ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 3 p. 9
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 3 p. 9

ESE WARI UBIZI?

Se wa Yozefu ni nde?

Yozefu yigisha Yesu kubaza

Yozefu uvugwa hano ni wa wundi wareraga Yesu, akaba yari umubaji w’i Nazareti. None se, se wa Yozefu yari nde? Ivanjiri ya Matayo ivuga ko yari mwene Yakobo, naho ivanjiri ya Luka ikavuga ko yari “mwene Heli.” Kuki iyo mirongo isa n’aho ivuguruzanya?—Luka 3:23; Matayo 1:16.

Ivanjiri ya Matayo igira iti “Yakobo yabyaye Yozefu.” Ijambo ry’ikigiriki ryakoreshejwe aho rigaragaza neza ko Yakobo ari we wabyaye Yozefu. Ubwo rero, Matayo yavugaga igisekuru cy’Umwami Dawidi ari na cyo Yozefu yakomotsemo. Icyo gisekuru ni cyo cyavagamo abami. Kuba Yesu yarakomotse muri uwo muryango byamuhaga uburenganzira bwo kuba umwami.

Luka we yavuze ko ‘Yozefu ari mwene Heli.’ Iryo jambo ngo ‘mwene’ rishobora no gusobanura ngo “umukwe wa.” Ijambo nk’iryo riboneka no muri Luka 3:27, aho “Salatiyeli” wari warabyawe na Yekoniya, na we yitwa “mwene Neri” (1 Ibyo ku Ngoma 3:17; Matayo 1:12). Salatiyeli ashobora kuba yari yarashatse umukobwa wa Neri utaravuzwe izina, bityo akaba yari umukwe we. Nguko uko Yozefu yiswe “mwene” Heli, kuko yari yarashakanye na Mariya wari umukobwa wa Heli. Ubwo rero, Luka yagaragaje igisekuru cya Yesu “ku mubiri,” ku ruhande rwa nyina ari we Mariya (Abaroma 1:3). Zirikana ko Bibiliya irimo ibyo bisekuru bya Yesu byombi.

Imyenda ya kera n’amabara byakorwaga bite?

Ubwoya buteye amabara bwavumbuwe mu buvumo, hafi y’inyanja y’umunyu mbere yo mu wa 135

Ubwoya buteye amabara bwavumbuwe mu buvumo, hafi y’inyanja y’umunyu mbere yo mu wa 135

Mu Burasirazuba bwo Hagati, habaga imyenda ikozwe mu bwoya bw’intama, ubw’ihene n’ubw’ingamiya. Ibyo bigaragaza ko ubudodo bwakundaga kuboneka bwabaga bukozwe mu bwoya bw’inyamaswa. Bibiliya ivugwamo ibirebana n’ubwoya bw’intama, ibyo gukemura ubwoya n’imyenda ikoze mu bwoya (1 Samweli 25:2; 2 Abami 3:4; Yobu 31:20). Nanone hari ibihingwa byo muri Egiputa no muri Isirayeli byavagamo ubudodo (Intangiriro 41:42; Yosuwa 2:6). Abisirayeli bo mu bihe bya Bibiliya bashobora kuba batarahingaga ipamba. Icyakora Ibyanditswe bigaragaza ko Abaperesi bakoreshaga ipamba (Esiteri 1:6). Nanone hari ubudodo bwa hariri bwahendaga cyane, bushobora kuba bwarazanwaga n’abacuruzi bo mu burasirazuba bwa Aziya.​—Ibyahishuwe 18:11, 12.

Hari igitabo cyavuze ko habagaho “ubwoya bw’amabara atandukanye, harimo umweru, igitaka cyijimye n’andi ajya gusa n’ayo (Jesus and His World). Incuro nyinshi ubwo bwoya ­babuteraga amabara, muri yo hakaba harimo ibara ­ry’isine ryavaga mu binyamushongo ryahendaga cyane. Hari kandi amabara yakorwaga mu bihingwa, imizi, amababi n’udusimba. Muri yo harimo umutuku, umuhondo, ubururu n’umukara.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze