ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 24 p. 62-p. 63 par. 7
  • Yesu yagurira umurimo muri Galilaya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu yagurira umurimo muri Galilaya
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Yatumye Yesu Aza ku Isi
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • A7-C Ibintu by’ingenzi byaranze Yesu igihe yari ku isi—Umurimo ukomeye Yesu yakoreye muri Galilaya (Igice cya 1)
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Yarwaniye Ishyaka Gahunda yo Gusenga Yehova
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Mesiya yashohoje ubuhanuzi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 24 p. 62-p. 63 par. 7
Petero, Andereya, Yakobo, na Yohana babona Yesu

IGICE CYA 24

Yesu yagurira umurimo muri Galilaya

MATAYO 4:23-25 MARIKO 1:35-39 LUKA 4:42, 43

  • YESU AZENGURUKA GALILAYA ARI KUMWE N’ABIGISHWA BE BANE

  • UMURIMO WE WO KUBWIRIZA NO GUKORA IBITANGAZA UMENYEKANA HOSE

Yesu yari yiriwe akora ibintu byinshi ubwo yari i Kaperinawumu ari kumwe n’abigishwa be bane. Nimugoroba, abantu b’i Kaperinawumu bamuzaniye abarwayi babo bose kugira ngo abakize. Ntiyigeze abona akanya ko kwiherera ngo asenge.

Nuko mu gitondo butaracya neza, Yesu arabyuka ajya hanze ari wenyine, ashaka ahantu hatari abantu yashoboraga gusenga Se yiherereye. Ariko ntiyamaze akanya ari wenyine. Igihe babonaga ko adahari, “Simoni n’abari kumwe na we” bagiye kumushakisha. Petero ashobora kuba ari we wari ubayoboye kuko Yesu yari yacumbitse iwe.​—Mariko 1:36; Luka 4:38.

Bamaze kubona Yesu, Petero yaramubwiye ati “abantu bose baragushaka” (Mariko 1:37). Abantu b’i Kaperinawumu bashakaga ko Yesu agumana na bo, kandi ibyo birumvikana rwose. Bari bishimiye by’ukuri ibyo yari yabakoreye, bituma “bagerageza kumubuza kuva iwabo” (Luka 4:42). Ariko se, Yesu yari yaraje ku isi azanywe mbere na mbere no gukora bene ibyo bitangaza byo gukiza indwara? Kandi se yagombaga gukorera umurimo muri ako karere konyine? Yesu yabivuzeho iki?

Yesu yavuze ku wundi mugi wari hafi aho igihe yaganiraga na Petero, Andereya, Yakobo na Yohana

Yesu yashubije abigishwa be ati “nimuze tujye ahandi, mu midugudu yo hafi aha, kugira ngo na ho mpabwirize, kuko ari cyo cyanzanye.” Yesu yabwiye abantu bamutitirizaga ngo agume aho, ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora.”​—Mariko 1:38; Luka 4:43.

Koko rero, impamvu y’ibanze yatumye Yesu aza ku isi, kwari ukugira ngo abwirize iby’Ubwami bw’Imana. Ubwo Bwami buzeza izina rya Se, kandi buzakemura burundu ibibazo byose by’abantu. Yesu yakoze ibitangaza byo gukiza abantu kugira ngo atange gihamya y’uko yatumwe n’Imana. Hari hashize ibinyejana byinshi Mose na we akoze ibitangaza kugira ngo atange gihamya y’uko yari yaratumwe n’Imana.​—Kuva 4:1-9, 30, 31.

Nuko Yesu ava i Kaperinawumu ajya kubwiriza mu yindi migi, abigishwa be bane bajyana na we. Abo bigishwa bane ni Petero n’umuvandimwe we Andereya, na Yohana n’umuvandimwe we Yakobo. Hari hashize icyumweru kimwe gusa Yesu abasabye kujya bajyana na we bagafatanya umurimo.

Igihe Yesu n’abo bigishwa bane babwirizaga muri Galilaya, bageze ku bintu bihebuje! Koko rero, inkuru y’ibyo Yesu yakoraga yageze mu turere twa kure. Iyo nkuru yaragiye “isakara muri Siriya hose,” igera mu karere k’imigi icumi kitwaga Dekapoli, igera no hakurya y’uruzi rwa Yorodani (Matayo 4:24, 25). Imbaga y’abantu benshi bo muri utwo turere n’i Yudaya bakurikiye Yesu n’abigishwa be. Benshi bamuzaniraga ababaga bakeneye gukizwa indwara. Yesu ntiyabatengushye, ahubwo yakijije abarwayi babo bose kandi yirukana imyuka mibi mu bari baratewe n’abadayimoni.

  • Igihe Yesu yari yiriwe abwiriza i Kaperinawumu, byagenze bite mu gitondo bukeye bwaho?

  • Kuki Yesu yatumwe ku isi, kandi se ni iki cyatumaga akora ibitangaza?

  • Ni ba nde bajyanye na Yesu igihe yajyaga kubwiriza muri Galilaya, kandi se abantu bakiriye bate ibikorwa bye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze