ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w89 1/4 pp. 14-15
  • Ikibazo cy’umurage

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikibazo cy’umurage
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ibisa na byo
  • Ikibazo Gihereranye n’Umurage
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu atanga inama ku bihereranye n’ubutunzi
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • “Munyigireho”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ikibwiriza Kizwi Cyane Kurusha Ibindi Byose Byatanzwe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
w89 1/4 pp. 14-15

Yesu ubuzima bwe n’umurimo we

Ikibazo cy’umurage

ABANTU bagomba kuba bari baramenye ko Yesu asangira n’Abafarisayo. Nuko bateraniye hafi y’inzu ari ibihumbi bategereje ko asohoka. Uretse Abafarisayo barwanyaga Yesu bagashaka no kumutegera mu magambo, abantu bandi bo bifuzaga kumutega amatwi kandi bakamushimira.

Yesu yarabanje abwira abigishwa be ati: “Mubanze mwirind’ umusemburo w’Abafarisayo, ni wo buryarya.” Ibyo byagaragariye mu ifunguro ko idini y’Abafarisayo yuzuye uburyarya. N’ubwo ububi bwabo bwari bwihishe munsi y’akarangi ko kuyoboka Imana, bwari kuzagera aho bugashyirwa ahagaragara. Yesu yaravuze ngo: “Kukw’ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangw’ icyahishwe kitazamenyekana.”

Yesu yarongeye atera inkunga abe cumi na babiri hanyuma abohereza kubwiriza muri Galilaya. Yarababwiye ngo: “Ntimugatiny’abic’umubiri, hanyuma ntibagir’ikindi babatwara.” Kubera ko Imana itajya yibagirwa igishwi na kimwe Yesu yijeje abigishwa be ko Imana itazigera ibibagirwa na rimwe. Yaravuze ngo:“Kandi ni babajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, . . . Umwuka Wera azabigish’ibyo muzaba mukwiriye kuvuga mur’uwo mwanya.”

Nuko umuntu umwe muri iryo teraniro atera hejuru ati: “Mwigisha, bgira mwene data tugaban’ imyandu.” Amategeko ya Mose yavugaga ko umuhungu w’imfura yagombaga kubona ibice bibiri by’umurage hanyuma ibyo bigatuma amahane aba make. Nyamara byari byagaragaye ko uwo muntu yashakaga ibisumbye ibyo agenewe.

Ibyo ni byo byatumye Yesu yanga kugira uruhande afata. Yaramushubije ngo: “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabany’ibyanyu?” Hanyuma yahaye iteraniro riraho umuburo uremereye cyane ngo: “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuk’ ubugingo bg’umuntu butava mu bginshi bg’ibintu bye.” Ni koko ibintu umuntu yatunga byose, ageraho agapfa. Yesu yababwiye umugani kugira ngo atsindagirize uko kuri kandi yerekana ubupfapfa bw’umuntu wanga kugira izina ryiza imbere y’lmana. Ni uyu:

“Harih’umukungu war’ufit’imirima irumbuka cyane; nukw’ aribaza mu mutima we ati: Ndagira nte, ko ndafit’aho mpunik’imyaka yanjye? Aribgir’ati: Ndabigenza ntya: ndaseny’ urugarama rwanjye, nubak’urundi runini, ab’ari mwo mpunik’imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye; ni bgo nzabgir’umutima wanjye nti, Mutima, ufit’ibintu byinshi bibikiw’imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye, unywe, unezerwe. Arikw’ Imana iramubgir’iti: Wa mupfu we, mur’iri joro uranyagw’ubugingo bgawe; nukw’ibyo wabitse bizab’ibya nde?”

Yesu yavuze uyu mwanzuro ngo: “Ni k’umuntu wirundaniriza ubutunz’amera, atar’umutunzi mu by’lmana.” N’ubwo abigishwa batifuzaga kwirundaho ubutunzi; ariko bari gushobora kureka gukorera Imana n’ubugingo bwabo bwose kubera guhagarika imitima buri munsi. Yesu rero yari abonye umwanya wo kubasubiriramo inama nziza yari yarabahaye umwaka n’igice mbere yaho mu Ijambo yavugiye ku musozi. Yarahindukiye arababwira ati:

“Ni cyo gituma mbabgira nti, Ntimukiganyire, ngo mutekerez’ iby’ubugingo, muti, Tuzary’iki? cyangw’iby’umubiri, muti, Tuzambar’iki? . . . Mwitegerez’ibikona, ko bitabiba, ntibisarure, ntibigir’ ububiko cyangw’ ikigega; nyamar’ Imana irabigaburira . . . Mwitegerez’ uburabyo, uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboh’ imyenda: ariko ndababgira yuko Salomo mu bgiza bge bgose atarimbaga nka kamwe muri bgo. .

“Ntimugahagarik’ umutima wo gushak’ibyo kurya n’ibyo kunywa, kandi ntimwiganyire. Ibyo byos’ abapagani bo mw’isi ni byo bashaka, burya So ab’azi ko namwe mubikennye. Ahubgo mushake ubgami bge, kukw’ari hw’byo muzabyongerwa.”

Ayo magambo ya Yesu yari akwiye kwitabwaho cyane cyane mu bihe hariho ingorane mu by’ubukungu. Uhagarikir’ umutima birengeje ubutunzi atangira kudohora imihate ye yagiraga mu byo akeneye by’umwuka icyo gihe akaba nta kwizera afite mu bufasha bw’lmana bwo guhaza abagaragu bayo. Luka 12:1-31; Gutegeka kwa kabiri 21:17.

◆ Uko byagaragaraga ni uko umuntu yashakaga gukemura ikibazo cye cy’umurage ari Yesu ubikoze, kandi Yesu yatanze uwuhe muburo?

◆ Yesu yatanze uwuhe mugani kandi yari afite iyihe ntego?

◆ Ni iyihe nama Yesu yongeye kwibutsa; kandi ni kuki yari ikwiranye n’icyo gihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze