Yehova Azana Abana Benshi mu Ikuzo
“Byari bikwiriye ko Imana . . . iyobora abana benshi mu bwiza [“ikuzo,” NW], itunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo kubabazwa.”—Abaheburayo 2:10.
1. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko umugambi wa Yehova werekeye abantu uzasohozwa?
YEHOVA yaremeye isi kuba ubuturo bw’iteka bw’umuryango wa kimuntu utunganye, wishimira ubuzima buzira iherezo (Umubwiriza 1:4; Yesaya 45:12, 18). Ni iby’ukuri ko umukurambere wacu Adamu yakoze icyaha, maze akaraga urubyaro rwe icyaha n’urupfu. Ariko kandi, umugambi Imana ifitiye abantu uzasohozwa binyuriye ku Mbuto yayo Yasezeranyijwe, ari yo Yesu Kristo (Itangiriro 3:15, NW; 22:18, NW; Abaroma 5:12-21; Abagalatiya 3:16, NW ). Urukundo Yehova akunda isi y’abantu, rwatumye atanga “Umwana w[e] w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Kandi urukundo ni rwo rwasunikiye Yesu “gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Iyo ‘ncungu’ yaguze uburenganzira n’ibyiringiro by’igihe kizaza byatakajwe n’Adamu, kandi yatumye ubuzima bw’iteka bushobora kuboneka.—1 Timoteyo 2:5, 6; Yohana 17:3.
2. Ni gute imikoreshereze y’igitambo cy’incungu cya Yesu yagereranywaga n’ibyabaga ku Munsi w’Impongano wa buri mwaka muri Isirayeli?
2 Uko igitambo cy’incungu cya Yesu cyagombaga kuzakoreshwa, byashushanywaga n’ibyabaga ku Munsi w’Impongano wa buri mwaka. Kuri uwo munsi, umutambyi mukuru w’Isirayeli yabanzaga gutamba ikimasa ho igitambo gitwikira ibyaha, maze akajyana amaraso yacyo ku Isanduku yera yari Ahera Cyane ho mu ihema ry’ibonaniro, nyuma y’aho akayajyana mu rusengero. Ibyo yabikoraga ku bw’inyungu ze, iz’umuryango we, n’iz’umuryango w’Abalewi. Mu buryo nk’ubwo, Yesu Kristo yabanje kumurikira Imana agaciro k’amaraso ye, kugira ngo atwikire ibyaha bya ‘bene Se’ bo mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 2:12; 10:19-22; Abalewi 16:6, 11-14). Nanone ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru yatambaga ihene ho igitambo cy’ibyaha, maze akamurika amaraso yayo Ahera Cyane, bityo akaba atanze impongano y’ibyaha by’imiryango 12 y’Isirayeli itari iy’abatambyi. Mu buryo nk’ubwo, Umutambyi Mukuru Yesu Kristo azakoresha amaraso ye ntangabuzima ku bw’abantu bizera, abahanagureho ibyaha byabo.—Abalewi 16:15.
Bazanywe mu Ikuzo
3. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 2:9, 10, ni iki Imana yari irimo ikora mu myaka igera ku 1.900?
3 Mu gihe cy’imyaka igera ku 1.900, Imana yari irimo ikora ikintu runaka cy’ingenzi cyerekeranye na ‘bene Se’ ba Yesu. Intumwa Pawulo yanditse ku birebana n’ibyo, igira iti ‘tubona Yesu, wacishijwe bugufi, akaba hasi y’abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza [“ikuzo,” NW ] n’icyubahiro nk’ikamba ku bw’umubabaro w’urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw’ubuntu bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu. Kuko byari bikwiriye ko [Yehova] Imana, byose byaremewe akabibeshaho, ayobora abana benshi mu bwiza [“ikuzo,” NW ], atunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo kubabazwa’ (Abaheburayo 2:9, 10). Umugaba w’agakiza ni Yesu Kristo, wize kumvira mu buryo butunganye binyuriye ku mibabaro yamugezeho igihe yari umuntu ku isi (Abaheburayo 5:7-10). Yesu ni we mwana w’umwuka w’Imana wabyawe bwa mbere.
4. Ni ryari kandi ni gute Yesu yabyawe ari Umwana w’umwuka w’Imana?
4 Yehova yakoresheje umwuka we wera, cyangwa imbaraga rukozi ze, ngo abyare Yesu abe Umwana we w’umwuka, kugira ngo amujyane mu ikuzo ry’ijuru. Igihe Yesu yari wenyine hamwe na Yohana Umubatiza, yibijwe wese mu mazi kugira ngo agaragaze ko yiyeguriye Imana. Inkuru yo mu Ivanjiri ya Luka, igira iti “nuko abantu bose bamaze kubatizwa, Yesu na we arabatizwa maze, mu gihe yari arimo asenga, ijuru rirakinguka maze umwuka wera umumanukiraho mu ishusho y’umubiri umeze nk’inuma, maze ijwi rituruka mu ijuru riti ‘uri Umwana wanjye nkunda, narakwemeye’ ” (Luka 3:21, 22, NW). Yohana yabonye umwuka wera uza kuri Yesu, kandi yumvise Yehova avugira ku mugaragaro ko amwemera ko ari Umwana We akunda cyane. Muri icyo gihe kandi binyuriye ku mwuka wera, Yehova yabyaye Yesu, ari we wa mbere mu ‘bana benshi bari kuzazanwa mu ikuzo’ (NW ).
5. Ni ba nde babaye aba mbere mu kungukirwa n’igitambo cya Yesu, kandi se, umubare wabo ni uwuhe?
5 ‘Bene se’ ba Yesu ni bo babaye aba mbere mu kungukirwa n’igitambo cye (Abaheburayo 2:12-18). Mu iyerekwa, intumwa Yohana yababonye bamaze kugera mu ikuzo, ku Musozi Siyoni wo mu ijuru, bari hamwe n’Umwana w’Intama, Umwami Yesu Kristo wazutse. Nanone kandi, Yohana yashyize ahagaragara umubare wabo agira ati “ngiye kubona mbona Umwana w’Intama, ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo. . . . Bacunguriwe mu bantu, kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama. Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma; kuko ari abaziranenge” (Ibyahishuwe 14:1-5). Bityo rero, “abana benshi bazanywe mu ikuzo” (NW ) ryo mu ijuru, bagera ku 144.001 gusa—ni ukuvuga Yesu na bene se bo mu buryo bw’umwuka.
“[B]abyawe n’Imana”
6, 7. Ni ba nde ‘babyawe n’Imana,’ kandi se, ibyo bisobanura iki kuri bo?
6 Abo babyawe na Yehova, ‘babyawe n’Imana.’ Intumwa Yohana yanditse ibwira abo bantu, igira iti “umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha, kuko imbuto yayo [ni ukuvuga ya Yehova] iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha, kuko yabyawe n’Imana” (1 Yohana 3:9). Iyo ‘mbuto,’ ni umwuka wera w’Imana. Mu gukorana n’ijambo ryayo, uwo mwuka wera ‘wabyaye ubwa kabiri’ buri wese wo mu bagize 144.000, kugira ngo bagire ibyiringiro by’ijuru.—1 Petero 1:3-5, 23.
7 Yesu yari Umwana w’Imana uhereye igihe yavukaga ari umuntu, nk’uko umuntu utunganye Adamu yari “[umwana] w’Imana” (Luka 1:35; 3:38). Ariko kandi, nyuma y’umubatizo wa Yesu, byari iby’ingenzi ko Yehova avuga ati “ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira” (Mariko 1:11). Binyuriye kuri ayo magambo yaherekezaga isukwa ry’umwuka wera, byagaragaye neza ko icyo gihe Imana yari ibyaye Yesu, akaba Umwana wayo w’umwuka. Icyo gihe, Yesu yari ‘abyawe ubwa kabiri’ mu buryo bw’ikigereranyo, akaba yari afite uburenganzira bwo kongera guhabwa ubuzima ari Umwana w’umwuka w’Imana mu ijuru. Kimwe na we, abavandimwe be 144.000 bo mu buryo bw’umwuka, na bo ‘babyarwa ubwa kabiri.’ (Yohana 3:1-8; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1992, ku ipaji ya 3-6 [mu Gifaransa].) Kandi kimwe na Yesu, basizwe n’Imana kandi bahawe inshingano yo kwamamaza ubutumwa bwiza.—Yesaya 61:1, 2; Luka 4:16-21; 1 Yohana 2:20.
Igihamya Kigaragaza ko Babyawe
8. Ni ikihe gihamya cyo kubyarwa n’umwuka cyari gihari ku birebana na (a) Yesu (b) abigishwa be ba mbere?
8 Hariho igihamya kigaragaza ko Yesu yari abyawe n’umwuka. Yohana Umubatiza yabonye umwuka umanukira kuri Yesu, kandi yumva amagambo Imana yivugiye ahereranye n’uko uwo Mesiya wari ukimara gusigwa, yari umwana wayo w’umwuka. Ariko se, ni gute abigishwa ba Yesu bari kumenya ko babyawe n’umwuka? Umunsi Yesu azamuka akajya mu ijuru, yagize ati “Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa [u]mwuka [w]era” (Ibyakozwe 1:5). Abigishwa ba Yesu ‘babatirishijwe umwuka wera’ ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Uko gusukwa k’umwuka wera, kwakurikiwe n’ ‘umuriri uvuye mu ijuru, umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane,’ n’ ‘indimi zisa n’umuriro’ zari kuri buri mwigishwa. Ikintu cyatangaje kurusha ibindi byose, ni ukuntu abigishwa bashoboye “kuvuga izindi ndimi, nk’uko [u]mwuka [w]abahaye kuzivuga.” Bityo rero, hariho igihamya kigaragara kandi cyumvikana, cy’uko abigishwa ba Kristo bari bugururiwe inzira ibajyana mu ikuzo ryo mu ijuru, ari abana b’Imana.—Ibyakozwe 2:1-4, 14-21; Yoweli 3:1, 2 (2:28, 29 muri Biblia Yera).
9. Ni ikihe gihamya cyari gihari cy’uko Abasamariya, Koruneliyo n’abandi bo mu kinyejana cya mbere, bari babyawe n’umwuka?
9 Igihe runaka nyuma y’aho, umubwirizabutumwa Filipo yabwirije i Samariya. N’ubwo Abasamariya bemeye ubutumwa bwe maze bakabatizwa, nta gihamya bari bafite cy’uko Imana yari yarababyaye ngo babe abana bayo. Igihe intumwa Petero na Yohana basengaga maze bakarambika ibiganza kuri abo bizera, ‘bahawe umwuka wera,’ bikaba mu buryo runaka butazwi, byaragaragariye ababirebaga (Ibyakozwe 8:4-25). Icyo cyari igihamya kigaragaza ko Abasamariya bizeye bari babyawe n’umwuka maze bakaba abana b’Imana. Mu buryo nk’ubwo, Koruneliyo n’abandi Banyamahanga bemeye ukuri kw’Imana, mu mwaka wa 36 I.C. Petero n’abandi Bayahudi bizera bari bamuherekeje ‘barumiwe bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe umwuka wera, ukaba ubasutsweho; kuko bumvise bavuga izindi ndimi, bahimbaza Imana’ (Ibyakozwe 10:44-48). Abakristo benshi bo mu kinyejana cya mbere, bahawe “impano z’[u]mwuka,” urugero nko kuvuga izindi ndimi (1 Abakorinto 14:12, 32). Ku bw’ibyo rero, abo bantu bari bafite igihamya kigaragara cy’uko bari babyawe n’umwuka. Ariko se, ni gute nyuma y’aho Abakristo bari kujya bamenya niba barabyawe cyangwa batarabyawe n’umwuka?
Ubuhamya bw’Umwuka
10, 11. Ushingiye ku bivugwa mu Baroma 8:15-17, ni gute wasobanura ko umwuka uhamanya n’abaraganwa na Kristo?
10 Abakristo basizwe bose uko ari 144.000, babonye igihamya kidakuka cy’uko bafite umwuka w’Imana. Ku birebana n’ibyo, Pawulo yaranditse ati ‘mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!” Umwuka w’Imana ubwawo uhamanya n’umwuka wacu, yuko turi abana b’Imana: kandi ubwo turi abana bayo, turi n’abaragwa; ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo, niba tubabarana na we, ngo duhanwe ubwiza [“ikuzo,” NW ] na we’ (Abaroma 8:15-17). Abakristo basizwe, bagira ibyiyumvo by’uko ari abana b’umwuka imbere ya Se wo mu ijuru (Abagalatiya 4:6, 7). Bemera badashidikanya ko babyawe n’Imana, kugira ngo babe abana bayo b’umwuka, ari abaraganwa na Kristo mu Bwami bw’ijuru. Ibyo umwuka wera wa Yehova ubigiramo uruhare rugaragara.
11 Binyuriye ku ruhare rw’umwuka wera w’Imana, umwuka, cyangwa imyifatire yiganje y’abasizwe, ibasunikira kwitabira mu buryo bukwiriye, ibyo Ijambo ry’Imana rivuga ku bihereranye n’ibyiringiro birebana n’ijuru. Urugero, iyo basomye icyo Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’abana b’umwuka ba Yehova, bahita bamenya ko ayo magambo ari bo yerekezaho (1 Yohana 3:2). Bazi ko ‘babatirijwe muri Yesu Kristo’ no mu rupfu rwe (Abaroma 6:3). Bemera mu buryo budasubirwaho ko ari abana b’umwuka b’Imana, bazapfa maze bakazukira guhabwa ikuzo mu ijuru, nk’uko byagenze kuri Yesu.
12. Ni iki umwuka w’Imana washyize mu Bakristo basizwe?
12 Kubyarirwa kuba umwana w’umwuka, si icyifuzo umuntu yihingamo. Nta bwo ababyawe n’umwuka bashaka kujya mu ijuru bitewe n’imihangayiko ituruka ku mimerere igoye iri ku isi muri iki gihe (Yobu 14:1). Ibiri amambu, umwuka wa Yehova washyize muri abo basizwe nyakuri, icyiringiro n’icyifuzo bidasanzwe ku bantu muri rusange. Abo babyawe, bazi ko ubuzima bw’iteka mu mimerere ya kimuntu itunganye ku isi izaba yahindutse paradizo, ikikijwe n’umuryango ufite ibyishimo hamwe n’incuti, bizaba ari ibintu bihebuje. Ariko kandi, nta bwo bene ubwo buzima ari cyo cyifuzo cy’ibanze gishishikaza imitima yabo. Abasizwe bafite icyiringiro gikomeye gihereranye n’ijuru, ku buryo bemera guhara ibyiringiro ibyo ari byo byose bihereranye n’imibereho yo ku isi no kuyibandaho.—2 Petero 1:13, 14.
13. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 5:1-5, ni iki cyari ‘icyifuzo’ cya Pawulo, kandi se, ibyo bigaragaza iki ku birebana n’ababyawe n’umwuka?
13 Ibyiringiro bitangwa n’Imana by’ubuzima bwo mu ijuru, biba bikomeye cyane muri bene abo, ku buryo bagira ibyiyumvo nk’ibya Pawulo, wanditse agira ati “tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru. Kuko tunihira muri iyi ngando, twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe; icyakora, si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n’ubugingo. Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye [u]mwuka ho ingwate” (2 Abakorinto 5:1-5). ‘Icyifuzo’ gikomeye cya Pawulo, cyari icyo kuzazurirwa kujya mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka kidapfa. Mu kwerekeza ku mubiri wa kimuntu, yakoresheje imvugo y’ikigereranyo ihereranye n’ingando ishobora gusenyuka vuba, ubuturo budakomeye kandi bw’akanya gato, ubugereranyije n’inzu. N’ubwo Abakristo bafite umwuka ho ingwate y’ubuzima bw’ijuru bwo mu gihe kizaza, bari ku isi, bakaba bafite umubiri bunyama ushobora gupfa, bategerezanyije amatsiko kuzabona “inyubako ituruka ku Mana,” ari wo mubiri w’umwuka udashobora gupfa no kubora (1 Abakorinto 15:50-53). Kimwe na Pawulo, bashobora kuvuga bakomeje, bati “dukomera umutima, kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n’uyu mubiri [wa kimuntu], kugira ngo twibanire n’Umwami wacu [mu ijuru].”—2 Abakorinto 5:8.
Bashyizwe mu Masezerano Yihariye
14. Igihe Yesu yatangizaga umuhango wo kwizihiza Urwibutso, ni irihe sezerano yabanje kuvuga, kandi se, ni uruhe ruhare rifite ku birebana n’Abisirayeli b’umwuka?
14 Abakristo babyawe n’umwuka, bazi neza ko bashyizwe mu masezerano abiri yihariye. Yesu yavuze rimwe muri ayo, igihe yakoreshaga umugati na divayi bidasembuye, kugira ngo atangize Urwibutso rw’urupfu rwe rwari rwegereje, maze akerekeza ku gikombe cya divayi avuga ati “iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu” (Luka 22:20; 1 Abakorinto 11:25). Ni ba nde bifatanya mu isezerano rishya? Ni Yehova Imana hamwe n’abagize Isirayeli y’umwuka—abo Yehova agambirira kuzana mu ikuzo ry’ijuru (Yeremiya 31:31-34; Abagalatiya 6:15, 16; Abaheburayo 12:22-24). Isezerano rishya ryatangiye gukora binyuriye ku maraso ya Yesu yamenwe, rikaba rizana abantu ribavanye mu mahanga yose ku bw’izina rya Yehova, maze rikabahindura Abakristo babyawe n’umwuka, bagize “imbuto” y’Aburahamu (Abagalatiya 3:26-29, NW; Ibyakozwe 15:14). Isezerano rishya, rituma Abisirayeli b’umwuka bose bazanwa mu ikuzo, binyuriye mu kuzurirwa ubuzima budapfa bwo mu ijuru. Kubera ko ari “isezerano ry’iteka ryose,” inyungu zaryo zizahoraho iteka. Igisigaye ni ukuzareba niba nanone iryo sezerano rizagira akamaro mu bundi buryo, mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi na nyuma y’aho.—Abaheburayo 13:20.
15. Mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Luka 22:28-30, ni mu rihe sezerano rindi abigishwa basizwe ba Yesu batangiye gushyirwamo, kandi ryari?
15 “Abana benshi” Yehova yagambiriye ‘kuzana mu ikuzo’ (NW ), nanone bagiye bashyirwa mu isezerano ry’Ubwami bw’ijuru, buri muntu ku giti cye. Yesu yavuze ku bihereranye n’iryo sezerano ryakozwe hagati ye ubwe n’abigishwa be bagera ikirenge mu cye, agira ati “ni mwe mwagumanye nanjye twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami, nk’uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye: kandi muzicara ku ntebe z’icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli” (Luka 22:28-30). Isezerano ry’Ubwami ryatangijwe igihe abigishwa ba Yesu basigwaga n’umwuka wera, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Iryo sezerano rizakomeza gukora hagati ya Kristo n’abami bafatanyije na we, mu gihe cy’iteka ryose (Ibyahishuwe 22:5). Bityo rero, Abakristo babyawe n’umwuka, bemera ko bari mu isezerano rishya no mu isezerano ry’Ubwami. Ku bw’ibyo rero, mu gihe cy’umuhango wo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, abasigaye basizwe bake ugereranyije bakiri ku isi, ni bo barya umugati ugereranya umubiri wa kimuntu wa Yesu utagira icyaha, bakanywa na divayi, ishushanya amaraso ye atunganye yamenetse igihe yapfaga, ari na yo aha agaciro isezerano rishya.—1 Abakorinto 11:23-26; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1989, ku ipaji ya 17-20 (mu Gifaransa).
Barahamagawe, Baratoranyijwe, Kandi Ni Abizerwa
16, 17. (a) Kugira ngo abagize 144.000 bose bazanwe mu ikuzo, ni iki bagomba gukora? (b) ‘Abami cumi’ ni ba nde, kandi se, ni gute bafata ‘bene Se’ ba Kristo basigaye ku isi?
16 Uko igitambo cy’incungu cya Yesu cyabanje gukoreshwa, byatumye abagize 144.000 bahamagarirwa ubuzima bw’ijuru, kandi baratoranywa binyuriye mu kubyarwa n’Imana mu mwuka. Kugira ngo bayoborwe mu ikuzo, birumvikana ko bagomba ‘kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwabo,’ kandi bakaba bagomba kuba abizerwa kugeza ku gupfa (2 Petero 1:10; Abefeso 1:3-7; Ibyahishuwe 2:10, NW ). Abasigaye basizwe bake bakiri ku isi, bakomeza gushikama n’ubwo barwanywa n’ ‘abami cumi’ bashushanya ubutegetsi bwa gipolitiki bwose uko bwakabaye. Umumarayika yagize ati “bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware, n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we, bahamagawe batoranijwe bakiranutse [“bizerwa,” NW ] , na bo baza[ba]nesha.”—Ibyahishuwe 17:12-14.
17 Nta kintu na kimwe abategetsi b’abantu bashobora gutwara Yesu, “Umwami w’abami,” bitewe n’uko ari mu ijuru. Ariko kandi, bagirira urwango rukomeye abasigaye bo muri ‘bene Se’ bakiri ku isi (Ibyahishuwe 12:17). Ibyo bizarangizwa n’intambara y’Imana ya Harimagedoni, igihe “Umwami w’abami” na ‘bene Se’—“bahamagawe batoranijwe bakiranutse [“bizerwa,” NW ] ,” bazahabwa gutsinda (Ibyahishuwe 16:14, 16). Hagati aho, Abakristo babyawe n’umwuka, bakomeza gukora cyane. Ni iki barimo bakora muri iki gihe, mbere y’uko Yehova abazana mu ikuzo?
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni ba nde Imana ‘izana mu ikuzo’ (NW ) ry’ijuru?
◻ ‘Kubyarwa n’Imana’ bisobanura iki?
◻ Ni gute ‘umwuka uhamanya’ n’Abakristo bamwe na bamwe?
◻ Ni mu yahe masezerano ababyawe n’umwuka bashyizwemo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., hatanzwe igihamya cy’uko inzira ijyana mu ikuzo ryo mu ijuru yari yaruguruwe