-
Ujye ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete“Mugume mu rukundo rw’Imana”
-
-
6, 7. Ni ibihe bintu bigaragaza ko kuva na kera Yesu azwiho kuba yarakoranaga umwete?
6 Kuva na kera, Yesu azwiho kuba yari umukozi w’umunyamwete. Igihe yari ataraba umuntu, yakoreye Imana ari “umukozi w’umuhanga,” arema ibintu byose ‘byo mu ijuru n’ibyo mu isi’ (Imigani 8:22-31; Abakolosayi 1:15-17). Igihe Yesu yari ku isi yakomeje gukorana umwete. Akiri muto, yize umwuga w’ubwubatsi, agera ubwo yitwa ‘umubaji’a (Mariko 6:3). Uwo murimo wasabaga ingufu n’ubuhanga mu bintu bitandukanye, cyane cyane ko muri icyo gihe nta masarumara, amaduka acuruza ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi byabagaho. Sa n’ureba Yesu agiye gushaka imbaho, wenda akabanza agatema igiti, yarangiza akagicamo ingere, akazikorera zimuruhije, akazijyana aho yabarizaga. Sa n’umureba nanone yubaka amazu, akabanza kubaza imbaho azakoresha ku gisenge, yarangiza akacyubaka, akabaza inzugi, wenda agakora n’ibikoresho bimwe na bimwe byo mu nzu. Yesu na we yiboneye rwose ukuntu akazi umuntu akoranye umwete n’ubuhanga gatera ibyishimo.
-
-
Ujye ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete“Mugume mu rukundo rw’Imana”
-
-
a Ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo ‘umubaji,’ ni “izina rusange rikoreshwa ku muntu ukora ibintu mu biti, yaba yubaka amazu cyangwa abaza ibikoresho byo mu nzu cyangwa se ibintu byose bikorwa mu biti.”
-