Ibibazo by’abasomyi
◼ Ni kuki Yesu yasezeranije ko abamwizeraga bose ‘batari kuzapfa’ none bakaba barapfuye bose?—Yohana 11:25, 26.
Igihe avuga ko bishoboka kudapfa cyangwa kubaho iteka ryose, ntabwo yashakaga kuvuga ko abamwumvaga batari kuzapfa. Igitekerezo cy’ibanze yavugaga cyari uko umwizera yashoboraga kuzaronka ubuzima bw’iteka.
Umunsi umwe Yesu ubwe yiyise ‘umutsima w’ubugingo’ hanyuma yongeraho ati: “Ni jye mutsima muzima wavuye mw’ijuru: umuntu nary’ uwo mutsima, azabahw’ iteka ryose.”—Yohana 6:48-51.
Umuntu arebye ayo magambo gusa ashobora gutekereza ko Yesu yabwiraga abigishwa be ko bashoboraga kutazapfa. Ariko amagambo abanza ntabwo atuma umuntu afata uwo mwanzuro. Yesu yari amaze kuvuga ati: “Kand’ iby’uwantumy’ ashaka ni ibi: n’ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubgo ngo nzakizure ku munsi w’imperuka. . . . kugira ng’ umuntu wese witegereza Umwana akamwizera, ahabg’ ubugingo buhoraho: nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka. . . . Nta ubasha kuz’ aho ndi, kerets’ arehejwe na Data wantumye: nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. (Yohana 6:54) Hanyuma yarongeye ngo: “Ury’ umubiri wanjye, akanywa maraso yanjye, ab’afit’ ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.” (Yohana 6:54) Ubwo rero nta kintu na kimwe cyatuma dutekereza ko Yesu mu gusezeranya abamwumvaga ‘ubugingo buhoraho’ atashakaga kuvuga ko batazigera bapfa.
Ni kimwe rero n’isezerano rizwi neza Yesu yahaye Marita ngo: “Ni jye kuzuka n’ubugingo; Uyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho: kand’ umuntu wes’ ukiriho unyizera, ntazapf’ iteka ryose,” (Yohana 11:25, 26) Birumvikana ko Yesu atashakaga kuvuga ko nk’intumwa ze z’indahemuka zitari gupfa nk’abandi bantu bose. Mu mwaka wari ugiye gukurikiraho bari gusigwa mu mwuka wera bakabona ibyiringiro byo kuzima mu ijuru. Kugira ngo babone icyo gihembo bagombaga gupfa bagatakaza ubuzima bwa kimuntu. (Abaroma 8:14-23; 1 Abakorinto 15:36-50) Tumenye neza ko Yesu yari yaravuze ngo “Unyizera, naho yaba yarapfuye azabaho.”
Isezerano rya Yesu rizasohorezwa ku bagaragu biyeguriye Imana babayeho mbere y’igihe ubushobozi bwo kubaho iteka bwari butaratangwa. Abo bagaragu b’indahemuka bategereje umuzuko wo mu gihe kizaza. Nibakomeza kuba indahemuka nyuma yo kuzuka ntabwo bazigera bahura n’“rupfu rwa kabiri,” urupfu rw’iteka ryose.— Ibyahishuwe 20: 15; 21:8; Yohana 8:51.
Ibyo ari byo byose ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwerekana neza ko hari ibintu bidasanzwe twahawe muri iki gihe cyacu. Twe turiho muri iyi minsi y’mperuka y’iyi gahunda y’ibintu dushobora kuzarokoka “umubabaro mwinshi” tugahita twinjira mu isi nshya. Icyo gihe rero niba dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ku isi izahinduka Paradiso hanyuma tugakomeza kubera Yehova indahemuka ntabwo tuzigera dupfa. Nitumara kurokoka “umubabaro mwinshi” tuzayoborwa ku ‘masoko y’amazi y’ubugingo.’—Ibyahishuwe 7: 9-17.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ibyo Yesu yasezeranije Marita biduha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka