ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 15/2 pp. 15-20
  • Mbese, ufite “gutekereza kwa Kristo”?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, ufite “gutekereza kwa Kristo”?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abantu bamwishyikiragaho
  • Yazirikanaga abandi
  • Yari yiteguye kugirira abandi icyizere
  • Yagaragaje ko yizera abigishwa be
  • ‘Yesu yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo’
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • ‘Kristo ni imbaraga z’Imana’
    Egera Yehova
  • Yesu Amarana Igihe Runaka n’Abana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Tumenye “gutekereza kwa Kristo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 15/2 pp. 15-20

Mbese, ufite “gutekereza kwa Kristo”?

“Imana itanga ukwihangana n’ihumure ibahe . . . imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite.”​—ABAROMA 15:5, NW.

1. Ni mu buryo ki Yesu agaragazwa mu bishushanyo byinshi bya Kristendomu, kandi se, kuki ubwo atari uburyo bukwiriye bwo kugaragaza Yesu?

“NTA muntu wigeze kumubona aseka.” Uko ni ko Yesu avugwa mu nyandiko bihandagaza babeshya ko ngo yanditswe n’umutegetsi mukuru wa kera w’Umuroma. Iyo nyandiko, uko iri ubu ikaba ari ko yari izwi uhereye ahagana mu kinyejana cya 11, ivugwaho kuba yaragize ingaruka ku banyabugeni benshi.a Mu bishushanyo byinshi, Yesu agaragara nk’umuntu wishwe n’agahinda, wamwenyuraga rimwe na rimwe niba yarajyaga anamwenyura. Ariko kandi, ibyo nta bwo ari ibisobanuro bihuje n’ukuri ku bihereranye na Yesu, uwo Amavanjiri agaragaza ko yari umuntu ususurutse, ufite umutima w’ineza n’ibyiyumvo byimbitse.

2. Ni gute twakwihingamo “imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite,” kandi se ibyo bizatuma tugira ibidukwiriye byose kugira ngo dukore iki?

2 Uko bigaragara, kugira ngo tumenye Yesu nyawe, tugomba kuzuza mu bwenge bwacu n’imitima yacu ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’uwo Yesu yari we by’ukuri igihe yari ari hano ku isi. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dusuzume inkuru zimwe na zimwe zo mu Mavanjiri zituma tugira ubumenyi bwimbitse ku birebana no “gutekereza kwa Kristo”—ni ukuvuga ibyiyumvo bye, ubushobozi bwe bwo kwiyumvisha ibintu, ibitekerezo bye n’imitekerereze ye (1 Abakorinto 2:16). Mu gihe turi buze kuba tubikora, nimucyo turebe ukuntu dushobora kwihingamo “imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite” (Abaroma 15:5, NW). Bityo rero, dushobora kurushaho kugira ibidukwiriye byose mu mibereho yacu no mu mishyikirano tugirana n’abandi, kugira ngo dukurikize urugero yadusigiye.—Yohana 13:15.

Abantu bamwishyikiragaho

3, 4. (a) Ni mu yihe mimerere inkuru yanditswe muri Mariko 10:13-16 yabereyemo? (b) Ni gute Yesu yabyifashemo ubwo abigishwa be bageragezaga kubuza abana bato kumusanga?

3 Abantu bumvaga bareherejwe kuri Yesu. Mu bihe binyuranye, abantu bo mu kigero cy’imyaka yose kandi bo mu nzego zose z’imibereho bamwishyikiragaho. Reka turebe ibintu byabaye bivugwa muri Mariko 10:13-16. Byabayeho ahagana mu mpera z’umurimo we, mu gihe yajyaga i Yerusalemu ku ncuro ya nyuma, agiye guhangana n’urupfu rw’agashinyaguro.—Mariko 10:32-34.

4 Gerageza kwiyumvisha uko byari bimeze. Abantu batangiye kuzanira Yesu abana baciye akenge, hakubiyemo n’impinja, kugira ngo abahe umugisha.b Ariko kandi, abigishwa barimo baragerageza kubuza abana gusanga Yesu. Wenda abigishwa baratekereza ko Yesu adashaka rwose ko abo bana bamubuza amahoro muri ibyo byumweru bigoye. Ariko rero baribeshya cyane. Mu gihe Yesu amenye ibyo abigishwa barimo bakora, ntibimushimishije. Yesu ahamagaye abo bana ngo bamusange, agira ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze” (Mariko 10:14). Hanyuma, akoze ikintu kigaragaza imyifatire irangwa n’ubwuzu n’urukundo. Inkuru iragira iti “arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza” (Mariko 10:16). Uko bigaragara, abana barumva baguwe neza, bisanzuye mu gihe Yesu abafashe mu maboko ye abitayeho.

5. Ni iki inkuru yo muri Mariko 10:13-16 itubwira ku bihereranye n’uwo Yesu yari we?

5 Iyo nkuru ngufi itubwira byinshi ku bihereranye n’uwo Yesu yari we. Zirikana ko yari umuntu wishyikirwaho. N’ubwo yari yarahoze mu mwanya wo mu rwego rwo hejuru ari mu ijuru, ntiyashyiraga iterabwoba ku bantu badatunganye cyangwa ngo abe yabasuzugura (Yohana 17:5). Nanone kandi se, si ibintu by’ingenzi kuba n’abana barumvaga bamwisanzuyeho? Nta gushidikanya ko batari kumva bakunze umuntu utagira ibyiyumvo, utarangwa n’ibyishimo utarigeraga na rimwe amwenyura cyangwa ngo aseke! Abantu bo mu kigero cy’imyaka yose begeraga Yesu bitewe n’uko bumvaga ko ari umuntu ususurutse, wita ku bandi, kandi babaga bafite icyizere cy’uko atari kubasubiza inyuma.

6. Ni gute abasaza bashobora gutuma abantu barushaho kubishyikiraho?

6 Mu gihe dutekereza kuri iyi nkuru, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, mfite gutekereza kwa Kristo? Mbese, abantu banyishyikiraho?’ Muri ibi bihe birushya, intama z’Imana zikeneye abungeri bishyikirwaho, abagabo bameze “nk’aho kwikinga umuyaga” (Yesaya 32:1, 2; 2 Timoteyo 3:1). Basaza, nimwihingamo umutima wo gushishikazwa n’abavandimwe banyu nta buryarya, mubivanye ku mutima kandi mukaba mwiteguye kubitangira, bazumva mubitaho. Bazabibonera ku isura yanyu igaragara mu maso, babyumvire mu mvugo yanyu, kandi babibonere ku myifatire yanyu irangwa n’ineza. Uwo mutima ususurutse mu buryo buzira uburyarya kandi wo kwita ku bandi ushobora gutuma habaho imimerere yo kugirirwa icyizere, bikaba byatuma abandi bantu, hakubiyemo n’abana, barushaho kubishyikiraho mu buryo bworoshye. Umukristokazi umwe asobanura impamvu yashoboye kwaturira umusaza umwe ibyari biri mu mutima we, agira ati “yamvugishije mu buryo burangwa n’ubwuzu hamwe n’impuhwe. Iyo bitagenda bityo, birashoboka ko mba ntaragize ijambo na rimwe mvuga. Yatumye numva mfite umutekano.”

Yazirikanaga abandi

7. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko yazirikanaga abandi? (b) Kuki Yesu ashobora kuba yarahumuye impumyi buhoro buhoro?

7 Yesu yazirikanaga abandi. Yitaga ku byiyumvo byabo. Kubona abantu bababaye byonyine byamukoraga ku mutima mu buryo bwimbitse cyane, ku buryo byamusunikiraga kubakiza ububabare (Matayo 14:14). Nanone kandi, yazirikanaga aho ubushobozi bw’abandi bwagarukiraga kandi akita ku byo babaga bakeneye (Yohana 16:12). Igihe kimwe, abantu bazaniye Yesu umuntu w’impumyi maze baramwinginga ngo amukize. Yesu yahumuye iyo mpumyi, ariko ayihumura buhoro buhoro. Mbere na mbere, uwo mugabo yabanje kubona abantu batagaragara neza—“basa n’ibiti bigenda.” Hanyuma, Yesu yaje kumuhumura burundu. Kuki yakijije uwo mugabo buhoro buhoro? Ibyo bishobora kuba byarabereyeho kugira ngo uwo muntu wari waramenyereye kwibera mu mwijima ashobore guhuza n’imimerere mishya, ye gukuka umutima abonye mu buryo butunguranye isi imurikiwe n’izuba kandi irimo n’ibindi bintu by’urusobe.—Mariko 8:22-26.

8, 9. (a) Ni iki cyabayeho Yesu n’abigishwa be bakimara kwinjira mu karere ka Dekapoli? (b) Sobanura ukuntu Yesu yakijije igipfamatwi.

8 Zirikana nanone ibintu byabayeho nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 32 I.C. Yesu hamwe n’abigishwa be bari binjiye mu karere ka Dekapoli, mu burasirazuba bw’Inyanja ya Galilaya. Mu gihe bari bagezeyo, imbaga y’abantu benshi babasanzeyo bazanira Yesu abantu benshi bari barwaye hamwe n’abamugaye, maze abakiza bose (Matayo 15:29, 30). Mu buryo bushishikaje, Yesu yatoranyije umuntu umwe kugira ngo amwiteho mu buryo bwihariye. Mariko, umwanditsi w’Ivanviri, akaba ari we wenyine wanditse ibyo bintu byabayeho, avuga uko byagenze.—Mariko 7:31-35.

9 Uwo mugabo yari igipfamatwi kandi yavugaga bimugoye. Yesu ashobora kuba yarabonye ukuntu mu buryo bwihariye uwo mugabo yari abuze amahwemo cyangwa atamerewe neza. Hanyuma, Yesu yakoze ikintu runaka kidasanzwe. Yafashe uwo mugabo amukura muri iyo mbaga, amujyana ahantu hiherereye. Hanyuma Yesu yaciye amarenga kugira ngo amenyeshe uwo mugabo icyo yari agiye gukora. ‘Yamushyize intoki mu matwi, acira amacandwe, amukora ku rurimi’ (Mariko 7:33). Noneho, Yesu yarararamye areba mu ijuru, asuhuza umutima asengana umwete. Ibyo bikorwa yakoreye kugira ngo agire icyo yerekana, byari kubwira uwo mugabo ngo ‘ibyo ngiye kugukorera mbikesha imbaraga z’Imana.’ Amaherezo, Yesu yagize ati “zibuka” (Mariko 7:34). Akibivuga, amatwi y’uwo mugabo arazibuka, kandi ashobora kuvuga neza nk’uko bisanzwe.

10, 11. Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi mu itorero? mu muryango?

10 Mbega ukuntu Yesu yagaragarije abandi ko abitaho! Yitaga ku byiyumvo byabo, kandi uwo muco wo kwita ku bandi mu buryo burangwa no kwishyira mu mwanya wabo wamusunikiraga gukora ibintu mu buryo butabangamiraga ibyiyumvo byabo. Twebwe Abakristo, byaba byiza twihinzemo kandi tukagaragaza gutekereza kwa Kristo mu birebana n’ibyo. Bibiliya itugira inama igira iti “mwese muhuze imitima, mubabarane, kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi, mwicisha bugufi mu mitima” (1 Petero 3:8). Nta gushidikanya ko ibyo bidusaba kuvuga no gukora ibintu mu buryo bugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi.

11 Mu itorero, dushobora kugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi binyuriye mu kububaha, tukabagirira ibyo twifuza ko twagirirwa (Matayo 7:12). Ibyo byaba bikubiyemo kwitondera ibyo tuvuga hamwe n’ukuntu tubivuga (Abakolosayi 4:6). Wibuke ko ‘amagambo ahubukiwe ashobora kwicana nk’inkota’ (Imigani 12:18, NW). Bite se ku bihereranye no mu muryango? Umugabo n’umugore bakundana by’ukuri, buri wese azirikana ibyiyumvo bya mugenzi we (Abefeso 5:33). Birinda kuvuga amagambo akanjaye, guhora umuntu ajora mugenzi we hamwe n’amagambo akarishye asesereza—ibyo byose bikaba bishobora gutera ibikomere mu byiyumvo bidashobora kuvurwa mu buryo bworoshye. Abana na bo bagira ibyiyumvo, kandi ababyeyi buje urukundo bita kuri ibyo byiyumvo. Mu gihe bibaye ngombwa ko hatangwa igihano, ababyeyi nk’abo bagitanga mu buryo baha abana babo icyubahiro kibakwiriye kandi bakirinda gutuma bumva batamerewe neza bitari ngombwac (Abakolosayi 3:21). Mu gihe tugaragaje muri ubwo buryo ko tuzirikana abandi, tuba tugaragaje ko dufite gutekereza kwa Kristo.

Yari yiteguye kugirira abandi icyizere

12. Ni gute Yesu yabonaga abigishwa be mu buryo bushyize mu gaciro kandi buhuje n’ukuri?

12 Yesu yabonaga abigishwa be mu buryo bushyize mu gaciro kandi buhuje n’ukuri. Yari azi neza ko bari badatunganye. N’ubundi kandi, yashoboraga gusoma ibiri mu mitima y’abantu (Yohana 2:24, 25). N’ubwo byari bimeze bityo, ntiyababonagamo ukudatungana gusa, ahubwo yababonagamo imico yabo myiza. Nanone kandi, yabonaga ubushobozi runaka muri abo bagabo Yehova yari yarareheje, ubushobozi bwari kuzatuma bagira icyo bageraho (Yohana 6:44). Kuba Yesu yarabonaga abigishwa be mu buryo burangwa n’icyizere byagaragariye mu buryo yabafataga no mu byo yabagiriraga. Mbere na mbere, yagaragaje ko yiteguye kubagirira icyizere.

13. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari afitiye abigishwa be icyizere?

13 Ni gute Yesu yagaragaje ko yari abafitiye icyo cyizere? Igihe yavaga ku isi, yeguriye abigishwa be basizwe inshingano iremereye. Yabashyize mu maboko inshingano yo kwita ku nyungu z’Ubwami bwe mu rwego rw’isi yose (Matayo 25:14, 15; Luka 12:42-44). Mu gihe cy’umurimo we, yagaragaje ndetse no mu tuntu duto no mu buryo buziguye ko yabiringiraga. Igihe yatuburaga ibyo kurya mu buryo bw’igitangaza kugira ngo agaburire imbaga y’abantu, yahaye abigishwa be inshingano yo kugaburira abantu ibyo byo kurya.—Matayo 14:15-21; 15:32-37.

14. Ni gute wavuga mu magambo ahinnye inkuru yanditswe muri Mariko 4:35-41?

14 Reka turebe nanone inkuru yanditswe muri Mariko 4:35-41. Icyo gihe Yesu n’abigishwa be binjiye mu bwato maze bambuka Inyanja ya Galilaya bajya mu burasirazuba. Bakimara gutsuka, Yesu yaryamye inyuma mu bwato maze arasinzira cyane. Icyakora bidatinze, ‘ishuheri y’umuyaga yaraje.’ Iyo shuheri y’umuyaga ntiyari ikintu kidasanzwe mu Nyanja ya Galilaya. Kubera ko ifite ubutumburuke buri hasi (ubutumburuke bwa metero 200 hasi y’inyanja), aho ngaho umwuka uba ushyushye cyane kuruta uwo mu turere tuhakikije, ibyo bikaba bituma ikirere kibamo imivurungano. Byongeye kandi, imiyaga ihuha cyane ihuha mu Kibaya cya Yorodani ivuye ku Musozi Herumoni, uherereye mu majyaruguru. Gutuza mu kanya gato bishobora guhinduka mu buryo butunguranye hakabaho inkubi y’umuyaga ikomeye. Tekereza gato: nta gushidikanya ko Yesu yari azi inkubi z’imiyaga yari ihasanzwe, kuko yakuriye i Galilaya. Ariko kandi, yasinziriye afite amahoro, yiringiye ubuhanga bw’abigishwa be, bamwe muri bo bakaba bari abarobyi.—Matayo 4:18, 19.

15. Ni gute dushobora kwigana umuco wa Yesu wo kuba yari yiteguye kwiringira abigishwa be?

15 Mbese, dushobora kwigana umuco wa Yesu wo kuba yari yiteguye kugirira abigishwa be icyizere? Bamwe birabagora kwegurira abandi inshingano. Bagomba buri gihe kuba ku isonga, mu buryo runaka. Bashobora gutekereza bati ‘niba nifuza ko ikintu runaka gikorwa neza, ni jye ugomba kucyikorera!’ Ariko niba tugomba kwikorera buri kintu cyose, twaba turi mu kaga ko kuba twagwa agacuho, kandi wenda tukaba twanatwara umuryango wacu igihe bitari ngombwa. Uretse n’ibyo kandi, turamutse tudahaye abandi imirimo cyangwa inshingano bikwiriye, dushobora kuba turimo tubavutsa uburyo bwo kubona ubumenyi n’imyitozo bakeneye. Byaba ari iby’ubwenge kwitoza kugirira abandi icyizere tubashinga gukora imirimo runaka. Byaba byiza twibajije nta buryarya tuti ‘mbese, mfite gutekereza kwa Kristo mu bihereranye n’ibyo? Naba se negurira abandi imirimo runaka mbigiranye umutima ukunze, mbafitiye icyizere cy’uko bari bukore uko bashoboye kose?’

Yagaragaje ko yizera abigishwa be

16, 17. Mu ijoro rya nyuma mu mibereho ya Yesu yo ku isi, ni ikihe cyizere yahaye intumwa ze, n’ubwo yari azi ko zari kumutererana?

16 Yesu yagaragaje imyifatire irangwa n’icyizere mu bundi buryo bw’ingenzi mu bihereranye n’abigishwa be. Yabamenyeshaga ko yari abafitiye icyizere. Ibyo byagaragariye neza mu magambo atanga icyizere yabwiye intumwa ze mu ijoro rya nyuma ry’imibereho ye yo ku isi. Zirikana uko byagenze.

17 Kuri Yesu, wari umugoroba warimo ibikorwa byinshi. Yahaye intumwa ze isomo mu bihereranye no kwicisha bugufi binyuriye mu kubaha urugero yoza ibirenge byazo. Nyuma y’aho, yatangije ifunguro rya nimugoroba ryari kuba urwibutso rw’urupfu rwe. Hanyuma, intumwa zongeye kujya impaka zikomeye ku birebana n’ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru muri bo. Kubera ko Yesu buri gihe yahoraga afite ukwihangana, ntiyabakangaye ahubwo yabafashije gutekereza. Yababwiye ibyari bigiye kubaho, agira ati “mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza: kuko byanditswe ngo ‘nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare’ ” (Matayo 26:31; Zekariya 13:7). Yari azi ko incuti ze magara zari kumutererana mu gihe yari kuba azikeneye cyane. Ndetse n’icyo gihe, ntiyaziciriyeho iteka. Ibinyuranye n’ibyo rwose, yarazibwiye ati “nimara kuzūrwa, nzababanziriza kujya i Galilaya” (Matayo 26:32). Ni koko, yazijeje ko n’ubwo zari kumutererana, we atari kuzazitererana. Mu gihe icyo kigeragezo gikaze cyari kuba kirangiye, yari kuzongera kubonana na zo.

18. I Galilaya, Yesu yahaye abigishwa be ubuhe butumwa buremereye, kandi se, ni gute intumwa zakomeje kubusohoza mu buryo bwuzuye?

18 Yesu yubahirije ibyo yavuze. Nyuma y’aho, i Galilaya, Yesu wazuwe yabonekeye intumwa zizerwa 11, uko bigaragara zikaba zari ziteraniye hamwe n’abandi benshi (Matayo 28:16, 17; 1 Abakorinto 15:6). Mu gihe bari bariyo, Yesu yabahaye ubutumwa buremereye, arababwira ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiduha igihamya kigaragara neza cy’uko intumwa zakomeje gusohoza ubwo butumwa mu buryo bwuzuye. Zafashe iya mbere mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere.—Ibyakozwe 2:41, 42; 4:33; 5:27-32.

19. Ni iki ibyo Yesu yakoze nyuma y’izuka rye bitwigisha ku bihereranye no gutekereza kwa Kristo?

19 Ni iki iyi nkuru yimbitse itwigisha ku bihereranye no gutekereza kwa Kristo? Yesu yari yarabonye intege nke z’intumwa ze zikabije cyane, ariko kandi ‘yarabakunze kugeza imperuka’ (Yohana 13:1). Uretse intege nke zabo, yabamenyesheje ko yabizeraga. Zirikana ko kuba Yesu yarabagiriye icyizere bitabaye ukwibeshya. Nta gushidikanya ko kuba yari yarabiringiye kandi akabizera byabakomeje bigatuma biyemeza mu mitima yabo gusohoza umurimo yari yarabategetse gukora.

20, 21. Ni gute dushobora kugaragaza ko tubona bagenzi bacu duhuje ukwizera mu buryo burangwa n’icyizere?

20 Ni gute twagaragaza ko dufite gutekereza kwa Kristo mu birebana n’ibyo? Ntugatakarize icyizere bagenzi bawe muhuje ukwizera. Niba utekereza ibintu bibi cyane kurusha ibindi, amagambo yawe hamwe n’ibyo ukora bishobora kuzabihishura (Luka 6:45). Ariko kandi, Bibiliya itubwira ko urukundo “rwizera byose” (1 Abakorinto 13:7). Urukundo rurangwa n’icyizere, aho kurangwa no kwiheba. Rurubaka aho gusenya. Abantu barushaho kwitabira urukundo n’inkunga mu buryo bworoshye kurusha ibikangisho. Dushobora kubaka abandi kandi tukabatera inkunga binyuriye mu kubagaragariza icyizere (1 Abatesalonike 5:11). Niba, kimwe na Kristo, tubona abavandimwe bacu mu buryo burangwa n’icyizere, tuzabagenzereza mu buryo bububaka maze tubabonemo ibyiza cyane kurusha ibindi.

21 Kwihingamo gutekereza kwa Kristo no kubigaragaza birimbitse cyane kuruta ibi byo gupfa kwigana ibintu runaka Yesu yakoze. Nk’uko byavuzwe mu gice kibanziriza iki, niba mu by’ukuri twifuza kwigana Yesu, tugomba mbere na mbere kwitoza kubona ibintu nk’uko yabibonaga. Amavanjiri adufasha kubona ikindi kintu kigize kamere ye, imitekerereze ye hamwe n’ibyiyumvo yagiraga ku birebana n’umurimo yari yarashinzwe, nk’uko bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri iyo nyandiko, uwayihimbye asobanura icyo yita ko ari isura ya Yesu, hakubiyemo n’ibara ry’umusatsi we, ubwanwa n’amaso. Umuhinduzi wa Bibiliya witwaga Edgar J. Goodspeed asobanura ko ibyo bihimbano byari “bigamije gutuma ibisobanuro bihereranye n’isura ya Yesu byagaragazwaga mu bitabo by’abanyabugeni byemerwa mu rugero rwagutse.”

b Uko bigaragara, abo bana bari bari mu kigero cy’imyaka inyuranye. Aha ngaha, ijambo ryahinduwemo “abana bato,” rinakoreshwa ryerekeza ku mukobwa wa Yayiro wari ufite imyaka 12 (Mariko 5:39, 42; 10:13). Ariko kandi, mu nkuru isa n’iyo, Luka akoresha ijambo rikoreshwa no ku mpinja.—Luka 1:41; 2:12; 18:15.

c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Urabubaha?” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1998.

Mbese, ushobora gusobanura?

• Ni gute Yesu yabyifashemo ubwo abigishwa be bageragezaga kubuza abana bato kumusanga?

• Ni mu buryo ki Yesu yagaragaje ko yita ku bandi?

• Ni gute twakwigana umuco wa Yesu wo kuba yari yiteguye kwiringira abigishwa be?

• Ni gute twakwigana Yesu mu bihereranye n’icyizere yagaragarije intumwa ze?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abana bumvaga bisanzuye kuri Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Yesu yagiriraga abandi ibikorwa birangwa n’impuhwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abasaza bishyikirwaho ni umugisha

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze