Ubukristo bw’ukuri bukomeje kuganza!
“Ijambo ry’Umwami rya[ra]gwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.”—IBYAKOZWE 19:20.
1. Sobanura ukuntu Ubukristo bwagwiriye mu kinyejana cya mbere.
ABAKRISTO ba mbere basunitswe n’imbaraga z’umwuka wera batangaza ijambo ry’Imana babigiranye umwete utarashoboraga gucogora. Umuhanga mu by’amateka umwe yaranditse ati “Ubukristo bwari bwarakwirakwijwe mu isi y’Abaroma mu buryo bwihuse kandi butangaje. Ahagana mu mwaka wa 100, muri buri karere kose kari ku nkengero z’inyanja ya Mediterane, hashobora kuba hari harimo Abakristo.”
2. Ni gute Satani yagerageje kuburizamo ubutumwa bwiza, kandi se, ni gute ibyo byari byarahanuwe?
2 Satani Diyabule ntiyashoboraga gucecekesha Abakristo ba mbere. Ahubwo, yaburijemo ingaruka z’ubutumwa bwiza akoresheje ubundi buryo—ni ukuvuga ubuhakanyi. Yesu yari yarahanuye ibyo bintu byari kuzabaho mu mugani yaciye w’ingano n’urumamfu (Matayo 13:24-30, 36-43). Intumwa Petero na yo yari yaratanze umuburo w’uko mu itorero hari kuzaduka abigisha b’ibinyoma, bakirema udutsiko dutera kurimbuka (2 Petero 2:1-3). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yari yaratanze umuburo mu buryo bweruye w’uko ubuhakanyi bwari kwaduka mbere y’uko umunsi wa Yehova ugera.—2 Abatesalonike 2:1-3.
3. Ni iki cyabayeho nyuma y’urupfu rw’intumwa?
3 Nyuma y’urupfu rw’intumwa, ubutumwa bwiza bwaje gupfukiranwa n’inyigisho na za filozofiya za gipagani. Nk’uko byari byarahanuwe, abigisha b’ibinyoma bagoretse ubutumwa butanduye bw’ukuri kandi barabwanduza. Gahoro gahoro, Ubukristo bw’ukuri bwapfukiranywe n’ubw’urwiganwa, ari bwo bwitwa Kristendomu. Havutse itsinda ry’abayobozi ba kidini ryagerageje gutuma Bibiliya itagera kuri rubanda rusanzwe. N’ubwo umubare w’abiyitaga Abakristo wiyongereye, ugusenga kwabo kwari kwanduye. Ifasi ya Kristendomu yaragutse, Kristendomu iza kuba urwego rukomeye kandi igira ingaruka zikomeye ku muco w’abantu bo mu Burengerazuba; nyamara nta migisha y’Imana cyangwa umwuka wayo yari ifite.
4. Kuki umugambi wacuzwe na Satani wo kuburizamo umugambi w’Imana utagize icyo ugeraho?
4 Ariko kandi, umugambi wacuzwe na Satani wo kuburizamo umugambi wa Yehova wari kuzaba imfabusa nta kabuza. Ndetse no mu gihe cy’umwijima w’icuraburindi cyaranzwe n’ubuhakanyi bukomeye kuruta ubundi, hari abantu bamwe na bamwe bari bakiri Abakristo b’ukuri. Abantu bafashe ingamba zitondewe zo kwandukura Bibiliya mu buryo nyabwo nta kwibeshya. Nguko uko Bibiliya ubwayo yaje kugumana ubusugire bwayo, n’ubwo ubutumwa buyikubiyemo bwasobanurwaga nabi n’abantu benshi bihandagazaga bavuga ko bafite ububasha bwo kuyigisha. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, hari intiti mu bya Bibiliya, urugero nka Jérôme na Tyndale, bahinduye kandi bakwirakwiza Ijambo ry’Imana babigiranye ubutwari. Abantu babarirwa muri za miriyoni bashoboraga kumenya Bibiliya n’ibyerekeye Ubukristo mu rugero runaka, n’ubwo bwabaga ari ubw’urwiganwa.
5. Ni iki umuhanuzi Daniyeli yahanuye ku bihereranye n’ “ubumenyi [nyakuri]”?
5 Amaherezo, nk’uko byari byarahanuwe mu gitabo cya Daniyeli, ‘ubwenge [nyakuri] bwaragwiriye.’ Ibyo byabayeho mu ‘gihe cy’imperuka’—ari cyo gihe turimo ubu (Daniyeli 12:4). Umwuka wera watumye abakunda ukuri hirya no hino ku isi bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana y’ukuri n’umugambi wayo. Ndetse na nyuma y’ibinyejana byinshi bishize hariho inyigisho z’ubuhakanyi, ijambo ry’Imana rikomeje kuganza! Muri iki gihe, ubutumwa bwiza burimo buratangazwa ahantu hose, bugaragariza abantu ibyiringiro byo kuzaba mu isi nshya ishimishije (Zaburi 37:11). Reka noneho dusuzume iby’uko kwamamara kw’ijambo ry’Imana muri iki gihe.
Ukwamamara kw’Ijambo Muri Iki Gihe
6. Ni ukuhe kuri Abigishwa ba Bibiliya basobanukiwe mu mwaka wa 1914?
6 Mu mpera z’ikinyejana cya 19, ukuri kwa Bibiliya kwashishikarije itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya, ubu bitwa Abahamya ba Yehova, gukora umurimo. Mu mwaka wa 1914, kuri bo Bibiliya yari yarabaye ikintu kizima. Basobanukiwe ukuri guhebuje guhereranye n’umugambi w’Imana. Urukundo Yehova yagaragaje binyuriye mu kohereza Umwana we ku isi, bityo bikugururira abantu inzira igana ku buzima bw’iteka, rwabakoze ku mutima mu buryo bwimbitse. Nanone kandi, bari baramenye kandi barasobanukiwe izina ry’Imana na kamere yayo. Byongeye kandi, baje kubona ko “ibihe by’abanyamahanga” byari byararangiye, bikaba byaragaragazaga ko igihe cyari cyegereje kugira ngo ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana buzanire abantu imigisha (Luka 21:24). Mbega ukuntu ubwo bwari ubutumwa bwiza buhebuje! Uko kuri gufite imbaraga kwagombaga kugezwa ku bantu bose aho bari hose. Ubuzima bwari buri mu kaga!
7. Ni gute ukuri kwa Bibiliya kwaganje muri iki gihe?
7 Yehova yahaye imigisha abo Bakristo basizwe n’umwuka babarirwaga ku mitwe y’intoki. Muri iki gihe, umubare w’abantu bahindukirira Ubukristo bw’ukuri warenze miriyoni esheshatu. Nanone, ijambo ry’Imana ryakwirakwiriye mu turere tunyuranye, kubera ko Abahamya ba Yehova baboneka mu bihugu 235. Byongeye kandi, ukuri kwa Bibiliya kwagize imbaraga, kuraganza kurenga inzitizi zose, zaba iza kidini n’izindi. Uwo murimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose utanga igihamya cy’inyongera kidashidikanywaho cy’uko Yesu ahari mu bubasha bwa Cyami.—Matayo 24:3, 14.
8. Ni iki bamwe bagiye bavuga ku bihereranye n’ukwiyongera kw’Abahamya ba Yehova?
8 Nk’uko abahanga mu by’amateka bagiye bagira icyo bavuga ku bihereranye n’ukwaguka gutangaje k’Ubukristo mu kinyejana cya mbere, ni na ko intiti nyinshi zagiye zigira icyo zivuga ku birebana n’ukwiyongera k’ubwoko bwa Yehova muri iki gihe. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, intiti ebyiri zandikiye hamwe ziti “mu myaka 75 ishize, Abahamya ba Yehova bakomeje kwiyongera mu rugero rutangaje . . . kandi biyongereye mu rwego rw’isi yose.” Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’i Burasirazuba cyerekeje ku Bahamya kivuga ko ari “rimwe mu madini yiyongera cyane kuruta andi yose yo mu isi kandi ryubahwa cyane, rikaba rizwi mu rwego mpuzamahanga ko ryizirika ku nyigisho za Bibiliya.” Naho ikinyamakuru cy’Abagatolika cyandikirwa mu Burayi gitsimbarara ku bitekerezo bya kera, cyerekeje ku “kwiyongera guteye ubwoba kw’Abahamya ba Yehova.” Ni iki cyatumye habaho uko kwiyongera?
Umwuka Wera Urimo Urakora Muri Iki Gihe
9. (a) Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma ijambo ry’Imana rikomeza kuganza muri iki gihe? (b) Ni gute Yehova yireherezaho abantu?
9 Impamvu y’ibanze ituma ijambo ry’Imana rikomeje kuganza muri iki gihe ni uko umwuka wa Yehova urimo ukorana imbaraga, nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere. Yesu yaravuze ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Ayo magambo yumvikanisha ko Imana ireshya abantu bari mu mimerere ikwiriye ibigiranye ubugwaneza, igashishikaza imitima. Binyuriye ku murimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya be, Yehova arimo arareshya ‘ibyifuzwa by’amahanga yose’ kugira ngo bimusenge—bikaba bikubiyemo abantu bo mu isi bicisha bugufi bagereranywa n’intama.—Hagayi 2:6, 7.
10. Ni bantu ki bagiye bitabira ijambo ry’Imana?
10 Umwuka wera ntiwahaye ubwoko bw’Imana imbaraga zo kugeza ijambo ry’Imana ku mpera y’isi gusa; wanasunikiye abantu b’ingeri zose kwitabira ubutumwa bwiza. Mu by’ukuri, abemeye ijambo ry’Imana bavuye “mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose” (Ibyahishuwe 5:9; 7:9, 10). Ubasanga mu bakire no mu bakene, mu bize cyane no mu batarize na mba. Hari bamwe bagiye bemera ijambo bari mu mimerere y’intambara no mu bitotezo bikaze, mu gihe abandi bo baryemeye mu bihe by’amahoro n’uburumbuke. Mu butegetsi bw’ubwoko bwose, mu mico yose, uhereye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa ukageza mu ngoro z’abategetsi, hari abagabo n’abagore bagiye bitabira neza ubutumwa bwiza.
11. Ni gute umwuka wera ukorera mu mibereho y’ubwoko bw’Imana, kandi se, ni irihe tandukaniro rigaragara?
11 N’ubwo ubwoko bw’Imana bukomoka mu mimerere itandukanye mu buryo butangaje, bubana mu bumwe (Zaburi 133:1-3). Ibyo bitanga igihamya cy’inyongera cy’uko umwuka wera urimo ukorera mu bagaragu b’Imana. Umwuka wayo ni imbaraga ikomeye isunikira umuntu gukora ibyiza, igatuma abagaragu bayo bagaragaza urukundo, ibyishimo, amahoro, ubugwaneza n’indi mico ishishikaje (Abagalatiya 5:22, 23). Muri iki gihe, twiyumvisha mu buryo bwumvikana neza icyo umuhanuzi Malaki yahanuye kera cyane agira ati ‘muzamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.’—Malaki 3:18.
Ijambo ry’Imana Rikomeje Kuganza mu Bakozi Bakorana Umwete
12. Ni ibihe byiyumvo Abahamya ba Yehova bagira ku bihereranye n’umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza, kandi se, ni iyihe myifatire baba biteze ko abantu bagira ku birebana n’umurimo wabo wo kubwiriza?
12 Abahamya ba Yehova muri iki gihe si abantu b’abanyamadini b’indorerezi gusa. Bagira uruhare rugaragara mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Kimwe n’uko byari bimeze ku Bakristo ba mbere, bitanga babikunze kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka, bashaka uko bafasha abandi kumenya ibyerekeye amasezerano y’Ubwami bwa Yehova. Ni abakozi bakorana n’Imana bakoranyiriza abandi mu murimo wa Yehova, mu buryo buhuje n’umwuka we wera. Mu kubigenza batyo, bagaragariza abantu batizera impuhwe za Yehova n’urukundo rwe. Kandi ibyo barabikora n’ubwo bahura n’abatitabira ubutumwa bwabo, ababakoba n’ababatoteza. Yesu yateguriye abigishwa be kuzahangana n’imyifatire inyuranye abantu bazagira ku birebana n’ubutumwa bwiza. Yaravuze ati “ ‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya: niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu na ryo bazaryitondera.”—Yohana 15:20.
13. Ni ibihe bintu bitaboneka muri Kristendomu usanga byiganje mu Bahamya ba Yehova?
13 Ntitwabura gushimishwa n’ibintu Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bahuriyeho n’abantu babaye Abakristo b’ukuri mu kinyejana cya mbere. Ikindi kintu kigaragara ni itandukaniro riri hagati y’Abahamya ba Yehova na Kristendomu muri iki gihe. Mu gihe intiti imwe yari imaze kwandika ibihereranye n’ishyaka ryo kubwiriza ubutumwa bwiza ryagaragajwe n’Abakristo ba mbere, yaritotombye iti “haramutse hatabayeho ihinduka mu matwara idini rifite muri iki gihe ku buryo umurimo wo kubwiriza ivanjiri wakongera kubonwa ko ari inshingano ireba buri Mukristo wese wabatijwe, bikagaragarira mu mibereho yo mu rwego rwo hejuru cyane iruta iy’abantu batizera bashobora kugira, nta na rimwe twazigera dushobora kugira amajyambere.” Imico yabuze muri Kristendomu yiganje mu Bahamya ba Yehova! Ukwizera kwabo ni kuzima, ni ukwizera kutaryarya kandi gushingiye ku kuri kwa Bibiliya, ku buryo bumva bahatiwe kukugeza ku babatega amatwi bose.—1 Timoteyo 2:3, 4.
14. Ni gute Yesu yafataga umurimo we, kandi se, ni iyihe myifatire abigishwa be bagaragaza muri iki gihe?
14 Yesu yafatanaga uburemere cyane umurimo we, akaba ari wo wamushishikazaga mu buryo bw’ibanze. Yabwiye Pilato ati “iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Ubwoko bw’Imana bugira ibyiyumvo nk’ibya Yesu. Kubera ko ukuri kwa Bibiliya kuri mu mitima yabo, bihatira gushakisha uburyo bwo kukugeza ku bantu benshi uko bishoboka kose. Bumwe muri ubwo buryo bugaragaza ubuhanga butangaje.
15. Ni gute abantu bamwe na bamwe bagiye bagaragaza ubuhanga mu kubwiriza ubutumwa bwiza?
15 Mu gihugu kimwe cyo muri Amerika y’Epfo, Abahamya bambutse akagezi kisuka mu Ruzi rwa Amazone kugira ngo bageze ukuri ku bantu. Ariko kandi, mu gihe hadukaga isubiranamo ry’abaturage mu mwaka wa 1995, byari bibujijwe ko abaturage b’abasivili banyura muri urwo ruzi. Kubera ko abo Bahamya bari biyemeje gukomeza kugeza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ku bantu bashimishijwe, bahisemo kohereza ubutumwa babunyujije mu mazi. Bandikaga inzandiko bagashyiramo amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! maze bakazishyira mu macupa ya plasitiki arimo ubusa. Hanyuma ayo macupa bayajugunyaga mu ruzi. Ibyo byakomeje gukorwa mu gihe cy’imyaka ine n’igice, kugeza ubwo abasivili bongeye kwemererwa kunyura muri urwo ruzi. Aho abo Bahamya banyuraga hose ku nkengero z’urwo ruzi, bahuraga n’abantu babashimiraga ku bw’ayo magazeti. Umugore umwe wari umwigishwa wa Bibiliya yabahobeye amarira amubunga mu maso maze arababwira ati “nibwiraga ko ntari kuzongera kubabona ukundi. Ariko kandi, ubwo natangiraga kubona amagazeti mu macupa, namenye ko mutanyibagiwe!” Abandi bari batuye hafi y’uruzi bavuze ko bari baragiye basoma amagazeti bayasubiramo kenshi. Ahantu henshi abantu babaga batuye habaga hari “ibiro by’iposita”—ni ukuvuga aho umuvumba watsindikaga ibintu bireremba ku mazi mu gihe runaka. Aho ni ho abantu bashimishijwe bajyaga baza kureba ko hari “amabaruwa” ayo ari yo yose yabaga yamanuwe n’uruzi.
16. Ni gute kugerageza kuboneka rimwe na rimwe biduha uburyo bwo guhindura abantu abigishwa?
16 Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza uyoborwa kandi ugashyigikirwa na Yehova Imana hamwe n’abamarayika be bafite imbaraga (Ibyahishuwe 14:6). Mu gihe tugerageza kuboneka, rimwe na rimwe haboneka uburyo tuba tutiteze bwo guhindura abantu abigishwa. Mu mujyi wa Nairobi, ho muri Kenya, Abakristokazi babiri bari barimo bakora umurimo wo kubwiriza bari bamaze kubwiriza amazu bari bahawe. Mu buryo butunguranye, umugore yaje aho bari, ababwira yishimye cyane ati “nahoze nsenga nsaba ko nahura n’abantu nkamwe.” Yinginze abo Bahamya abasaba ko bahita baza iwe mu rugo kugira ngo bagirane ikiganiro, kandi uwo munsi yahise atangizwa icyigisho cya Bibiliya. Kuki uwo mugore yasanze abo Bakristo babiri afite ubwira bwinshi bene ako kageni? Hari hashize ibyumweru hafi bibiri apfushije umwana we. Bityo, igihe yabonaga umwana w’umuhungu afite inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?,” yumvise ayishaka cyane, asaba uwo muhungu ko yayimuha. Uwo muhungu yanze kuyimuha, ariko amutungira agatoki Abahamya bari bamuhaye iyo nkuru y’Ubwami. Mu gihe gito, uwo mugore yagize amajyambere ashimishije, bikaba byaramufashije kugira ubutwari bwo kurushaho guhangana n’agahinda yatewe n’urupfu rubabaje rw’umwana we.
Urukundo rw’Imana Rugomba Kuganza
17-19. Ni uruhe rukundo Yehova yagaragarije abantu binyuriye ku ncungu?
17 Kuba ijambo ry’Imana ryaramamaye rikagera ku isi hose bifitanye isano rya bugufi n’igitambo cy’incungu cya Kristo Yesu. Nk’uko bimeze ku ncungu, umurimo wo kubwiriza ni uburyo Yehova agaragarizamo urukundo akunda abantu aho batuye hose. Intumwa Yohana yarahumekewe maze irandika iti “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”—Yohana 3:16.
18 Tekereza urukundo Yehova yagaragaje binyuriye mu gutanga incungu. Imana yamaze igihe kitarondoreka ifitanye imishyikirano ya bugufi n’Umwana wayo w’ikinege ikunda, ari na we ‘nkomoko y’ibyo Imana yaremye’ (Ibyahishuwe 3:14). Yesu akunda Se mu buryo bwimbitse, na Yehova yakunze Umwana we “isi itararemwa” (Yohana 14:31; 17:24). Yehova yemeye ko Umwana we akunda apfa kugira ngo abantu bashobore kuzabona ubuzima bw’iteka. Mbega ukuntu yagaragaje urukundo akunda abantu mu buryo buteye ubwoba!
19 Muri Yohana 3:17 hagira hati “Imana [ntiyatumye] Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.” Bityo rero, Yehova yohereje Umwana we amuhaye ubutumwa bwuje urukundo bwo gutanga agakiza, aho kuba ubwo guca urubanza cyangwa gucira abantu ho iteka. Ibyo bihuza n’amagambo yavuzwe na Petero, amagambo agira ati “[Yehova ntashaka] ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo [a]shaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9.
20. Ni mu buhe buryo agakiza gafitanye isano no kubwiriza ubutumwa bwiza?
20 Kubera ko Yehova yamaze gushyiraho urufatiro rwemewe n’amategeko rwo kubona agakiza, akaba yarabikoze bimuhenze cyane, yifuza ko abantu benshi uko bishoboka kose bakungukirwa na rwo. Intumwa Pawulo yaranditse iti “umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami [“Yehova,” NW ] azakizwa. Ariko se bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababwirije?”—Abaroma 10:13, 14.
21. Ni ibihe byiyumvo twagombye kugira ku bihereranye n’igikundiro cyo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza?
21 Mbega ukuntu kwifatanya muri uwo murimo wo kubwiriza no kwigisha ukorwa ku isi hose ari igikundiro gihebuje! Si umurimo woroshye, ariko se, mbega ukuntu Yehova yishima iyo abona ubwoko bwe bubaho mu buryo buhuje n’ukuri kandi bukageza ubutumwa bwiza ku bandi mu budahemuka! Ku bw’ibyo, uko imimerere yawe yaba iri kose, ujye ureka umwuka w’Imana n’urukundo ruri mu mutima wawe bigusunikire kwifatanya muri uwo murimo. Kandi wibuke ko ibyo tubona birimo bigerwaho mu rwego rw’isi yose bitanga igihamya kidakuka kigaragaza ko vuba aha, Yehova Imana azasohoza isezerano rye ryo gushyiraho “ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13.
Mbese, Uribuka?
• Kuki ubuhakanyi butashoboraga gucecekesha ababwiriza b’ubutumwa bwiza?
• Ni gute ijambo ry’Imana ryakomeje kuganza muri iki gihe?
• Ni mu buhe buryo umwuka w’Imana ukora muri iki gihe?
• Ni gute incungu ifitanye isano no kubwiriza ubutumwa bwiza?
[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 16]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Ukwiyongera k’umubare w’ababwiriza b’Ubwami mu kinyejana cya 20
Mwayeni y’Ababwiriza (muri miriyoni)
6.0
5.5
5.0
4.5
4.0
3.5
3.0
2.5
2.0
1.5
1.0
0.5
1900 1910 1920 1930 1940 1950 1960 1970 1980 1990 2000
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
JÉRÔME
TYNDALE
GUTENBERG
HUS
[Aho ifoto yavuye]
Gutenberg na Hus: Byavuye mu gitabo cyitwa The Story of Liberty, 1878
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Abigishwa ba Bibiliya batangaza ubutumwa bwiza mu myaka ya za 20
[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Hirya no hino ku isi, abantu barimo baritabira ubutumwa bwiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Nk’uko bimeze ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, umurimo wo kubwiriza ugaragaza urukundo rw’Imana