ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 5 p. 18-p. 19 par. 6
  • Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Kuvuka kwa Yesu—Hehe Kandi Ryari?
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yesu avukira mu kiraro cy’inka
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yesu Kristo​—Twagombye kumwibuka dute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 5 p. 18-p. 19 par. 6
Mariya yicaye ku ndogobe igihe Yozefu yari amujyanye i Betelehemu

IGICE CYA 5

Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?

LUKA 2:1-20

  • YESU AVUKIRA I BETELEHEMU

  • ABASHUMBA BASURA YESU ARI URUHINJA

Umwami w’abami w’Abaroma witwaga Kayisari Awugusito, yategetse ko abantu bose bibaruza. Ni yo mpamvu Yozefu yajyanye na Mariya mu mudugudu yavukiyemo wa Betelehemu uri mu majyepfo ya Yerusalemu.

I Betelehemu hari abantu benshi bari baje kwiyandikisha. Nta handi hantu Yozefu na Mariya bashoboye kubona icumbi uretse mu kiraro, aho indogobe n’andi matungo byararaga. Aho ni ho Yesu yavukiye. Mariya yamufurebye mu bitambaro maze amuryamisha aho amatungo arira.

Imana igomba kuba ari yo yatumye Kayisari Awugusito ashyiraho itegeko ryasabaga abantu kwibaruza. Kubera iki? Ni ukubera ko byatumye Yesu avukira i Betelehemu, mu mudugudu wa sekuruza Umwami Dawidi. Ibyanditswe byari byarahanuye kera cyane ko Umutware wasezeranyijwe yari kuzavukira muri uwo mudugudu.​—Mika 5:2.

Iryo joro ryari iry’ingenzi cyane rwose! Abashumba bari mu gasozi, bagoswe n’umucyo mwinshi urabagirana. Uwo mucyo wari ikuzo rya Yehova. Nuko umumarayika wa Yehova arababwira ati “mwitinya, kuko nje kubabwira ubutumwa bwiza bw’ibyishimo byinshi abantu bose bazagira, kuko uyu munsi Umukiza yabavukiye mu mugi wa Dawidi, uwo akaba ari Kristo Umwami. Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: murasanga umwana w’uruhinja afurebye mu bitambaro, aryamye aho amatungo arira.” Mu buryo butunguranye, haje abandi bamarayika benshi baravuga bati “mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi amahoro abe mu bantu yishimira.”​—Luka 2:10-​14.

Mariya, Yozefu, n’abashumba barimo bitegereza Yesu aryamye aho amatungo arira

Abo bamarayika bamaze kugenda, abo bashumba barabwiranye bati “nimuze twihute tujye i Betelehemu, turebe ibyo bintu byabaye Yehova yatumenyesheje” (Luka 2:15). Bahise bihuta maze basanga umwana w’uruhinja Yesu ari aho umumarayika yari yababwiye. Igihe abungeri bavugaga ibyo umumarayika yari yababwiye, ababyumvise bose baratangaye. Nuko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekerezaho.

Hari abantu benshi muri iki gihe bemera ko Yesu yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza. Ariko kandi, mu kwezi k’Ukuboza i Betelehemu haba ari mu gihe cy’imvura n’ubukonje bwinshi. Hari n’igihe hagwa urubura. Abungeri ntibashoboraga kurara ku gasozi n’imikumbi yabo mu gihe nk’icyo. Nanone kandi, nta kuntu umwami w’abami w’Umuroma yari gusaba abantu bari baramaze kugaragaza ko bashaka kumwigomekaho, gukora urwo rugendo rwo kujya kwiyandikisha mu gihe cy’imbeho ikaze. Birashoboka ko Yesu yavutse ahagana mu kwezi k’Ukwakira.

  • Kuki byabaye ngombwa ko Yozefu na Mariya bajya i Betelehemu?

  • Ni ibihe bintu bitangaje byabaye mu ijoro Yesu yavutsemo?

  • Kuki bidahuje n’ubwenge gutekereza ko Yesu yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze