ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 184
  • Bibiliya ivuga iki kubirebana no gushaka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ivuga iki kubirebana no gushaka?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Amahame y’Imana arebana n’ishyingiranwa
  • Ibirebana no kwahukana no gutana
  • Ese ni ngombwa ko ishyingiranwa ryandikwa imbere y’amategeko kugira ngo ryemerwe n’Imana?
  • Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bafite izihe nshingano?
  • Ese muri iki gihe Imana isaba abashakanye kugira abana byanze bikunze?
  • Bibiliya yafasha umuryango wange ite?
  • Uko Abakristo bagira ishyingiranwa ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
  • Uko wagira urugo rwiza
    Nimukanguke!—2011
  • Uko mwagira ishyingiranwa rikomeye kandi rirangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 184
Umugabo n’umugore bishimye baganira mu gihe bafata amafunguro ya mu gitondo.

Bibiliya ivuga iki kubirebana no gushaka?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Imana imaze kurema umugabo n’umugore, yabahurije hamwe mu muryango. Yatangije ishyingiranwa kugira ngo umugabo n’umugore bagire umuryango wunze ubumwe.—Intangiriro 1:27, 28; 2:18.

Imana yifuza ko abashakanye babaho bishimye (Imigani 5:18). Yashyize muri Bibiliya amahame n’inama byafasha abashakanye kugira umuryango mwiza.

Muri iyi ngingo turasuzuma

  • Amahame y’Imana arebana n’ishyingiranwa

  • Ibirebana no kwahukana no gutana

  • Ese ni ngombwa ko ishyingiranwa ryandikwa imbere y’amategeko kugira ngo ryemerwe n’Imana?

  • Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bafite izihe nshingano?

  • Ese muri iki gihe Imana isaba abashakanye kugira abana byanze bikunze?

  • Bibiliya yafasha umuryango wange ite?

  • Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’ishyingiranwa

Amahame y’Imana arebana n’ishyingiranwa

Kuva mu ntangiriro, Imana yatangije ishyingiranwa rihuza umugabo umwe n’umugore umwe (Intangiriro 2:24). Imana ntabwo yemera ibyo gushaka bagore benshi, kuryamana kw’abahuje igitsina ndetse n’ababana batarashyingiranywe (1 Abatesalonike 4:3). Yesu yigishije abigishwa be gukurikiza amahame Imana yashyizeho igihe yatangizaga umuryango.—Mariko 10:6-8.

Imana yifuza ko abashakanye babana akaramata. Iyo umugabo n’umugore bashyingiranywe basezerana ko batazahemukirana kandi ko bazakomeza kubana akaramata igihe cyose bazaba bakiriho. Imana iba yiteze ko bubahiriza iryo sezerano bagiranye.—Mariko 10:9.

Ibirebana no kwahukana no gutana

Hari igihe umugabo n’umugore bashobora kumara igihe batari kumwe bitewe n’uko umwe muri bo yagiye gukemura ibibazo byo mu muryango byihutirwa. Icyakora, Bibiliya ntishyigikira ko hagira umwe mu bashakanye wahukana mu gihe bafite ibibazo mu muryango. Ahubwo mu gihe bimeze bityo ibasaba ko bagira icyo bakora kugira ngo biyunge.—1 Abakorinto 7:10.

Ubusambanyi ni yo mpamvu yonyine ishingiye ku Byanditswe, yagombye gutuma abashakanye batana (Matayo 19:9). Bityo iyo umugabo cyangwa umugore bahisemo kwahukana cyangwa gutana bitewe n’indi mpamvu itari ubusambanyi, nta n’umwe muri bo Ibyanditswe byemerera kurambagizanya n’undi muntu cyangwa kongera gushaka.—Matayo 5:32; 1 Abakorinto 7:11.

Ese ni ngombwa ko ishyingiranwa ryandikwa imbere y’amategeko kugira ngo ryemerwe n’Imana?

Imana yifuza ko Abakristo bubaha amategeko yo mu gace k’iwabo arebana n’ishyingiranwa (Tito 3:1). Iyo bishoboka ko abashakanye bandikisha ishyingiranwa ryabo mu buryo bwemewe n’amategeko barabikora. Bityo bakaba bagaragaje ko bubaha abategetsi bakuru kandi ko bubaha ihame ryashyizweho n’Imana rivuga ko ishyingiranwa rigomba kuramba.a

Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bafite izihe nshingano?

  • Inshingano bafatanyije. Abashakanye bagomba gukundana no kubahana (Abefeso 5:33). Nanone buri wese agomba kwita ku byo mugenzi we akeneye mu birebana n’imibonano mpuzabitsina kandi akirinda guca inyuma uwo bashakanye (1 Abakorinto 7:3; Abaheburayo 13:4). Iyo abashakanye bafite abana bombi bafatanya kubarera.—Imigani 6:20.

    Umugore uri gufasha umukobwa we gukora umukoro wo mu rugo, se ari gukata imboga.

    Nta mabwiriza Bibiliya ishyiraho, agena uko abashakanye bagombye kugabana akazi bakora n’imirimo yo mu rugo. Abashakanye ni bo bahitamo icyabera kiza umuryango wabo.

  • Inshingano y’umugabo. Bibiliya ivuga ko umugabo ari “umutware w’umugore we.” (Abefeso 5:23). Ni umutware mu buryo bw’uko ari we uyobora umuryango, kandi agafata imyanzuro ifitiye akamaro umugore we n’abana be.

    Umuryango uri gusomera Bibiliya hamwe unatekereza ku byo usoma.

    Akora ibishoboka byose kugira ngo amenye niba abagize umuryango we ngo bafite amagara mazima, bishimye kandi ko bakomeje kuba inshuti z’Imana (1 Timoteyo 5:8). Agaragaza ko yita ku mico myiza y’umugore we bamarana igihe, kandi akita ku bitekerezo bye n’uko yiyumva mu gihe afata imyanzuro (Imigani 31:11, 28). Bibiliya ivuga ko umugabo agomba gusohoza inshingano ze abigiranye urukundo.—Abakolosayi 3:19.

  • Inshingano y’umugore. Bibiliya ivuga ko “umugore agomba kubaha cyane umugabo we” (Abefeso 5:33). Imana ishimishwa no kubona umugore yubaha umugabo we nk’uko abisabwa.

    Umugabo n’umugore bari kuganira ku buryo bakoresha amafaranga.

    Umugore afite inshingano yo gushyigikira umugabo we, akamufasha gufata imyanzuro myiza kandi agashyigikira ubutware bwe (Intangiriro 2:18). Bibiliya ivuga ko umugore usohoza neza inshingano ye yo mu muryango ari uw’agaciro.—Imigani 31:10.

Ese muri iki gihe Imana isaba abashakanye kugira abana byanze bikunze?

Oya. Mu bihe byahise Imana yajyaga isaba bamwe mu bagaragu bayo kubyara (Intangiriro 1:28; 9:1). Ariko iryo tegeko ntirireba Abakristo muri iki gihe. Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be kugira abana. Ndetse n’abigishwa be nta muntu bigeze babitegeka. Abashakanye ni bo bagomba kwihitiramo niba bazabyara.

Bibiliya yafasha umuryango wange ite?

Bibiliya irimo amahame yafasha abashakanye kugira umuryango mwiza. Nanone ayo mahame afasha abashakanye kwirinda ibibazo cyangwa guhangana na byo.

Amahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha abashakanye . . .

  • kugaragarizanya urukundo.—1 Abakorinto 13:4-7; Abakolosayi 3:14.

  • kwihanganira ibyo batabona kimwe.—1 Abakorinto 10:24.

  • gutega amatwi.—Yakobo 1:19.

  • kubahana.—Abaroma 12:10.

  • kubabarirana.—1 Petero 4:8.

  • kuba indahemuka.—Mariko 10:9.

  • kwihangana.—Abefeso 4:2, 3.

  • gukorera hamwe.—Umubwiriza 4:9.

  • gukomera ku isezerano bagiranye.—Indirimbo 8:7.

a Niba wifuza kumenya icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’Ishyingiranwa rihuje n’umuco no gusezeranira imbere y’ubutegetsi, reba Umunara w’Umurinzi 15 Ukwakira 2006, ipaji ya 21, paragarafu ya 12.

Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku ishyingiranwa

Imigani 18:22: “Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza.”

Icyo bisobanura: Bibiliya ivuga ko gushaka ari byiza.

Malaki 2:15: “Mwiyemeze kutazariganya abagore bo mu busore bwanyu.”

Icyo bisobanura: Imana yifuza ko abagabo n’abagore bakomeza kuberana indahemuka kandi bakubahana ndetse na nyuma y’imyaka myinshi bashakanye.

Mariko 10:9: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”

Icyo bisobanura: Igihe Imana yatangizaga ishyingiranwa yari ifite umugambi w’uko abantu babana akaramata kandi buzuzanya.

Abaheburayo 13:4: “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose.”

Icyo bisobanura: Abashakanye bagomba kubaha ishyingiranwa ryabo kandi bakaririnda.

1 Abakorinto 7:28: “Abashyingiranwa bazagira imibabaro mu mubiri wabo.”

Icyo bisobanura: Nta muryango utunganye ubaho. Ubwo rero abashakanye bagomba gusenyera umugozi umwe, bagafatanya bagatsinda ibibazo bahura na byo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze