ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/9 pp. 4-7
  • Iki Ni Cyo Gihe cyo Kuba Maso!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Iki Ni Cyo Gihe cyo Kuba Maso!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mbese, Ibintu Byose Biracyari nk’Uko Byahoze?
  • Ni Ngombwa Rwose Gukomeza Kuba Maso
  • Ese imperuka iregereje?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • “Mube maso”!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Intumwa zisaba ikimenyetso
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/9 pp. 4-7

Iki Ni Cyo Gihe cyo Kuba Maso!

“NTIMWISHUKE ku bihereranye n’iki gihe turimo; iki ni cyo gihe cyo gukanguka tukava mu bitotsi” (Abaroma 13:11, Knox). Intumwa Pawulo yandikiye ayo magambo Abakristo b’i Roma, imyaka igera kuri 14 mbere y’iherezo riteye ubwoba rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi mu mwaka wa 70 I.C. Kubera ko Abakristo b’Abayahudi bari bari maso mu buryo bw’umwuka, ntibari bari muri Yerusalemu muri icyo gihe ubwo ibintu byari bikomeye, bityo barokotse urupfu cyangwa kuba ingaruzwamuheto. Ariko se, ni gute bamenye ko bagombaga guhunga bakava muri uwo mujyi ubutareba inyuma?

Yesu Kristo yari yaratanze umuburo w’uko abanzi bari kuzagota Yerusalemu, kandi ko abaturage bayo bari kuzatsembwa (Luka 19:43, 44). Hanyuma y’ibyo, Yesu yahaye abigishwa be bizerwa ikimenyetso gikubiyemo ibindi bimenyetso, kitari kiruhije gutahurwa (Luka 21:7-24). Kuri abo Bakristo babaga i Yerusalemu, kuva muri uwo mujyi byasobanuraga gusiga ingo zabo n’akazi. Ariko kandi, kuba barabaye maso no kuba barahunze, byatumye barokora ubuzima bwabo.

Igihe Yesu yahanuraga ibihereranye n’irimbuka rya Yerusalemu, abigishwa be baramubajije bati “ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” NW ] kwawe n’icy’imperuka y’isi [“iherezo rya gahunda y’ibintu,” NW ] ni ikihe?” (Matayo 24:3). Mu gisubizo Yesu yabahaye, yagereranyije ukuhaba kwe ko mu gihe cyari kuzaza n’igihe cyabanjirije Umwuzure wabaye ku isi hose mu gihe cya Nowa. Yesu yagaragaje ko uwo Mwuzure warimbuye ababi bose (Matayo 24:21, 37-39). Bityo, yagaragaje ko Imana yari kuzongera kugira icyo ikora ku bibazo by’abantu. Mu rugero rungana iki? Ni ukugeza ku rwego rwo kuvanaho isi mbi, cyangwa gahunda mbi y’ibintu, yose uko yakabaye! (Gereranya na 2 Petero 3:5, 6.) Mbese, ibyo bishobora kubaho muri iki gihe?

Mbese, Ibintu Byose Biracyari nk’Uko Byahoze?

Abayahudi bake bo mu kinyejana cya mbere, ni bo biyumvishaga ko umurwa wabo wera Yerusalemu wari kuzarimburwa. Imyifatire nk’iyo yo kutemera ibintu, akenshi usanga yiganje mu bantu batuye hafi y’ikirunga, ariko bakaba batarigeze babona aho ikirunga kiruka. Iyo hatanzwe imiburo, akenshi usanga abantu bavuga ngo “ntibizaba nkiriho.” Umuhanga mu bihereranye n’imiterere y’ibirunga witwa Lionel Wilson, yagize ati “ubusanzwe ibirunga biruka nyuma ya buri binyejana bibiri cyangwa bitatu. Wahangayikishwa n’ikirunga ari uko ababyeyi bigeze guhunga bitewe n’uko cyari cyarutse. Ariko niba cyararutse mu gihe cya ba sogokuru, ibyo ntibyakwirirwa bigushishikaza.”

Ariko kandi, kuba dufite amakuru nyakuri ku bintu runaka, bishobora gutuma dutahura ibimenyetso by’uko hari akaga kugarije, kandi tukabifatana uburemere. Mu bantu bahunze ikirunga cya Mont Pelée, umwe yari amenyereye ibirunga, kandi yasobanukiwe ibimenyetso by’uko hari akaga kari kugarije. Nanone kandi, ibyo bimenyetso byari byarasobanuwe neza mbere gato y’uko ikirunga cya Mont Pinatubo kiruka. Abahanga mu bihereranye n’imiterere y’ibirunga bari bakurikiraniye hafi imbaraga zitaboneka zarimo zisizanira muri uwo musozi, bemeje abaturage batuye muri ako karere ko bagomba kukavamo.

Nta gushidikanya, hari bamwe bazahora birengagiza ibimenyetso by’uko hari akaga kugarije, maze batsimbarare bavuga ko nta kintu cyenda kuba. Bashobora ndetse no gukoba abafata ingamba zihamye. Intumwa Petero yahanuye ko muri iki gihe, imitekerereze nk’iyo yari kuzaba yogeye. Yagize ati “mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati ‘isezerano ryo kuza [“kuhaba,” NW ] kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.’ ”​—2 Petero 3:3, 4.

Mbese, wizera ko turi mu “minsi y’imperuka”? Mu gitabo cyabo cyitwa The Columbia History of the World, uwitwa John A. Garraty n’uwitwa Peter Gay barabajije bati “mbese, ubona ukuntu isanzuramuco ryacu ririmo risenyuka?” Hanyuma, abo bahanga mu by’amateka basesengura ibibazo bihereranye n’ubutegetsi, ukwiyongera k’ubugizi bwa nabi no kutumvira kw’abaturage ku isi hose, gusenyuka kw’imibereho yo mu muryango, kuba siyansi n’ikoranabuhanga bidashobora gukemura ibibazo by’abantu, guhungabana k’ubutegetsi, hamwe n’ubuhenebere bwo mu rwego rw’isi yose mu bihereranye n’umuco n’amadini. Basoza bagira bati “niba ibyo atari ibimenyetso by’iherezo ridasubirwaho, bisa na byo mu buryo budasanzwe.”

Dufite impamvu yumvikana yo kwizera ko “iherezo” ryegereje. Oya, ntitugomba gutinya imperuka y’umubumbe w’isi ubwawo, kubera ko Bibiliya ivuga ko Imana “yashyiriyeho imfatiro z’isi, kugira ngo itanyeganyega iteka” (Zaburi 104:5). Ariko kandi, twagombye kwitega ko mu gihe kitarambiranye hazabaho imperuka ya gahunda mbi y’ibintu yatumye abantu bahura n’imibabaro myinshi bene aka kageni. Kubera iki? Ni ukubera ko dushobora kubona ibintu byinshi bifatika, bigaragaza ko iyi gahunda igeze mu minsi yayo ya nyuma, nk’uko byavuzwe na Yesu Kristo. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Bimwe mu Bintu Biranga Iminsi y’Imperuka.”) Kuki utagereranya amagambo ya Yesu n’ibintu bibera mu isi? Kubigenza utyo, bishobora kugufasha gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge kuri wowe ubwawe no ku muryango wawe. Ariko se, kuki ari ngombwa gufata ingamba uhereye ubu?

Ni Ngombwa Rwose Gukomeza Kuba Maso

N’ubwo abahanga mu bya siyansi bashobora kumenya igihe ikirunga kiri hafi kuruka, ntibashobora kumenya igihe nyakuri kizarukiraho. Mu buryo nk’ubwo, ku bihereranye n’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu, Yesu yaravuze ati “uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). Kubera ko tutazi neza igihe iyi gahunda y’ibintu izarangirira, Yesu yaduhaye uyu muburo agira ati “ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo, yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu [Yesu] azaziramo.”​—Matayo 24:43, 44.

Amagambo ya Yesu agaragaza ko irangira riteye ubwoba ry’iyi gahunda rizatungura isi. Ndetse n’ubwo turi abigishwa be, tugomba ‘kwitegura.’ Imimerere turimo imeze nk’iya nyir’urugo waterwa atiteguye, bitewe n’uko aba atazi igihe umujura azamenera inzu ye.

Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yabwiye Abakristo b’i Tesalonike iti “ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. . . . Bene Data, ntimuri mu mwijima, ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura.” Nanone kandi, Pawulo yabateye inkunga agira ati “twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha” (1 Abatesalonike 5:2, 4, 6). ‘Kuba maso, tukirinda ibisindisha,’ bisobanura iki?

Mu buryo bunyuranye no guhunga kw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bava muri Yerusalemu, guhunga kwacu tujya ahari umutekano ntibikubiyemo ibyo kuva mu mujyi runaka. Pawulo amaze gutera bagenzi be bahuje ukwizera b’i Roma inkunga yo gukanguka bakava mu bitotsi, yabagiriye inama yo ‘kwiyambura imirimo y’umwijima’ maze ‘bakambara Umwami Yesu Kristo’ (Abaroma 13:12, 14). Nitugera ikirenge mu cya Yesu tubyitondeye, tuzagaragaza ko turi maso ku bihereranye n’ibihe turimo, kandi uko kuba maso mu buryo bw’umwuka kuzatuma tuba mu bo Imana ishobora kuzarinda igihe iyi gahunda mbi y’ibintu izarangira.​—1 Petero 2:21.

Abakurikira Yesu Kristo bagira imibereho ifite intego kandi irangwa no kunyurwa. Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni, biboneye ko umugogo wo kuba umwigishwa w’Umukristo utaruhije kandi ko ugarura ubuyanja. (Matayo 11:29, 30, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Intambwe ya mbere umuntu atera kugira ngo ahinduke umwigishwa, ni ‘ukumenya Imana n’uwo yatumye, ari we Yesu Kristo’ (Yohana 17:3). Abahamya basura ingo zibarirwa muri za miriyoni buri cyumweru, kugira ngo bafashe abantu ‘kumenya ukuri’ (1 Timoteyo 2:4). Bakwishimira kukuyoborera icyigisho cya Bibiliya mu rugo iwawe ku buntu. Kandi uko ubumenyi bwawe bw’Ijambo ry’Imana buzagenda bwiyongera, nta gushidikanya ko nawe uzibonera ko iyi minsi turimo yihariye. Koko rero, iki ni cyo gihe cyo kuba maso tukava mu bitotsi!

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 7]

BIMWE MU BINTU BIRANGA IMINSI Y’IMPERUKA

“Ishyanga rizatera irindi shyanga”; ‘amahoro [azakurwa] mu isi’ (Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:4).

Intambara ebyiri z’isi zabaye muri iki kinyejana, hamwe n’ubundi bushyamirane bubarirwa muri za mirongo, byakuye amahoro mu isi. Umuhanga mu by’amateka witwa John Keegan, yanditse agira ati “Intambara ya Mbere y’Isi Yose—kimwe n’iya Kabiri—zabaye intambara zitandukanye n’intambara zose zarwanywe mbere yazo, zikaba zitandukaniye mu rugero zakozwemo, ubukana bwaziranze, gusakara kwazo no mu bintu hamwe n’abantu zahitanye. . . . Intambara z’Isi Yose zahitanye abantu benshi cyane, zitwara umutungo munini, kandi zitera imibabaro myinshi cyane mu karere kanini cyane k’isi, kurusha uko byegenze ku yindi ntambara iyo ari yo yose yazibanjirije.” Muri iki gihe, intambara zibasira abagore n’abana kurusha uko zibasira abasirikare. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana (UNICEF), rivuga ko mu myaka icumi ishize, abana bagera kuri miriyoni ebyiri biciwe mu ntambara.

“Hazabaho inzara” (Matayo 24:7; Ibyahishuwe 6:5, 6, 8)

Mu mwaka wa 1996, ibiciro by’ingano n’ibigori byarazamutse mu buryo buteye ubwoba. Byatewe n’iki? Ibigega by’isi by’ibyo binyampeke byaragabanutse hasigara ibyatunga abantu mu minsi 50 gusa, bukaba bwari ubwa mbere bigabanuka bityo. Kuba ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bigenda birushaho kuzamuka, bisobanura ko abaturage bo ku isi bakennye bagera kuri za miriyoni zibarirwa mu magana—abenshi muri bo bakaba ari abana—bajya kuryama nta cyo bashyize mu nda.

“Ibishitsi hamwe na hamwe” (Matayo 24:7)

Mu myaka 2.500 ishize, ibishitsi icyenda byonyine ni byo byahitanye abantu basaga 100.000 kimwe kimwe. Bine muri ibyo bishitsi byabaye kuva mu mwaka wa 1914.

“Ubugome buzagwira” (Matayo 24:12)

Uko ikinyejana cya 20 kigenda cyegereza iherezo, ni nako ubugome cyangwa kwica amategeko bigenda bisakara hose. Ibitero bigabwa n’ibyihebe ku basivili, abicanyi batarangwa n’impuhwe hamwe n’iyicwa ry’abantu benshi, ni bimwe mu bintu biteye ubwoba biranga iyi minsi ya nyuma yuzuye urugomo.

‘Hamwe na hamwe hazabaho ibyorezo by’indwara’ (Luka 21:11)

Mu myaka ya za 90, birashoboka ko abantu babarirwa muri miriyoni 30 bazicwa n’igituntu. Mikorobe zitera indwara ziragenda zirushaho kunanira imiti. Malariya, indi ndwara yica abantu benshi, buri mwaka ifata abantu babarirwa hagati ya miriyoni 300 na 500, kandi ikica ababarirwa muri miriyoni 2. Mbere y’umwaka w’ibihumbi bibiri, SIDA izaba yica abantu miriyoni 1,8 buri mwaka. Igitabo cyitwa State of the World 1996 kivuga ko “muri iki gihe umuryango wa kimuntu uhanganye n’icyorezo cy’ibyorezo.”

“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose” (Matayo 24:14)

Mu mwaka wa 1997, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha asaga miriyari babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Abahamya basaga miriyoni eshanu buri gihe bageza ubwo butumwa ku bantu batuye mu bihugu 232.

[Aho amafoto yavuye]

Ifoto yatanzwe na FAO/B. Imevbore

Ifoto yatanzwe na U.S. Coast Guard

[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Kubera ko Abakristo bari bari maso mu buryo bw’umwuka, barahunze bava muri Yerusalemu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze