-
Yesu asubiza umutware w’umusore w’umukireYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yesu yongeyeho ati “ariko benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere” (Matayo 19:30). Yashakaga kuvuga iki?
Uwo mutware w’umusore w’umukire yari uwa “mbere,” kuko yari mu bayobozi b’Abayahudi. Yashoboraga kugera kuri byinshi kandi yashoboraga kwitegwaho byinshi, kubera ko yari asanzwe akurikiza amategeko y’Imana. Nyamara yemeye ko ubukire n’ibintu yari atunze bifata umwanya wa mbere mu buzima bwe. Ariko abantu bo muri rubanda rwa giseseka babonye ko inyigisho za Yesu ari ukuri kandi ko zishobora kubayobora mu buzima. Twavuga ko bari aba “nyuma,” ariko barimo baba aba “mbere.” Bari bategereje kuzicarana na Yesu ku ntebe z’Ubwami zo mu ijuru, bagategeka isi yahindutse Paradizo.
-
-
Umugani w’abakozi bakoraga mu ruzabibuYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yesu yari yabwiye abantu bari bamuteze amatwi i Pereya ko hari ‘benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma bazaba aba mbere’ (Matayo 19:30). Ibyo yabisobanuye neza akoresheje umugani w’abakozi bakoraga mu ruzabibu.
-