umutima cyangwa urugero umuntu agezeho yinangira. Ku rundi ruhande, byagenda bite nko mu gihe Umukristo yaba yarabujijwe amahwemo n’ikosa yakoze? Wenda ako kababaro ke gashobora kuba ari ikimenyetso kigaragaza ko atakoze icyaha kitababarirwa.

Ibyaha Byabo Byari Ibitababarirwa

7. Kuki dushobora kuvuga ko bamwe mu banyedini barwanyije Yesu bakoze icyaha kitababarirwa?

7 Bamwe mu bayobozi ba kidini b’Abayahudi barwanyaga Yesu, bakoze icyaha cya nkana, bityo kikaba ari icyaha kitababarirwa. Ubwo babonaga umwuka wera w’Imana ukorera kuri Yesu, umukoresha ibintu byiza hamwe n’ibitangaza, abo bayobozi b’idini bavugaga ko ubwo bubasha bwe yabukeshaga Beezebuli cyangwa Satani Umubeshyi. Bakoraga icyaha nyamara bazi neza ko umwuka w’Imana ari wo wamukoreragaho. Bityo rero, bakoze icyaha kitababarirwa, kuko Yesu yavuze ati “Ūseby’ [u]mwuka [w]era ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none, cyangwa mu gihe kizaza.”​—⁠Matayo 12:​22-32.

8. Kuki icyaha cya Yuda Iskaryota cyari ikitababarirwa?

8 Icyaha cya Yuda Iskaryota na cyo cyari ikitababarirwa. Yagambaniye Yesu nkana, ku bushake bwe abigiranye uburyarya n’ubuhemu. Urugero, ubwo Yuda yabonaga Mariya asiga Yesu amavuta y’igiciro cyinshi, yarabajije ati “N’iki gitumy’ aya mavut’ atagurw’ idenario magan’ atatu ngo bazifashish’ abakene?” Intumwa Yohana yongeyeho iti “Icyatumy’ avug’ atyo, s’ ukubabarir’ abakene, ahubgo n’ uko yar’ umujura, kand’ ari we war’ufit’ umufuka w’impiya, akīb’ ibyo babikagamo.” Nyuma y’aho gato, Yuda yagambaniye Yesu ku biceri 30 by’ifeza (Yohana 12:​1-6; Matayo 26:​6-16). Ni iby’ukuri ko Yuda yicujije maze akiyahura (Matayo 27:​1-5). Nyamara kandi, ntiyababariwe bitewe n’uko imyifatire ye y’ubwikunde yahisemo ku bushake ntayitezukeho hamwe n’igikorwa cye cy’ubugambanyi byari ikimenyetso kigaragazaga ko yacumuye ku mwuka wera. Birakwiriye rero kuba Yesu yarise Yuda “umwana wo kurimbuka”!​—⁠Yohana 17:​12; Mariko 3:29; 14:⁠21.

Ibyaha Byabo Byarababariwe

9. Kuki Imana yababariye Dawidi ibyaha bye bihereranye na Batisheba?

9 Ibyaha bikozwe nkana bitandukanye rwose n’amakosa akozwe n’abo Imana ibabarira. Dufate urugero rwa Dawidi Umwami w’Isirayeli. Yasambanye na Batisheba, umugore wa Uria, kandi nyuma y’aho yicisha Uria ku rugamba binyuriye kuri Yoabu (2 Samweli 11:​1-27). Kuki Imana yababariye Dawidi? Mbere na mbere yamubabariye ku bw’isezerano ry’Ubwami, ariko nanone byatewe n’umutima wo kubabarira warangwaga kuri Dawidi no kwicuza kuzira uburyarya.​—⁠1 Samweli 24:​4-7; 2 Samweli 7:12; 12:⁠13.

10. N’ubwo Petero yakoze icyaha gikomeye, kuki Imana yamubabariye?

10 Reka dusuzume n’ibyerekeye intumwa Petero. Yakoze icyaha gikomeye yihakana Yesu incuro nyinshi. Kuki Imana yababariye Petero? Ibinyuranye n’ibya Yuda Iskaryota, Petero we yari yarabaye inyangamugayo mu murimo w’Imana na Kristo. Icyaha cy’iyo ntumwa cyaturutse ku ntege nke z’umubiri, kandi rero yaricujije by’ukuri maze “ararira cyane.”​—⁠Matayo 26:​69-75.

11. Ni gute wasobanura ijambo “kwihana,” kandi umuntu wihana by’ukuri agomba gukora iki?

11 Ingero tumaze gusuzuma zerekana ko n’umuntu wakora icyaha gikomeye ashobora kubabarirwa na Yehova Imana. Ariko se, ni iyihe myifatire isabwa kugira ngo umuntu ababarirwe? Kwihana by’ukuri ni ngombwa kugira ngo Umukristo wacumuye ababarirwe n’Imana. Kwihana bisobanura “gutera umugongo icyaha nyuma yo kwicuza amakosa yakozwe” cyangwa “kwicuza cyangwa kubabazwa n’ibikorwa byakozwe cyangwa se ibyirengagijwe” (Webster’s Third New International Dictionary). Umuntu wihana by’ukuri yagombye kugaragaza ko ababajwe n’umugayo wose icyaha cye cyaba cyarashyize ku izina rya Yehova n’umuteguro we, hamwe n’akababaro n’impagarara cyaba cyarateje. Nanone kandi, umunyabyaha wihana yagombye kwera imbuto z’uko kwihana, agakora imirimo ikwiriye abihannye (Matayo 3:8; Ibyakozwe 26:​20). Urugero, niba hari uwo yariganije, yagombye gukora ibishoboka kugira ngo atange ibihwanye n’ibyo yariganije (Luka 19:⁠8). Umukristo wihannye atyo aba afite impamvu zihamye zo kwiringira ko Yehova azamubabarira rwose. Ariko se, izo mpamvu ni izihe?

Impamvu Zatuma Twiringira Imbabazi z’Imana

12. Ni iki umuntu wihana ashobora gushingiraho mu gusenga asaba imbabazi nk’uko bigaragazwa na Zaburi 25:⁠11?

12 Umunyabyaha wihana ashobora gusenga yiringiye ko ababarirwa ku bw’izina rya Yehova. Dawidi yatakambye agira ati “Uwiteka [Yehova, MN ], kubg’izina ryawe mbabarira gukiranirwa kwanjye, kurakomeye” (Zaburi 25:​11). Isengesho nk’iryo rijyaniranye no kwicuza ku bw’umugayo wose nyir’ugukora icyaha yaba yarashyize ku izina ry’Imana, na byo byagombye gutuma atongera ukundi kugwa mu cyaha gikomeye.

13. Ni uruhe ruhare isengesho rigira ku bihereranye n’imbabazi z’Imana?

13 Yehova Imana yumva amasengesho avuye ku mutima y’abagaragu be bihana amakosa yabo. Urugero, nta bwo Yehova yimye amatwi Dawidi wamutakambiye abikuye ku mutima ubwo yari amaze kumenya uburemere bw’icyaha cye yakoranye na Batisheba. Koko rero, amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi ya 51 yumvikanamo ibyiyumvo bigaragazwa na benshi mu gihe binginga Imana. Yatakambye agira ati “Mana, umbabarire kubg’imbabazi zawe: kubg’imbabazi zawe nyinsh’ usibangany’ ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyez’ unkurehw ibyaha byanjye. Ibitamb’ Imana ishima n’ umutim’ umenetse; umutim’ umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.”​—⁠Zaburi 51:​3, 4, 19.

14. Ni gute Ibyanditswe bitanga icyizere cy’uko Imana ibabarira abizera igitambo cy’incungu cya Yesu?

14 Imana ibabarira abizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Paulo yanditse agira ati “Ni we waduhesheje gucungurwa kubg’amaraso ye, ni ko kubabarirw’ ibicumuro byacu” (Abefeso 1:⁠7). Intumwa Yohana na yo yunzemo igira iti “Bana banjye bato, mbandikiriy’ ibyo, kugira ngo mudakor’ icyaha. Icyakora, ni hagir’ umunt’ ukor’ icyaha, dufit’ Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara s’ ibyaha byacu gusa, ahubgo n’ iby’abari mw isi bose.”​—⁠1 Yohana 2:​1, 2.

15. Ni iki umunyabyaha wihana agomba gukora kugira ngo akomeze kubabarirwa n’Imana?

15 Ku munyabyaha wihana, kuba Yehova ababarira ni imwe mu mpamvu zatuma agira icyizere cy’uko ashobora kubabarirwa. Nehemia yaravuze ati “Ur’ Imana yakereye kubabarira, igir’ imbabazi n’ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi.” (Nehemia 9:17; gereranya no Kuva 34:​6, 7.) Icyakora, kugira ngo umunyabyaha akomeze kubabarirwa n’Imana, agomba kwihatira gukurikiza amategeko yayo. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “ibambe ryawe ringereho, kugira ngo mbeho: kukw amategeko yaw’ ari yo munezero wanjye. Uwiteka [Yehova, MN], imbabazi zawe zirakomeye: unzure, nkukw amateka yaw’ ari.”​—⁠Zaburi 119:​77, 156.

16. Ni ukuhe guhumurizwa duheshwa no kuba Yehova yibuka imimerere yacu yo kubogamira ku cyaha?

16 Kuba Yehova atirengagiza imimerere yacu yo kubogamira ku cyaha na byo bihumuriza umunyabyaha wihana kandi bigatuma ashobora gusenga yiringiye ko Imana izamubabarira (Zaburi 51:​5; Abaroma 5:12). Umwanditsi wa Zaburi, Dawidi, yatanze icyizere gihumuriza ubwo yagiraga ati “[Yehova Imana] ntiyatugiriy’ ibihwanye n’ibyaha byacu, ntiyatwituy’ ibihwanye no gukiranirwa kwacu. Nkukw ijuru ryitaruy’ isi, ni kw imbabaz’ agirir’ abamwubaha zingana. Nkukw ahw izuba rirasira hitaruy’ aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yac’ ibicumuro byacu. Nkuko se w’aban’ abagirir’ ibambe, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] arigirir’ abamwubaha. Kukw az’ imimererwe yacu, yibuka ko tur’ umukungugu” (Zaburi 103:​10-14). Ni koko, Data wa twese wo mu ijuru agira imbabazi n’ibambe kurusha ndetse umubyeyi w’umuntu.

17. Umurimo umuntu yakoreye Imana mu budahemuka mu gihe cyashize ushobora kugira uruhe ruhare ku bihereranye n’imbabazi?

17 Umunyabyaha wihana ashobora gusenga asaba imbabazi yiringiye ko ko Yehova atibagirwa umurimo yakoranye ubudahemuka mu gihe cyashize. N’ubwo Nehemia atatakambaga asaba imbabazi z’icyaha runaka, yaravuze ati “Mana yanjye, ujy’unyibuka, ubinshimire” (Nehemia 13:​31). Umukristo wihana ashobora guhumurizwa n’aya magambo agira ati “Kukw Imana idakiranirwa, ngo yibagirw’ imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunz’ izina ryayo.”​—⁠Abaheburayo 6:⁠10.

Ubufasha Butangwa n’Abasaza

18. Ni iki Umukristo yakora nko mu gihe yaba arwaye mu buryo bw’umwuka bitewe n’icyaha yigeze gukora?

18 Umukristo yakora iki mu gihe yaba yumva ko adakwiriye kuguma muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, cyangwa se akumva atagishoboye gusenga bitewe n’icyaha cyatumye arwara mu by’umwuka. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “Natumir’ abakuru b’Itorero, bamusabire, bamusīz’ amavuta mw izina ry’Umwami [Yehova, MN]. Kand’ ishengesho ryo kwizera rizakiz’ umurwayi; Umwami [Yehova, MN] amuhagurutse: kandi n’aba yarakoz’ ibyaha, azab’abibabariwe.” Ni koko, abasaza b’itorero bashobora, mu buryo bwagira ingaruka nziza, gusenga bari kumwe na mugenzi wabo wihana basangiye kwizera bamusabira biringiye ko yijajara agasubirana ubuzima bwiza mu by’umwuka.​—⁠Yakobo 5:​14-16.

19. Mu gihe umuntu aciwe mu itorero, ni iki yakora kugira ngo ababarirwe kandi agarurwe?

19 Ndetse n’ubwo komite y’iby’imanza yaca umunyabyaha utihana, ibyo ntibivuga ko yaba yarakoze icyaha kitababarirwa. Ariko rero, kugira ngo ababarirwe kandi agarurwe, agomba kumvira amategeko y’Imana, akera imbuto zikwiriye uwihannye kandi akaba yasaba abasaza kumugarura. Ubwo umuhehesi yari amaze gucibwa mu itorero ry’i Korinto ya kera, Paulo yanditse agira ati “Igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije; ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngw aticwa n’agahinda gasāze. Kubg’ibyo, ndabingingira kugira ngo mumugaragariz’ urukundo rwanyu.”​—⁠2 Abakorinto 2:​6-8; 1 Abakorinto 5:​1-13.

Imana Itanga Imbaraga

20, 21. Ni iki cyafasha umuntu wahagaritswe umutima no kwibwira ko yaba yarakoze icyaha kitababarirwa?

20 Niba uburwayi cyangwa ibitekerezo bivurunganye ari byo ntandaro yo gutuma duhagarikwa umutima no kwibwira ko twaba twarakoze icyaha kitababarirwa, wenda gufata igihe gihagije cyo kuryama no kuruhuka bishobora kugira icyo bitumarira. Ariko kandi, mu buryo bwihariye, twagombye kwibuka amagambo ya Petero agira ati ‘Mwikoreze [Imana] amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.’ Byongeye kandi, ntidukwiriye na rimwe guha Satani urwaho rwo kuduca intege, kuko Petero yakomeje agira ati “Mwirind’ ibishindisha, mube maso; kuk’ umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashak’ uw’ aconshomera. Mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mw isi muhuj’ imibabaro. Kand’ Imana igir’ ubuntu bgose . . . izabatunganya rwos’ ubgayo, ibakomeze, ibongerer’ imbaraga, ni mumara kubabazw’ akanya gato.”​—⁠1 Petero 5:​6-10.

21 Ku bw’ibyo rero, niba wicuza ariko ukaba utinya ko waba warakoze icyaha kitababarirwa, ibuka ko inzira z’Imana ari iz’ubwenge, zikiranuka, kandi ko ari iz’urukundo. Cyo ngaho rero musenge wizeye. Komeza gufata ifunguro ry’umwuka atanga binyuriye ku “mugarag’ ukiranuka w’ubgenge” (Matayo 24:​45-47). Ifatanye na bagenzi bawe musangiye ukwizera kandi ugire uruhare mu murimo wa Gikristo buri gihe. Ibyo bizakomeza ukwizera kwawe kandi bikuvane mu bwoba bwo gutinya ko waba warakoze icyaha kitababarirwa.

22. Ni iki tuzasuzuma mu cyigisho gikurikira?

22 Abibera muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka bashobora guhumurizwa no kumenya ko Yehova ababarira rwose. Ariko kandi, ntibabura guhura n’ibigeragezo mu mibereho yabo muri iki gihe. Wenda bashobora kugira akababaro gatewe no kuba bapfusha uwo bakundaga, cyangwa no kuba umwe mu ncuti zabo z’inkoramutima yaba arwaye cyane. Nk’uko tuzabibona, muri iyo mimerere, kimwe no mu yindi nk’iyo Yehova agoboka ubwoko bwe kandi akabuyobora binyuriye ku mwuka we wera.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni iki kiduhamiriza ko Yehova ‘ababarira rwose pe’?

◻ Ni ikihe cyaha kitababarirwa?

◻ Ni mu yihe mimerere ibyaha bishobora kubabarirwa?

◻ Kuki abanyabyaha bihana bashobora kwiringira ko Imana ibababarira?

◻ Ni ubuhe bufasha abanyabyaha bihana bashobora kubona?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ubufasha bw’abasaza b’itorero bushobora kuba ingirakamaro cyane ku Mukristo mu by’umwuka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze