ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 61 p. 146-p. 147 par. 4
  • Yesu akiza umwana w’umuhungu watewe n’umudayimoni

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu akiza umwana w’umuhungu watewe n’umudayimoni
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ugukizwa k’umwana w’umuhungu wahanzweho na Daimoni
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Umuhungu Wari Ufite Dayimoni Akizwa
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibibazo by’Abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Yesu akorera ibitangaza i Kaperinawumu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 61 p. 146-p. 147 par. 4
Umubyeyi asaba Yesu ko yamukiriza umuhungu we wari waratewe n’umudayimoni

IGICE CYA 61

Yesu akiza umwana w’umuhungu watewe n’umudayimoni

MATAYO 17:14-20 MARIKO 9:14-29 LUKA 9:37-43

  • HARI HAKENEWE UKWIZERA GUKOMEYE KUGIRA NGO UMUHUNGU WARI UFITE UMUDAYIMONI AKIZWE

Igihe Yesu, Petero, Yakobo na Yohana bamanukaga umusozi, bahuye n’imbaga y’abantu benshi. Byaragaragaraga ko hari ikintu kitameze neza. Abanditsi bari bakikije abigishwa be babagisha impaka. Abantu bakibona Yesu, baratangaye cyane maze biruka bajya kumusuhuza. Yarababajije ati “icyo mubagishaho impaka ni iki?”​—Mariko 9:16.

Umuntu umwe yavuye muri iyo mbaga y’abantu apfukama imbere ya Yesu aramubwira ati “Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye kubera ko yatewe n’umwuka utera uburagi. Aho umufatiye hose umutura hasi, akazana ifuro, agahekenya amenyo kandi akanegekara. Nabwiye abigishwa bawe ngo bawirukane ariko byabananiye.”​—Mariko 9:17, 18.

Uko bigaragara, abanditsi banengaga abigishwa bitewe n’uko bari bananiwe gukiza uwo muhungu, babyuririraho kugira ngo babannyege. Yesu rero ahageze, aho gusubiza se w’uwo mwana wari wihebye, yabwiye abo bantu ati “bantu b’iki gihe kigoramye mutizera, nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari?” Nta gushidikanya ko Yesu yavuze ayo magambo akarishye abwira abanditsi bari batesheje umutwe abigishwa be adahari. Hanyuma yarahindukiye areba se w’uwo muhungu wari wihebye, aravuga ati “nimumunzanire hano?”​—Matayo 17:17.

Mu gihe uwo muhungu yasangaga Yesu, umudayimoni wari umurimo yamutuye hasi, aramutigisa cyane. Uwo muhungu yigaragura hasi maze azana urufuzi. Yesu yabajije se ati “ibi abimaranye igihe kingana iki?” Aramusubiza ati “byatangiye akiri umwana, kandi incuro nyinshi uwo mwuka wamuturaga mu muriro no mu mazi kugira ngo umwice.” Hanyuma uwo mugabo yinginga Yesu ati “ niba hari icyo ushobora gukora, tugirire impuhwe udufashe.”​—Mariko 9:21, 22.

Se w’uwo muhungu yari yihebye cyane kuko n’abigishwa ba Yesu bari bananiwe kugira icyo bamumarira. Yesu yabonye ukuntu amwinginze yihebye, amubwira amagambo amugarurira icyizere ati “urumva iryo jambo uvuze ngo ‘niba hari icyo ushobora’! Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.” Se w’uwo mwana yahise arangurura ijwi ati “ndizeye! Mfasha aho mbuze ukwizera!”​—Mariko 9:23, 24.

Yesu akiza umusore wari waratewe n’umudayimoni

Nuko Yesu abonye ko abantu baza biruka bamusanga, acyaha uwo mudayimoni bose babireba ati “wa mwuka we utera uburagi n’ubupfamatwi, ngutegetse ko umuvamo, kandi ntuzamugarukemo ukundi!” Uwo mudayimoni agiye kuva muri uwo mwana, yatumye avuza induru kandi aramutigisa cyane. Hanyuma umwana arambarara aho atanyeganyega. Benshi mu babirebaga baravuga bati “arapfuye!” (Mariko 9:25, 26). Ariko Yesu afata uwo mwana ukuboko, arahaguruka ‘ako kanya arakira’ (Matayo 17:18). Birumvikana nyine ko abantu batangajwe n’ibyo Yesu yakoze.

Mbere yaho, igihe Yesu yoherezaga abigishwa kujya kubwiriza, bari barashoboye kwirukana abadayimoni. Ni yo mpamvu bamaze kwinjira mu nzu babajije Yesu biherereye bati “kuki twe tutashoboye kuwirukana?” Yesu yabasobanuriye ko byatewe n’uko batari bafite ukwizera, arababwira ati “nta kindi gishobora kwirukana umwuka nk’uwo, keretse isengesho” (Mariko 9:28, 29). Bari bakeneye ukwizera gukomeye no gusenga basaba Imana imbaraga kugira ngo birukane umudayimoni ufite imbaraga.

Yesu yashoje agira ati “ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka; ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera” (Matayo 17:20). Mbega ukuntu ukwizera gushobora kugira imbaraga zikomeye!

Inzitizi n’ingorane bibuza umuntu kujya mbere mu murimo wa Yehova bishobora gusa n’ibitazigera bivaho nk’uko umusozi nyamusozi udashobora kuva aho uri. Ariko iyo twitoje kugira ukwizera, dushobora gutsinda izo nzitizi n’ingorane bigereranywa n’umusozi.

  • Igihe Yesu yagarukaga avuye ku musozi, yasanze byifashe bite?

  • Kuki abigishwa batashoboye kwirukana umudayimoni wari warateye umwana w’umuhungu?

  • Ukwizera kwacu gushobora kugira imbaraga zingana iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze