ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ‘Kurikiza ubutabera’ ugendana n’Imana
    Egera Yehova
    • 13 Mu gihe abandi bakoze amakosa, tuzigana ubutabera bwa Yehova n’imbabazi ze twirinde guhita tubacira urubanza, cyane cyane mu gihe tutazi uko ibintu byose byagenze cyangwa mu gihe bakoze amakosa yoroheje. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yatanze inama igira iti: “Nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa” (Matayo 7:1). Dukurikije inkuru ya Luka, Yesu yongeyeho ati: “Nimureke gushinja abandi amakosa, namwe nta wuzayabashinja”a (Luka 6:37). Yesu yagaragaje ko yari azi ko abantu badatunganye bagira ingeso yo gushaka gucira abandi urubanza. Buri wese mu bari bamuteze amatwi wari ufite ingeso yo gucira abandi urubanza, yagombaga kubireka.

      Mushiki wacu ukuze ari kubwiriza umugabo ugeze mu zabukuru ariko wanze kubatega amatwi we na mushiki wacu ukiri muto.

      Tugaragaza ubutabera bw’Imana iyo tugeza ku bandi ubutumwa bwiza nta kurobanura ku butoni

      14. Kuki tugomba kureka ‘gucira abandi urubanza’?

      14 Kuki tugomba kureka ‘gucira abandi urubanza’? Impamvu imwe ni uko tutabifitiye uburenganzira. Umwigishwa Yakobo yaratwibukije ati: “Imana ni yo yonyine itanga amategeko ikaba n’umucamanza.” Bityo, Yakobo yarabajije ati: “Uri nde wowe ucira urubanza mugenzi wawe?” (Yakobo 4:12; Abaroma 14:1-4). Ikindi kandi kubera ko tudatunganye bishobora gutuma duca imanza nabi. Ibyo bishobora gutuma tutabona imico myiza abandi bafite bitewe no kubagirira urwikekwe, kurakazwa n’uko baturenganyije, ishyari no gutekereza ko turi abantu beza kubarusha. Kubera ko natwe tugaragaza intege nke, ntitwagombye kwihutira gushaka amakosa ku bandi. Ntidushobora gusoma ibiri mu mitima kandi ntidushobora kumenya ibibazo byose abandi bahura na byo. Ubwo rero ntitwagombye kunenga abavandimwe bacu, tuvuga ko badakorera Yehova byinshi cyangwa dushidikanya ku mpamvu zituma bamukorera. Byaba byiza twiganye Yehova, maze tukita ku byiza abavandimwe na bashiki bacu bakora aho kwibanda ku makosa yabo.

      15. Ni ayahe magambo n’ibikorwa abagaragu ba Yehova bagomba kwirinda, kandi kuki?

      15 None se twagombye gufata dute abagize umuryango wacu? Nubwo mu muryango ari ho hantu umuntu yagombye kubonera umutekano, muri iki gihe abantu benshi basigaye bafata nabi abagize imiryango yabo. Abagabo, abagore ndetse n’ababyeyi benshi bafata nabi abagize imiryango yabo bakababwira amagambo mabi, bakabatuka cyangwa bakabakubita. Abagaragu ba Yehova ntibagomba kubwira abagize imiryango yabo amagambo mabi cyangwa ngo babakorere ibikorwa bibababaza (Abefeso 4:29, 31; 5:33; 6:4). Inama Yesu yatanze yo ‘kudacira abandi urubanza’ no ‘kutabashinja amakosa’ ntitwagombye kuyirengagiza no mu gihe turi mu rugo. Wibuke ko gukora ibyo gukiranuka hakubiyemo no gufata abandi nk’uko Yehova abafata. Kandi Imana yacu ntishobora kudutwaza igitugu cyangwa ngo itugaragarize ubugome. Ahubwo, igaragariza “urukundo rurangwa n’ubwuzu” abayikunda (Yakobo 5:11). Mbega urugero ruhebuje twagombye kwigana!

  • ‘Kurikiza ubutabera’ ugendana n’Imana
    Egera Yehova
    • a Amagambo ngo: “Nimureke gucira abandi urubanza” na “nimureke gushinja abandi amakosa,” yumvikanisha igitekerezo cyo ‘gutangira gucira abandi urubanza’ no ‘gutangira gushinja abandi amakosa.’ Nyamara, mu rurimi rw’umwimerere, abanditsi ba Bibiliya bakoresheje inshinga itegeka ariko ihakana kandi igaragaza igikorwa gikomeza. Ku bw’ibyo rero, hari abantu bakoraga ibyo bintu, ariko ubwo bagombaga kubireka.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze