-
Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga umuriro w’iteka?Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Kamena
-
-
BAMWE mu bemera inyigisho y’umuriro w’iteka, bashingira ku magambo ya Yesu aboneka muri Mariko 9:48 (cyangwa umurongo wa 44 n’uwa 46). Muri iryo somo, Yesu yavuze iby’inyo zidapfa n’umuriro utazima. Hagize umuntu ukubaza icyo ayo magambo asobanura, wamusubiza ute?
Kubera ko muri Bibiliya zimwe na zimwe iyo mirongo yose ivuga kimwe, hari ushobora gusoma umurongo wa 44, uwa 46, cyangwa uwa 48, bitewe n’ubuhinduzi bwa Bibiliya afite.a Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bugira buti “ijisho ryawe nirikubera igisitaza, urite kure yawe; icyarushaho kukubera cyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana ufite ijisho rimwe, kuruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi, aho inyo zidapfa kandi n’umuriro waho ntuzime.”—Mar 9:47, 48.
-
-
Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga umuriro w’iteka?Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Kamena
-
-
a Inyinshi mu nyandiko za Bibiliya zizerwa cyane zandikishijwe intoki, ntizirimo umurongo wa 44 n’uwa 46. Hari intiti zemera ko iyo mirongo yombi ishobora kuba yarongewemo nyuma. Porofeseri Archibald T. Robertson yaranditse ati “inyandiko z’intoki za kera kandi zemerwa cyane, ntizirimo iyo mirongo yombi. Yongewemo n’abahinduzi bo mu Burengerazuba n’abo muri Siriya (Byzance). Iyo mirongo isubiramo gusa ibivugwa mu murongo wa 48. Ku bw’ibyo, umurongo wa 44 n’uwa 46 idahuje n’ukuri, [twayikuyemo].”
-