ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/11 pp. 30-31
  • Yesu Amarana Igihe Runaka n’Abana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu Amarana Igihe Runaka n’Abana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yesu Yakira Abana
  • Isomo Kuri Twe
  • Mbese, ufite “gutekereza kwa Kristo”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Abana bacu ni umurage w’agaciro kenshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ni ayahe masomo twakura ku bana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Impamvu Yesu yari umwigisha ukomeye
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/11 pp. 30-31

Bakoze Ibyo Yehova Ashaka

Yesu Amarana Igihe Runaka n’Abana

UMURIMO wa Yesu w’imyaka itatu n’igice wendaga kurangira. Mu gihe gito yari kuzinjira muri Yerusalemu maze akahicirwa urupfu rw’agashinyaguro. Yari azi neza ibyari kuzamubaho, kubera ko yari yarabwiye intumwa ze ati ‘Umwana w’umuntu azagambanirwa, afatwe n’abantu bamwice.’​—Mariko 9:31.

Nta gushidikanya, Yesu yifuzaga gukoresha neza uko bishoboka kose buri munsi, buri saha, na buri kanya kose yari asigaranye. Abigishwa be bari bagikeneye kwitabwaho. Yesu yabonye ko bari bagikeneye guhabwa inama ikomeye mu birebana no kuba baragombaga kugira umuco wo kwicisha bugufi, no ku bihereranye n’akaga gahora kugarije ko gucumura (Mariko 9:35-37, 42-48). Nanone kandi, bari bakeneye guhabwa inyigisho runaka ku bihereranye n’ishyingiranwa, gutana kw’abashakanye, n’ubuseribateri (Matayo 19:3-12). Kubera ko Yesu yari azi ko yari ashigaje igihe gito agapfa, nta gushidikanya ko yavuganye n’abigishwa be adaca ku ruhande, kandi abumvisha ko ibintu byihutirwa. Igihe cyari icy’ingenzi cyane​—ibyo bikaba bituma ibyo Yesu yakoze nyuma y’aho birushaho kuba ibintu bidasanzwe rwose.

Yesu Yakira Abana

Inkuru ya Bibiliya igira iti “bamuzanira abana bato ngo abakoreho.” Abigishwa babibonye, bahise bagaragaza ko batabyishimiye. Wenda batekerezaga ko Yesu ari umuntu ukomeye cyane, cyangwa ko yifitiye akazi kenshi cyane ku buryo nta mwanya yabona wo kwita ku bana. Tekereza noneho ukuntu abigishwa be bagomba kuba baratangaye ubwo Yesu yabarakariraga! Yarababwiye ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze; kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo.” Hanyuma, Yesu yongeyeho agira ati “ndababwira ukuri yuko ūtemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”​—Mariko 10:13-​15.

Yesu yabonaga ko abana bagira imico ishimishije. Ubusanzwe bakunda kubaza ibibazo by’amatsiko, kandi bakarangwa n’icyizere. Bemera amagambo babwirwa n’ababyeyi babo kandi bakanabarata bari kumwe n’abandi bana. Kamere yabo yo kwifuza kumenya ibintu byinshi, no gukunda kwigishwa, ikwiriye kwiganwa n’abantu bose bifuza kwinjira mu Bwami bw’Imana. Nk’uko Yesu yabivuze, “abameze batyo ubwami bw’Imana [ni] ubwabo.”​—Gereranya na Matayo 18:1-5.

Ariko kandi, Yesu ntiyari arimo akoresha abo bana agamije kubatangaho urugero gusa. Iyo nkuru igaragaza neza ko mu by’ukuri Yesu yishimiye kuba iruhande rwabo. Mariko yavuze ko Yesu ‘yabakikiye, akabaha umugisha abarambitseho ibiganza’ (Mariko 10:16). Inkuru ya Mariko ni yo yonyine ivuga icyo gikorwa gisusurutsa cyo kuba Yesu ‘yarakikiye’a abo bana. Bityo rero, Yesu yakoze ibirenze ibyo abantu bakuru bari biteze, mu gihe bo bari bazaniye Yesu abo bana kugira ngo “abakoreho” gusa.

Kuba Yesu ‘yarabarambitseho ibiganza’ byasobanuraga iki? Aha nta gitekerezo na busa cy’umugenzo wa kidini gihari, urugero nk’umubatizo. N’ubwo mu bihe bimwe na bimwe kurambika ibiganza ku muntu byasobanuraga kumuha inshingano runaka, mu bindi bihe byabaga bisobanura gusa gutanga umugisha (Itangiriro 48:14; Ibyakozwe 6:6). Bityo rero, Yesu ashobora gusa kuba yari arimo aha abo bana umugisha.

Ibyo ari byo byose, Mariko akoresha ijambo riremereye cyane mu magambo asobanura “umugisha,” rikaba ari (ka·teu·lo·geʹo), ryumvikanisha igikorwa gifite ireme. Ibyo byumvikanisha ko Yesu yahaye abo bana umugisha abigiranye ubwuzu, mu buryo bwuje urukundo kandi bususurutsa. Uko bigaragara, ntiyabonaga ko abana ari abo kumutesha igihe.

Isomo Kuri Twe

Uburyo Yesu yashyikiranaga n’abana hamwe n’abantu bakuru, ntibwabateraga ubwoba cyangwa ngo bubasuzuguze. Igitabo kimwe cyagize kiti “agomba kuba yarakundaga kumwenyura kandi agakubita igitwenge cy’ibyishimo.” Ntibitangaje rero kuba abantu bari mu kigero cy’imyaka yose barumvaga batekanye iyo babaga bamuri iruhande. Mu gihe dutekereza ku rugero rwa Yesu, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, abandi babona ko ndi umuntu bishyikiraho?’ ‘Mbese, nsa n’uhuze cyane ku buryo mbona ko kwita ku bikorwa by’abandi hamwe n’ibibahangayikishije byambuza amahwemo?’ Kwihingamo umuco wo kwita ku bantu nta buryarya, bizadusunikira kubitangira, nk’uko Yesu yabigenje. Abandi bazabona ko tubitayeho by’ukuri, maze bagirane natwe imishyikirano ya bugufi.​—Imigani 11:25.

Nk’uko inkuru ya Mariko ibigaragaza, Yesu yishimiye kuba hamwe n’abana. Birashoboka ko yajyaga anafata igihe akabitegereza bakina, kubera ko yerekeje ku mikino yabo muri rumwe mu ngero ze (Matayo 11:16-19). Wenda bamwe mu bana Yesu yahaye umugisha bari bato cyane ku buryo batashoboraga no gufatana uburemere uwo yari we n’ibyo yigishaga. Ariko kandi, ibyo ntibyigeze bimutera kumva ko arimo ata igihe cye. Yamaranye igihe n’abana bitewe n’uko yabakundaga. Birashoboka ko abenshi mu bana Yesu yahuye na bo mu murimo we, nyuma y’aho baje gusunikirwa kwitabira urukundo rwe, bakaba abigishwa be.

Niba Yesu yaramaranye igihe n’abana mu byumweru bikomeye bya nyuma by’ubuzima bwe, nta gushidikanya ko [natwe] dushobora kubagenera igihe muri gahunda yacu irangwa n’imihihibikano myinshi. Cyane cyane twagombye kuzirikana abafite ibyo bakeneye mu buryo bwihariye, urugero nk’abana b’abahungu n’abakobwa badafite ba se. Mu by’ukuri, abana bose bakura neza iyo bitaweho, kandi Yehova yifuza ko twabakunda kandi tukabafasha uko tubishoboye kose.​—Zaburi 10:14.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ubuhinduzi bumwe buvuga ko Yesu ‘yabahobeye.’ Ubundi bukavuga ko ‘yabahagatiye.’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze