ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 17 p. 44-p. 45 par. 1
  • Yesu yigisha Nikodemu nijoro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu yigisha Nikodemu nijoro
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Yigisha Nikodemu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Tuvane isomo kuri Nikodemu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Kuvuka ubwa kabiri bikorwa bite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 17 p. 44-p. 45 par. 1
Yesu aganira na Nikodemu nijoro

IGICE CYA 17

Yesu yigisha Nikodemu nijoro

YOHANA 2:23–3:21

  • YESU AGANIRA NA NIKODEMU

  • ICYO “KONGERA KUBYARWA” BISOBANURA

Ubwo Yesu yari i Yerusalemu mu gihe cya Pasika yo mu mwaka wa 30, yakoze ibitangaza bikomeye. Ibyo byatumye abantu benshi bamwizera. Umufarisayo witwaga Nikodemu, akaba yari umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, yagize amatsiko maze yifuza kumenya byinshi kurushaho. Yagiye kureba Yesu nijoro, wenda bitewe n’uko yatinyaga ko hagira umubona, agatakaza icyubahiro mu bandi bayobozi b’Abayahudi.

Nikodemu yaravuze ati “Rabi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana, kuko nta muntu n’umwe ushobora gukora ibimenyetso nk’ibyo ukora, Imana itari kumwe na we.” Yesu yamubwiye ko kugira ngo umuntu yinjire mu Bwami bw’Imana agomba “kongera kubyarwa.”​—Yohana 3:2, 3.

Ariko se umuntu yakongera kubyarwa ate? Nikodemu yaravuze ati “ntashobora kongera kwinjira mu nda ya nyina ngo avuke.”​—Yohana 3:4.

Kongera kubyarwa si icyo bisobanura. Yesu yaravuze ati ‘umuntu atabyawe binyuze ku mazi no ku mwuka ntashobora kwinjira mu bwami bw’Imana’ (Yohana 3:5). Igihe Yesu yabatizwaga maze umwuka wera ukamumanukiraho, ni bwo yari abyawe “binyuze ku mazi no ku mwuka.” Icyo gihe humvikanye amagambo yavugiwe mu ijuru agira ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera” (Matayo 3:16, 17). Muri ubwo buryo, Imana yatangaje ko yari yabyaye Yesu, aba umwana wayo w’umwuka ufite ibyiringiro byo kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru. Nyuma yaho kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, umwuka wera wari gusukwa ku bandi bantu babatijwe, maze na bo bakaba bongeye kubyarwa bakaba abana b’umwuka b’Imana.​—Ibyakozwe 2:1-4.

Gusobanukirwa icyo Yesu yigishaga ku byerekeye Ubwami byagoye Nikodemu. Ibyo byatumye Yesu atanga ibindi bisobanuro ku byerekeye inshingano yihariye Umwana w’umuntu w’Imana afite. Yesu yaravuze ati “nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu agomba kumanikwa, kugira ngo umwizera wese ashobore kubona ubuzima bw’iteka.”​—Yohana 3:14, 15.

Abisirayeli barumwaga n’inzoka z’ubumara barebaga inzoka y’umuringa kugira ngo bakire

Mu gihe cya kera, Abisirayeli babaga bariwe n’inzoka z’ubumara bagombaga kureba inzoka y’umuringa kugira ngo bakire (Kubara 21:9). Mu buryo nk’ubwo, abantu bose bagomba kwizera Umwana w’Imana kugira ngo bakizwe urupfu, maze bazabone ubuzima bw’iteka. Kugira ngo Yesu atsindagirize uruhare rwuje urukundo rwa Yehova, yakomeje abwira Nikodemu ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Bityo rero, igihe Yesu yari i Yerusalemu nyuma y’amezi atandatu atangiye umurimo we, yagaragaje neza ko ari we abantu bazaboneramo agakiza.

Yesu yabwiye Nikodemu ati “Imana ntiyatumye Umwana wayo mu isi gucira isi urubanza.” Ibyo bisobanura ko ataje kuyicira urubanza, ngo acire abantu bose ho iteka ryo kurimbuka. Ahubwo Yesu yavuze ko yoherejwe ‘kugira ngo isi ikizwe binyuze kuri we.’​—Yohana 3:17.

Nikodemu yitwikiriye ijoro, ajya kureba Yesu kubera ko yari afite ubwoba. Ku bw’ibyo, birashishikaje kuba Yesu yarashoje icyo kiganiro agira ati “iki ni cyo urubanza rushingiraho: umucyo waje mu isi, ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo, kuko ibikorwa byabo ari bibi. Ukora ibikorwa bibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, kugira ngo ibikorwa bye bitagawa. Ariko ukora iby’ukuri aza mu mucyo, kugira ngo ibikorwa bye bigaragare ko byakozwe bihuje n’ibyo Imana ishaka.”​—Yohana 3:19-21.

Ubwo rero, Nikodemu wari Umufarisayo akaba n’umwigisha muri Isirayeli, ni we wagombaga gutekereza ku byo yari amaze kumva ku bihereranye n’uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana.

  • Ni iki cyatumye Nikodemu ajya kureba Yesu, kandi se kuki yagiye nijoro?

  • “Kongera kubyarwa” bisobanura iki?

  • Ni mu buhe buryo Yesu ataje “gucira isi urubanza”?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze