Uko ivuka rya Yesu rituma abantu bagira amahoro
UBUTUMWA bw’ “amahoro” ‘mu bo Imana yishimira’ si bwo buhanuzi bwavuze iby’ivuka rya Yesu bwonyine. Uretse ibyo abamarayika babwiye abashumba bari batangaye, izo ntumwa zari zivuye mu ijuru zanatanze ubutumwa bwahumetswe n’Imana bwavugaga ko umwana Yesu yari yabyawe na Mariya n’umugabo we Yozefu. Gusuzuma ubwo butumwa bwose biradufasha kurushaho gusobanukirwa iby’ivuka rya Yesu, no kumenya neza icyo mu by’ukuri isezerano umumarayika yatanze ry’uko abantu bari kuzagira amahoro risobanura.
Mbere y’uko Yesu avuka, ndetse na mbere y’uko Mariya atwita, umumarayika Bibiliya yita Gaburiyeli yagendereye Mariya. Uwo mumarayika yaramuramukije ati “ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.” Urumva nawe ko Mariya yumvise bimuyobeye, ndetse wenda akagira akoba. Iyo ndamukanyo yasobanuraga iki?
Gaburiyeli yaramubwiye ati “dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu. Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.” Mariya yabajije uko ibyo byari gushoboka kandi ari isugi, atarigeze aryamana n’umugabo. Gaburiyeli yamushubije ko yari gusama iyo nda binyuze ku mwuka wera w’Imana. Uwo mwana ntiyari kuba asanzwe.—Luka 1:28-35.
Umwami wahanuwe
Amagambo Gaburiyeli yavuze agomba kuba yarafashije Mariya gusobanukirwa ko umwana yari kubyara yari kuba ari uwavuzwe mu buhanuzi bwa kera. Kuba yarahishuye ko Yehova yari guha umwana wa Mariya “intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi,” byagombaga gutuma we, ndetse n’undi Muyahudi wese wari uzi Ibyanditswe, batekereza ku isezerano Imana yari yaragiranye na Dawidi, Umwami wa Isirayeli.
Yehova yari yarabwiye Dawidi abinyujije ku muhanuzi Natani ati “inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y’ubwami bwawe izakomera iteka ryose” (2 Samweli 7:4, 16). Yehova yerekeje kuri Dawidi agira ati ‘nzaramisha urubyaro rwe iteka ryose, nzaramisha intebe ye y’ubwami nk’iminsi y’ijuru. Urubyaro rwe ruzarama iteka, intebe ye y’ubwami izarama nk’izuba imbere yanjye’ (Zaburi 89:21, 30, 36, 37). Ku bw’ibyo rero, kuba Mariya na Yozefu barakomokaga mu nzu ya Dawidi, si ibintu byapfuye kubaho gutyo gusa.
Ubwo si bwo buhanuzi bwonyine bwo mu Byanditswe bya Giheburayo bwavugaga iby’umwana wa Dawidi wari kuzaragwa ubwami. Mariya agomba kuba yari azi n’ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti ‘nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.’—Yesaya 9:5, 6.
Ubutumwa Gaburiyeli yahaye Mariya rero, bwavuze ibirenze iby’uko umwana w’umuhungu yari kuvuka mu buryo bw’igitangaza. Umwana we yari kuba umuragwa w’ubwami bwa Dawidi, ni ukuvuga umuragwa uhoraho, w’iteka, w’Ubwami bwashyizweho n’Imana. Ubuhanuzi bwa Gaburiyeli buvuga uruhare Yesu yari kugira, budufitiye akamaro twese.
Igihe Yozefu yamenyaga ko umukobwa yendaga gushaka yari atwite, yafashe umwanzuro wo kumubenga. Yari azi neza ko uwo mwana atari uwe kuko we n’uwo mukobwa yarambagizaga batari barigeze baryamana. Ushobora kuba wiyumvisha ukuntu byagoye Yozefu kwemera ibisobanuro Mariya yamuhaye ku bihereranye n’iyo nda. Inkuru yo mu Ivanjiri igira iti ‘marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yozefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’umwuka wera. Azabyara umuhungu uzamwite Yesu, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” ’—Matayo 1:20, 21.
Bibiliya ntivuga urugero Yozefu yasobanukiwemo amagambo yavugaga ukuntu uwo mwana yari ‘kuzakiza abantu be ibyaha byabo.’ Ariko kandi, ubwo butumwa bwari buhagije kugira ngo Yozefu yemere ko uwo mubyeyi wari hafi kubyara atari yarigeze asambana. Yabigenje nk’uko marayika yamubwiye, ajyana Mariya iwe, icyo kikaba cyari igikorwa cyagereranywa n’ubukwe.
Ibivugwa mu zindi nkuru zo mu Byanditswe bidufasha gusobanukirwa icyo marayika yashakaga kuvuga. Abantu bakimara kuremwa, umumarayika wigometse yashidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Ibyanditswe bya Giheburayo bigaragaza ko kimwe mu birego icyo cyigomeke cyazamuye, ari uko ngo uburyo bw’Imana bwo gutegeka butarangwa n’ubutabera kandi ko nta muntu wakomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe ahanganye n’ibigeragezo (Itangiriro 3:2-5; Yobu 1:6-12). Adamu ntiyakomeje kuba indahemuka. Ingaruka z’icyaha yakoze zabaye iz’uko abantu bose barazwe icyaha, kandi ingaruka z’icyaha ni urupfu (Abaroma 5:12; 6:23). Icyakora, Yesu we yavutse atagira icyaha, kubera ko atari afite se w’umuntu. Kubera ko Yesu yatanze ku bushake ubuzima bwe ho incungu inganya agaciro n’icyo Adamu yatakaje, yashoboraga gukiza abantu ibyaha kandi agatuma bagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—1 Timoteyo 2:3-6; Tito 3:6, 7; 1 Yohana 2:25.
Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, yatanze umusogongero w’icyo gukuraho ingaruka z’icyaha bizaba bisobanura. Yakijije abantu indwara z’ubwoko bwose, ndetse anazura abapfuye (Matayo 4:23; Yohana 11:1-44). Ibyo bitangaza byagaragazaga ibyo azakora mu gihe kiri imbere. Yesu ubwe yaravuze ati ‘igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi ryanjye bakavamo.’—Yohana 5:28, 29.
Iryo sezerano ry’uko hazabaho umuzuko rituma dusobanukirwa impamvu ivuka rya Yesu, ndetse by’umwihariko n’urupfu rwe, bidufitiye akamaro kenshi cyane. Muri Yohana 3:17 havuga ko Imana yohereje Umwana wayo ku isi “kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.” Iyo nkuru ishimishije iratuma tugaruka ku butumwa bwahawe abashumba bari barinze imikumbi yabo mu ijoro Yesu yavutsemo.
“Ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi”
Igihe abamarayika batangazaga ivuka ry’ ‘Umukiza, Kristo Umwami,’ ubwo bwari “ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi” ku bantu (Luka 2:10, 11). Uwo mwana yari kuba Mesiya, Umuhanuzi ukomeye n’Umutegetsi mukuru abantu bari bamaze igihe bategereje (Gutegeka 18:18; Mika 5:1). Ubuzima bwe n’urupfu rwe ni byo byari kugira uruhare rukomeye mu kugaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, ibyo bikaba ari byo byatumye abamarayika bavuga bati “mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana.”—Luka 2:14.
Yesu, uwo Bibiliya yita “Adamu wa nyuma,” yagaragaje ko umuntu ashobora kuba indahemuka kuri Yehova ndetse no mu gihe yaba ahanganye n’ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi (1 Abakorinto 15:45). Muri ubwo buryo, yerekanye ko Satani ari umubeshyi mubi. Iyo ni yo mpamvu yatumye mu ijuru abamarayika b’indahemuka bishima.
Ariko kandi, reka tugaruke kuri cya kibazo kigira kiti “ese umuntu yakwiringira ko hari igihe amagambo yavuzwe n’abamarayika mu ijoro Yesu yavutsemo azasohora?” Yego rwose! Amahoro ni cyo kintu cy’ingenzi cyane mu isohozwa ry’umugambi Imana ifitiye isi, uwo mugambi ukaba ukubiyemo kongera kugarura paradizo ku isi. Igihe ibyo bizaba byashohojwe ku isi yose, abantu bose bazaba barangwa n’urukundo, n’ubudahemuka. Ku bw’ibyo, isohozwa ry’umugambi wa Yehova rinasobanura gukurwaho kw’ibiremwa byose birwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ibyo si inkuru nziza ku muntu uwo ari we wese ushyigikira Satani avuga ko amahame ya Yehova ari mabi. Kuri bene abo bantu, iryo sohozwa rizaba risobanura kurimbuka kwabo.—Zaburi 37:11; Imigani 2:21, 22.
Ariko uzirikane ko abamarayika batabwiye abashumba ko abantu bose bari kugira amahoro. Ahubwo, bavuze ko ‘amahoro yari kuba mu bo Imana yishimira.’ Ibyo bisobanura abantu bemerwa n’Imana. Abantu bizera Yehova by’ukuri baba abigishwa ba Yesu b’indahemuka kandi bakamwigana. Abo bagabo n’abagore baba biteguye kugirira abandi ubuntu kandi bakishyira mu mwanya wabo, atari mu minsi runaka buri mwaka, ahubwo bakabikora buri munsi.
Ese Abakristo bagaragaza imyifatire myiza umwaka wose?
Ubutumwa bwiza bufite imbaraga Yesu yigishije bwagize ingaruka ku mibereho y’abantu batabarika. Abenshi batangiye gukurikiza amahame ya gikristo mu mibereho yabo yose. Abantu bahoze bikunda batangiye kujya bibaza icyo Yesu yari gukora iyo aza kugera mu mimerere isa n’iyo baba bahanganye na yo. Bamwe mu bashingiraga ubuzima bwabo ku butunzi no ku binezeza baje kumenya akamaro k’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka n’ako kuzigeza kuri bagenzi babo. Ababigenza batyo bihatira kugira ubuntu n’ineza umwaka wose. Ese ibyo si byo wakwitega ku Bakristo b’ukuri?
Iyaba abantu bose bafite imitima itaryarya bafataga igihe cyo gutekereza ku cyo ubutumwa bw’amahoro abamarayika batanze busobanura kandi bagakora ibihuje na bwo, isi yahinduka nziza mu buryo bugaragara.
Ubuhanuzi buvuga iby’ivuka rya Yesu bwemeza abantu bemerwa n’Imana ko bashobora kugira amahoro nyakuri iteka. Ese ibyo si byo wifuza? Dushobora kwiringira tudashidikanya ko ubutumwa bushimishije bw’ubuhanuzi bw’amahoro bwatanzwe n’abamarayika igihe Yesu yavukaga, buzasohora nta kabuza. Ubutumwa bw’amahoro si amagambo adafite icyo avuze avugwa mu gihe cya Noheli. Amahoro azabaho iteka ryose.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Abantu bagombye kugaragaza imyifatire ya gikristo umwaka wose, kandi birashoboka